DISCOURS PRONONCÉ PAR LE PRÉSIDENT Paul KAGAME À L'OCCASION DE LA JOURNÉE INTERNATIONALE DE L'EAU ( Byumba / Rebero -Bwisige, le 31 mars 2003 )



EXTRAITS

Texte original kinyarwanda Traduction française (1)
« …Ibi byose tuvuga by'amajyambere, ali amazi, ali itumanaho, ali ibindi byinshi tufitiye ingamba, twabigeraho kandi tuzakomeza kubigeraho, ali uko nyine hali umutekano.

Kandi ibyo nagira ngo mbibashimire kubera umuco wanyu wo kumenya gutanga inkunga yanyu mu buryo bw'umutekano kandi mukaba munawufite ndetse n'intara yose ya Byumba ikaba ifite umutekano ndetse n'igihugu cyose. Ni byiza ko uwo muco muzawukomeza kuko bili mu nyungu zanyu ubwanyu, ndetse bili no mu nyungu z'igihugu cyose.

Ndabashimira rero ko mwebwe abaturage, ali aba Rebero ali ab'intara ya Byumba, ko ikibazo cy'umutekano mucyumva ko ali ngombwa kandi mukabigiramo uruhare. Aho muzagilira imbaraga nkeya ku giti cyanyu nk'abaturage, muzunganirwa n'izindi nzego kugira ngo uwo mutekano ukomeze ubeho, bityo dushobore kugera kuli byinshi. Aliko ntimuzagire
imbaraga nkeya.

Ibi byose tuvuga by'umutekano, ndetse n'ibikorwa by'amajyambere, ndetse ibyo byose bikubiye muli politiki, mu murongo tugenderaho, Leta y'ubumwe n'abanyarwanda bose, ibi byose ni ibigomba gukomeza, kuko u Rwanda ruli mu nzira itoroshye aliko nziza kandi ijyana n'impinduka iliho igomba gukomeza. Impinduka ya politique yatangiye mu Rwanda kuva cyane cyane muli 94, aho aya marorerwa abereye, ndavuga cyane cyane kuko ingamba z'impinduka zatangiye mbere yaho imyaka itali micye, bikagorana, biza kuvamo itsembabwoko n'itsembatsemba ndetse, aliko guhera icyo gihe gukomeza kugeza ubu, no gukomeza kugera imbere, iyo mpinduka ifite gahunda. Iyo mpinduka, abanyarwanda bose, na Leta y'ubumwe, bayifiteho inshingano. Ni inshingano kandi idakuka, ni impinduka izakomeza itazasubira inyuma. Kabone n'abifuza kugira ngo bakomereke mbere y'uko babyumva, nabyo dufite inshingano yo kuzabibaha. Kugira ngo babyumve.



Impinduka iriho yatangiye guhindura ubuzima na politiki by'abanyarwanda, bishingiye ku bumwe bw'abanyarwanda, bishingiye ku mutekano w'abanyarwanda, bishingiye ku guter'imbere kw'abanyarwanda, bishingiye kuli démocratie dushaka guha abanyarwanda, bishingiye kuli politiki y'u Rwanda kugira ngo rubane neza n'andi mahanga n'ibindi
bihugu, iyo politiki ntabwo izahinduka. Ahubwo guhinduka itera imbere irushaho kuba neza, ntishobora guhinduka isubira inyuma. Kuko ntabwo ali ikintu cyaje ngo cyikore gusa, gikorwa n'abantu, kandi abantu bafite ingamba zo kubigeraho, byanze bikunze. N'abanyarwanda bacye batarabyumva, nibo navugaga mbere niyo baba bifuza ngo babanze babikomerekeremo kugira ngo babyumve. Aliko cyane cyane bili mu bantu biyita abayobozi, ntabwo biba mu baturage. Abaturage mwe muli abantu beza rwose nta cyibazo mugira…
Bagenzi banjye nicaranye nabo hano b'abayobozi, niho usanga ikibazo. Ibyo bibazo kandi, inkomoko yabyo cyane cyane, ni inda nini, ni ukudahaga, ni ukutanyurwa. Ni uguhabwa uburenganzira bwawe, ugahabwa amahirwe, warangiza ukabihindura ubusa. Cyane cyane ali uko umuntu
yireba kurusha uko areba inyungu z'abanyarwanda. Aliko kubera ko abanyarwanda bo muli rusange babyumva nta kibazo bafite, twebwe abayobozi turoroshye kubona umuti. Kwishakamo umuti. Tuzawubona. Urahari ku ruhande runini, ni akabazo gato kaba gasigaye gusa.

