IJAMBO Paul KAGAME PREZIDA WA REPUBULIKA Y'U RWANDA YAVUGIYE I
REBERO ( BWISIGE ) MU NTARA YA BYUMBA . TALIKI YA 31 WERURWE 2003.
(hatashywe ibikorwa byo kwegereza abaturage ba Rebero amazi meza)

Nyakubahwa Ministri w'intebe,
Nyakubahwa Prezida w'Urukiko rukuru rw'ikirenga,
Ba Nyakubahwa ba Ministri, ba depite, banyacyubahiro bandi mwese muli
hano, namwe baturage ba Rebero n'abandi bavuye ahandi muli iyi ntara
ya Byumba, nagira ngo mbonereho umwanya kuli uyu munsi nongere
mbasuhuze, mbaramutse kandi mbabwire ko nishimiye kuba ndi kumwe
namwe uyu munsi.

Sindi busubire muli byinshi cyane bijyanye n'uyu munsi ngira ngo
Ministri amaze kubisobanura birambuye, ubundi uyu munsi twawugize
dukulikije inshingano yo kuba twalizihije umunsi mukuru w'amazi,
wizihizwa kw'isi hose italiki ya 20 aliko ntibyashoboka, tubigira uyu
munsi italiki ya 31. Aliko cyane cyane icyangombwa ni ukumenya
uburemere bujyanye n'amazi.

Amazi akomokaho byinshi bigira ubuzima bw'abantu, ndetse n'inyamaswa
n'ibindi. Ayo mazi rero hali aho ali, hali abatayagira, hali aho aba
ali menshi aliko adashobora gukoreshwa neza kubera uko ateye wenda
atali meza, n'ibindi byinshi. Twe nk'u Rwanda, ikibazo dufite navuga,
ni ukugira amazi ntituyakoreshe neza. Cyangwa se ntitube dufite
ubushobozi bwo kuyakoresha neza ngo atugilire akamaro, akangilika
gusa.

Icyo rero kigomba gushakirwa umuti. Twe ntabwo ali uko twabuze amazi,
usibye kutayakoresha neza cyangwa se kutayalinda kugira ngo atabura.
Ali ay'imvura, turayafite menshi aliko ntitumenya kuyakoresha neza.
Ali andi, ali mu biyaga cyangwa mu migezi, nayo arahali, ikibazo
kikaba kumenya kuyakoresha neza, cyangwa se kuyalinda ngo ejo
atazakama. Icyo ni cyo kibazo twebwe nk'u Rwanda cyangwa se ibihugu
duturanye dufite. Icyo rero kigomba hushakirwa umuti, wenda hali ibyo
twavuga bishaka amikoro menshi bivunanye, aliko nayo yashakwa, ayo
mikoro akaboneka, ni inshingano dufite rero yo kugira ngo dushake ayo
mikoro. Ibindi bili mu bushobozi bwacu.

Aliko ubwo bushobozi dufite limwe na limwe ntitubukoresha neza,
kubera imyumvire micye cyangwa se kubera uburangare no kutamenya
ingaruka zizabivamo. Kuli uyu munsi rero birashaka ko ibyo byose
tubyibuka tukabiha agaciro kabyo, kandi tukabifatira ingamba zihamye.
Ibyo bikatulindira amazi, aliko kandi ayo mazi akadufasha no mu
bikorwa by'amajyambere ndetse no mu ntego nyinshi zimwe dufite zo
kugira ngo turwanye ubukene.
Iby'ayo mazi rero ndifuza ko twabihagurukira dufatanije, inzego zose
zigakorana, tukalinda ayo mazi tukayakoresha neza, nk'umutungo umwe
mu mitungo y'ibanze dukwiye kuba twitondera kubera ingaruka igihe uwo
mutungo wabuze.

Ariya mazi rero mwabonye, n'ubwo byatinze bwose, mwebwe abaturage ba
Rebero, tulifuza ko muzayafata neza, mukayakoresha neza, akabagilira
akamaro. Ntituzagarucye hano mutubwira ko nta mazi mufite kubera ko
wenda abantu barangaye ntibumve ko bizagira ingaruka nadafatwa neza.

