ITEGEKO NSHINGA RYA REPUBULIKA Y’U
RWANDA
Twebwe, KAGAME Paul,
Perezida wa Repubulika;
Dushingiye ku Itegeko Shingiro rya
Repubulika y’u Rwanda nk’uko ryavuguruwe kugeza ubu, cyane cyane Amasezerano
y’Amahoro ya Arusha, mu gice cyayo cyerekeranye n’Igabana ry’Ubutegetsi mu
ngingo yacyo ya 41, no mu gice cyayo cyerekeranye n’Ibibazo binyuranye
n’Ingingo zisoza mu ngingo yacyo ya 22;
Tumaze kubona ko Itegeko Nshinga rishya
rya Repubulika y’u Rwanda ryemejwe n’abanyarwanda muri Referendumu yo ku wa 26
Gicurasi 2003 nk’uko byahamijwe n’Urukiko rw’Ikirenga mu Rubanza n°.....................rwaciwe ku
wa ..........................;
DUTANGAJE ITEGEKO
NSHINGA RIKURIKIRA KANDI DUTEGETSE KO RITANGAZWA MU IGAZETI YA LETA YA
REPUBULIKA Y’U RWANDA.
IRANGASHINGIRO
Twebwe,
Abanyarwanda,
1°
Nyuma
ya jenoside yateguwe ikanashyirishwa mu bikorwa n’abayobozi babi n'abandi bose
bayigizemo uruhare, igahitana abana b’u
Rwanda barenga miliyoni ;
2° Twiyemeje kurwanya ingengabitekerezo ya
jenoside n’ibyo igaragariramo byose, ndetse no kurandura burundu amacakubiri
ashingiye ku moko, ku turere n'andi macakubiri ayo ari yo yose;
3° Twiyemeje kurwanya ubutegetsi
bw’igitugu dushyiraho inzego za demokarasi n’abayobozi twihitiyemo nta
gahato ;
4° Dushimangiye ko ari ngombwa kubumbatira
no guharanira ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda bwashegeshwe na jenoside n’ingaruka zayo ;
5° Tuzirikanye ko amahoro n’ubumwe
bw’Abanyarwanda ari byo nkingi ikomeye y’amajyambere y’Igihugu n’iterambere
ry’Abanyarwanda ;
6° Twiyemeje kubaka Leta igendera ku
mategeko, ishingiye ku iyubahiriza ry’uburenganzira bw’ibanze bwa muntu,
demokarasi ishingiye ku bitekerezo bya politiki binyuranye, gusaranganya
ubutegetsi nta bwikanyize, ubworoherane no gukemura ibibazo binyuze mu mushyikirano ;
7° Dushingiye ku mahirwe dufite yo kugira
Igihugu kimwe, ururimi rumwe, umuco umwe n’amateka maremare dusangiye bigomba
gutuma tugira imyumvire imwe y’aho tugana ;
8° Tumaze kubona ko ari ngombwa gushaka mu
mateka yacu amaze imyaka amagana imigenzereze myiza yarangaga abakurambere bacu
igomba gushingirwaho kugira ngo Igihugu kibashe kubaho no kugira
ubwisanzure ;
9° Twongeye guhamya ko twiyemeje
gukurikiza amahame y’uburenganzira bwa muntu nk’uko ateganywa n’Amasezerano y’Umuryango w’Abibumbye yo ku wa 26
Kamena 1945, Amasezerano Mpuzamahanga yo ku wa 9 Ukuboza 1948 yerekeye gukumira
no guhana icyaha cya jenoside, Itangazo Mpuzamahanga ry’Uburenganzira bwa muntu
ryo ku wa 10 Ukuboza 1948, Amasezerano Mpuzamahanga yerekeye guca burundu
ivanguramoko iryo ari ryo ryose yo ku wa 7 Werurwe 1966, Amasezerano
Mpuzamahanga yerekeye uburenganzira mu by’ubukungu, imibereho myiza n’umuco yo
ku wa 19 Ukuboza 1966, Amasezerano Mpuzamahanga yerekeye uburenganzira mu
by’imbonezamubano na politiki yo ku wa 19 Ukuboza 1966, Amasezerano
Mpuzamahanga yerekeye guca burundu ivangura iryo ari ryo ryose rikorerwa
abagore yo ku wa 1 Gicurasi 1980, Amasezerano Nyafurika yerekeye uburenganzira
bwa muntu n’ubw’Abaturage yo ku wa 27 Kamena 1981 n’Amasezerano Mpuzamahanga
yerekeye uburenganzira bw’umwana yo ku wa 20 Ugushyingo 1989 ;
10° Twiyemeje guharanira ko haba uburenganzira bungana mu Banyarwanda no hagati y’Abagore n’Abagabo bitabangamiye
amahame y'uburinganire n'ubwuzuzanye bwabo
mu iterambere ry'Igihugu ;
11° Twiyemeje
guharanira kongera ubumenyi n’ubushobozi bw’abakozi, kurwanya ubujiji,
guteza imbere ikoranabuhanga no
guharanira amajyambere n’imibereho myiza y’Abanyarwanda ;
12°
Tumaze
kubona ko nyuma y’igihe cy’inzibacyuho, u Rwanda rugomba kugengwa n’Itegeko
Nshinga rigizwe n’ibitekerezo byatanzwe
n’Abanyarwanda ubwabo ;
Twemeje muri referendumu iri Tegeko Nshinga kandi ni ryo tegeko risumba ayandi muri Repubulika y'u Rwanda.
INTERURO YA MBERE :
IBYEREKEYE LETA N’INKOMOKO Y’UBUTEGETSI BW’IGIHUGU
Leta y’u Rwanda ni Repubulika yigenga
kandi ubutegetsi bwose ni yo buturukaho, ishingiye kuri demokarasi, igamije
guteza imbere abaturage, kandi ntishingiye
ku idini.
Ishingiro rya Repubulika ni
« ubutegetsi bwa rubanda, butangwa na rubanda kandi bukorera
rubanda ».
Ubutegetsi
bwose bukomoka ku mbaga y’Abanyarwanda.
Nta gice cy’Abanyarwanda cyangwa se
umuntu ku giti cye ushobora kwiha ubutegetsi.
Ubutegetsi bw’Igihugu ni ubw'imbaga
y'Abanyarwanda, bakoresha ubwabo binyuze muri referendumu cyangwa binyuze
ku babahagarariye.
Ingingo
ya 3
Igihugu cy'u Rwanda kigabanyijemo
Intara, Uturere, Imijyi, Imirenge n'Utugari.
Itegeko rigena umubare, imbibi,
imiterere, imitunganyirize n'imikorere by'Intara, Uturere n’Imijyi.
Ingingo
ya 4
Umurwa
Mukuru wa Repubulika y’u Rwanda ni
Umujyi wa Kigali.
Itegeko rigena imiterere, imitunganyirize
n'imikorere y'Umujyi wa Kigali.
Umurwa Mukuru ushobora kwimurirwa ahandi mu Rwanda byemejwe n’ itegeko.
Ururimi rw’ Igihugu ni Ikinyarwanda.
Indimi zikoreshwa mu butegetsi ni Ikinyarwanda, Igifaransa n’Icyongereza.
Ingingo ya 6
Ibiranga
Igihugu cy’u Rwanda ni ibendera, intego, ikirango cya Repubulika n’indirimbo y’Igihugu.
Ibendera ry’Igihugu rigizwe n’amabara
atatu : icyatsi kibisi, umuhondo n’ubururu.
Ibendera
rigizwe n’amabara akurikira uvuye hasi uzamuka: habanza ibara ry’icyatsi
kibisi, rikurikirwa n’ibara ry’umuhondo, kandi ayo mabara yombi yihariye icya
kabiri cy’ibendera ryose. Igice cya kabiri cyo hejuru kigizwe n’ibara ry’ubururu
rishushanyijwemo izuba n’imirasire yaryo y’ibara ry’umuhondo wa zahabu riri ku
ruhande rw’iburyo. Iryo zuba n’imirasire yaryo bitandukanyijwe n’uruziga
rw’ibara ry’ubururu.
Itegeko
rigena imiterere, ibisobanuro, imikoreshereze n'iyubahirizwa by'ibendera
ry'Igihugu.
Intego ya
Repubulika ni : UBUMWE, UMURIMO, GUKUNDA IGIHUGU.
Ikirango cya Repubulika kigizwe n’uruziga rw’icyatsi kibisi
n’ipfundo ry’umugozi w’iryo bara upfunditse hasi, ahagana hejuru hakabamo
inyandiko « REPUBULIKA Y’U RWANDA ». Munsi y’ipfundo handitse
amagambo agize intego ya Repubulika « UBUMWE, UMURIMO, GUKUNDA
IGIHUGU ». Izo nyandiko zose zanditse mu nyuguti z’umukara ku ibara
ry’umuhondo.
Ikirango cya Repubulika kigizwe kandi
n’amashusho akurikira : izuba, imirasire yaryo, ishaka n’ikawa, agaseke,
uruziga rw’ubururu rufite amenyo n’ingabo ebyiri, imwe iri iburyo indi iri
ibumoso.
Imiterere, ibisobanuro, imikoreshereze n’uburinzi by’ibirango bishyirwaho n’itegeko.
Indirimbo
y’Igihugu ni :" RWANDA NZIZA".
Imiterere
n'iyubahirizwa by'Indirimbo y'Igihugu biteganywa n'Itegeko.
Ingingo ya 7
Buri muntu afite uburenganzira ku
bwenegihugu.
Ubwenegihugu burenze bumwe buremewe.
Nta wushobora kwamburwa ubwenegihugu nyarwanda
bw’inkomoko.
Nta wushobora kuvutswa ubwenegihugu
bwe cyangwa uburenganzira bwo guhindura ubwenegihugu ku buryo bunyuranyije
n’amategeko.
Abanyarwanda cyangwa ababakomokaho bavukijwe ubwenegihugu
bw’u Rwanda hagati y’itariki ya 1 Ugushyingo 1959 n’iya 31 Ukuboza 1994 kubera
guhabwa ubwenegihugu bw’amahanga basubirana batagombye kubisaba ubwenegihugu
iyo bagarutse gutura mu Rwanda.
Abantu bose
bakomoka mu Rwanda n'ababakomokaho bafite uburenganzira bwo guhabwa
ubwenegihugu bw’u Rwanda, iyo babisabye.
Ibigomba gushingirwaho mu guhabwa ubwenegihugu bw'u
Rwanda, kubugumana, kubukoresha no kubutakaza bigenwa n'itegeko ngenga.
Ingingo ya 8
Itora ni uburenganzira bw’abenegihugu bose
ku buryo bungana.
Itora rikorwa mu buryo butaziguye cyangwa buziguye kandi mu ibanga, keretse iyo Itegeko Nshinga cyangwa irindi tegeko biteganya ubundi buryo.
Abanyarwanda
bose, b’ibitsina byombi, bujuje ibyangombwa bisabwa n’amategeko bafite
uburenganzira bwo gutora no gutorwa.
Itegeko
rigena ibigomba kubahirizwa n’uburyo bukoreshwa mu matora.
UMUTWE WA II : IBYEREKEYE
AMAHAME REMEZO
Leta y’ u Rwanda yiyemeje kugendera ku mahame remezo akurikira no gutuma yubahirizwa:
1° kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside
n’ibyo igaragariramo byose;
2° kurandurana n'imizi amacakubiri
ashingiye ku bwoko, akarere n’ibindi no gushyira imbere ubumwe bw’Abanyarwanda;
3° gusaranganya ubutegetsi nta bwikanyize;
4° kubaka Leta igendera ku mategeko
n’ubutegetsi bwa demokarasi ishingiye ku bitekerezo bya politiki binyuranye,
uburinganire bw’Abanyarwanda bose n'ubw'abagore n'abagabo, ibyo bigashimangirwa
n’uko abagore bagira nibura mirongo itatu ku ijana by’imyanya mu nzego
zifatirwamo ibyemezo;
5° kubaka Leta iharanira imibereho myiza
y’abaturage no gushyiraho uburyo bukwiye kugira ngo bagire amahirwe angana mu
mibereho yabo;
6° gushaka buri gihe umuti w’ibibazo mu
nzira y’ibiganiro n’ubwumvikane busesuye.
INTERURO YA II
IBYEREKEYE
UBURENGANZIRA BW’IBANZE BWA MUNTU, UBURENGANZIRA N’INSHINGANO BY’UMWENEGIHUGU
UMUTWE WA MBERE : IBYEREKEYE
UBURENGANZIRA BW’IBANZE
BWA MUNTU
Umuntu ni umunyagitinyiro kandi ni indahungabanywa.
Leta
n’izindi nzego z’ubutegetsi zifite inshingano ndakuka zo kumwubaha, kumurinda
no kumurengera.
Abanyarwanda bose bavukana kandi
bagakomeza kugira ubwisanzure, uburenganzira n’inshingano bingana.
Ivangura iryo ari ryo ryose rishingiye nko ku bwoko, ku
muryango, ku nzu, ku gisekuru, ku ibara ry’umubiri, ku gitsina, ku karere, ku
byiciro by’ubukungu, ku idini cyangwa ukwemera, ku bitekerezo, ku mutungo, ku
itandukaniro ry’umuco, ku rurimi, ku bukungu, ku bumuga bw’umubiri cyangwa ubwo
mu mutwe no ku rindi vangura iryo ari ryo ryose, rirabujijwe kandi rihanwa
n’amategeko.
Ingingo ya 12
Umuntu wese
afite uburenganzira bwo kubaho. Nta wushobora kuvutswa ubuzima mu buryo bunyuranyije
n’amategeko.
Icyaha
cya jenoside, ibyaha byibasiye inyokomuntu n'ibyaha by'intambara ntibisaza.
Guhakana no gupfobya jenoside bihanwa n’itegeko.
Leta, mu
bushobozi bwayo, iteganya ibikorwa byihariye bigamije imibereho myiza
y’abasizwe iheruheru na jenoside yabaye mu Rwanda kuva ku wa 1 Ukwakira 1990
kugeza ku wa 31 Ukuboza 1994, abantu bafite ubumuga, abatindi nyakujya, abageze
mu zabukuru n’abandi batagira kivurira.
Umuntu wese afite uburenganzira bwo
kudahungabanywa ku mubiri no mu mutwe.
Nta
wushobora kwicwa urubozo, gukorerwa ibibabaza umubiri, cyangwa ngo akorerwe
ibikorwa by’ ubugome, ibikorwa bidakwiye umuntu cyangwa bimutesha agaciro.
Nta wushobora gukorerwaho igerageza
atabyiyemereye. Uburyo bwo kubyemera kimwe n’ubw’iryo gerageza bugenwa
n’itegeko.
Abantu bose barangana imbere y’amategeko. Itegeko ribarengera ku buryo bumwe nta vangura iryo ari ryo ryose.
Uburyozwacyaha ni gatozi ku wakoze
icyaha. Kuryozwa indishyi bigengwa n'itegeko.
Nta wushobora gufungirwa kutubahiriza inshingano zishingiye ku mategeko mbonezamubano cyangwa ay’ubucuruzi.
Ubwisanzure bwa muntu bwubahirizwa na Leta.
Nta
wushobora gukurikiranwa, gufatwa, gufungwa cyangwa guhanirwa icyaha keretse mu
gihe biteganywa n’amategeko akurikizwa mu gihe icyaha akurikiranyweho
cyakorewe.
Kumenyeshwa
imiterere n'impamvu z'icyaha ukurikiranyweho, kwiregura no kunganirwa ni
uburenganzira budahungabanywa mu bihe byose, ahantu hose, mu nzego zose
z'ubutegetsi, iz'ubucamanza n'izindi zose zifata ibyemezo.
Ingingo ya 19
Umuntu wese afatwa nk’umwere ku cyaha
aregwa igihe cyose kitaramuhama burundu mu buryo bukurikije amategeko, mu
rubanza rwabereye mu ruhame kandi ruboneye, yahawe uburyo bwose bwa ngombwa bwo
kwiregura.
Nta wushobora kuvutswa kuburanira
imbere y’umucamanza itegeko rimugenera.
Nta wushobora guhanirwa ibyo yakoze
cyangwa atakoze, iyo amategeko y’igihugu cyangwa amategeko mpuzamahanga
atabifataga nk’icyaha igihe byakorwaga.
Na none nta wushobora gucibwa igihano
kiruta icyari giteganyijwe n'amategeko mu gihe yakoraga icyaha.
Nta wushobora gukorerwa ubugenzurwe keretse mu bihe no mu buryo buteganyijwe n’itegeko, kubera impamvu zishingiye ku ituze rusange ry’abaturage cyangwa ku mutekano w’Igihugu.
Ingingo ya 22
Imibereho
bwite y’umuntu, iy’umuryango we, urugo rwe, ubutumwa yohererezanya n’abandi
ntibishobora kuvogerwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko; icyubahiro n’agaciro
ke mu maso y’abandi bigomba kubahirizwa.
Urugo rw’umuntu ntiruvogerwa. Ntihashobora gukorwa isakwa mu rugo cyangwa kurwinjiramo kubera impamvu z'igenzura nyirarwo atabyemeye, keretse mu bihe no mu buryo biteganyijwe n’amategeko.
Ibanga ry’amabaruwa n’iry’itumanaho ntirishobora kuzitirwa keretse mu bihe no mu buryo biteganywa n’amategeko.
Buri Munyarwanda afite uburenganzira
bwo kujya aho ashaka hose no gutura aho ari ho hose mu Rwanda.
Buri Munyarwanda afite uburenganzira
bwo kuva mu gihugu n’ubwo kukigarukamo.
Ubwo burenganzira buzitirwa gusa n’itegeko ku mpamvu z’ituze rusange ry’abaturage n’umutekano w’Igihugu, kugira ngo icyahungabanya abaturage gikumirwe cyangwa abari mu kaga barengerwe.
Ingingo
ya 24
Buri Munyarwanda afite uburenganzira ku Gihugu cye.
Nta Munyarwanda ushobora gucibwa mu Gihugu
cye.
Uburenganzira bwo guhabwa ubuhungiro
bwemewe mu buryo buteganywa n’amategeko.
Koherereza ikindi gihugu abanyamahanga bakoze ibyaha, byemewe gusa iyo bikurikije amategeko cyangwa amasezerano mpuzamahanga u Rwanda rwemeye.
Ariko nta Munyarwanda ushobora
kohererezwa ikindi gihugu kimukurikiranyeho icyaha.
Ubushyingiranwe bw’umugabo umwe n’umugore umwe bukorewe mu butegetsi bwa Leta ni
bwo bwonyine bwemewe.