« Nous ne pourrions pas réaliser nos projets de développement dans le domaine de l'adduction d'eau potable, des télécommunications etc…, sans la sécurité.

Je voudrais profiter de cette occasion pour remercier la population de Byumba pour sa contribution à la sécurité. Il est bon que vous continuiez à veiller à la sécurité, car c'est dans votre intérêt comme dans celui de tout le pays.



Je remercie encore une fois la population du district de Rebero et de la province de Byumba pour le rôle joué dans la réussite de notre politique de sécurité. Je vous promets que lorsque vous manifesterez des signes de faiblesse - indépendants de votre volonté - pour défendre votre sécurité, les organes habilités viendront à votre secours. Mais je vous exhorte à éviter de montrer des signes de faiblesse.

Notre politique de sécurité et nos projets de développement s'inscrivent dans le programme du gouvernement d'union nationale et donc doivent se poursuivre. La voie que le Rwanda s'est tracée est difficile, mais elle est bonne. C'est la voie du changement qui doit être poursuivie. Les changements politiques ont commencé surtout en 1994 au lendemain du génocide, mais leurs bases avaient été déjà jetées quelques années auparavant. …

Il est nécessaire que les Rwandais sachent que les changements opérés en 1994 sont irréversibles. Je déplore que certains demandent à être frappés ( « veuillent être blessés » au sens propre, ndt ) avant de comprendre que rien n'empêchera la poursuite de notre politique. Nous avons le devoir de faire en sorte qu'ils soient frappés pour qu'ils puissent comprendre.

Les changements mis en œuvre concernant la sécurité du Rwanda, l'unité nationale, l'amélioration des conditions de vie des Rwandais, la promotion de la démocratie, les bonnes relations entre le Rwanda et d'autres pays ne vont pas s'arrêter. Notre politique ne va pas changer. Nous allons l'améliorer mais elle ne va pas changer. Notre politique n'a pas été le fruit du hasard. Elle a été d'abord mûrement réfléchie par des hommes qui l'ont conçue. Des hommes disposant d'une stratégie pour atteindre les objectifs qu'ils se sont fixés, quoi qu'il arrive. Evidemment, il y a une minorité de Rwandais qui ne l'ont pas encore compris. Ce sont eux dont je parlais tout à l'heure quand j'ai dit qu'il y a ceux qui demandent d'abord à être frappés avant de le comprendre. Ils se recrutent surtout au sein de ceux qui se considèrent comme des dirigeants. La population ordinaire n'est pas concernée. Vous, la population, vous êtes très bons, vous ne créez pas des problèmes [ salve d'applaudissements, ndt ]. Ce sont mes collègues assis à côté de moi [ et le président de jeter un regard derrière lui dans la tribune officielle, ndt ] qui posent problème. Ces problèmes sont causés par la politique du ventre. Ils ont créés par des gens à l'appétit inassouvi qui ne sont jamais satisfaits. Ce sont des personnes qui réduisent à zéro la chance de jouir de leurs droits que nous leur avons offerte. Cela s'explique par le fait qu'ils mettent en avant leurs intérêts égoïstes, au détriment de ceux des Rwandais. Comme les Rwandais dans leur grande majorité concernent le bien-fondé de notre politique, je pense qu'il est facile de remédier aux problèmes créés par ces dirigeants qui veulent la faire échouer. Oui, nous allons trouver le remède. Il est disponible. Il ne reste qu'un petit problème à régler.