Ibyo kubasezeranya ayo mazi akaba yarabonetse byo ngira ngo ni
inshingano twali dufite, bikaba bishimishije ko iyo nshingano
yujujwe. Ndetse byajyanye n'ibindi. Bambwiye iby'umunara wa telefoni
nawo wahashinzwe, ni byiza. Nawo kandi ukwiye kulindwa neza, uwo
munara kugira ngo ushobore kubagezaho byinshi bijyanye n'itumanaho,
kandi iryo tumanaho naryo tukaba tulihanze amaso, tulitezeho byinshi
mu buryo bw'amajyambere.

Ikindi cyagombaga kukorwa kitarakorwa aliko nibwira ko
kizakulikiranwa kigakorwa vuba bidatinze, byali ugushyiraho umunara
w'iradiyo, mu rweho rwa FM, kugira ngo iradiyo yumvikane neza hano
ndetse irenge n'imipaka y'u Rwanda kuko byo ntabwo bigomba visa,
n'abo hakurya y'umupaka bumva ikinyarwanda cyangwa se bashaka
gukulikira amakuru y'u Rwanda nabo bashobore kubyumva. Ibyo ndumva
bizakorwa vuba n'ubwo byatinze bwose.

Baturage ba Rebero rero kandi baturage ba Byumba, ibi byose tuvuga
by'amajyambere, ali amazi, ali itumanaho, ali ibindi byinshi tufitiye
ingamba, twabigeraho kandi tuzakomeza kubigeraho, ali uko nyine hali
umutekano. Kandi ibyo nagira ngo mbibashimire kubera umuco wanyu wo
kumenya gutanga inkunga yanyu mu buryo bw'umutekano kandi mukaba
munawufite ndetse n'intara yose ya Byumba ikaba ifite umutekano
ndetse n'igihugu cyose. Ni byiza ko uwo muco muzawukomeza kuko bili
mu nyungu zanyu ubwanyu, ndetse bili no mu nyungu z'igihugu cyose.

Ndabashimira rero ko mwebwe abaturage, ali aba Rebero ali ab'intara
ya Byumba, ko ikibazo cy'umutekano mucyumva ko ali ngombwa kandi
mukabigiramo uruhare. Aho muzagilira imbaraga nkeya ku giti cyanyu
nk'abaturage, muzunganirwa n'izindi nzego kugira ngo uwo mutekano
ukomeze ubeho, bityo dushobore kugera kuli byinshi. Aliko ntimuzagire
imbaraga nkeya.

Ibi byose tuvuga by'umutekano, ndetse n'ibikorwa by'amajyambere,
ndetse ibyo byose bikubiye muli politiki, mu murongo tugenderaho,
Leta y'ubumwe n'abanyarwanda bose, ibi byose ni ibigomba gukomeza,
kuko u Rwanda ruli mu nzira itoroshye aliko nziza kandi ijyana
n'impinduka iliho igomba gukomeza.

Impinduka ya politique yatangiye mu Rwanda kuva cyane cyane muli 94,
aho aya marorerwa abereye, ndavuga cyane cyane kuko ingamba
z'impinduka zatangiye mbere yaho imyaka itali micye, bikagorana, biza
kuvamo itsembabwoko n'itsembatsemba ndetse, aliko guhera icyo gihe
gukomeza kugeza ubu, no gukomeza kugera imbere, iyo mpinduka ifite
gahunda.