Nta wushobora gushyingirwa atabyemeye ku bushake bwe, yaba uw'igitsinagore cyangwa uw'igitsinagabo.
Abashyingiranywe bafite uburenganzira
n’inshingano bingana mu gihe cyo gushyingiranywa, igihe babana n’igihe cyo
gutandukana.
Itegeko rigena ibigomba gukurikizwa, uburyo n’ingaruka z’ubushyingiranwe.
Ingingo
ya 27
Umuryango, ari wo shingiro kamere ry’imbaga y’Abanyarwanda, urengerwa na Leta.
Ababyeyi bombi bafite uburenganzira n’inshingano zo kurera abana babo.
Leta ishyiraho amategeko n’inzego bikwiye bishinzwe kurengera umuryango, by'umwihariko umwana na nyina, kugira ngo umuryango ugire ubwisanzure.
Ingingo
ya 28
Umwana wese afite uburenganzira bwo kurengerwa ku buryo bwihariye n’umuryango we, abandi banyarwanda na Leta, bitewe n'ikigero n'imibereho arimo nk’uko biteganywa n’amategeko y’u Rwanda ndetse n’amategeko mpuzamahanga.
Ingingo
ya 29
Buri
muntu afite uburenganzira ku mutungo bwite, waba uwe ku giti cye cyangwa uwo
afatanyije n’abandi.
Umutungo bwite, uw’umuntu ku giti cye
cyangwa uwo asangiye n’abandi
ntuvogerwa.
Ntushobora guhungabanywa keretse ku
mpamvu z’inyungu rusange mu bihe no mu buryo buteganywa n’amategeko kandi
habanje gutangwa indishyi ikwiye.
Umutungo bwite w'ubutaka n'ubundi burenganzira ku butaka bitangwa na Leta.
Itegeko rigena uburyo bwo kubutanga, kubuhererekanya no kubukoresha.
Ingingo
ya 31
Umutungo wa Leta ugizwe n’umutungo
rusange n’umutungo bwite wa Leta ndetse n’umutungo rusange n'umutungo bwite
w’inzego z’ubutegetsi bw’ibanze za Leta.
Umutungo rusange w’Igihugu ntushobora
gutangwa keretse ubanje gushyirwa mu mutungo bwite wa Leta.
Ingingo
ya 32
Buri wese agomba kubaha umutungo wa Leta.
Igikorwa cyose kigamije konona, gusenya, kurigisa, gusesagura no kwangiza uwo mutungo, gihanwa n’amategeko.
Ingingo
ya 34
Ubwisanzure bw’itangazamakuru
n’ubwo kumenya amakuru buremewe kandi bwubahirizwa na Leta.
Ubwisanzure
bwo kugaragaza ibitekerezo n’ubwo kumenya amakuru ntibugomba kubangamira
ituze rusange rya rubanda n’imyifatire iboneye, uburenganzira bw’umwenegihugu bwo kugira icyubahiro n’agaciro mu maso y’abandi,
ubwo kutagira uwivanga mu mibereho ye bwite n’iy’umuryango we; bwemerwa
kandi iyo butabangamiye irengerwa
ry’urubyiruko n’abana.
Uko ubwo bwisanzure
bukoreshwa biteganywa n’amategeko.
Hashyizweho urwego rwigenga rwitwa «Inama Nkuru y’Itangazamakuru».
Ingingo
ya 35
Uburenganzira bwo kwishyira hamwe buremewe, kandi ntibubanza gusabirwa uruhushya.
Bukoreshwa hakurikijwe ibiteganywa
n’amategeko.
Uburenganzira bwo guteranira mu nama z’ituze kandi nta ntwaro buremewe iyo bitanyuranyije n’amategeko.
Ntibubanza gusabirwa uruhushya keretse igihe biteganyijwe
n’itegeko kandi biteganywa gusa ku byerekeye amakoraniro yo hanze, ahagenewe
kugerwa n’abantu bose, n’ahateranira abantu benshi na bwo kandi bitewe
n’impamvu zo kurengera umutekano, ituze rusange rya rubanda cyangwa kurinda
ubuzima bw’abantu.
Umuntu
wese afite uburenganzira bwo guhitamo no gukora umurimo umunogeye.
Iyo abantu bakora umurimo umwe kandi bafite ubumenyi n’ubushobozi bumwe bagomba guhembwa kimwe nta vangura iryo ari ryo ryose.
Uburenganzira bwo gushyiraho ingaga z’abakozi, kurengera no guteza imbere inyungu z’umwuga bafitiye uburenganzira buremewe.
Buri mukozi ashobora kurengera
uburenganzira bwe abinyujije mu rugaga rw’abakozi mu buryo buteganywa
n'amategeko.
Buri mukoresha afite uburenganzira bwo kwinjira mu muryango w’abakoresha.
Ingaga
z’umurimo z’abakozi n’amashyirahamwe y’abakoresha bifite uburenganzira bwo
kugirana amasezerano rusange cyangwa yihariye agenga imikoranire yabyo. Uburyo
ayo masezerano akorwa bugenwa n’itegeko.
Uburenganzira
bw’abakozi bwo guhagarika imirimo buremewe kandi bukoreshwa hakurikijwe
amategeko abugenga; ariko ubwo burenganzira ntibushobora guhungabanya
uburenganzira bw’undi ku murimo kuko bwemerewe
buri wese.
Umuntu wese afite uburenganzira ku burezi.
Ubwisanzure mu kwiga no kwigisha buremewe mu buryo buteganywa n’amategeko.
Kwiga amashuri abanza ni itegeko kandi ni ubuntu mu mashuri ya Leta.
Ku mashuri afashwa na Leta, uburyo bwo kwigira ubuntu mu mashuri abanza buteganywa n’itegeko ngenga.
Leta ifite inshingano yo gushyiraho
uburyo bwihariye bworohereza abantu bafite ubumuga kwiga.
Itegeko ngenga rigena imiterere y’
Uburezi.
Abenegihugu bose bafite uburenganzira
n'inshingano ku buzima bwiza. Leta ifite inshingano zo kubakangurira ibikorwa
bigamije ubuzima bwiza no kubafasha kubigeraho.
Umunyamahanga wese uri muri Repubulika y'u Rwanda mu buryo bwemewe n’amategeko afite uburenganzira bwose uretse umwihariko w’abenegihugu nk'uko biteganyijwe n’iri Tegeko Nshinga n’andi mategeko.
Ingingo
ya 43
Mu gukoresha uburenganzira
n’ubwisanzure, buri wese azitirwa gusa n’itegeko rigamije kwemera no kubahiriza
uburenganzira n’ubwisanzure bw’abandi ndetse n’imyitwarire iboneye, umutuzo
rusange n’imibereho myiza muri rusange biranga igihugu kigendera kuri
demokarasi.
Ubutegetsi bw’Ubucamanza, bwo murinzi
w’uburenganzira n’ubwisanzure bwa rubanda, bwubahiriza iyo nshingano mu buryo
buteganywa n’amategeko.
UMUTWE WA II : IBYEREKEYE UBURENGANZIRA N’INSHINGANO
BY’UMWENEGIHUGU
Abenegihugu bose bafite uburenganzira
bwo kujya mu buyobozi bwose bw’Igihugu,
baba babukoresheje ubwabo, cyangwa se babinyujije ku babahagarariye bihitiyemo
nta gahato, hakurikijwe amategeko.
Abenegihugu bose bafite uburenganzira
bungana bwo kujya mu mirimo ya Leta hashingiwe ku bumenyi n’ubushobozi bwabo.
Ingingo ya 46
Umwenegihugu wese afite inshingano zo
kutagira uwo avangura no kugirana na bagenzi be imibanire igamije kubumbatira,
guharanira no gushimangira ubwubahane, ubufatanye n’ubworoherane hagati yabo.
Abenegihugu bose bafite inshingano zo kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu bitabira umurimo no kubumbatira amahoro, demokarasi, ubutabera n'uburinganire mu mibereho y’abaturage no kugira uruhare mu kurengera Igihugu cyabo.
Itegeko rigenga ibyerekeye gukorera Igihugu mu gisiviri cyangwa mu gisirikare.
Mu bihe ibyo ari byo byose, umwenegihugu yaba
umusiviri cyangwa umusirikare, afite inshingano yo kubaha Itegeko Nshinga, andi
mategeko n’ amateka y’Igihugu.
Afite uburenganzira bwo kudakurikiza amabwiriza ahawe n’umutegeka mu gihe ayo mabwiriza abangamiye ku buryo bukomeye kandi bugaragara uburenganzira n’ubwisanzure bwa muntu.
Ingingo ya 49
Umwenegihugu
wese afite uburenganzira bwo kuba ahantu hadafite ingaruka mbi ku buzima kandi
hatunganye.
Umuntu wese afite inshingano yo kurengera, kubungabunga no guteza imbere ibidukikije. Leta yishingira kurengera ibidukikije.
Itegeko rigena uburyo bwo kurengera, kubungabunga no guteza imbere ibidukikije.
Umwenegihugu wese afite uburenganzira
ku biteza imbere umuco w’igihugu.
Hashyizweho
Inteko nyarwanda y'ururimi n’umuco.
Itegeko rigena
inshingano, imiterere n’imikorere byayo.
Ingingo ya 51
Leta
ifite inshingano zo kurengera no guteza imbere imigenzo myiza gakondo,
ishingiye ku mibereho no ku mitekerereze gakondo ndetse no ku biranga umuco
w’Igihugu muri rusange, mu gihe bitabangamiye uburenganzira bwa muntu, ituze
rusange n’imyifatire iboneye. Leta ifite kandi inshingano yo kwita ku mutungo
ndangamurage w’Igihugu no ku nzibutso za jenoside.
INTERURO YA III
IBYEREKEYE IMITWE YA POLITIKI
Imitwe ya politiki myinshi iremewe.
Imitwe ya politiki yujuje ibyangombwa bisabwa
n’amategeko, yemerewe gushingwa no gukora mu bwisanzure; igomba kubahiriza
Itegeko Nshinga n’andi mategeko ndetse n’amahame ya demokarasi, kandi
ntihungabanye ubumwe bw’Abanyarwanda, ubusugire n’umutekano by’Igihugu.
Imitwe ya politiki igira uruhare mu
kwigisha abenegihugu gukora politiki igendera kuri demokarasi, gutora no
gutorwa, ikanakora ku buryo abagore n’abagabo bagira amahirwe angana mu myanya
n’imirimo itorerwa ya Leta.
Inzego z’ubuyobozi bw’Imitwe ya politiki zigira icyicaro ku rwego rw’Igihugu no ku rwego rw’intara n’Umujyi wa Kigali gusa.
Abanyarwanda bafite uburenganzira bwo
kujya mu mitwe ya politiki bihitiyemo cyangwa ubwo kutayijyamo.
Nta munyarwanda ushobora gukorerwa
ivangura ku mpamvu z’uko ari mu mutwe wa politiki uyu n'uyu cyangwa ko nta Mutwe wa politiki arimo.
Imitwe ya politiki ibujijwe gushingira ku isanomuzi, ku bwoko, ku muryango, ku nzu, ku gisekuru, ku karere, ku gitsina, ku idini, cyangwa ku kindi kintu cyose cyatuma habaho ivangura.
Buri gihe imitwe ya politiki igomba
kugaragaramo ubumwe bw’Abanyarwanda, uburinganire
n’ubwuzuzanye bw’abagore n'abagabo haba mu gushaka abayoboke, gushyiraho
inzego z’ubuyobozi, mu mikorere no mu bikorwa byayo.
Sena ishobora kurega umutwe wa politiki wateshutse bikomeye ku nshingano zikubiye mu ngingo ya 52, iya 53 n’iya 54 z’iri Tegeko Nshinga mu Rukiko Rukuru rwa Repubulika; haba ubujurire, bukabera mu Rukiko rw'Ikirenga.
Bitewe n’uburemere bw’ikosa ry’Umutwe
wa politiki ryagaragajwe, urukiko rushobora gufata kimwe mu bihano bikurikira,
bitabangamiye izindi ngingo zerekeranye no gukurikiranwa mu bucamanza :
1° kuwihaniza ku mugaragaro ;
2° guhagarika ibikorwa byawo mu gihe
kitarenze imyaka ibiri ;
3° guhagarika ibikorwa byawo mu gihe cya
manda yose y’abadepite;
4° kuwusesa.
Igihe icyemezo ndakuka cyafashwe n’urukiko ari icyo gusesa umutwe wa politiki, abagize Umutwe w’abadepite batowe baturutse mu mutwe wa politiki washeshwe bahita bakurwa ku mwanya w’ubudepite.
Hakoreshwa itora ryo gushyiraho
ababasimbura bagomba kurangiza igice cya manda cyari gisigaye iyo kirenze
umwaka umwe.
Bitabangamiye ubwigenge bwa buri mutwe wa politiki mu mibereho no mu mikoranire yayo, imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda yishyira hamwe mu ihuriro nyunguranabitekerezo ry'imitwe ya politiki.
Iryo huriro rishinzwe cyane cyane :
1° gutuma imitwe ya politiki yungurana
ibitekerezo ku bibazo biremereye igihugu;
2° gushimangira ubumwe bw’Abanyarwanda;
3° gutanga inama kuri politiki y’Igihugu;
4° kuba umuhuza mu bibazo bivutse hagati
y’imitwe ya politiki;
5° gufasha gukemura ibibazo bivutse mu mutwe wa politiki, iyo ubisabye.
Ibyemezo by'Ihuriro bifatwa buri gihe
ku bwumvikane busesuye bw'imitwe irigize.
Imitwe ya politiki yemewe ibona inkunga
ya Leta.
Itegeko ngenga rigena uburyo imitwe ya
politiki ishyirwaho, imikorere yayo, imyitwarire y'abayobozi bayo, uko ibona
inkunga ya Leta kimwe n’imiterere n’imikorere y’Ihuriro nyunguranabitekerezo
ry’imitwe ya politiki.
Ingingo ya 58
Perezida wa Repubulika na Perezida w’Umutwe w’Abadepite baturuka mu mitwe ya politiki itandukanye.
Abacamanza, abashinjacyaha,
abasirikare, abapolisi n'abakozi bo mu rwego rw'Igihugu rushinzwe umutekano
ntibemerewe kujya mu mitwe ya politiki.
Abandi bakozi ba Leta, abo mu bigo bya
Leta no mu bigo bishamikiye kuri Leta bashobora kujya mu mitwe ya politiki
ariko ntibemerewe kujya mu myanya y’ubuyobozi bukuru bwayo nk'uko isobanurwa
n’itegeko ngenga.
UMUTWE WA MBERE : IBYEREKEYE INGINGO RUSANGE
Inzego z'Ubutegetsi bwa Leta ni izi
zikurikira :
1° Ubutegetsi Nshingamategeko;
2° Ubutegetsi Nyubahirizategeko;
3° Ubutegetsi
bw’Ubucamanza.
Ubu butegetsi uko ari butatu
buratandukanye kandi buri butegetsi burigenga, ariko bwose bukuzuzanya.
Inshingano, imiterere n’imikorere yabwo biteganywa n’iri Tegeko Nshinga.
Leta igomba gukora ku buryo imirimo
yo mu Butegetsi Nshingamategeko,
Nyubahirizategeko n’iy’ubw’Ubucamanza ikorwa n’abayifitiye ubushobozi
n’ubwangamugayo bihagije kugira ngo buri wese ku bimureba abashe kuzuza inshingano
zahawe ubwo butegetsi uko ari butatu.
Ingingo ya 61
Mbere yo gutangira imirimo, ba Perezida b’Imitwe igize Inteko Ishinga Amategeko, Minisitiri w’Intebe, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, ba Minisitiri, Abanyamabanga ba Leta n'abandi bagize Guverinoma, Abasenateri, Abadepite, ba Ofisiye Jenerali, ba Ofisiye Bakuru b’Ingabo z’Igihugu, Abakomiseri na ba Ofisiye Bakuru ba Polisi y’Igihugu, ba Visi-Perezida n’Abacamanza b’Urukiko rw’Ikirenga, Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika, Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika Wungirije, kimwe n’abandi itegeko riteganya ko barahira mbere yo gutangira imirimo yabo, barahira muri aya magambo :
«Jyewe,……………………, ndahiriye u Rwanda ku
mugaragaro :
1°
ko nzakorana umurava imirimo
nshinzwe ;
2°
ko ntazahemukira Repubulika y’u
Rwanda ;
3°
ko nzakurikiza Itegeko Nshinga n’andi
mategeko ;
4°
ko nzihatira gushimangira ubumwe
bw’Abanyarwanda ;
5°
ko nzubahiriza mbikuye ku mutima
inshingano yo guhagararira Abanyarwanda nta vangura iryo ari ryo ryose;
6°
Ko ntazigera nkoresha ububasha nahawe
mu nyungu zanjye bwite;
7°
ko nzaharanira iyubahirizwa
ry’ubwigenge n’uburenganzira bw’ibanze bwa muntu n’ibyagirira akamaro
Abanyarwanda bose.
Nintatira iyi
ndahiro, nzabihanirwe n’amategeko.
Imana ibimfashemo».
UMUTWE WA II:
IBYEREKEYE UBUTEGETSI NSHINGAMATEGEKO
Akiciro ka mbere : Ibyerekeye ingingo
rusange
Ubutegetsi Nshingamategeko bushinzwe Inteko Ishinga Amategeko igizwe n’Imitwe ibiri :
1° Umutwe w’Abadepite, abawugize bitwa
« Abadepite »;
2° Umutwe wa Sena,
abawugize bitwa « Abasenateri ».
Inteko Ishinga Amategeko ijya impaka
ku mategeko ikanayatora. Ishyiraho amategeko ikanagenzura imikorere ya
Guverinoma mu buryo buteganywa n’iri Tegeko Nshinga.
Ingingo ya 63
Iyo bidashoboka rwose ko Inteko Ishinga
Amategeko iterana, Perezida wa Repubulika ashyiraho muri icyo gihe amategeko-teka yemejwe n’Inama y’Abaminisitiri,
kandi ayo mategeko-teka agira
agaciro k’amategeko asanzwe.
Ayo mategeko-teka ahita ata agaciro
iyo atemejwe n’Inteko Ishinga Amategeko mu gihe ishoboye kongera guterana mu
gihembwe gikurikira.
Umuntu wese mu bagize Inteko Ishinga
Amategeko aba ahagarariye Igihugu cyose; ntabwo aba ahagarariye gusa abamutoye
cyangwa abamushyizeho, cyangwa se umutwe wa politiki wamutanzeho umukandida mu
matora.