Ibyo mujya mwumva rero, limwe na limwe, by'abagenda, by'abagaruka, by'abagira bate, ibyo nabyo bijyanye n'uburenganzira bw'abantu. Kugenda, kugaruka, aliko nk'uko navuze, ya gahunda y'abanyarwanda turimo, inzira turimo yo kugenda dutera imbere, ntakizayihindura. Kwaba kugenda kwaba kugaruka. Niba ar'ukuza bashaka kuyisubiz'inyuma,
bazakomereka. Niba ali cyo bifuza kugira ngo bumve ko abanyarwanda bababaye kumar'igihe kinini, ali ubukene, ali ubujiji, ari amacakubili, ko ibyo abanyarwanda batacyibyifuza, bashaka kugira ngo batere imbere.

Ibyo kubivuga ntyo, ndabitekereza bihagije, ndashakisha ikintu cyabisubiza inyuma nkakibura. Ntabwo njya nkibona. N'abagerageza baba abo dukorana, baba ababa hanze n'ibibafasha, ntacyo bazahindura rwose icyo nagira ngo nkivugire aha kandi nabibabwiye kuva kera.

Nababwiye ngo impunzi tuzazicyura zo muli Kongo, turazicyura. Nababwiye ngo tuzabaha umutekano turawubaha. Nababwiye ngo iyi nzira izakomeza, izakomeza. Sinzi impamvu abantu batajya bemera ukuli umuntu ababwira.
Aliko impamvu batabyemera, ni uko bilimo n'ineza nyinshi. Bilimo kubabalira kwinshi. Ngira ngo abantu bageraho bakabisomamo, bakabyumva nabi. Ntibabone ko ali inshingano yo guha abantu uburenganzira ngo babukoreshe neza, amahirwe ngo bayakoreshe neza, bo bakibwira ngo, abatuma bibaho, ngira ngo bakibeshya ko ali imbaraga
nke bafite. Icyo bikora gusa, ikibazo limwe na limwe, ni uko bigenda bigabanya izo mbabazi. Bigatuma hari ibyo abantu bagomba gukora bitali ngombwa.





Aliko ku mutekano w'abanyarwanda, rwose, mbebwe bantu ba Rebero, bantu ba Byumba, mujye mukora akazi kanyu neza, nta kwishisha, muharanire umutekano wanyu, ntabwo umutekano wanyu uzahungabana na limwe, baba ababazamo cyangwa se abaturuka hanze cyangwa se baba abaturanyi. Ntibishoboka. Ubushobozi bwo kulinda umutekano w'abanyarwanda, cyane cyane bishingiye no ku banyarwanda, burahari. Ubushobozi burahari buhagije. Buranarenze. Burenze ubwo muzi. Aliko wenda ntabitinzeho, kubivuga gusa ntabwo bihagije, nizeye ko bitazaba ngombwa kubyerekana ko ubwo bushobozi buhari, nicyo umuntu ahora
yilinda gusa.

Aliko, mu bashaka kugenda nk'uko nabivuze, cyangwa mu bashaka kwinjira, n'abandi tuzi, turaza kubabwira, hari ababa bashaka kugenda bakibwira ko uba utabizi, aliko tuzajya tubibutsa ngo bagende. Hali abo nza kurekure bali bagifashwe n'akazi, ako kazi ndaza kubasaba kugasubiza abanyarwanda, noneho bashake inzira bigendere. Abo bose bamwe mujya mwumva bagenda, bagenda tubizi, tukabihorera. Yajya
kugenda akagenda yububaaaa, akagira ate, yibwira ngo alihisha kandi tuzi ngo aragenda.