Iyo mpinduka, abanyarwanda bose, na Leta y'ubumwe, bayifiteho
inshingano. Ni inshingano kandi idakuka, ni impinduka izakomeza
itazasubira inyuma. Kabone n'abifuza kugira ngo bakomereke mbere
y'uko babyumva, nabyo dufite inshingano yo kuzabibaha. Kugira ngo
babyumve. Impinduka iriho yatangiye guhindura ubuzima na politiki
by'abanyarwanda, bishingiye ku bumwe bw'abanyarwanda, bishingiye ku
mutekano w'abanyarwanda, bishingiye ku guter'imbere kw'abanyarwanda,
bishingiye kuli démocratie dushaka guha abanyarwanda, bishingiye kuli
politiki y'u Rwanda kugira ngo rubane neza n'andi mahanga n'ibindi
bihugu, iyo politiki ntabwo izahinduka. Ahubwo guhinduka itera imbere
irushaho kuba neza, ntishobora guhinduka isubira inyuma. Kuko ntabwo
ali ikintu cyaje ngo cyikore gusa, gikorwa n'abantu, kandi abantu
bafite ingamba zo kubigeraho, byanze bikunze. N'abanyarwanda bacye
batarabyumva, nibo navugaga mbere niyo baba bifuza ngo babanze
babikomerekeremo kugira ngo babyumve.

Aliko cyane cyane bili mu bantu biyita abayobozi, ntabwo biba mu
baturage. Abaturage mwe muli abantu beza rwose nta cyibazo mugira…


Bagenzi banjye nicaranye nabo hano b'abayobozi, niho usanga ikibazo.
Ibyo bibazo kandi, inkomoko yabyo cyane cyane, ni inda nini, ni
ukudahaga, ni ukutanyurwa. Ni uguhabwa uburenganzira bwawe, ugahabwa
amahirwe, warangiza ukabihindura ubusa. Cyane cyane ali uko umuntu
yireba kurusha uko areba inyungu z'abanyarwanda.
Aliko kubera ko abanyarwanda bo muli rusange babyumva nta kibazo
bafite, twebwe abayobozi turoroshye kubona umuti. Kwishakamo umuti.
Tuzawubona. Urahari ku ruhande runini, ni akabazo gato kaba gasigaye
gusa.

Ibyo mujya mwumva rero, limwe na limwe, by'abagenda, by'abagaruka,
by'abagira bate, ibyo nabyo bijyanye n'uburenganzira bw'abantu.
Kugenda, kugaruka, aliko nk'uko navuze, ya gahunda y'abanyarwanda
turimo, inzira turimo yo kugenda dutera imbere, ntakizayihindura.
Kwaba kugenda kwaba kugaruka. Niba ar'ukuza bashaka kuyisubiz'inyuma,
bazakomereka. Niba ali cyo bifuza kugira ngo bumve ko abanyarwanda
bababaye kumar'igihe kinini, ali ubukene, ali ubujiji, ari
amacakubili, ko ibyo abanyarwanda batacyibyifuza, bashaka kugira ngo
batere imbere.

Ibyo kubivuga ntyo, ndabitekereza bihagije, ndashakisha ikintu
cyabisubiza inyuma nkakibura. Ntabwo njya nkibona. N'abagerageza baba
abo dukorana, baba ababa hanze n'ibibafasha, ntacyo bazahindura rwose
icyo nagira ngo nkivugire aha kandi nabibabwiye kuva kera. Nababwiye
ngo impunzi tuzazicyura zo muli Kongo, turazicyura. Nababwiye ngo
tuzabaha umutekano turawubaha. Nababwiye ngo iyi nzira izakomeza,
izakomeza. Sinzi impamvu abantu batajya bemera ukuli umuntu ababwira.

Aliko impamvu batabyemera, ni uko bilimo n'ineza nyinshi. Bilimo
kubabalira kwinshi. Ngira ngo abantu bageraho bakabisomamo,
bakabyumva nabi. Ntibabone ko ali inshingano yo guha abantu
uburenganzira ngo babukoreshe neza, amahirwe ngo bayakoreshe neza, bo
bakibwira ngo, abatuma bibaho, ngira ngo bakibeshya ko ali imbaraga
nke bafite.