Abagize Inteko Ishinga Amategeko
ntibagendera ku mabwiriza y’uwo ari we wese, igihe batora.
Uburenganzira
bwo gutora ni ubw'umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko ku giti cye.
Ingingo ya 65
Mbere yo gutangira imirimo, abagize
Inteko Ishinga Amategeko barahirira imbere ya Perezida wa Repubulika, ataboneka
bakarahirira imbere ya Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga.
Inama ya mbere y’Inteko Ishinga
Amategeko itumizwa kandi ikayoborwa na Perezida wa Repubulika mu gihe cy'iminsi
cumi n'itanu (15) nyuma y'itangazwa ry'amajwi.
Mu ntangiriro za buri manda, inama
ya mbere y’Inteko Ishinga Amategeko iharirwa kurahira kw'abagize buri mutwe
w'Inteko Ishinga Amategeko no gutora abagize Biro yawo.
Itora ry’abagize Biro ya buri Mutwe w’Inteko riyoborwa na Perezida wa Repubulika.
Biro ya buri Mutwe w'Inteko Ishinga
Amategeko igizwe na Perezida na ba Visi-Perezida babiri. Inshingano zabo
ziteganywa mu itegeko ngengamikorere ya buri Mutwe.
Ingingo ya 66
Kugira ngo buri Mutwe w’Inteko Ishinga Amategeko uterane ku buryo bwemewe hagomba kuba hari nibura bitatu bya gatanu by’abawugize.
Inama za
buri Mutwe w’Inteko Ishinga Amategeko zibera mu ruhame.
Ariko,
buri Mutwe w’Inteko Ishinga Amategeko ushobora kwemeza, ku bwiganze burunduye
bw’amajwi y'abawugize bitabiriye inama, ko inama ibera mu muhezo, iyo bisabwe
na Perezida wa Repubulika, Perezida wa buri Mutwe cyangwa kimwe cya kane
cy’abawugize, cyangwa se na Minisitiri w’Intebe.
Imitwe y’Inteko Ishinga Amategeko
iteranira mu Murwa Mukuru w’Igihugu, mu Ngoro zabugenewe, keretse bibujijwe
n’inzitizi ntarengwa zemejwe n’Urukiko rw’Ikirenga rubisabwe na Perezida
w’Umutwe w’Inteko bireba. Igihe Urukiko rw'Ikirenga na rwo rudashobora guterana,
Perezida wa Repubulika yemeza aho inama iteranira akoresheje itegeko-teka.
Icyemezo cyafatiwe mu nama iteranye
itatumijwe, nta murongo w’ibyigwa watanzwe, cyangwa yabaye mu gihe kitari
icy’ibihembwe, cyangwa se yabereye ahantu hatari mu Ngoro zabugenewe, nta
gaciro na kamwe kigira, usibye ibivugwa mu gika kibanziriza iki.
Nta muntu wemerewe kuba icyarimwe mu
bagize Umutwe w’Abadepite no mu bagize Sena.
Umurimo w’ubudepite cyangwa
w’ubusenateri ntushobora kubangikanywa no kuba mu bagize Guverinoma.
Itegeko ngenga rigena indi mirimo
bitabangikanywa.
Abagize Inteko Ishinga Amategeko bafite
ubudahungabanywa mu buryo bukurikira:
1° nta n’umwe mu bagize Inteko Ishinga
Amategeko ushobora gukurikiranwa, gushakishwa, gufatwa, gufungwa cyangwa gucirwa urubanza azira ibitekerezo yagaragaje
cyangwa uko yatoye mu gihe akora imirimo ashinzwe;
2° mu gihembwe nta n’umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko, ukekwaho icyaha cy’ubugome cyangwa gikomeye, ushobora gukurikiranwa cyangwa gufatwa keretse bitangiwe uburenganzira n’Umutwe w’Inteko arimo;
3° iyo atari mu gihembwe, nta n’umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko ushobora gufatwa Biro y'Umutwe w'Inteko arimo itabitangiye uburenganzira, keretse yafatiwe mu cyuho akora icyaha cy'ubugome; Biro y'Umutwe w’Inteko arimo waratanze uburenganzira bwo kumukurikirana, cyangwa yaraciriwe igihano ku buryo budasubirwaho.
Umuntu wese mu bagize Inteko Ishinga Amategeko waciriwe igihano ku buryo budasubirwaho n’urukiko kubera icyaha cy’ubugome ahita asezererwa mu Mutwe w’Inteko arimo, byemejwe n’Urukiko rw’Ikirenga.
Na none buri Mutwe w’Inteko Ishinga
Amategeko ushobora guteganya, mu mategeko ngengamikorere yawo, amakosa akomeye
atuma umwe mu bawugize akurwa ku mirimo byemejwe n’abagize uwo Mutwe. Icyo gihe
icyemezo cyo kumukuraho gifatwa ku bwiganze bwa bitatu bya gatanu by’abagize
Umutwe w’Inteko bireba.
Ibihembwe bisanzwe by’Imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko bibera ku matariki amwe.
Nyamara inama za buri Mutwe n’ibihembwe bidasanzwe biterana hakurikijwe amategeko agenga imikorere ya buri Mutwe w’Inteko.
Imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko ntishobora guteranira hamwe, keretse iyo hari ibibazo Itegeko Nshinga riyitegeka gusuzumira hamwe, cyangwa iyo hari imigenzo iteganywa n’amategeko ihuriraho cyangwa se imihango y’Igihugu igomba kwitabira.
Iyo Inteko Ishinga Amategeko isuzumira hamwe ikibazo Imitwe yombi ihari, Perezida w’Umutwe w’Abadepite ni we uyobora inama, yaba adahari ikayoborwa na Perezida wa Sena.
Imitwe y’Inteko Ishinga Amategeko iterana mu bihembwe bitatu bisanzwe; buri gihembwe kimara amezi abiri.
1°
igihembwe
cya mbere gitangira ku itariki ya 5 Gashyantare ;
2°
igihembwe
cya kabiri gitangira ku itariki ya 5 Kamena ;
3°
igihembwe
cya gatatu gitangira ku itariki ya 5 Ukwakira .
Iyo umunsi w’itangizwa ry’igihembwe
atari uw’akazi, ryimurirwa ku munsi ukurikira, bitashoboka rikimurirwa ku munsi
wa mbere w’akazi ukurikira.
Ingingo ya 72
Buri
Mutwe w’Inteko Ishinga Amategeko uterana mu gihembwe kidasanzwe utumijwe na
Perezida wawo abyumvikanyeho n'abandi bagize Biro ya buri Mutwe cyangwa
abisabwe na Perezida wa Repubulika na we abisabwe na Guverinoma, cyangwa
bisabwe na kimwe cya kane cy’abagize uwo mutwe.
Inteko Ishinga Amategeko yose ishobora gutumizwa mu gihembwe kidasanzwe byumvikanyweho na ba Perezida b’Imitwe yombi, bisabwe na Perezida wa Repubulika cyangwa na kimwe cya kane cy’abagize buri mutwe.
Mu gihembwe kidasanzwe higwa gusa
ibibazo byatumye gitumizwa kandi bibanje kumenyeshwa abagize Umutwe cyangwa
Inteko yose mbere y’uko icyo gihembwe gitangira.
Icyo gihembwe gisozwa iyo Inteko
cyangwa umutwe byarangije gusuzuma ibyari ku murongo w’ibyigwa cyatumirijwe.
Igihembwe kidasanzwe ntigishobora
kurenza iminsi cumi n’itanu (15).
Buri Mutwe
w’Inteko Ishinga Amategeko utora itegeko ngenga rigena imikorere yawo.
Mu byo iryo tegeko ngenga riteganya
hari :
1° ububasha bwa Biro ya buri Mutwe
w’Inteko;
2° umubare, inshingano, ububasha n’uburyo
bwo gushyiraho za komisiyo zihoraho bitabangamiye uburenganzira bwa buri Mutwe
bwo gushyiraho za komisiyo zihariye z’igihe gito;
3° imiterere y’inzego z’imirimo ziyoborwa
na Perezida wa buri Mutwe w’Inteko abifashijwemo na ba Visi-Perezida babiri
n’Umunyamabanga Mukuru;
4° amategeko agenga imyitwarire y’abagize
buri Mutwe;
5° uburyo bwose bw’amatora bukoreshwa mu
gufata icyemezo, usibye ubuteganywa n’Itegeko Nshinga.
Buri Mutwe w’Inteko Ishinga
Amategeko ugira ingengo y’imari yawo kandi ukagira ubwigenge mu micungire
y’imari n’abakozi byawo.
Ingingo ya 75
Itegeko ngenga rigena ingingo zidateganyijwe n’iri Tegeko Nshinga zerekeye cyane cyane ibisabwa mu itora ry’abagize buri Mutwe w’Inteko Ishinga Amategeko n’uko umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko uvuye ku mwanya manda itararangira ashobora gusimburwa; rigena kandi ibibuza umuntu gutorwa, ibitabangikanywa n’umurimo w’ubudepite cyangwa w’ubusenateri, ibihembo n’ibindi agenerwa kubera umurimo akora.
Akiciro ka 2 : Ibyerekeye Umutwe
w’Abadepite
Ingingo ya 76
Umutwe w’Abadepite ugizwe n’abantu
mirongo inani (80) bakurikira :
1° mirongo itanu na batatu (53) batowe nk’uko biteganywa n’ingingo ya 77 y’iri Tegeko Nshinga;
2° makumyabiri na bane (24) b’abagore, ni ukuvuga babiri muri buri Ntara n'Umujyi wa Kigali batorwa n'abagize Njyanama z'Uturere, Imijyi n'Umujyi wa Kigali hiyongereyeho abagize Komite Nyobozi z'inzego z'abari n'abategarugori ku rwego rw'Intara, urw'Umujyi wa Kigali, urw'Imijyi, urw'Uturere n'urw'Imirenge;
3° babiri (2) batorwa n’Inama y’Igihugu y'Urubyiruko;
4° umwe (1) utorwa n’impuzamashyirahamwe y’abantu bafite ubumuga.
Bitabangamiye ibiteganywa mu ngingo ya 76 y’iri Tegeko Nshinga, abagize Umutwe w’Abadepite batorerwa manda y’imyaka itanu (5) mu matora rusange ataziguye kandi mu ibanga, bagatorerwa ku ilisiti y’amazina ndakuka, mu buryo busaranganya imyanya.
Imyanya isigaye idatanzwe nyuma yo kugabanya amajwi n’umubare fatizo w’itora isaranganywa amalisiti hakurikijwe uko umubare w’amajwi asaguka ugenda urutana.
Ilisiti ikorwa hubahirizwa ihame ry’ubumwe bw’Abanyarwanda ryavuzwe mu ngingo ya 9 n'iya 54 z’iri Tegeko Nshinga n’ihame ryo guha abagore n’abagabo amahirwe angana ku myanya n’imirimo ya Leta itorerwa nk’uko byavuzwe mu ngingo ya 54 y’iri Tegeko Nshinga.
Abakandida bashobora gutangwa
n’umutwe wa politiki cyangwa bakiyamamaza ku giti cyabo.
Umutwe wa politiki cyangwa ilisiti
y’abantu ku giti cyabo itashoboye kubona nibura gatanu ku ijana (5 %) by’amajwi
y’abatoye mu matora y’Abadepite ntirishobora kugira umwanya mu Mutwe
w’Abadepite no guhabwa inkunga ya Leta igenewe imitwe ya politiki.
Ingingo ya 78
Umudepite usezeye mu mutwe wa politiki cyangwa mu Mutwe w'Abadepite manda itararangira, yirukanywe mu mutwe wa politiki mu buryo buteganywa n'itegeko ngenga ryerekeye imitwe ya politiki cyangwa agiye mu wundi mutwe wa politiki, ahita atakaza umwanya we mu Mutwe w’Abadepite.
Impaka zishingiye ku cyemezo kivugwa mu gika cya mbere cy'iyi ngingo ziburanishwa ku rwego rwa mbere n'Urukiko Rukuru rwa Repubulika, ubujurire bugashyikirizwa Urukiko rw'Ikirenga ku rwego rwa nyuma.
Mu gihe habayeho ubujurire, icyemezo kiba gihagaritswe igihe cyose Urukiko rw'Ikirenga rutaraca urubanza ku bujurire rwashyikirijwe.
Iyo Umudepite atakaje cyangwa akuwe ku murimo we w’ubudepite, umwanya we uhabwa ukurikiraho ku ilisiti yatoreweho akarangiza igihe cya manda gisigaye iyo kirenze umwaka umwe.
Abandi batowe bitanyuze mu buryo bw'amalisiti iyo batakaje cyangwa bakuwe ku murimo w'ubudepite, amatora asubirwamo.
Ingingo
ya 79
Buri mwaka, Umutwe w’Abadepite utora itegeko ry'ingengo y’imari ya Leta. Ushyikirizwa umushinga w’itegeko rigenga imari mbere y’itangira ry’igihembwe kigenewe kwiga ingengo y’imari.
Umutwe w’Abadepite usuzuma ingengo y’imari y'umwaka ukurikiye ushingiye kuri raporo y’imikoreshereze y'ingengo y'imari y'uwo mwaka ushyikirijwe na Guverinoma.
Buri mwaka w'ingengo y'imari, mbere y'itariki ya 30 Kamena y'umwaka ukurikira, Guverinoma ishyikiriza Umutwe w'Abadepite, umushinga w'itegeko ryerekeye imikoreshereze y'ingengo y'imari y'uwo mwaka, iherekejwe na raporo y'imikoreshereze y'’ingengo y’imari yemejwe n'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta.
Guverinoma ishyikiriza Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta raporo y'imikoreshereze y'ingengo y'imari bitarenze tariki ya 31 Werurwe y'umwaka ukurikira.
Itegeko ry'ingengo y'imari ya Leta rigena umutungo Leta izinjiza n’uzakoreshwa mu buryo buteganywa n’itegeko ngenga.
Mbere y’uko ingengo y’imari ya Leta yemezwa burundu, Perezida w’Umutwe w’Abadepite asaba Sena kugira icyo ivuga ku mushinga w'ingengo y'imari ya Leta.
Ingingo ya 80
Iyo umushinga w’ingengo y’imari y’umwaka utatowe kandi ngo ushyirweho umukono mbere y’intangiriro y’umwaka izakoreshwamo, Minisitiri w’Intebe, akoresheje iteka, yemera ko hakoreshwa by’agateganyo buri kwezi kimwe cya cumi na kabiri cy’ingengo y’imari, ashingiye ku y’umwaka urangiye.
Ingingo ya 81
Nta musoro ushobora gushyirwaho, guhindurwa cyangwa gukurwaho bidakozwe n’itegeko.
Nta sonerwa cyangwa igabanywa ry’umusoro rishobora gukorwa mu gihe bidateganywa n’itegeko.
Ubisabwe na Guverinoma, Umutwe w’Abadepite ushobora, umaze gutora itegeko ryerekeranye n’ibipimo by'imisoro n'amahoro bimwe na bimwe biteganywa n'itegeko ngenga, gutanga uburenganzira ko rihita rikurikizwa.
Akiciro ka 3 : Ibyerekeye Sena
Ingingo ya 82
Sena igizwe n’abantu makumyabiri na
batandatu (26) bamara manda y’imyaka umunani (8) muri bo nibura mirongo itatu
ku ijana (30 %) bakaba ari abagore. Abo basenateri biyongeraho abahoze ari
Abakuru b’Igihugu babisabye nk’uko biteganywa n’igika cya 4 cy’iyi ngingo.
Abo basenateri makumyabiri na batandatu
(26) batorwa cyangwa bashyirwaho ku buryo bukurikira:
1° cumi na babiri (12), ni ukuvuga umwe
muri buri Ntara n’Umujyi wa Kigali utorwa mu ibanga n’abagize Komite Nyobozi
z’Imirenge n’Inama Njyanama z’Uturere n’Imijyi bigize buri Ntara n’Umujyi wa
Kigali;
2° umunani (8) bashyirwaho na Perezida wa
Repubulika, akita ku ihagararirwa ry’igice cy’Abanyarwanda amateka agaragaza ko
basigaye inyuma;
3° bane (4) bagenwa n’Ihuriro
nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya politiki ;
4° umwarimu umwe (1) cyangwa
umushakashatsi wo muri Kaminuza n’amashuri makuru bya Leta nibura uri ku
rwego rw'umwarimu wungirije watowe
n'abarimu n’abashakashatsi bo muri ibyo bigo;
5° umwarimu umwe (1) cyangwa
umushakashatsi wo muri Kaminuza no mu mashuri makuru byigenga nibura uri ku
rwego rw'umwarimu wungirije watowe n'abarimu n’abashakashatsi bo muri ibyo
bigo.
Inzego zishinzwe kugena abagomba kujya
muri Sena zigomba kwita ku bumwe bw’Abanyarwanda n’ihagararirwa ry’ibitsina
byombi.
Abahoze ari Abakuru b’Igihugu bajya mu bagize Sena iyo babisabye babinyujije ku Rukiko rw’Ikirenga, ariko bagomba kuba bararangije neza manda yabo cyangwa barasezeye ku bushake.
Impaka zivutse zerekeye ishyirwa mu bikorwa ry’ingingo ya 82 n'iya 83 z’iri Tegeko Nshinga zikemurwa n’Urukiko rw’Ikirenga.
Ingingo ya 83
Abagize Sena ni
abenegihugu b’indakemwa kandi b’inararibonye batorwa cyangwa bagenwa ku giti
cyabo bidashingiye ku marangamutima kandi hatitawe ku mitwe ya politiki
bakomokamo, bafite n’ubuhanga buhanitse mu by’ubumenyi, amategeko, ubukungu,
politiki, imibanire y’abantu
n’umuco cyangwa se baba barakoze imirimo yo mu rwego rwo hejuru muri Leta
cyangwa mu bikorera ku giti cyabo.
Kugira ngo umuntu yemererwe kuba umukandida muri Sena agomba :
1° kuba yujuje ibyangombwa byavuzwe mu
ngingo ya 82 y’iri Tegeko Nshinga;
2° kuba ari inararibonye ;
3° kuba arangwa n’ubudakemwa mu myifatire
no mu mibanire ye n’abandi;
4°
kuba atarambuwe n’inkiko uburenganzira mbonezamubano
n’ubwa politiki;
5° kuba afite nibura imyaka mirongo ine
y’amavuko;
6° kuba ataraciriwe ku buryo budasubirwaho
igihano cy’iremezo kingana cyangwa kirenze amezi atandatu y’igifungo
kitahanaguwe n’imbabazi z’itegeko cyangwa n’ihanagurabusembwa.