Mu bagenda, hali abo twambura akazi kubera ko tuzi ko bashaka kugenda kugira ngo babone uko bagenda. Kugenda jye ntacyo bintwaye. N'abandi bakivunwe n'akazi ko gukorera abanyarwanda, bashaka kugenda, turaza kugashyira iruhande, bakomeze bagende.

Vous entendez parfois qu'il y a des gens qui quittent le pays et que d'autres le regagnent. C'est leur droit. Mais qu'ils sachent que leur départ ou leur retour ne va pas empêcher la poursuite des objectifs que nous nous sommes fixés. Que ceux qui quittent le pays s'en aillent avec des projets ou que ceux qui font le chemin inverse rentrent aussi avec des projets, rien ne va entamer notre détermination à poursuivre notre politique. S'ils rentrent avec la volonté de poursuivre la même politique que nous, ils sont les bienvenus, nous allons les intégrer. Mais s'ils rentrent avec l'intention de nuire, ils seront frappés. Qu'ils sachent que les Rwandais ont suffisamment souffert pour accepter de changer de cap politique.

Si je m'exprime de la sorte, c'est que j'ai suffisamment réfléchi à ce que je dis. Je ne vois rien qui pourrait nous faire retourner en arrière. Ceux qui s'y essaient, que ce soit les personnes qui travaillent avec nous ou ceux vivant à l'extérieur ou ceux qui les soutiennent, vont échouer dans leur entreprise.

Tout ce que je vous avais dit dans le passé s'est toujours réalisé. Je vous avais dit que nous allions rapatrier les réfugiés qui se trouvaient au Congo, nous l'avons fait. Je vous avais dit que nous allions vous apporter la sécurité, vous l'avez maintenant. Je viens de vous dire que la voie que nous avons choisie va se poursuivre et elle se poursuivra. Je ne comprends pas que des gens n'acceptent pas la vérité que quelqu'un leur dit. Je pense que, s'ils ne croient pas à ce que nous leur disons, c'est parce que nous faisons preuve de beaucoup de mansuétude. Nous faisons preuve de beaucoup de pardon. En effet notre esprit de mansuétude est perçu par certains comme un signe de faiblesse. Ils ne veulent pas comprendre qu'en agissant de la sorte, nous leur donnons une chance de jouir de leurs droits mais sans en abuser. Ils pensent à tort que ceux qui leur donnent cette chance, sont faibles. Le comble de malheur c'est que leur attitude va contribuer à nous rendre plus durs. Cela va nous pousser à faire des choses que nous ne devrions pas normalement faire.

Concernant la sécurité des Rwandais, je vous garantis qu'elle est assurée. Je demande à la population de Rebero et de Byumba de vaquer paisiblement à ses occupations. Vous ne devriez pas avoir peur. Personne ne va perturber votre sécurité, que ce soient vos voisins ou ceux qui vont s'infiltrer parmi vous. C'est impossible. Nous avons suffisamment de moyens pour assure la sécurité des Rwandais. Les moyens dont nous disposons, sont d'ailleurs de loin supérieurs à ceux que vous connaissez [ salve d'applaudissements, ndt ]. Le dire n'est pas suffisant. J'espère qu'il ne sera pas nécessaire de montrer au grand jour que nous disposons des capacités nécessaires pour assurer la sécurité de notre pays. C'est ce que nous essayons d'éviter tout le temps.

Concernant ceux qui veulent quitter le pays ou y entrer, nous avons qu'il y en a qui en sont empêchés par des fonctions qu'ils exercent ; nous allons bientôt les en libérer pour qu'ils puissent s'en aller. Ils pensent à tort que nous ne sommes pas au courant de leurs projets, mais nous allons leur rappeler qu'ils peuvent partir [ salve d'applaudissements de la population, ndt ]. Bientôt je vais demander à certains de quitter leurs fonctions afin qu'ils puissent quitter le pays. Vous avez entendu qu'il y a ceux qui sont partis. Nous avons toujours été au courant de leurs projets mais nous les avons laissés faire. Ce qui est étonnant c'est qu'ils partent en se cachant, sans se rendre compte que nous suivons tous leurs mouvements.