Icyo bikora gusa, ikibazo limwe na limwe, ni uko bigenda bigabanya
izo mbabazi. Bigatuma hari ibyo abantu bagomba gukora bitali ngombwa.
Aliko ku mutekano w'abanyarwanda, rwose, mbebwe bantu ba Rebero,
bantu ba Byumba, mujye mukora akazi kanyu neza, nta kwishisha,
muharanire umutekano wanyu, ntabwo umutekano wanyu uzahungabana na
limwe, baba ababazamo cyangwa se abaturuka hanze cyangwa se baba
abaturanyi. Ntibishoboka. Ubushobozi bwo kulinda umutekano
w'abanyarwanda, cyane cyane bishingiye no ku banyarwanda, burahari.
Ubushobozi burahari buhagije. Buranarenze. Burenze ubwo muzi. Aliko
wenda ntabitinzeho, kubivuga gusa ntabwo bihagije, nizeye ko bitazaba
ngombwa kubyerekana ko ubwo bushobozi buhari, nicyo umuntu ahora
yilinda gusa.

Aliko, mu bashaka kugenda nk'uko nabivuze, cyangwa mu bashaka
kwinjira, n'abandi tuzi, turaza kubabwira, hari ababa bashaka kugenda
bakibwira ko uba utabizi, aliko tuzajya tubibutsa ngo bagende. Hali
abo nza kurekure bali bagifashwe n'akazi, ako kazi ndaza kubasaba
kugasubiza abanyarwanda, noneho bashake inzira bigendere. Abo bose
bamwe mujya mwumva bagenda, bagenda tubizi, tukabihorera. Yajya
kugenda akagenda yububaaaa, akagira ate, yibwira ngo alihisha kandi
tuzi ngo aragenda.

Mu bagenda, hali abo twambura akazi kubera ko tuzi ko bashaka kugenda
kugira ngo babone uko bagenda. Kugenda jye ntacyo bintwaye. N'abandi
bakivunwe n'akazi ko gukorera abanyarwanda, bashaka kugenda, turaza
kugashyira iruhande, bakomeze bagende.

Uzajya aturatira ko yejeje amasaka cyangwa ibigoli, tuzajya tumubwira
ko dutunze ibiyasya n'ibisya ibyo bigoli. Dufite politiki izi gusya
ibigoli iyo byeze, ntibipfe ubusa.
Aliko ni uko gusa abanyarwanda ahali limwe na limwe ntibabona, bisa
nk'ibya ya mbwa ngo iyo ijya gupfa, amazuru arabanza akaba ari yo
aziba. Abanyarwanda ubanza..

Ibyiza abanyarwanda bamaze kugeraho, muli iyi myaka hafi icyenda tugiye kumara, limwe na limwe igitangaza, ni uko abanyarwanda ahali ali bo batabizi gusa. Abandi batubamo, batali abanyarwanda b'abanyamahanga cyangwa abo mu mahanga yo hanze, bavuga ko nta handi biba rwose. Ikintangaza ni abanyarwanda ubwabo, batabibona gusa.

Nagira ngo rero, ibyo ndabivugira ko, ku nshingano yo gukomeza gutera
imbere, yo gukomeza kubaka igihugu, n'ibi bindi tugiye kujyamo, ngira
ngo muzi iby'itegeko-nshinga, ubu biliho binozwa, bili hafi
kurangira, bili mu nteko ubu biligwa, vuba aha bizajya muli
referendumu mu kwezi kuza, kwa gatanu kurangira nk'uko byemejwe,
nyuma y'aho hazaba amatora, amatora y'a Prezida wa Republika, amatora
y'abadepite, ibyo byose tulifuza, kandi turabasaba ko byazaba
mw'ituze, mu mucyo, kandi turumva ali ko bizamera, ni haba hali
abatabyifuza ko ali ko bizamera, tuzabemeza ko ali ko bigomba kumera.
Ntabwo bizahinduka. Ko bizagenda neza, mu mucyo, neza. N'ikizavamo,
jye nababwira ko kizwi. Muli ayo matora, hazavamo abazatorwa, jye
navuga ijana kw'ijana ko mbizi, ko ali abazaba bakulikiza gahunda,
politiki dufite yo kubaka iki gihugu. Niko bizamera. Kandi nzi ko
namwe ali ko mubizi. Kandi nzi ali ko mubishaka, ibyo kugira ngo
gahunda yo gukomeza umutekano, ubumwe bw'abanyarwanda, amajyambere
y'abanyarwanda, demokarasi, abe ali byo tugeraho. Amacakubili,
uzazana amacakubili, kuko bamwe bazaza ni byo bagenderaho n'ubwo
babihisha, nta mwanya bazabona.