Uretse abahoze ari Abakuru b’Igihugu baba abasenateri hakurikijwe ingingo ya 82 y’iri Tegeko Nshinga, abagize Sena bagira manda y’imyaka umunani idashobora kongerwa.
Ingingo ya 85
Bitabangamiye ibiteganywa mu ngingo ya 197 y’iri Tegeko
Nshinga, amazina y’abakandida muri Sena batorwa n’Inama Njyanama z’Uturere
n’Imijyi na Komite Nyobozi z'Imirenge mu Ntara n’Umujyi wa Kigali, agomba kuba
yageze ku Rukiko rw’Ikirenga bitarenze iminsi mirongo itatu mbere y’amatora.
Urukiko rw’Ikirenga rugenzura niba abakandida bujuje ibyangombwa bisabwa, rukemeza kandi rugatangaza urutonde rwabo bitarenze iminsi umunani uhereye igihe inyandiko zarugereyeho. Amatora akorwa mu buryo buteganywa n’itegeko rigenga amatora.
Ku byerekeye Abasenateri bashyirwaho,
inzego zibashyiraho na zo zigomba kuba zagejeje amazina yabo ku Rukiko
rw’Ikirenga mu gihe cyavuzwe haruguru rukagenzura niba bujuje ibyangombwa
bisabwa, rukemeza kandi rugatangaza urutonde rwabo bitarenze iminsi umunani.
Icyakora, ku Basenateri bagenwa na Perezida wa Repubulika, abashyiraho izindi nzego zimaze gushyiraho abazo kugira ngo yite ku bumwe bw’Abanyarwanda.
Mu gihe hari abatemewe n’Urukiko rw’Ikirenga, inzego zibashyiraho zishobora kuzuza umubare uteganyijwe mu gihe kitarenze iminsi irindwi nyuma y’itangazwa ry’urutonde rw’amazina y’abemewe.
Ingingo ya 86
Kugira
ngo umuntu abe Umusenateri, ku birebana n'Abasenateri batorwa na Komite Nyobozi
z'Imirenge n'Inama Njyanama z’uturere n’iz'Imijyi, agomba kuba yatowe ku
bwiganze burunduye bw'amajwi y’abazigize mu cyiciro cya mbere cy'amatora
cyangwa ku bwiganze busanzwe mu cyiciro cya kabiri kigomba guhita gikurikira
icya mbere.
Mu gihe
Umusenateri watowe yeguye, apfuye, avanwe ku murimo n'icyemezo cy'urukiko
cyangwa agize impamvu imubuza burundu kujya mu Nteko igihe cya manda gisigaye
kingana nibura n'umwaka umwe, harongera hakaba amatora. Iyo ari Umusenateri
washyizweho, urwego rwamushyizeho ni na rwo rugena umusimbura.
Sena igenzura by’umwihariko ishyirwa mu
bikorwa ry’amahame remezo avugwa mu ngingo ya
9 n’iya 54 z’iri Tegeko
Nshinga.
Mu birebana n’amategeko, Sena ifite ububasha bwo gutora :
1° amategeko yerekeye ivugurura ry’Itegeko
Nshinga ;
2° amategeko ngenga ;
3° amategeko yerekeye ishyirwaho,
ihindurwa, imikorere n’ivanwaho ry’inzego za Leta cyangwa zishamikiye kuri Leta
n’ayerekeye imiterere y’Igihugu ;
4° amategeko yerekeye
ubwisanzure, uburenganzira n’inshingano by’ibanze bya muntu ;
5°
Amategeko
mpanabyaha, ayerekeye imitunganyirize n’ububasha by’inkiko
n’ay’imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha ;
6° amategeko yerekeye
kurinda igihugu n’umutekano ;
7° amategeko areba amatora na referendumu;
8° amategeko yerekeye amasezerano
mpuzamahanga.
Sena ifite na none ububasha bwo :
1°
gutora
Perezida, Visi-Perezida n’Abacamanza b’Urukiko rw’Ikirenga, Umushinjacyaha
Mukuru wa Repubulika n’Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika wungirije;
2° kwemeza ishyirwaho ry’abayobora
n’abagize za Komisiyo z’igihugu, Umuvunyi Mukuru n'abamwungirije, Umugenzuzi
Mukuru w’Imari ya Leta n’Umwungirije, Abahagarariye u Rwanda mu bihugu
by’amahanga no mu miryango mpuzamahanga, Abakuru b’Intara, abayobozi b’ibigo
bya Leta n’ibishamikiye kuri Leta bifite ubuzima gatozi;
3° kwemeza ishyirwaho ry’abandi bakozi ba
Leta igihe bibaye ngombwa, hakurikijwe itegeko ngenga.
Perezida w’Umutwe w’Abadepite ahita yoherereza Perezida wa Sena imishinga y’amategeko yatowe n’Umutwe w’abadepite yerekeye ibivugwa mu ngingo ya 88 y’iri Tegeko Nshinga.
Na none Guverinoma
ishyikiriza Sena imishinga y'amateka ashyiraho abantu bavugwa mu
ngingo ya 88 y’iri
Tegeko Nshinga kugira ngo iyemeze mbere y’uko ashyirwaho umukono.
Icyiciro cya 2 : Ibyerekeye itegurwa n’iyemezwa ry’amategeko
Gutangiza
amategeko no kuyagorora ni uburenganzira bwa buri Mudepite na Guverinoma
iteraniye mu Nama y’Abaminisitiri.
Iyo
gutangiza imishinga y’amategeko n’igorora ryayo bishobora gutubya umutungo
w’Igihugu cyangwa kukibera umutwaro, bigomba kwerekana uburyo Leta izinjiza
cyangwa izazigama umutungo ungana n’usohoka.
Imishinga y’amategeko Inteko Rusange yemeje ko ifite ishingiro ibanza koherezwa muri Komisiyo y’Umutwe w’Abadepite ibishinzwe kugira ngo iyisuzume mbere yuko yemezwa mu Nteko Rusange.
Ingingo
ya 93
Itegeko rigenga byose ku buryo
butavuguruzwa.
Amategeko ngenga agenga ibyo iri Tegeko Nshinga riyagenera hamwe n’ibyagengwa n’amategeko yakenera amategeko yihariye ayashamikiyeho.
Nta na rimwe itegeko ngenga rivuguruza Itegeko Nshinga; nta n'ubwo itegeko risanzwe cyangwa Itegeko-teka rivuguruza itegeko ngenga, cyangwa se ngo iteka rivuguruze itegeko.
Mu gutora itegeko, hatorwa ingingo ku yindi n'itegeko ryose. Gutora itegeko ryose buri gihe bicishwa mu itora, buri wese ahamagawe mu izina rye, kandi agasubiza mu ijwi riranguruye.
Amategeko asanzwe atorwa ku bwiganze burunduye bw'amajwi y'abagize buri Mutwe bitabiriye inama.
Amategeko ngenga atorwa ku bwiganze bwa bitatu bya gatanu by'abagize buri Mutwe bitabiriye inama.
Uburyo bukoreshwa mu itora n'uko itora rikorwa bigenwa n'itegeko ngengamikorere rya buri Mutwe ugize Inteko Ishinga Amategeko.
Ingingo ya 94
Gusuzuma ku buryo bwihutirwa umushinga w’itegeko cyangwa ikindi kibazo bishobora gusabwa n’uri mu bagize Inteko Ishinga Amategeko cyangwa Guverinoma, bigasabwa Umutwe w’Inteko bireba.
Iyo bisabwe n’uri mu bagize Inteko, Umutwe w’Inteko bireba ufata icyemezo kuri ubwo bwihutirwe.
Iyo bisabwe na Guverinoma buri gihe biremerwa.
Iyo byemejwe ko umushinga w’itegeko cyangwa ikibazo byihutirwa, bisuzumwa mbere y’ibindi biri ku murongo w’ibigomba kwigwa.
Ingingo ya 95
Imishinga y’amategeko Sena ifitiye
ububasha bwo gusuzuma, iyigezwaho ibanje kwemezwa n’Umutwe w’Abadepite, uretse
umushinga w’itegeko ngenga rigena amategeko ngengamikorere ya Sena.
Iyo umushinga w’itegeko utemewe na Sena cyangwa iyo igorora Sena yawukozeho ritemewe n’Umutwe w’Abadepite, Imitwe yombi ishyiraho Komisiyo igizwe n’umubare ungana w’Abadepite n’Abasenateri, igatanga umwanzuro ku ngingo zikomeje kugibwaho impaka.
Imitwe yombi imenyeshwa umwanzuro wumvikanyweho na Komisiyo ikawufataho icyemezo.
Isobanurampamo ry’amategeko rikorwa
n’Imitwe yombi y’Inteko iteraniye hamwe, Urukiko rw’Ikirenga rumaze kubitangaho
inama; buri Mutwe ufata icyemezo ku bwiganze bw’amajwi buvugwa mu ngingo ya 93
y’ iri Tegeko Nshinga.
Iryo sobanurampamo rishobora gusabwa
na Guverinoma, umwe mu bagize Umutwe uwo ari wo wose w’Inteko Ishinga Amategeko
cyangwa Urugaga rw’Abavoka.
Umuntu wese ubifitemo inyungu ashobora gusaba isobanurampamo abinyujije ku bagize Inteko cyangwa ku Rugaga rw’Abavoka.
UMUTWE WA III : IBYEREKEYE UBUTEGETSI
NYUBAHIRIZATEGEKO
Ubutegetsi Nyubahirizategeko
bushinzwe Perezida wa Repubulika na Guverinoma.
Icyiciro cya mbere : Ibyerekeye
Perezida wa Repubulika
Perezida wa Repubulika ni we Mukuru w’Igihugu.
Ashinzwe kurinda Itegeko Nshinga no kubumbatira ubumwe bw’Abanyarwanda.
Yishingira ko Leta ikomeza kubaho, ubwigenge n’ubusugire bw’Igihugu no kubahiriza amasezerano mpuzamahanga.
Ingingo ya 99
Umukandida ku mwanya wa Perezida wa
Repubulika agomba :
1° kuba afite ubwenegihugu nyarwanda
bw’inkomoko;
2° kuba nta bundi bwenegihugu afite;
3° kuba nibura umwe mu babyeyi be afite
ubwenegihugu nyarwanda bw'inkomoko;
4° kuba indakemwa mu myifatire no mu
mibanire ye n’abandi;
5° kuba atarigeze akatirwa burundu igihano cy'igifungo kingana cyangwa kirenze
amezi atandatu;
6° kuba atarambuwe n’inkiko uburenganzira
mbonezamubano n’ubwa politiki;
7° kuba afite nibura imyaka 35 y’amavuko
mu gihe cyo kwiyamamariza uwo mwanya;
8° kuba aba mu Rwanda igihe asaba
kwiyamamariza uwo mwanya.
Perezida wa Repubulika atorwa ku buryo butaziguye kandi mu ibanga. Uba Perezida ni uwarushije abandi amajwi.
Urukiko rw’Ikirenga rutangaza ku buryo budasubirwaho ibyavuye mu itora.
Ingingo ya 101
Perezida wa Repubulika atorerwa manda y’imyaka irindwi. Ashobora kongera gutorwa inshuro imwe.
Nta na rimwe umuntu yemererwa gutorerwa manda zirenze ebyiri ku mwanya wa Perezida wa Repubulika.
Bitabangamiye ibiteganywa mu ngingo
ya 196 y’iri Tegeko Nshinga, itora rya Perezida wa Repubulika rikorwa hasigaye
iminsi itari munsi ya mirongo itatu kandi itarenga mirongo itandatu mbere y’uko
manda ya Perezida uriho irangira.
Itegeko ngenga riteganya uburyo bwo gutanga kandidatire ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, uko itora rikorwa, ibarura ry’amajwi, uburyo bwo gukemura impaka zivutse, gutangaza ibyavuye mu itora n'igihe ntarengwa cyo kubitangaza, rigateganya n'ibindi bya ngombwa kugira ngo amatora atungane kandi akorwe mu mucyo.
Ingingo
ya 104
Bitabangamiye ibiteganywa mu ngingo ya 196 y’iri Tegeko Nshinga, mbere yo gutangira imirimo, Perezida wa Repubulika arahirira imbere ya Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga n'Imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko, muri aya magambo :
«Jyewe,
………..........., ndahiriye u Rwanda ku mugaragaro:
1°
ko nzakorana umurava imirimo nshinzwe;
2°
ko ntazahemukira Repubulika y’u Rwanda;
3°
ko nzakurikiza nkanarinda Itegeko
Nshinga n’andi mategeko;
4°
ko nzaharanira amahoro n’ubusugire
bw’Igihugu kandi ko nzashimangira ubumwe bw’Abanyarwanda;
5°
ko nzubahiriza mbikuye ku mutima
inshingano zanjye nta vangura iryo ari ryo ryose;
6°
ko ntazigera nkoresha ububasha nahawe
mu nyungu zanjye bwite;
7°
ko nzaharanira
iyubahirizwa ry’ubwigenge n’uburenganzira bw’ibanze bwa muntu
n’ibyagirira akamaro Abanyarwanda bose.
Nintatira iyi ndahiro nzabihanirwe
n’amategeko.
Imana ibimfashemo. »
Ingingo ya 105
Perezida wa Repubulika uri ku butegetsi akomeza
gukora kugeza igihe umusimbura atangiriye imirimo.
Muri icyo gihe ariko, ntiyemerewe gukora ibi
bikurikira :
1° gutangiza intambara;
2° kwemeza ibihe bidasanzwe cyangwa
by’amage;
3° gukoresha itora rya referendumu.
Nanone
muri icyo gihe Itegeko Nshinga ntirishobora kuvugururwa.
Mu gihe
Perezida wa Repubulika watowe apfuye, agize impamvu zimubuza burundu gukora
imirimo yatorewe cyangwa adashatse kujya ku mwanya yatorewe, hategurwa andi
matora.
Umurimo wa Perezida wa Repubulika ntushobora kubangikanywa
n’undi murimo wo mu nzego za Leta zitorerwa, indi mirimo ya Leta, ya gisiviri
cyangwa ya gisirikare cyangwa se n’undi
murimo w’umwuga.
Ingingo ya 107
Iyo Perezida wa Repubulika apfuye, yeguye
cyangwa agize impamvu zimubuza burundu gukomeza imirimo ye, asimburwa
by’agateganyo na Perezida wa Sena, ataboneka agasimburwa na Perezida w’Umutwe
w’abadepite; iyo abo bombi batabonetse, imirimo ya Perezida wa Repubulika
ikorwa by’agateganyo na Minisitiri w’Intebe.
Ariko usimbuye Perezida wa Repubulika uvugwa
muri iyi ngingo ntashobora gushyira abakozi mu mirimo, gukoresha itora rya
referendumu cyangwa ivugurura ry’Itegeko Nshinga, gutanga imbabazi ku baciriwe
urubanza n’urukiko, cyangwa gutangiza intambara.
Muri icyo gihe, iyo Perezida wa Repubulika
avuyeho mbere y’uko manda ye irangira, itora ryo kumusimbura rikorwa mu minsi itarenze mirongo cyenda.
Mu gihe
Perezida wa Repubulika atari mu gihugu, arwaye cyangwa adashoboye by’igihe gito
gukora imirimo ye, asigarirwaho na Minisitiri w’Intebe.
Ingingo ya 108
Perezida wa Repubulika ashyira umukono ku mategeko yatowe bitarenze iminsi cumi n’itanu uhereye ku munsi ayo mategeko yagerejwe kuri Guverinoma.
Icyakora, mbere yo kuyashyiraho
umukono, Perezida wa Repubulika ashobora gusaba Inteko Ishinga Amategeko
kuyasubiramo.
Muri icyo
gihe, iyo Inteko yongeye gutora itegeko ku bwiganze bwa bibiri bya gatatu ku byerekeye
amategeko asanzwe cyangwa bwa bitatu bya kane ku byerekeye amategeko ngenga,
Perezida wa Repubulika agomba kurishyiraho umukono mu gihe cyavuzwe mu gika cya
mbere cy’iyi ngingo.
Ingingo ya 109
Abisabwe na Guverinoma kandi amaze
guhabwa inama n’Urukiko rw’Ikirenga, Perezida wa Repubulika ashobora gukoresha
referendumu ku bibazo birebana n’inyungu rusange z’Igihugu, ku mushinga
w’itegeko risanzwe, ku mushinga w’itegeko ngenga, cyangwa ku mushinga wo
gushyira umukono ku masezerano mpuzamahanga atanyuranyije n’Itegeko Nshinga
ariko afite ingaruka ku mikorere y’inzego za Leta.
Iyo uwo mushinga wemejwe n’itora rya referendumu, Perezida wa Repubulika awushyiraho umukono mu gihe kitarenze iminsi umunani uhereye igihe hatangajwe ibyavuye muri iryo tora.
Ingingo ya 110
Perezida
wa Repubulika ni Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’Igihugu.
Atangiza intambara mu buryo buteganywa n'ingingo ya 136 y’iri Tegeko Nshinga.
Ashyira umukono ku
masezerano yo guhagarika no kurangiza intambara.
Atangaza ibihe
by’amage n’ibihe by’imidugararo mu buryo buteganywa n’Itegeko Nshinga n’andi
mategeko.
Perezida wa Repubulika afite ububasha bwo gutanga imbabazi mu buryo buteganywa n’amategeko kandi amaze kubigishamo inama Urukiko rw'Ikirenga.
Afite ububasha bwo gushyiraho ifaranga ry’Igihugu mu buryo buteganywa n’amategeko.
Ingingo ya 112
Perezida wa Repubulika ashyira umukono ku mateka ya Perezida yemejwe mu Nama y’Abaminisitiri, ayo mateka agashyirwaho umukono nanone na Minisitiri w’Intebe, Abaminisitiri, Abanyamabanga ba Leta n’abandi bagize Guverinoma bashinzwe kuyashyira mu bikorwa.
Ashyiraho abakozi bakuru ku mirimo ya
gisiviri n’iya gisirikare iteganywa n’Itegeko Nshinga n’andi mategeko.
Perezida wa Repubulika ashyira
umukono ku mateka ya Perezida yemejwe n’Inama y’Abaminisitiri yerekeye :
1° gutanga imbabazi ku baciriwe imanza
burundu n’urukiko;
2° gushyiraho ifaranga ry’Igihugu ;
3° gutanga imidari y’ishimwe;
4° gushyira mu bikorwa amategeko iyo biri
mu nshingano ze;
5° kuzamura mu ntera no gushyira mu myanya
:
a) Abofisiye jenerali b'Ingabo z'Igihugu ;
b) Abofisiye bakuru b'Ingabo z'Igihugu;
c) Abakomiseri ba Polisi y'Igihugu;
d) Abofisiye bakuru ba Polisi y'Igihugu.