Parfois nous démettons des responsables de leurs fonctions parce que nous sommes au courant de leur désir de quitter le pays. Nous faisons ça pour leur faciliter la tâche. Le fait qu'ils partent ne cause aucun problème. Ceux qui sont empêchés de partir par la charge des responsabilités, je vais les libérer bientôt.

Uzajya aturatira ko yejeje amasaka cyangwa ibigoli, tuzajya tumubwira ko dutunze ibiyasya n'ibisya ibyo bigoli. Dufite politiki izi gusya ibigoli iyo byeze, ntibipfe ubusa.



Aliko ni uko gusa abanyarwanda ahali limwe na limwe ntibabona, bisa nk'ibya ya mbwa ngo iyo ijya gupfa, amazuru arabanza akaba ari yo aziba. Abanyarwanda ubanza..
Ibyiza abanyarwanda bamaze kugeraho, muli iyi myaka hafi icyenda tugiye kumara, limwe na limwe igitangaza, ni uko abanyarwanda ahali ali bo batabizi gusa. Abandi batubamo, batali abanyarwanda b'abanyamahanga cyangwa abo mu mahanga yo hanze, bavuga ko nta handi biba rwose. Ikintangaza ni abanyarwanda ubwabo, batabibona gusa.



Nagira ngo rero, ibyo ndabivugira ko, ku nshingano yo gukomeza gutera imbere, yo gukomeza kubaka igihugu, n'ibi bindi tugiye kujyamo, ngira ngo muzi iby'itegeko-nshinga, ubu biliho binozwa, bili hafi kurangira, bili mu nteko ubu biligwa, vuba aha bizajya muli referendumu mu kwezi kuza, kwa gatanu kurangira nk'uko byemejwe, nyuma y'aho hazaba amatora, amatora y'a Prezida wa Republika, amatora
y'abadepite, ibyo byose tulifuza, kandi turabasaba ko byazaba
mw'ituze, mu mucyo, kandi turumva ali ko bizamera, ni haba hali abatabyifuza ko ali ko bizamera, tuzabemeza ko ali ko bigomba kumera. Ntabwo bizahinduka. Ko bizagenda neza, mu mucyo, neza.

Quiconque va se vanter de produire beaucoup de sorgho et de maïs, nous allons lui rétorquer que nous disposons de machines pour les moudre. Nous avons une politique qui nous permet de moudre le maïs récolté sans le gaspiller.

Le problème c'est que les Rwandais sont aveugles. Même quand vous leur montrez une chose, ils ne la voient pas. Ils ressemblent à un chien qui, avant d'être tué, perd d'abord l'utilisation de ses narines qui deviennent bouchées. Il est étonnant que des étrangers apprécient mieux que les Rwandais nos réalisations. D'aucuns disent que ce que nous avons fait en si peu de temps n'a pas d'équivalent ailleurs.

Des échéances électorales nous attendent. A la fin du mois de mai, il y aura le referendum sur la nouvelle Constitution, qui sera suivi par les élections présidentielles et législatives. Nous voulons et nous demandons que tout se passe en ordre et dans la transparence. Nous sommes convaincus que tout va se dérouler comme prévu. S'il y a des gens qui ne le veulent pas, nous allons le leur faire accepter. Ils ne changeront rien à notre programme. Tout va se dérouler normalement.

N'ikizavamo, jye nababwira ko kizwi. Muli ayo matora, hazavamo abazatorwa, jye navuga ijana kw'ijana ko mbizi, ko ali abazaba bakulikiza gahunda, politiki dufite yo kubaka iki gihugu. Niko bizamera. Kandi nzi ko namwe ali ko mubizi. Kandi nzi ali ko mubishaka, ibyo kugira ngo gahunda yo gukomeza umutekano, ubumwe bw'abanyarwanda, amajyambere y'abanyarwanda, demokarasi, abe ali byo tugeraho. Amacakubili, uzazana amacakubili, kuko bamwe bazaza ni byo bagenderaho n'ubwo babihisha, nta mwanya bazabona. Kubera ko nababwiye ko iyo gahunda yo kubaka igihugu, ntabwo izahinduka. Ni uko icyo mba nifuza gusa ni uko bizaba ku neza. Ibyo byose tulifuza ko bizaba mu mucyo, mu mahoro, aliko icyo nzi ni uko, aho bizaganisha, ali ugukomeza kubaka igihugu. Abashaka kugisenya nta mwanya bazabona.