Kubera ko nababwiye ko iyo gahunda yo kubaka igihugu, ntabwo
izahinduka. Ni uko icyo mba nifuza gusa ni uko bizaba ku neza. Ibyo
byose tulifuza ko bizaba mu mucyo, mu mahoro, aliko icyo nzi ni uko,
aho bizaganisha, ali ugukomeza kubaka igihugu. Abashaka kugisenya nta
mwanya bazabona.

Ibyiza abanyarwanda bamaze kugeraho, muli iyi myaka hafi icyenda
tugiye kumara, limwe na limwe igitangaza, ni uko abanyarwanda ahali
ali bo batabizi gusa. Abandi batubamo, batali abanyarwanda
b'abanyamahanga cyangwa abo mu mahanga yo hanze, bavuga ko nta handi
biba rwose. Ikintangaza ni abanyarwanda ubwabo, batabibona gusa.
Aliko ndizera ko igituma babikora bigakunda, abanyarwanda, ubwo ni
uko n'amaherezo bazabibona, bakabona ko ibyo bakora ali byiza,
bakanabyumva nabyo bikabageza ku cyifuzo bifuza. Cyo kugira ngo
dutere imbere, kugira ngo tugire ubumwe, kugira ngo u Rwanda rwongere
rube igihugu kitagayitse. Kuko ntabwo ubundi, mu mateka maremare y'u
Rwanda, ntabwo u Rwanda rwigeze rugayika. Sinzi impamvu abantu bamwe
bashaka kurugayisha. Ntabwo u Rwanda, mu mateka tuzi na mbere
tutarabaho aliko dusoma, ntabwo u Rwanda rwigeze rugayika.
Rwakoraga ibintu byiza, bituma abantu bemera ko ali igihugu gifite
abantu bacyo batagayitse.

Ibindi rero nabasaba, mwese muli hano, ni ukugira ngo dukomeze
gahunda dufite, zubaka, ni ukugira ngo dushyigikire iyi gahunda y'uyu
mwaka tulimo nababwiye, yo gukomeza inzira ya demokarasi, ni ukugira
ngo dukomeze inzira yo kurwanya ubukene, ni ukugira ngo dukomeze
gushyigikira kurwanya indwara z'ibyorezo nka Sida duhora dukangulira
abanyarwanda, kugira ngo bagire ubuzima bwiza, icyo cyoreza cye
kulimbura abanyarwanda kandi hali uburyo bwo kucyilinda ndetse no
kucyifatamo neza ku banduye, ibyo nabyo igihugu cyacu
cyirabihagurukira kizi ngo bifite ingaruka ku banyarwanda, ku gihugu
cyacu, twifuza ko abanyarwanda bagira ubuzima bwiza budahungabana,
n'ubwo halimo no kwita no ku bindi byorezo bijyanye n'icyo maze
kuvuga.
Nagira ngo kandi mbasabe mukomeze gushyigikira iyo gahunda ndende yo
guteza igihugu cyacu imbere dufite muli rusange, no gukomeza
gufatanya hagati yanyu mwese, bityo nkaba mbifulije ibihe biza byiza,
kandi nkaba nizerako icyaduhulije aha uyu munsi kijyanye n'amazi,
nacyo tugiha uburemere bwacyo kugira ngo bidufashe kurinda amazi,
umutungo udakunze kuboneka ahandi; ahandi ntibanayagira twe dufite
ikibazo cyo kuyalinda no kuyakoresha neza, aliko abandi bo, hali
ibindi bihugu binakize ndetse aliko bitagira amazi. Twe turayafite.
Ni umutungo rero dukwiye gukomeza kulinda.

Nkaba mbifulije ubuzima bwiza n'amahoro y'Imana. Murakoze.http://groups.yahoo.com/group/rwanda-l/message/54440