6°
gushyira no kuvana ku mirimo abakozi bakuru b’abasiviri bakurikira :
a) Perezida na Visi-Perezida b’Urukiko
rw’Ikirenga ;
b) Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika
n’Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika Wungirije ;
c) Umuyobozi w’Ibiro bya Perezida wa
Repubulika;
d) Umukuru w’Urwego rushinzwe gutanga
Imidari y’Ishimwe;
e) Umuyobozi wa Banki Nkuru y’Igihugu;
f) Abayobozi ba za Kaminuza za Leta
n'ab'Ibigo by'Amashuri Makuru ya Leta;
g) Abakuru b'Intara;
h) Umuyobozi w'Urwego rushinzwe umutekano
mu Gihugu n'umwungirije;
i)
Abakomiseri
ba za Komisiyo n'abakuru b'Inzego zihariye ziteganywa n'Itegeko Nshinga;
j) Umunyamabanga
wihariye wa Perezida wa Repubulika ;
k)
Abajyanama muri Perezidansi ya Repubulika ;
l)
abahagarariye u Rwanda mu bihugu by’amahanga no mu
miryango mpuzamahanga;
m) abandi bakozi
bakuru ba Leta itegeko ryagena bibaye ngombwa.
Perezida wa
Repubulika ahagararira u Rwanda mu mibanire yarwo n’amahanga; ashobora kandi
kugena umuhagararira.
Perezida wa
Repubulika aha ububasha abahagararira u
Rwanda mu bihugu by’amahanga n’intumwa zidasanzwe muri ibyo bihugu.
Abaje guhagararira
ibihugu byabo mu Rwanda n’intumwa
zidasanzwe z’amahanga zimushyikiriza inyandiko zibibahera uburenganzira.
Ingingo ya 115
Itegeko ngenga riteganya ibigenerwa Perezida wa Repubulika rikanagena ibihabwa Abakuru b’Igihugu bacyuye igihe.
Icyakora, iyo Perezida wa Repubulika yaciriwe igihano n’inkiko kubera kugambanira igihugu cyangwa kwica bikomeye kandi nkana Itegeko Nshinga, ntashobora guhabwa ibigenerwa abacyuye igihe.
Icyiciro cya 2 : Ibyerekeye
Guverinoma
Guverinoma igizwe na Minisitiri w’Intebe, Abaminisitiri, Abanyamabanga ba Leta n’abandi bashobora kugenwa na Perezida wa Repubulika bibaye ngombwa.
Minisitiri w’Intebe atoranywa, ashyirwaho kandi avanwaho na Perezida wa Repubulika.
Abandi bagize Guverinoma bashyirwaho bakanakurwaho na Perezida wa Repubulika ashyikirijwe amazina yabo na Minisitiri w’Intebe.
Abagize Guverinoma batoranywa mu
mashyaka ya politiki hakurikijwe imyanya yayo mu Mutwe w’Abadepite ariko
bitabujije ko n’abafite ubushobozi batari mu mashyaka bashyirwa muri
Guverinoma.
Icyakora, ishyaka ryabonye amajwi
menshi mu matora y’Abadepite ntirishobora kurenza 50 ku ijana by’abagize
Guverinoma.
Perezida wa Repubulika yakira ukwegura
kwa Guverinoma iyo Minisitiri w’Intebe akumushyikirije.
Ingingo ya 117
Guverinoma ishyira mu bikorwa politiki y’Igihugu Perezida wa Repubulika yumvikanyeho n’Inama y’Abaminisitiri.
Guverinoma ibazwa ibyo ikora na
Perezida wa Repubulika n’Inteko Ishinga Amategeko mu buryo buteganywa n’iri
Tegeko Nshinga.
Ingingo ya 118
Minisitiri w’Intebe :
1° ayobora imikorere ya Guverinoma
akurikije imirongo mikuru yatanzwe na Perezida
wa Repubulika, akanakurikirana iyubahirizwa ry’amategeko;
2° ategura gahunda ya Guverinoma abigiyeho
inama n’abandi bagize Guverinoma;
3° ashyikiriza Inteko Ishinga Amategeko
gahunda ya Guverinoma bitarenze iminsi mirongo itatu uhereye igihe yatangiriye
imirimo ye;
4° agena inshingano z’abaminisitiri,
abanyamabanga ba Leta n’abandi bagize Guverinoma;
5° ahamagaza Inama y’Abaminisitiri,
ashyiraho urutonde rw’ibyigwa agishije inama abandi bagize Guverinoma,
akabishyikiriza Perezida wa Repubulika n’abandi bagize Guverinoma nibura iminsi
itatu mbere y’uko inama iba, usibye ibibazo byihutirwa bisuzumwa n’inama
zidasanzwe;
6° ayobora Inama y’Abaminisitiri; icyakora, iyo Perezida wa Repubulika yayijemo
ni we uyiyobora;
7° ashyira umukono w’ingereka ku mategeko
yemejwe n’Inteko Ishinga Amategeko kandi yashyizweho umukono na Perezida wa
Repubulika;
8°
ashyiraho
abakozi ba gisiviri n’aba gisirikare, uretse abashyirwaho na Perezida wa
Repubulika;
9°
ashyira
umukono ku mateka azamura mu ntera akanashyira mu myanya ba ofisiye bato mu
ngabo z’Igihugu na Polisi y'Igihugu;
10°
ashyira
umukono ku mateka ya Minisitiri w’Intebe yerekeye ishyirwa ku mirimo n’ivanwaho
ry’abakozi bakuru bakurikira :
a) Umuyobozi w’Ibiro bya Minisitiri
w’Intebe;
b) Umunyamabanga Mukuru wa Guverinoma;
c) Abayobozi bungirije ba Banki Nkuru y’Igihugu;
d) Abayobozi bungirije ba Kaminuza za Leta
n'ab'Ibigo by'Amashuri Makuru ya Leta;
e) Abanyamabanga Nshingwabikorwa ba za
Komisiyo n'ab'Intara;
f) Abajyanama n’Abakuru b’imirimo mu Biro
bya Minisitiri w’Intebe;
g) Abanyamabanga Bakuru muri za
Minisiteri;
h) Abayobozi b’ibigo bya Leta n’abandi
bakozi bakuru muri ibyo bigo;
i) Abagize Inama y’Ubuyobozi mu bigo bya Leta n’abahagarariye Leta mu bigo ifitemo imigabane;
j) Abayobozi n’Abakuru b’Amashami muri za
Minisiteri no mu Ntara;
k) Abashinjacyaha bafite ububasha mu
Gihugu cyose n’abashinjacyaha b’Intara n’Umujyi wa Kigali;
l)
Abandi
bakozi bakuru bateganywa iyo bibaye ngombwa n’itegeko.
Abandi bakozi bashyirwaho hakurikijwe
amategeko yihariye.
Ingingo ya 119
Amateka ya Minisitiri w’Intebe ashyirwaho umukono w’ingereka n’Abaminisitiri, Abanyamabanga ba Leta n’abandi bagize Guverinoma bashinzwe kuyashyira mu bikorwa.
Ingingo ya 120
Abaminisitiri,
Abanyamabanga ba Leta n’abandi bagize Guverinoma bashyira mu bikorwa amategeko
bakoresheje amateka igihe biri mu nshingano zabo.
Inama
y'Abaminisitiri igendera ku ihame ry'uko abayigize bagomba gukorera hamwe.
Iteka rya
Perezida rigena imikorere y'Inama y'Abaminisitiri, abayigize n'uburyo ibyemezo
byayo bifatwa.
Ingingo ya 121
Inama y’Abaminisitiri isuzuma :
1° imishinga y’amategeko
n’iy’amategeko-teka;
2° imishinga y’amateka ya Perezida, aya
Minisitiri w’Intebe n’ay’abaminisitiri;
3° ibindi byose iherwa ububasha n’Itegeko
Nshinga n’andi mategeko.
Iteka rya
Perezida rigena amateka amwe y'Abaminisitiri yemezwa atanyuze mu Nama
y'Abaminisitiri.
Ingingo ya 122
Imirimo y’abagize Guverinoma ntibangikana n’undi mwuga cyangwa n’uwo kuba mu bagize Inteko Ishinga Amategeko.
Itegeko rigena umushahara n’ibindi bihabwa abagize Guverinoma.
Ingingo
ya 123
Mbere yo gutangira imirimo, Minisitiri w’Intebe, Abaminisitiri, Abanyamabanga ba Leta n’abandi bagize Guverinoma barahirira imbere ya Perezida wa Repubulika, Inteko Ishinga Amategeko n’Urukiko rw’Ikirenga.
Iyo Minisitiri w’Intebe yeguye cyangwa
avuyeho ku mpamvu iyo ari yo yose, bituma n’abandi bagize Guverinoma begura.
Perezida wa Repubulika yakira ukwegura
kwa Guverinoma iyo Minisitiri w’Intebe akumushyikirije.
Muri icyo gihe Guverinoma ikora gusa
imirimo ya buri munsi kugeza igihe hashyiriweho indi Guverinoma.
Buri Minisitiri, buri Munyamabanga wa Leta cyangwa undi wese mu bagize Guverinoma ashobora kwegura ku bushake bwe abikoze mu nyandiko. Inyandiko yo kwegura ishyikirizwa Perezida wa Repubulika binyujijwe kuri Minisitiri w’Intebe.
Uko kwegura kwemerwa iyo mu gihe cy’iminsi itanu nyir’ubwite atisubiyeho kandi na Perezida wa Repubulika akamwemerera.
Icyiciro
cya 3 : Ibyerekeye Ubuyobozi
bw’ibikorwa bya Leta
Abakozi ba Leta bahabwa akazi,
bashyirwa mu myanya, bazamurwa mu ntera hakurikijwe ihame ry’uko abenegihugu
bose bangana, nta kugendera ku marangamutima, nta kubogama kandi binyuze mu
mucyo hashingiwe ku bushobozi n’ubudakemwa bw’abasaba akazi b’inyangamugayo
b’ibitsina byombi.
Leta yishingira ukutabogama
kw’abayobozi b’ibikorwa bya Leta, ukw’Ingabo z’Igihugu, ukw’abapolisi n’uko
Urwego rw'Igihugu rushinzwe umutekano. Bose bagomba buri gihe kutagira aho
babogamira no gukorera abaturage nta vangura.
UMUTWE
WA IV : IBYEREKEYE IMIKORANIRE Y’UBUTEGETSI SHINGAMATEGEKO
N’UBUTEGETSI
NYUBAHIRIZATEGEKO
Perezida wa Repubulika na Minisitiri w’Intebe bagomba kumenyeshwa ibiri ku murongo w’ibyigwa mu nama za buri Mutwe w’Inteko Ishinga Amategeko n’iza Komisiyo zawo.
Minisitiri w’Intebe n’abandi bagize Guverinoma bashobora kujya mu nama za buri Mutwe w’Inteko Ishinga Amategeko iyo babishatse. Bahabwa ijambo buri gihe iyo barisabye.
Iyo bibaye ngombwa bashobora guherekezwa n’impuguke bihitiyemo.
Izo mpuguke zishobora gufata ijambo mu nama
za Komisiyo Zihoraho gusa.
Uburyo Umutwe
w’Abadepite umenya ukanagenzura ibikorwa bya Guverinoma ni ubu bukurikira :
1° kubaza mu magambo
;
2° kubaza mu nyandiko
;
3° kubaza muri
Komisiyo ;
4° gushyiraho Komisiyo y’igenzura ;
5° kubarizwa mu
ruhame rw’Inteko.
Itegeko ngenga
rigena ibigomba gukurikizwa mu kumenya no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma.
Ingingo
ya 129
Mu rwego rwo kumenya no kugenzura imikorere ya Guverinoma, abagize Sena bashobora kubaza Minisitiri w’Intebe mu magambo cyangwa mu nyandiko agasubiza ubwe, iyo ari ibibazo byerekeye Guverinoma yose cyangwa minisiteri nyinshi icyarimwe, cyangwa agasubirizwa n’Abaminisitiri ba za minisiteri bireba.
Sena ishobora na none gushyiraho za komisiyo zishinzwe kugenzura ibikorwa bya Guverinoma.
Icyakora, ntishobora kubariza mu ruhame abagize Guverinoma cyangwa ngo itangize ibyerekeye kubavanaho icyizere.
Ingingo ya 130
Umutwe
w’Abadepite ushobora gukemanga imikorere ya Guverinoma, iy’umwe cyangwa benshi
mu bagize Guverinoma ukoresheje itora ry’icyemezo cyo kubavanaho icyizere.
Icyifuzo cyo gukuraho icyizere cyakirwa
gusa nyuma yo kubarizwa mu ruhame rw’Inteko kandi kigashyirwaho umukono nibura
na kimwe cya gatanu cy’abagize Umutwe w’Abadepite iyo bireba umwe mu bagize
Guverinoma, cyangwa kimwe cya gatatu nibura iyo bireba Guverinoma yose.
Icyemezo cyo kuvanaho icyizere ntigishobora gutorwa hadashize nibura amasaha mirongo ine n’umunani kuva itora ry’icyo cyemezo risabwe, cyemezwa gusa kandi n’itora ribereye mu ibanga ku bwiganze bwa bibiri bya gatatu by’amajwi y’abagize Umutwe w’Abadepite.
Isoza ry’ibihembwe bisanzwe cyangwa bidasanzwe rigomba gusubikwa kugira ngo hakorwe ibiteganywa n’iyi ngingo.
Ingingo
ya 131
Umwe mu bagize Guverinoma wakuweho icyizere agomba gushyikiriza Perezida wa Repubulika ukwegura kwe abinyujije kuri Minisitiri w’Intebe.
Iyo ari Guverinoma yose yakuweho icyizere, Minisitiri w’Intebe ashyikiriza Perezida wa Repubulika ukwegura kwa Guverinoma.
Iyo gukurwaho icyizere bidatowe, abashyize umukono ku nyandiko ibisaba ntibemerewe kongera kubisaba muri icyo gihembwe.
Bimaze kwemezwa n’Inama y’Abaminisitiri, Minisitiri w’Intebe ashobora gusaba abagize Umutwe w’Abadepite kumugaragariza icyizere haba mu kwemeza gahunda y’ibikorwa bya Guverinoma cyangwa mu gutora umushinga w’itegeko.
Impaka ku kibazo cyo kugaragaza icyizere ntizishobora kugibwa mbere y’iminsi itatu yuzuye uhereye igihe icyo kibazo cyabagereyeho.
Kutagaragariza Minisitiri w’Intebe icyizere bikorwa gusa binyuze mu itora rikozwe mu ibanga kandi ku bwiganze bwa bibiri bya gatatu by’amajwi y’Abagize Umutwe w’Abadepite.
Iyo minisitiri w’Intebe bamwimye
icyizere, agomba gushyikiriza Perezida wa Repubulika ukwegura kwa Guverinoma mu
gihe kitarenze amasaha makumyabiri n’ane.
Ingingo ya 133
Perezida wa Repubulika, amaze kugisha inama Minisitiri w’Intebe, ba Perezida b’Imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, ashobora gusesa Umutwe w’abadepite.
Itora ry’abadepite rikorwa mu minsi itarenze mirongo icyenda ikurikira iryo seswa.
Perezida wa Repubulika ntashobora gusesa Umutwe w’abadepite inshuro zirenze imwe muri manda ye.
Sena
ntishobora guseswa.
Ingingo
ya 134
Minisitiri w’Intebe agomba
kumenyesha Imitwe y’Inteko Ishinga Amategeko ibikorwa bya Guverinoma igihe
cyose bishoboka.
Minisitiri w'Intebe ashyikiriza Biro za buri Mutwe w'Inteko Ishinga
Amategeko ibyemezo by'Inama
y'Abaminisitiri n'imigereka yabyo mu gihe kitarenze iminsi umunani iyo Nama
iteranye.
Na none mu gihe cy’ibihembwe by’Inteko, Inama imwe buri cyumweru iharirwa ibibazo abagize Inteko Ishinga Amategeko babaza Guverinoma n’ibisubizo ibaha.
Guverinoma igomba guha Imitwe y’Inteko
Ishinga Amategeko ibisobanuro byose isabwe
ku micungire n’ibikorwa byayo.
Ingingo
ya 135
Perezida wa Repubulika ageza ijambo ku Nteko Ishinga Amategeko yose cyangwa ku Mutwe umwe yiyiziye ubwe cyangwa ahaye Minisitiri w’Intebe ubutumwa asomera imbere y’Inteko. Nta mpaka zigibwa muri icyo gihe.
Iyo atari igihe cy’ibihembwe, Inteko Ishinga Amategeko cyangwa umwe mu Mitwe yayo, itumizwa ikanaterana by’umwihariko kubera iyo mpamvu.
Ingingo ya 136
Perezida wa Repubulika afite uburenganzira bwo gutangiza intambara akabimenyesha Inteko Ishinga Amategeko mu gihe kitarenze iminsi irindwi. Inteko Ishinga Amategeko ifata icyemezo ku bwiganze busanzwe bw’abagize buri Mutwe.
Ingingo ya 137
Ibihe by’amage n’ibihe by’imidugararo biteganywa n’itegeko kandi bitangazwa na Perezida wa Repubulika bimaze kwemezwa n’Inama y’Abaminisitiri.
Kwemeza ibihe by’amage cyangwa ibihe
by’imidugararo bigomba gutangirwa impamvu zumvikana bikagaragaza igice cy’Igihugu icyo cyemezo kireba n’ingaruka zacyo,
bikagaragaza kandi uburenganzira, ubwigenge n’ibyo umuntu yemererwa n’amategeko
bihagarikwa ndetse n’igihe bigomba kumara kidashobora kurenga iminsi cumi
n’itanu.
Icyo gihe ntigishobora kongerwa birenze iminsi cumi n’itanu keretse iyo bitangiwe uburenganzira n’Inteko Ishinga Amategeko ibyemeza ku bwiganze bwa bibiri bya gatatu by’amajwi y’abagize buri Mutwe.
Mu ntambara, iyo ibihe by’amage byatangajwe, itegeko rishobora kugena igihe gisumba igiteganywa mu gika kibanziriza iki.
Ibihe by’amage ntibigomba kurenza igihe cya ngombwa cyo kugira ngo hagaruke ibihe bisanzwe birangwa na demokarasi.