Ibyiza abanyarwanda bamaze kugeraho, muli iyi myaka hafi icyenda tugiye kumara, limwe na limwe igitangaza, ni uko abanyarwanda ahali ali bo batabizi gusa. Abandi batubamo, batali abanyarwanda b'abanyamahanga cyangwa abo mu mahanga yo hanze, bavuga ko nta handi biba rwose. Ikintangaza ni abanyarwanda ubwabo, batabibona gusa. Aliko ndizera ko igituma babikora bigakunda, abanyarwanda, ubwo ni uko n'amaherezo bazabibona, bakabona ko ibyo bakora ali byiza, bakanabyumva nabyo bikabageza ku cyifuzo bifuza. Cyo kugira ngo dutere imbere, kugira ngo tugire ubumwe, kugira ngo u Rwanda rwongere rube igihugu kitagayitse. Kuko ntabwo ubundi, mu mateka maremare y'u
Rwanda, ntabwo u Rwanda rwigeze rugayika. Sinzi impamvu abantu bamwe bashaka kurugayisha. Ntabwo u Rwanda, mu mateka tuzi na mbere tutarabaho aliko dusoma, ntabwo u Rwanda rwigeze rugayika. Rwakoraga ibintu byiza, bituma abantu bemera ko ali igihugu gifite abantu bacyo batagayitse.
Je vous dis même que le résultat [ du referendum et des élections ] est déjà connu. Je peux affirmer à 100% que ceux qui vont être élus, sont ceux qui suivent notre programme politique, la politique de reconstruction du pays. Je vous assure que c'est ce qui va se passer. Je pense que vous aussi vous êtes d'accord avec moi. Je suis convaincu que c'est aussi votre souhait. Pour développer notre pays, assurer la sécurité et asseoir la démocratie, il est nécessaire que ce soient des gens qui soutiennent notre politique qui soient élus. Quant à ceux qui vont rentrer au pays dans le but de propager la politique divisionniste, bien qu'ils le cachent, ils ne trouveront pas leur place [ salve d'applaudissements ] parce que je vous ai dit que rien n'empêchera la poursuite de notre politique. J'espère et je souhaite que nous ne soyons pas obligés de recourir à la manière forte.





Je souhaite que tout se déroule normalement. Ce que je peux dire c'est que la politique de développement du pays va se poursuivre. Ceux qui veulent la faire échouer, ne le pourront pas. Nous voulons que l Rwanda redevienne un pays respecté comme il le fut pendant sa longue histoire ».





1.

0 Annexe 9 de l'ouvrage collectif « Augustin Cyiza - Un homme libre au Rwanda » par Thierry CRUVELLIER, Albert-Enéas GAKUSI, James K. GASANA, André GUICHAOUA, Théoneste HABIMANA, Emmanuel HABYARIMANA, Théoneste KAYIRANGA, Monique MUJAWAMARIYA, Balthazar NDENGEYINKA, Jean-Baptiste NIYIZURUGERO, NKIKO NSENGIMANA, Dismas NSENGIYAREMYE, Charles NTAMPAKA, Enéas NZABANDORA, James RUTANGA, Laurent RUTAYISIRE, Théobald RUTIHUNZA, Augustin RUZABAVAHO, Faustin TWAGIRAMUNGU, Noël TWAGIRAMUNGU et Claudine VIDAL, Karthala, Paris, 2004, p. 185-189.