Kwemeza ibihe by’amage cyangwa ibihe by’imidugararo ntibishobora na rimwe kubangamira uburenganzira bwo kubaho, kudahungabanywa ku mubiri, uburenganzira abantu bahabwa n’amategeko ku miterere n’ububasha bwabo, ku bwenegihugu, ihame ry’uko itegeko mpanabyaha ridahana icyaha cyakozwe mbere y’uko rijyaho, uburenganzira bwo kwiregura n’ubwisanzure ku mitekerereze no ku idini.
Kwemeza ibihe by’amage cyangwa ibihe by’imidugararo ntibishobora na rimwe kubangamira ububasha bwa Perezida wa Repubulika, ubw’Inteko Ishinga Amategeko, ubw’Urukiko rw’Ikirenga n’ubwa Minisitiri w’Intebe cyangwa guhindura amahame yerekeye ibyo Leta n’abakozi bayo bashobora kuryozwa hakurikijwe iri Tegeko Nshinga.
Mu bihe by’amage cyangwa mu bihe by’imidugararo
kugeza hashize iminsi mirongo itatu bivanyweho, nta gikorwa na kimwe cy’itora
gishobora gukorwa.
Ingingo ya 138
Ibihe by’amage ntibishobora gutangazwa mu gihugu cyose cyangwa mu gice cyacyo, keretse iyo igihugu cyatewe cyangwa kiri hafi guterwa n’amahanga, cyagirijwe cyangwa se iyo inzego zashyizweho n’Itegeko Nshinga zahungabanye.
Ibihe by’imidugararo byemezwa mu gihugu hose cyangwa mu gice cyacyo, iyo Igihugu kiri mu byago cyangwa iyo inzego zashyizweho n’Itegeko Nshinga zahungabanye ariko uburemere bwabyo butageze ku rugero rwatuma hatangazwa ibihe by’amage.
Ingingo ya 139
Mu bihe by’amage cyangwa mu bihe by’imidugararo, Umutwe w’Abadepite ntushobora guseswa kandi Imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko ihita ihamagazwa iyo itari mu gihembwe gisanzwe.
Iyo ku
itariki yatangarijweho ibihe by’amage cyangwa ibihe by’imidugararo, Umutwe
w’Abadepite wari warasheshwe cyangwa manda y’abadepite yararangiye, ububasha
bw’Inteko Ishinga Amategeko bwerekeye ibihe by’amage cyangwa ibihe
by’imidugararo bukoreshwa na Sena.
UMUTWE WA V :
IBYEREKEYE UBUTEGETSI BW’UBUCAMANZA
Ubutegetsi bw’Ubucamanza bushinzwe Urukiko rw’Ikirenga n’izindi nkiko zishyirwaho n’Itegeko Nshinga n’andi mategeko.
Ubutegetsi bw’Ubucamanza burigenga kandi butandukanye n’Ubutegetsi Nshingamategeko n’Ubutegetsi Nyubahirizategeko.
Bufite ubwigenge mu micungire y’abakozi n’imari.
Imanza zicibwa mu izina ry’abaturage kandi nta wushobora kwicira urubanza ubwe.
Ibyemezo by’ubucamanza bigomba
gukurikizwa n’abo bireba bose, zaba inzego z’ubutegetsi bwa Leta cyangwa abantu
ku giti cyabo. Ntibishobora kuvuguruzwa keretse
binyuze mu nzira no mu buryo buteganywa n’amategeko.
Imanza ziburanishirizwa mu ruhame
keretse iyo urukiko rwemeje ko habaho umuhezo mu gihe kuburanishiriza mu ruhame
byagira ingaruka mbi ku ituze rusange rya rubanda cyangwa bigatera urukozasoni.
Urubanza rwose rwaciwe rugomba
kugaragaza impamvu rushingiyeho kandi rukandikwa mu ngingo zarwo zose; rugomba
gusomerwa mu ruhame hamwe n’impamvu zose uko zakabaye n’icyemezo cyafashwe.
Inkiko zikurikiza gusa amateka iyo atanyuranyije n’Itegeko Nshinga n’andi mategeko.
Bitabangamiye uburenganzira bw’ababuranyi bwo kureshya imbere y’ubucamanza, itegeko ngenga ryerekeye imiterere n’ububasha by’inkiko, rigena ishyirwaho ry’umucamanza umwe mu nkiko zisanzwe ziburanisha ku rwego rwa mbere uretse mu Rukiko rw’Ikirenga. Iryo tegeko ngenga rigena uburyo ibikubiye muri iki gika bishyirwa mu bikorwa.
Uretse uburyo
buteganywa n'amategeko, abacamanza bashyizweho burundu ntibayegayezwa, ntibashobora guhagarikwa by’agateganyo,
kwimurirwa ahandi, n’ubwo byaba ari ukubazamura mu ntera, gushyirwa mu kiruhuko
cy’izabukuru cyangwa kuvanwa ku murimo.
Mu mirimo yabo, Abacamanza nta kindi bakurikiza uretse amategeko.
Itegeko rigenga abacamanza n'abakozi
b'inkiko rigena umushahara n'ibindi byose bagenerwa.
Icyiciro cya 2 :
Ibyerekeye inkiko
Ingingo ya 143
Hashyizweho inkiko zisanzwe n’inkiko zihariye.
Inkiko zisanzwe ni Urukiko rw’Ikirenga,
Urukiko Rukuru rwa Repubulika, inkiko z'Intara n’urw’Umujyi wa Kigali, inkiko
z’Uturere n’iz’Imijyi.
Inkiko
zihariye ni inkiko Gacaca n’inkiko za gisirikare.
Itegeko Ngenga rishobora gushyiraho izindi nkiko zihariye.
Uretse Urukiko rw’Ikirenga, inkiko zisanzwe zishobora kugira ingereko zihariye cyangwa ingereko zikorera ahandi byemejwe n’iteka rya Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga abisabwe n’Inama Nkuru y’Ubucamanza.
Inkiko zishobora gukorera aho ari ho hose mu ifasi yazo iyo bituma imirimo yazo igenda neza, ariko bitabangamiye imanza zicibwa ku cyicaro cyazo gisanzwe.
Ibyo ari byo
byose ntihashobora gushyirwaho inkiko zidasanzwe.
Itegeko ngenga rigena imiterere,
ububasha n’imikorere y’inkiko.
Akiciro
ka mbere : Ibyerekeye inkiko zisanzwe
A. Ibyerekeye Urukiko rw’Ikirenga
Urukiko rw’Ikirenga ni rwo rukiko rukuriye izindi mu Gihugu. Ibyemezo byarwo ntibijuririrwa uretse ibyerekeye imbabazi n’isubirwamo ry’urubanza. Byubahirizwa n'abo bireba bose, zaba inzego za Leta, abayobozi bose b’imirimo ya Leta, aba gisiviri, aba gisirikare, abo mu rwego rw’ubucamanza n’abantu ku giti cyabo.
Inshingano
z’Urukiko rw’Ikirenga ziteganywa n’iri Tegeko Nshinga n’andi mategeko ;
muri zo hari :
1° kuburanisha mu mizi ibirego birebana
n’ubujurire bw’imanza zaciwe ku rwego rwa mbere no ku rwa kabiri n’Urukiko
Rukuru rwa Repubulika ndetse n’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare, mu buryo
buteganyijwe n’amategeko;
2° gukurikirana ko inkiko zikurikiza
amategeko, guhuza no kugenzura ibikorwa byazo ;
3°
kugenzura
ko amategeko ngenga n’amategeko ngengamikorere ya buri Mutwe w’Inteko Ishinga
Amategeko atanyuranyije n’Itegeko Nshinga mbere y'uko amategeko atangazwa;
4° iyo bisabwe na Perezida wa Repubulika,
ba Perezida b'Imitwe yombi y'Inteko Ishinga Amategeko cyangwa kimwe cya gatanu
cy’abagize Umutwe w’Abadepite cyangwa cy’abagize Sena, Urukiko rw’Ikirenga
rugenzura niba amasezerano mpuzamahanga n’amategeko atanyuranyije n’Itegeko
Nshinga, rugatanga inama mu rwego
rwa tekiniki mbere y’uko inzego bireba ziyafataho icyemezo;
5° gufata icyemezo ku birego birebana
n’uko amategeko n’amategeko-teka anyuranye n’Itegeko Nshinga;
6° gukemura rubisabwe, impaka zerekeye
inshingano zivutse hagati y’inzego za Leta;
7° guca imanza zerekeye amatora ya
referendumu, aya Perezida wa Repubulika n’ay’abagize Inteko Ishinga
Amategeko ;
8° kuburanisha mu manza z’inshinjabyaha mu
rwego rwa mbere n’urwa nyuma Perezida wa Repubulika, Perezida wa Sena, Perezida
w’Umutwe w’Abadepite, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga na Minisitiri w’Intebe;
9° kwakira indahiro ya Perezida wa
Repubulika n'iya Minisitiri w’Intebe mbere y’uko batangira imirimo yabo;
10° kuburanisha Perezida wa Repubulika
kubera icyaha cyo kugambanira Igihugu cyangwa kwica Itegeko Nshinga bikomeye
kandi nkana. Muri icyo gihe, icyemezo cyo kumuregera Urukiko gifatwa n’abagize
Umutwe w’Abadepite na Sena bateraniye hamwe binyuze mu matora ku bwiganze bwa
bibiri bya gatatu by’amajwi y’abagize buri Mutwe ;
11° kwemeza ko umwanya wa Perezida wa
Repubulika udafite umuntu uwuriho igihe yapfuye, yeguye, yaciwe igihano
n’urukiko kubera icyaha cyo kugambanira igihugu cyangwa kwica Itegeko Nshinga
bikomeye kandi nkana ;
12° ku birebana n’imiterere y’inzego
z’ubucamanza, Urukiko rw’Ikirenga rushobora kugeza kuri Guverinoma umushinga
wose w’ivugurura rigamije inyungu rusange ;
13° gutanga ibisobanurompamo ku muco
gakondo utanditse mu gihe amategeko yanditse ntacyo abivugaho.
Itegeko
ngenga rigena imitunganyirize n’imikorere y’Urukiko rw’Ikirenga.
Ingingo ya 146
Urukiko rw’Ikirenga ruyoborwa na Perezida wungirijwe na Visi-Perezida hamwe n’abandi bacamanza cumi na babiri.
Bose ni abacamanza b’umwuga.
Bibaye ngombwa
itegeko ngenga rishobora kongera cyangwa kugabanya umubare w’abacamanza
b’Urukiko rw’Ikirenga.
Perezida na Visi-Perezida b’Urukiko rw’Ikirenga batorerwa manda imwe
y’imyaka umunani, bagatorwa na Sena ku bwiganze burunduye bw’amajwi y’abayigize
mu bakandida babiri kuri buri mwanya batanzwe na Perezida wa Repubulika amaze
kugisha inama Inama y'Abaminisitiri n'Inama Nkuru y’Ubucamanza.
Bashyirwa ku mirimo n’Iteka rya Perezida wa Repubulika mu minsi umunani
ikurikira itora rya Sena.
Bagomba kuba bafite nibura impamyabumenyi ihanitse mu by’amategeko
n’uburambe bw’imyaka cumi n’itanu mu kazi karebana n’amategeko, bakaba kandi
baragaragayeho ubushobozi mu miyoborere y’inzego nkuru z’ubuyobozi. Abafite
impamyabumenyi y’ikirenga mu mategeko, bagomba kuba bafite uburambe bw’ imyaka
irindwi nibura mu mirimo yerekeye amategeko.
Bashobora kuvanwa ku mirimo yabo kubera kwitwara nabi, kudashobora
akazi, cyangwa gukora ikosa rikomeye ku kazi bisabwe n’Umutwe w’Abadepite
cyangwa w’Abasenateri ku bwiganze bw’amajwi bwa bitatu bya gatanu, bakavanwaho
n’Inteko Ishinga Amategeko ku bwiganze bwa bibiri bya gatatu by’amajwi
y’abagize buri Mutwe.
Ingingo ya 148
Perezida wa Repubulika amaze kugisha inama Inama y'Abaminisitiri n'Inama Nkuru y’Ubucamanza, ashyikiriza Sena ilisiti y’abakandida ku myanya y’abacamanza mu Rukiko rw’Ikirenga. Iyo lisiti igomba kuba iriho umubare w'abakandida babiri (2) kuri buri mwanya utorerwa. Batorwa ku bwiganze burunduye bw’amajwi y’abagize Sena.
B. Ibyerekeye Urukiko Rukuru rwa Repubulika
Hashyizweho Urukiko Rukuru rwa
Repubulika; ifasi yarwo ni Igihugu cyose.
Rufite ububasha bwo kuburanisha mu
rwego rwa mbere bimwe mu byaha by'ubugome kimwe n’ibyaha byo mu rwego
mpuzamahanga byihariye biteganywa n’itegeko.
Ruburanisha mu rwego rwa mbere imanza
zerekeye kwica ingingo ya 52, iya 53 n’iya 54 z'Iri Tegeko Nshinga bikozwe
n'imitwe ya politiki.
Rushinzwe kandi kuburanisha mu rwego rwa mbere zimwe mu manza
zerekeranye n’iby’ubutegetsi, amashyaka ya politiki, amatora kimwe n’izindi
manza ziteganywa n’itegeko ngenga.
Ruburanisha na none mu rwego rw’ubujurire kandi bwa nyuma, mu buryo
buteganyijwe n’amategeko, imanza zaciwe n’izindi nkiko.
Rufite ingereko zihariye zikorera mu
mafasi anyuranye y’igihugu mu buryo buteganyijwe n’amategeko.
Itegeko ngenga rigena imiterere,
ububasha n’imikorere yarwo.
C. Ibyerekeye Urukiko rw’Intara
n’Urukiko rw’Umujyi wa Kigali
Hashyizweho Urukiko rw’Intara muri buri
Ntara y’Igihugu n’Urukiko rw’Umujyi wa Kigali.
Itegeko ngenga rigena imiterere,
ububasha n’imikorere y'Urukiko rw'Intara n'Urukiko rw'Umujyi wa Kigali.
D.
Ibyerekeye Urukiko rw’Akarere n’Urukiko rw’Umujyi
Hashyizweho Urukiko rw’Akarere muri
buri Karere n’Urukiko rw’Umujyi muri buri Mujyi by’igihugu.
Itegeko ngenga rigena imiterere,
ububasha n’imikorere yarwo.
Akiciro
ka 2 : Ibyerekeye inkiko zihariye
A.
Ibyerekeye Inkiko Gacaca n’Urwego
rw’Igihugu rushinzwe gukurikirana ibikorwa byazo
Hashyizweho Inkiko Gacaca zishinzwe gukurikirana no gucira imanza
abakoze ibyaha bya jenoside n’ibindi byaha byibasiye inyokomuntu byakozwe
hagati y’itariki ya 1 Ukwakira 1990 n'iya 31 Ukuboza 1994, uretse ibyaha
amategeko ashinga izindi nkiko.
Itegeko ngenga rigena imiterere, ububasha n’imikorere y’izo nkiko.
Itegeko rishyiraho Urwego rw’Igihugu
rushinzwe gukurikirana, kugenzura no guhuza ibikorwa by’inkiko Gacaca rufite
ubwisanzure mu micungire y'abakozi n'imari. Iryo tegeko rigena kandi imiterere,
inshingano n’imikorere y’urwo rwego.
B.
Ibyerekeye Inkiko za Gisirikare
Inkiko za Gisirikare zigizwe n’Urukiko
rwa Gisirikare n’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare.
Itegeko
ngenga rigena imiterere, imikorere n’ububasha by’Inkiko za Gisirikare.
1. Urukiko rwa Gisirikare
Haseguriwe ibivugwa mu gika cya mbere cy’ingingo ya 155 y’iri Tegeko Nshinga, Urukiko rwa Gisirikare ruburanisha ku rwego rwa mbere ibyaha byose byakozwe n’abasirikare rutitaye ku ipeti ryabo.
2. Urukiko Rukuru rwa Gisirikare
Urukiko Rukuru rwa Gisirikare
ruburanisha ku rwego rwa mbere ibyaha bihungabanya umutekano wa Leta
n’iby'ubuhotozi byakozwe n’abasirikare rutitaye ku ipeti ryabo.
Ruburanisha ku rwego rw’ubujurire
imanza zose zaciwe n’Urukiko rwa Gisikare.
Urukiko rw’Ikirenga ruburanisha ku rwego
rw’ubujurire kandi bwa nyuma imanza zaciwe n’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare mu
buryo buteganywa n’itegeko.
Akiciro ka 3 :
Ibyerekeye kurahira kw’abacamanza
Ingingo ya 156
Perezida, Visi-Perezida n’Abacamanza
b’Urukiko rw’Ikirenga barahirira imbere ya Perezida wa Repubulika, abagize
Inteko Ishinga Amategeko bahari.
Abandi bacamanza barahirira imbere
y’abayobozi bavugwa mu itegeko ribagenga.
Icyiciro cya 3 :
Ibyerekeye Inama Nkuru y’Ubucamanza
Hashyizweho
Inama Nkuru y’Ubucamanza ifite inshingano zikurikira:
1° kwiga ibibazo byerekeye imikorere y’ubutabera no gutanga inama, ibyibwirije cyangwa ibisabwe, ku bibazo byose byerekeye imikorere y’ubutabera;
2° gufata ibyemezo ku ishyirwa ku mirimo, izamurwa mu ntera, ivanwa ku mirimo ry’abacamanza, ku migendekere y’umwuga w’abacamanza batari ab'Inkiko za Gisirikare, no gufata ibyemezo nk’urwego rushinzwe imyitwarire yabo uretse Perezida na Visi-Perezida b’Urukiko rw’Ikirenga;
3° gutanga inama buri gihe ku mushinga uwo ari wo wose wo gushyiraho urukiko rushya cyangwa werekeye amategeko ngengamikorere y’abacamanza cyangwa y’abakozi b’inkiko ishinzwe.
Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga ashyira
umukono ku byemezo byo gushyira mu myanya, kuzamura mu ntera no kuvana ku
mirimo abacamanza n'abakozi b'Urukiko rw'Ikirenga.
Ingingo ya 158
Inama Nkuru
y’Ubucamanza igizwe n’aba bakurikira :
1° Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, ari na
we ushinzwe kuyiyobora ;
2° Visi-Perezida w’Urukiko
rw’Ikirenga ;
3° Umucamanza umwe mu Rukiko rw’Ikirenga
utorwa na bagenzi be ;
4° Perezida w’Urukiko Rukuru rwa
Repubulika;
5° Umucamanza umwe muri buri fasi
y’Urukiko rw’Intara n’Urukiko rw’Umujyi wa Kigali utorwa na bagenzi be ;
6° Umucamanza umwe mu Rukiko rw’Akarere
n’Umujyi muri buri fasi y’Urukiko rw’Intara n’Umujyi wa Kigali utorwa na
bagenzi be;
7° Abayobozi babiri b’Amashami y’Amategeko
muri za Kaminuza zemewe batowe na bagenzi babo;
8° Perezida wa Komisiyo y’Igihugu
y’Uburenganzira bwa muntu;
9° Umuvunyi Mukuru.
Itegeko ngenga risobanura imiterere,
ububasha n’imikorere y’Inama Nkuru y’Ubucamanza.
Hashyizweho muri buri Murenge
“Komite y’Abunzi’’ ishinzwe kunga ababuranyi igihe cyose mbere yo gushyikiriza
Urukiko ruburanisha mu rwego rwa mbere ibirego mu manza zimwe zigenwa
n’itegeko.
Komite y’Abunzi igizwe n’abantu cumi na babiri bose batuye kuri uwo Murenge b’inyangamugayo kandi bazwiho ubushobozi bwo kunga.
Batorerwa igihe cy’imyaka ibiri ishobora
kongerwa, bagatorwa n’Inama Njyanama na Komite Nyobozi z’Imirenge mu bantu
batari abakozi bo mu nzego z’ibanze cyangwa se z’ubutabera. Abafitanye urubanza
bahitamo muri iyo Komite abunzi batatu bumvikanyeho bakabashyikiriza ikibazo.
Abunzi
bakora inyandikomvugo y’imikirize y’ikibazo bashyikirijwe. Iyo nyandiko
ishyirwaho umukono n’abarebwaga n’ikibazo igashyirwaho kashe y’urwego
rw’abunzi. Abarebwaga n’ikibazo bahabwa kopi y’iyo nyandikomvugo.
Mu gihe hari uwarebwaga n’ikibazo
utanyuzwe n’umwanzuro watanzwe n’abunzi ashobora kubiregera mu rukiko. Ikirego
nticyakirwa n’urukiko ruburanisha ku rwego rwa mbere haterekanywe iyo
nyandikomvugo.
Itegeko ngenga rigena imiterere, ububasha n’imikorere ya
Komite y’Abunzi.
INTERURO YA V
IBYEREKEYE UBUSHINJACYAHA
UMUTWE WA MBERE :
IBYEREKEYE UBUSHINJACYAHA BUKURU BWA
REPUBULIKA
Hashyizweho urwego rw'Ubushinjacyaha rwitwa "Ubushinjacyaha bukuru bwa Repubulika", mu byo rushinzwe harimo gukurikirana ibyaha mu Gihugu hose.
Rufite ubwigenge mu micungire y'abakozi n’imari byarwo.
Ingingo
ya 161
Ubushinjacyaha Bukuru bwa Repubulika bugizwe n'urwego rw'ibiro by'Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika kimwe n'urwego ruri kuri buri Ntara n'Umujyi wa Kigali.
Urwego rw'ibiro by'Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika, rugizwe n'Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika, Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika wungirije n'abashinjacyaha bafite ububasha mu Gihugu hose.
Urwego rw'Ubushinjacyaha Bukuru bwa Repubulika kuri buri Ntara n'Umujyi wa Kigali rugizwe n'abashinjacyaha b'Intara n'Umujyi wa Kigali kimwe n'abandi bashinjacyaha babunganira mu mirimo yabo kuri urwo rwego.
Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika ayobora kandi agahuza imirimo y'Ubushinjacyaha Bukuru bwa Repubulika. Abifashijwemo n'abandi bashinjacyaha bagize Biro ye, akurikirana icyaha imbere y'Urukiko rw'Ikirenga, n’imbere y'Urukiko Rukuru rwa Repubulika mu buryo buteganywa n’amategeko.
Kuri buri Ntara n'Umujyi wa Kigali, ahagararirwa mu mirimo ye n'Umushinjacyaha w'Intara cyangwa w'Umujyi wa Kigali bashinzwe, babifashijwemo n'abandi bashinjacyaha bayobora, gukurikirana icyaha imbere y'inkiko z'Intara n'Umujyi wa Kigali.
Umushinjacyaha
Mukuru wa Repubulika ashobora guha buri mushinjacyaha amabwiriza yanditse. Icyakora nta bubasha afite bwo kubuza
Umushinjacyaha wo ku rwego rw’Intara cyangwa rw’Umujyi wa Kigali bwo kuba
yakurikirana umuntu, kugira ngo abe ari we umwikurikiranira.
Ingingo ya 162
Ubushinjacyaha
Bukuru bwa Repubulika bugengwa mu mirimo yabwo na Minisitiri ufite Ubutabera mu
nshingano ze.
Mu
byerekeranye no gukurikirana ibyaha,
Minisitiri ufite ubutabera mu nshingano ze agena politiki rusange kandi
ashobora, mu nyungu rusange z'akazi, guha Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika,
amabwiriza yanditse amutegeka cyangwa amubuza gukurikirana.
Ashobora
kandi, iyo byihutirwa, mu nyungu rusange, guha Umushinjacyaha uwo ari we wese
amabwiriza yanditse amutegeka cyangwa amubuza gukurikirana akabimenyesha
Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika.
Abashinjacyaha
bafite ubwigenge ku baburanyi no ku bacamanza
b‘Inkiko.
Itegeko
ngenga rigena imiterere, ububasha n’imikorere y’Ubushinjacyaha bukuru bwa
Repubulika kandi rishyiraho amategeko ngengamikorere y’abashinjacyaha n’abakozi
bo mu bushinjacyaha.
UMUTWE WA II : IBYEREKEYE
UBUSHINJACYAHA BWA GISIRIKARE
Ingingo
ya 163
Ubushinjacyaha bwa Gisirikare buyoborwa
n’Umushinjacyaha Mukuru wa Gisirikare yunganiwe n’Umushinjacyaha Mukuru wa
Gisirikare wungirije.
Itegeko
ngenga rigena imiterere, ububasha n’imikorere y’Ubushinjacyaha bwa gisirikare.
UMUTWE WA III :
IBYEREKEYE INAMA NKURU Y’UBUSHINJACYAHA
Ingingo
ya 165
Hashyizweho Inama Nkuru
y’Ubushinjacyaha.
Inama Nkuru y’Ubushinjacyaha igizwe n’aba bakurikira :
1° Minisitiri w’Ubutabera, ari na we ugomba kuyiyobora;
2° Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika;
3° Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika wungirije;
4° Umushinjacyaha umwe ufite ububasha mu gihugu cyose utorwa na bagenzi be;
5°
Komiseri
Mukuru wa Polisi y’Igihugu ;
6°
Perezida
wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira
bwa Muntu;
7°
Umushinjacyaha
Mukuru wa Gisirikare n'umwungirije;
8°
Umushinjacyaha
umwe muri buri Ntara no mu Mujyi wa Kigali ufite ububasha bugarukira ku Ntara
n’Umujyi wa Kigali batorwa na bagenzi babo;
9°
Abayobozi
babiri b’amashami y’amategeko muri Kaminuza zemewe batorwa na bagenzi babo;
10°
Umuyobozi w’Urugaga rw’Abavoka;
11°
Umuvunyi
Mukuru.
Itegeko
ngenga risobanura imiterere, ububasha n’imikorere by’Inama Nkuru
y’Ubushinjacyaha.
Ingingo ya 166
Umushinjacyaha
Mukuru wa Repubulika n’Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika wungirije barahirira
imbere ya Perezida wa Repubulika,
abagize Inteko Ishinga Amategeko bahari.
Abandi
bashinjacyaha barahirira imbere y’abayobozi bavugwa mu itegeko ribagenga.
INTERURO YA VI :
IBYEREKEYE UBUTEGETSI
BW’IBANZE
Ubutegetsi bwa
Leta bwegerezwa abaturage mu nzego z’ibanze hakurikijwe itegeko. Bukurikiranwa
na Minisiteri ifite ubutegetsi bw'Igihugu mu nshingano zayo.
Uturere,
Imijyi n’Umujyi wa Kigali ni inzego z’ibanze zifite ubuzimagatozi n'ubwisanzure
mu byerekeye ubutegetsi n’imari, kandi ni zo shingiro ry’iterambere
ry’abaturage.
Zifite uburenganzira bwo kuba
abanyamuryango b’ingaga zo mu gihugu cyangwa mpuzamahanga ziharanira guteza
imbere ubuyobozi bwegereye abaturage.
Itegeko rigena ishyirwaho, imbibi, imiterere,
imikorere n’imikoranire y’izo nzego n’izindi nzego zinyuranye zifite uruhare mu
miyoborere no mu iterambere ry’Igihugu. Itegeko riteganya kandi uko Guverinoma
yegurira izo nzego ububasha, umutungo n’ibindi byangombwa.
UMUTWE
WA II : IBYEREKEYE INAMA Y’IGIHUGU
Y’UMUSHYIKIRANO
Ingingo ya 168
Hashyizweho "Inama y’Igihugu
y’Umushyikirano". Ihuza Perezida wa Repubulika n’abantu batanu (5)
bahagarariye Inama Njyanama za buri Karere na buri Mujyi bashyirwaho na bagenzi
babo. Iyoborwa na Perezida wa Repubulika ikaba kandi irimo abagize Guverinoma,
Inteko Ishinga Amategeko, Abakuru b’Intara, Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali
n'abandi Perezida wa Repubulika yagena.
Iyo Nama iterana nibura rimwe mu mwaka. Mu bibazo isuzuma
harimo ibyerekeye uko Igihugu n’ubuyobozi bw’ibanze bimeze ndetse n’ibyerekeye
ubumwe bw’Abanyarwanda.
Imyanzuro y’iyo
Nama ishyikirizwa inzego zibishinzwe kugira ngo zirusheho gutunganya imirimo
zikorera abaturage.
Ingingo ya 169
Leta ifite inzego zishinzwe umutekano zikurikira:
1°
Polisi y'Igihugu;
2°
Urwego rw'Igihugu rushinzwe umutekano;
3°
Ingabo z'Igihugu.
Itegeko rishobora
kugena izindi nzego z'umutekano.
Polisi y’Igihugu
ifite ububasha mu gihugu cyose.
Igomba gukorera
abaturage ishingiye cyane cyane ku mahame akurikira :
1° kubumbatira uburenganzira bw’ibanze
buteganywa n’Itegeko Nshinga n’andi mategeko;
2° imikoranire myiza ya Polisi y’Igihugu
n’imbaga y’abaturage;
3° kumva ko igenzurwa
n’abaturage bose;
4° kugaragariza
abaturage imyubahirize y'inshingano zayo.
Polisi y'Igihugu ifite inshingano z'ingenzi zikurikira :
1° kugenzura ko
amategeko yubahirizwa;
2° kubungabunga
Umutekano imbere mu Gihugu;
3° kurinda Umutekano
w’Abantu n’uw’ibintu byabo;
4° kwihutira gutabara iyo habaye amakuba, ibyago
cyangwa impanuka;
5° kugenzura
iyubahirizwa ry’amategeko agenga
ikirere, imipaka n’amazi;
6° kurwanya iterabwoba;
7° kugira uruhare mu bikorwa bigarura amahoro mu
rwego mpuzamahanga, by'ubutabazi n'iby'amahugurwa.
Itegeko rigena
imitunganyirize, imikorere n'ububasha bya Polisi y’Igihugu.
UMUTWE WA II : IBYEREKEYE URWEGO
RW’IGIHUGU RUSHINZWE UMUTEKANO
Ingingo
ya 172
Hashyizweho Urwego rw’Igihugu rushinzwe
umutekano. Mu nshingano zarwo
harimo :
1°
kugena no gukurikirana imirimo y’iperereza ry’imbere mu
gihugu no hanze yacyo;
2°
gusesengura ingaruka z’ibibazo mpuzamahanga ku mutekano
w’Igihugu ;
3°
kwita ku bibazo byose
byerekeye abinjira n’abasohoka mu Gihugu ;
4°
guha Guverinoma inama n’ibitekerezo ku bibazo byose
byerekeye umutekano w’Igihugu.
Itegeko rigena imiterere, imikorere n'ububasha by'Urwego rw'Igihugu
rushinzwe Umutekano.
UMUTWE WA III :
IBYEREKEYE INGABO Z'IGIHUGU
Kurinda Igihugu bikorwa n’Ingabo
z’Igihugu z’umwuga zitwa “Ingabo z'Igihugu”. Zifite inshingano zikurikira :
1° kurinda
ubusugire n’ubwigenge by’Igihugu;
2° gukorana n’izindi nzego z’umutekano mu
kubumbatira no kugarura ituze rusange rya rubanda no kubahiriza amategeko;
3°
gufasha
mu bikorwa by’ubutabazi igihe cyose habaye ibyago mu Gihugu;
4° gutanga umusanzu
mu iterambere ry’Igihugu;
5° kugira uruhare mu
bikorwa bigarura amahoro mu rwego mpuzamahanga, iby'ubutabazi n'iby'amahugurwa.
Itegeko rigena imiterere n'ububasha by'Ingabo z'Igihugu.
Ingingo ya 174
Umugaba
Mukuru w'Ingabo z'Igihugu ni we ushinzwe ibikorwa n'ubuyobozi by'Ingabo
z'Igihugu muri rusange.
Ingingo ya 175
Leta y'u Rwanda ishobora gusubiza mu
buzima busanzwe abasirikare bo mu Ngabo z'Igihugu mu gihe bibaye ngombwa
cyangwa kugabanya umubare w'Ingabo z'Igihugu.
Itegeko
riteganya uburyo bikorwa.
UMUTWE WA MBERE :IBYEREKEYE INGINGO RUSANGE
Hashyizweho
za Komisiyo n’inzego zihariye zishinzwe gufasha gukemura ibibazo bikomeye
by’Igihugu.
Itegeko ngenga rishobora gushyiraho izindi Komisiyo n’izindi nzego z’ubuyobozi zihariye.
UMUTWE
WA II : IBYEREKEYE KOMISIYO Y’IGIHUGU
Y’UBURENGANZIRA
BWA MUNTU
Komisiyo y’Igihugu y’uburenganzira bwa Muntu ni
urwego rw’Igihugu rwigenga. Mu byo rushinzwe harimo ibi bikurikira :
1°
kwigisha
no gukangurira abaturage ibyerekeye uburenganzira bwa muntu;
2° gusuzuma ihungabanywa ry’uburenganzira
bwa muntu mu Rwanda rikozwe n’inzego za Leta, abantu bitwaje imirimo ya Leta
bashinzwe, amashyirahamwe n’abantu ku giti cyabo ;
3° gukora iperereza ku ihungabanywa
ry’uburenganzira bwa muntu no kuregera inkiko zibishinzwe;
4° gukora no gusakaza raporo, ku
iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda buri mwaka, n’igihe cyose
bibaye ngombwa.
Komisiyo
y’Igihugu y’Uburenganzira bwa muntu ishyikiriza buri mwaka Inteko Ishinga
Amategeko porogaramu na raporo z'ibikorwa byayo ikagenera kopi izindi nzego za
Leta ziteganywa n'itegeko.
Itegeko rigena ibyerekeye imiterere n’imikorere by’iyo Komisiyo.
UMUTWE WA III : IBYEREKEYE KOMISIYO Y’IGIHUGU Y’UBUMWE N’UBWIYUNGE
Ingingo ya 178
Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge ni urwego
rw’Igihugu rwigenga. Mu byo rushinzwe harimo cyane cyane :
1° gutegura no guhuza gahunda y’ibikorwa
by’igihugu bigamije gushimangira ubumwe n’ubwiyunge;
2° gushyiraho no guteza imbere uburyo bwo
kugarura no gushimangira ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda;
3° guhugura no gukangurira abaturage
ibyerekeye ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda;
4° gukora ubushakashatsi, gukoresha
ibiganiro mpaka, gusakaza ibitekerezo, no gutangaza inyandiko zerekeye amahoro,
ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda;
5° gutanga ibitekerezo ku bikorwa
byarandura amacakubiri mu Banyarwanda kandi bigashimangira ubumwe n’ubwiyunge
bw’Abanyarwanda;
6° kwamagana no kurwanya ibikorwa, inyandiko
n’imvugo bigamije gukurura ivangura iryo ari ryo ryose, kutorohera no
kutihanganira abanyamahanga;
7° gukora raporo buri mwaka, n’igihe cyose bibaye ngombwa ku byerekeye ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda.
Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe
n’Ubwiyunge ishyikiriza buri mwaka Perezida wa Repubulika na Sena porogaramu na
raporo z'ibikorwa byayo ikagenera kopi izindi nzego za Leta ziteganywa
n'itegeko.
Itegeko rigena
imiterere n’imikorere by'iyo Komisiyo.
UMUTWE WA IV :IBYEREKEYE KOMISIYO Y’IGIHUGU YO KURWANYA JENOSIDE
Ingingo ya 179
Komisiyo
y’Igihugu yo kurwanya jenoside ni urwego rw’Igihugu rwigenga ; mu byo
rushinzwe harimo ibi bikurikira :
1°
gushyiraho
uburyo buhoraho bwo kungurana ibitekerezo ku byerekeye jenoside, ingaruka zayo
n’ingamba zigamije kuyirinda no kuyirandurana n’imizi;
2° gushyiraho ikigo cy’ubushakashatsi,
ububikoshakiro n’isomero ry’inyandiko zerekeye jenoside;
3° kuvuganira abacitse ku icumu rya
jenoside haba mu Gihugu cyangwa hanze yacyo;
4°
gutegura
no guhuza ibikorwa byose bigamije kwibuka jenoside yo mu wa 1994;
5°
gufatanya
n’izindi nzego z’Igihugu cyangwa z’amahanga bisangiye intego.
Komisiyo
y’Igihugu yo kurwanya jenoside ishyikiriza buri mwaka Inteko Ishinga Amategeko
na Guverinoma porogaramu na raporo z'ibikorwa byayo ikagenera kopi izindi nzego
za Leta ziteganwa n'itegeko.
Itegeko
rigena ibyerekeye imiterere n’imikorere ya Komisiyo.
UMUTWE WA V : IBYEREKEYE KOMISIYO
Y’IGIHUGU Y’AMATORA.
Ingingo ya 180
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ni Komisiyo yigenga ishinzwe gutegura no gukoresha amatora y’inzego z’ibanze, ay’abagize Inteko Ishinga Amategeko, aya Perezida wa Repubulika n’aya referendumu n'andi matora itegeko ryagenera iyo Komisiyo.
Igenzura kandi ko amatora akozwe mu mucyo no mu bwisanzure.
Komisiyo y'Igihugu y'amatora
ishyikiriza buri mwaka Perezida wa Repubulika porogaramu na raporo z'ibikorwa
byayo, izindi nzego za Leta ziteganywa n'itegeko zikagenerwa kopi.
Itegeko rigena ibyerekeye imiterere n’imikorere y’iyo Komisiyo.
UMUTWE
WA VI : IBYEREKEYE KOMISIYO ISHINZWE
ABAKOZI BA LETA
Ingingo ya 181
Komisiyo Ishinzwe Abakozi ba Leta ni urwego rw’Igihugu rwigenga; mu byo rushinzwe harimo :
1° Ibyerekeye gushaka no gushyiraho
abakozi mu nzego z’imirimo ya Leta n’ibigo byayo;
2° gushyikiriza inzego zibishinzwe amazina
y’abakandida babikwiye kugira ngo bahabwe akazi, bashyirwe mu myanya kandi
bazamurwe mu ntera ;abo bakandida bagomba kuba bujuje ibyangombwa byose bisabwa
kandi bagaragaje gusumbya abandi ubumenyi bukenewe ku myanya basaba, kandi
hitawe ku myifatire myiza yabo;
3° gushyiraho uburyo buboneye bwo
gutoranya abakandida nta marangamutima, butabogamye, bunyuze mu mucyo kandi
bumwe kuri bose;
4°
gukora
ubushakashatsi ku mategeko, amateka, ubumenyi bukenewe, ibyangombwa bisabwa mu
kazi n’ibindi byerekeye imicungire n’iterambere ry’abakozi no kugira Guverinoma
inama;
5° gushyikiriza inzego zibishinzwe imyanzuro ku
bihano bikwiye birebana n’imyitwarire
y’abakozi hakurikijwe amategeko agenderwaho;
6° gufasha inzego n’ibigo bya Leta
bigengwa n’amategeko yihariye ikoresheje ubumenyi ifite mu nshingano zivugwa
muri iyi ngingo.
Abayobozi n’abakozi ba Komisiyo babujijwe gusaba cyangwa kwemera amabwiriza aturutse ku bantu cyangwa ku bategetsi batari abo muri iyo Komisiyo.
Komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta
ishyikiriza buri mwaka Inteko Ishinga Amategeko na Guverinoma porogaramu na
raporo z'ibikorwa byayo, izindi nzego za Leta ziteganywa n’itegeko zikagenerwa
kopi.
Itegeko rigena ibyerekeye imiterere
n’imikorere y’iyo Komisiyo.
UMUTWE WA VII : IBYEREKEYE
URWEGO RW’UMUVUNYI.
Urwego rw’Umuvunyi ni urwego rw’Igihugu rwigenga mu
mikorere yarwo.
Mu byo rushinzwe harimo ibi bikurikira :
1° guhuza umuturage n’inzego z’ubutegetsi
za Leta n’izigenga;
2° gukumira no kurwanya akarengane, ruswa
n'ibyaha bifitanye isano na yo, mu Nzego z'ubutegetsi bwa Leta n'izigenga;
3° kwakira no gusuzuma, mu rwego rwavuzwe
haruguru, ibirego by’abantu ku giti cyabo n’iby’amashyirahamwe yigenga,
byerekeye ibikorwa by’abakozi ba Leta, iby’inzego zayo n’iby’abikorera ku giti
cyabo, no gukangurira abo bakozi n’izo nzego gushakira umuti ibyo bibazo iyo
rusanze bifite ishingiro;
Uru rwego ntirushobora kwivanga mu
mikurikiranire y’ibyaha cyangwa mu miburanishirize y’imanza zerekeye ibirego
byashyikirijwe inzego z’ubutabera uretse ko rushobora gushyikiriza inkiko
cyangwa urwego rw’Ubushinjacyaha ibirego rwagejejweho, izo nzego zikaba zigomba
guha urwo Rwego igisubizo;
4° kwakira inyandiko zigaragaza imitungo
nyakuri ya Perezida wa Repubulika, Perezida wa Sena, Perezida w’Umutwe
w’Abadepite, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Minisitiri w’Intebe n’iy’abandi
bagize Guverinoma mbere y’uko batangira imirimo yabo n’iyo bayivuyemo.
Urwego
rw’Umuvunyi rushyikiriza buri mwaka Perezida wa Repubulika n'Inteko Ishinga
Amategeko porogaramu na raporo z'ibikorwa byarwo, izindi nzego za Leta
ziteganywa n’itegeko zikagenerwa kopi.
Itegeko
rigena ibyerekeye imiterere n’imikorere y’urwo rwego.
UMUTWE WA VIII : IBYEREKEYE URWEGO
RW’UBUGENZUZI BUKURU
BW’IMARI YA
LETA
Ingingo ya 183
Urwego rw'Ubugenzuzi Bukuru bw’Imari
ya Leta ni urwego rw’Igihugu rwigenga rushinzwe ubugenzuzi bw’imicungire
y’imari ya Leta.
Rufite ubuzimagatozi n’ubwisanzure
mu micungire y’imari n’abakozi barwo.
Urwo
rwego ruyoborwa n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta wunganiwe n’ Umugenzuzi
Mukuru wungirije ndetse n’abakozi ba ngombwa.
Mu byo rushinzwe, harimo ibi bikurikira :
1° kugenzura nta
marangamutima niba umutungo wa Leta winjiye n’uwakoreshejwe na Leta n’inzego
z’ibanze, ibigo bya Leta, ibigo byegamiye kuri Leta, ibigo bya Leta bicungwa
nk’iby’abantu ku giti cyabo, ibigo Leta ifitemo imigabane n’imishinga ya Leta,
byarakozwe hakurikijwe amategeko n’amateka rusange agenderwaho, hakurikijwe
uburyo n’ibisobanuro biteganyijwe;
2° kugenzura imikoreshereze n’imicungire y’imari y’inzego zose zavuzwe haruguru, hagenzurwa cyane cyane niba byarakoreshejwe hakurikijwe amategeko, niba byarakozwe neza kandi niba byari ngombwa;
3° kugenzura ibaruramari, icungamari, umutungo ugaragazwa n’impapuro z’ubucuruzi, ingamba zakoreshejwe mu icungamutungo muri izo nzego za Leta n’ibigo byose byavuzwe haruguru.
Nta
wemerewe kwivanga mu mikorere y’urwo rwego, guha amabwiriza abakozi barwo
cyangwa gutuma bahindura imikorere yabo.
Ingingo ya 184
Haseguriwe ibivugwa mu ngingo ya 79
y’iri Tegeko Nshinga, Urwego rw'Ubugenzuzi bukuru bw'Imari ya Leta rushyikiriza
buri mutwe w’Inteko Ishinga Amategeko raporo yuzuye ku mikoreshereze y’imari ya
Leta y'umwaka ushize mbere y’itangira ry’igihembwe cyagenewe gusuzuma ingengo
y’imari ya Leta y'umwaka ukurikiye. Iyo raporo igomba kugaragaza uburyo imari
yakoreshejwe, amafaranga yakoreshejwe bitari ngombwa cyangwa hadakurikijwe
amategeko, niba harabaye inyerezwa cyangwa isesagurwa ry’umutungo rusange.
Kopi y’iyo raporo ishyikirizwa Perezida wa Repubulika, Guverinoma, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga n’Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika.
Inteko Ishinga Amategeko ishobora gushinga
uru rwego umurimo wo gukora ubugenzuzi bw’imari mu nzego za Leta cyangwa imikoreshereze y’amafaranga yatanzwe na Leta.
Inzego n’abayobozi bagenerwa raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta bagomba gushyira mu bikorwa ibiyikubiyemo bafata ibyemezo bikwiye ku makosa n’ibindi bitakurikijwe iyo raporo yerekanye.
Itegeko rigena
imiterere n’imikorere y'urwo rwego.
UMUTWE WA IX : IBYEREKEYE URWEGO RUSHINZWE
KUGENZURA
IYUBAHIRIZWA
RY’UBURINGANIRE N'UBWUZUZANYE
BW'ABAGORE
N'ABAGABO MU ITERAMBERE RY'IGIHUGU
Ingingo ya 185
Hashyizweho urwego rushinzwe iyubahirizwa ry'Uburinganire n'ubwuzuzanye bw'abagore n'abagabo mu iterambere ry'Igihugu.
Ni urwego rw’Igihugu rwigenga ; mu byo rushinzwe harimo ibi bikurikira:
1°
gukurikirana
no kugenzura ku buryo buhoraho iyubahirizwa ry’ingingo ngenderwaho za gahunda
igamije kubahiriza uburinganire n'ubwuzuzanye bw'abagore n'abagabo mu
iterambere ry'Igihugu no kuba urwego rutanga inzira zigomba gukurikizwa mu
byerekeye uburinganire mu kugira amahirwe angana no kutarenganywa;
2°
gushyikiriza
inzego zinyuranye imyanzuro yerekeranye na gahunda igamije guteza imbere
uburinganire n'ubwuzuzanye bw'abagore n'abagabo mu iterambere ry'Igihugu.
Urwego
rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’uburinganire n'ubwuzuzanye bw'abagore
n'abagabo mu iterambere ry'igihugu rushyikiriza buri mwaka Guverinoma
porogaramu na raporo z'ibikorwa byarwo, izindi nzego za Leta ziteganywa
n'itegeko zikagenerwa kopi.
Itegeko
rigena inshingano, imiterere n’imikorere by’uru rwego.
UMUTWE WA X
: IBYEREKEYE URWEGO RUSHINZWE INTWARI Z'IGIHUGU
N'IMIDARI
Y'ISHIMWE
Ingingo ya 186
Hashyizweho
Urwego rw'Igihugu rushinzwe intwari z'Igihugu n'imidari y'ishimwe.
Itegeko rigena inshingano, imiterere
n'imikorere y'urwo rwego.
INTERURO YA IX
IBYEREKEYE INZEGO ZIHARIYE
UMUTWE WA MBERE:IBYEREKEYE INAMA
Y’IGIHUGU Y’ABAGORE
Ingingo ya 187
Hashyizweho Inama y’Igihugu y’Abagore.
Itegeko rigena imiterere, inshingano,
imikorere, n’imikoranire yayo n’izindi nzego za Leta.
UMUTWE WA II :
IBYEREKEYE INAMA Y’IGIHUGU Y’URUBYIRUKO
Ingingo ya 188
Hashyizweho Inama y’Igihugu y’Urubyiruko.
Itegeko rigena imiterere, inshingano,
imikorere, n’imikoranire yayo n’izindi nzego za Leta.
INTERURO YA X
IBYEREKEYE AMASEZERANO MPUZAMAHANGA
Perezida wa Repubulika ni we ufite
ububasha bwo gukora amasezerano mpuzamahanga no kuyemeza. Iyo amaze kwemezwa,
ayo masezerano amenyeshwa Inteko Ishinga Amategeko.
Icyakora,
amasezerano mpuzamahanga arangiza intambara, ay’ubucuruzi, ayerekeye imiryango
mpuzamahanga, afite ingaruka ku mari ya Leta, ahindura amategeko y’Igihugu
cyangwa yerekeye abantu ku giti cyabo ntashobora kwemezwa burundu atabanje
kwemerwa n’Inteko Ishinga Amategeko.
Ntibyemewe
gutanga cyangwa kugurana igice cy’u Rwanda cyangwa se komeka ku Rwanda igice
cy’ikindi gihugu abaturage batabyemeye muri referendumu.
Perezida wa Repubulika n’Inteko Ishinga
Amategeko bamenyeshwa amasezerano mpuzamahanga yose agitegurwa ariko atagomba
kwemezwa na Perezida wa Repubulika.
Ingingo ya 190
Iyo amaze gutangazwa mu Igazeti ya
Leta, amasezerano mpuzamahanga yemejwe
burundu mu buryo buteganywa n’amategeko, agira agaciro gasumba
ak’amategeko ngenga n’ak’amategeko asanzwe keretse iyo adakurikijwe n’urundi
ruhande.
Birabujijwe
gukora amasezerano mpuzamahanga yemera gutuza ingabo z’amahanga mu Gihugu.
Birabujijwe gukora amasezerano
mpuzamahanga yemera kunyuza cyangwa kurunda mu Gihugu imyanda ihumanya n’ibindi
byose byagira ingaruka zikomeye ku buzima bw’abantu no ku bidukikije.
Ingingo ya 192
Iyo Urukiko rw’Ikirenga rubisabwe
n’abavugwa mu ngingo ya 145 y’iri Tegeko Nshinga, agace ka kane, rwemeje ko
amasezerano mpuzamahanga afite ingingo zinyuranyije n’Itegeko Nshinga, ububasha
bwo kuyemeza burundu ntibushobora gutangwa Itegeko Nshinga ritabanje
kuvugururwa.
INTERURO YA XI
IBYEREKEYE IVUGURURWA RY’ITEGEKO NSHINGA
Ububasha bwo gutangiza ivugurura
ry’Itegeko Nshinga bufitwe na Perezida wa Repubulika bimaze kwemezwa n’Inama
y’Abaminisitiri; bufitwe kandi na buri Mutwe w’Inteko Ishinga Amategeko binyuze
mu itora ku bwiganze bwa bibiri bya gatatu by’amajwi y’abawugize.
Ivugururwa
ryemezwa ritowe ku bwiganze bwa bitatu bya kane by'amajwi y'abagize buri mutwe
w'inteko.
Ariko iyo
iryo vugururwa ryerekeye manda ya Perezida wa Repubulika, ubutegetsi bwa
demokarasi ishingiye ku bitekerezo binyuranye cyangwa ku bwoko bw'ubutegetsi
buteganyijwe n'iri Tegeko Nshinga cyane cyane ku butegetsi bwa Leta bushingiye
kuri Repubulika n'ubusugire bw'Igihugu, rigomba kwemezwa na referendumu, rimaze
gutorwa na buri Mutwe w'Inteko Ishinga Amategeko.
Nta mushinga w'ivugururwa ry'iyi ngingo
ushobora kwakirwa.
INTERURO YA XII
IBYEREKEYE INGINGO Z’INZIBACYUHO N’IZISOZA
UMUTWE
WA MBERE : IBYEREKEYE INGINGO Z’INZIBACYUHO
Ingingo ya 194
Referendumu yemeza iri Tegeko
Nshinga kimwe no gushyirwaho umukono kwaryo na Perezida wa Repubulika bigomba
gukorwa mbere yo ku wa 19 Nyakanga 2003. Ishyirwaho ry’umukono na Perezida wa
Repubulika ni ryo risoza Inzibacyuho.
Ingingo ya 195
Inzego z’ubutegetsi zo mu gihe
cy’inzibacyuho ziteganywa n’Itegeko Shingiro zikomeza gukora kugeza igihe
hashyizweho inzego nshya zizisimbura ziteganywa n’iri Tegeko Nshinga. Ariko
Perezida wa Repubulika asesa Inteko Ishinga Amategeko y’Inzibacyuho hasigaye
nibura ukwezi kumwe ngo amatora y’abagize Umutwe w’abadepite akorwe.
Inteko Ishinga Amategeko
y’Inzibacyuho nta bubasha ifite bwo kuvugurura iri Tegeko Nshinga.
Ingingo ya 196
Amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’abagize Inteko Ishinga Amategeko agomba gukorwa bitarenze amezi atandatu nyuma ya referendumu yemeza iri Tegeko Nshinga.
Perezida wa Repubulika watowe arahira bitarenze ukwezi kumwe nyuma y’itorwa rye. Indahiro ye yakirwa na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga.
Ingingo ya 197
Abasenateri barahira bitarenze amezi
abiri nyuma y’irahira rya Perezida wa Repubulika.
Icyakora, kuri manda ya mbere, ku basenateri bavugwa mu ngingo ya 82, 2° na 82, 3° z’iri Tegeko Nshinga, kimwe cya kabiri cyabo gishyirwaho manda igitangira, abasigaye bagashyirwaho nyuma y’umwaka umwe bakamara igihe cy’imyaka umunani.
Abagize Umutwe w'Abadepite barahira bitarenze iminsi cumi n'itanu (15) nyuma y'itorwa ryabo.
Ingingo ya 198
Ishyirwaho rya Minisitiri w’Intebe rikorwa bitarenze iminsi cumi n’itanu ikurikira irahira ry’abagize Umutwe w’abadepite.
Guverinoma ishyirwaho bitarenze iminsi cumi n'itanu (15) nyuma y'irahira rya Minisitiri w'Intebe.
Ingingo ya 199
Perezida
na Visi-Perezida b’Urukiko rw’Ikirenga, Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika
n’Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika wungirije batorwa na Sena bitarenze amezi
abiri nyuma y’ishyirwaho ryayo.
Ingingo ya 200
Itegeko Nshinga ni ryo Tegeko ry’Igihugu risumba ayandi.
Itegeko
ryose, icyemezo cyose binyuranyije na ryo nta gaciro na gato bigira.
Ingingo ya 201
Amategeko n’amateka ntashobora
gutangira gukurikizwa atabanje gutangazwa mu buryo buteganywa n’amategeko.
Nta
wushobora kwitwaza ko atazi itegeko iyo ryatangajwe mu buryo buteganywa
n’amategeko.
Amategeko gakondo atanditse akomeza gukurikizwa gusa iyo atasimbuwe n’amategeko yanditse kandi akaba atanyuranyije n’Itegeko Nshinga, amategeko n’amateka cyangwa ngo abe abangamiye uburenganzira bwa muntu, ituze rusange rya rubanda cyangwa imyitwarire iboneye.
Ingingo ya 202
Iri
Tegeko Nshinga rivanyeho kandi risimbuye Itegeko Shingiro rya Repubulika y’u
Rwanda ryagengaga inzibacyuho nk’uko ryavuguruwe kugeza ubu.
Mu gihe
atarahindurwa, amategeko akurikizwa ubu akomeza kubahirizwa mu ngingo zayo zose
zitanyuranyije n’iri Tegeko Nshinga.
Ingingo ya 203
Iri Tegeko Nshinga ryatowe muri
referendumu yo ku wa …………….2003, ritangira gukurikizwa ku munsi rishyiriweho
umukono na Perezida wa Repubulika kandi ritangazwa mu Igazeti ya Leta ya
Repubulika y'u Rwanda.
Kigali, ku wa……………
Perezida wa Repubulika
KAGAME Paul
Minisitiri w’Intebe
MAKUZA Bernard
Bibonywe kandi bishyizweho Ikirango cya
Repubulika :
Minisitiri w’Ubutabera n’Imikoranire
y’Inzego