ITEGEKO NSHINGA RYA REPUBULIKA Y’U RWANDA

 

 

Twebwe, KAGAME Paul,

Perezida wa Repubulika;

 

 

Dushingiye ku Itegeko Shingiro rya Repubulika y’u Rwanda nk’uko ryavuguruwe kugeza ubu, cyane cyane Amasezerano y’Amahoro ya Arusha, mu gice cyayo cyerekeranye n’Igabana ry’Ubutegetsi mu ngingo yacyo ya 41, no mu gice cyayo cyerekeranye n’Ibibazo binyuranye n’Ingingo zisoza mu ngingo yacyo ya 22;

 

Tumaze kubona ko Itegeko Nshinga rishya rya Repubulika y’u Rwanda ryemejwe n’abanyarwanda muri Referendumu yo ku wa 26 Gicurasi 2003 nk’uko byahamijwe n’Urukiko rw’Ikirenga  mu Rubanza n°.....................rwaciwe ku wa ..........................;

 

 

DUTANGAJE ITEGEKO NSHINGA RIKURIKIRA KANDI DUTEGETSE KO RITANGAZWA MU IGAZETI YA LETA YA REPUBULIKA Y’U RWANDA.

 

 

IRANGASHINGIRO

 

 

Twebwe, Abanyarwanda,

 

     Nyuma ya jenoside yateguwe ikanashyirishwa mu bikorwa n’abayobozi babi n'abandi bose bayigizemo uruhare, igahitana  abana b’u Rwanda barenga miliyoni ;

 

     Twiyemeje kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside n’ibyo igaragariramo byose, ndetse no kurandura burundu amacakubiri ashingiye ku moko, ku turere n'andi macakubiri ayo ari yo yose;

 

     Twiyemeje kurwanya ubutegetsi bw’igitugu dushyiraho inzego za demokarasi n’abayobozi twihitiyemo nta gahato ;

 

     Dushimangiye ko ari ngombwa kubumbatira no guharanira ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda bwashegeshwe na jenoside  n’ingaruka zayo ;

 

     Tuzirikanye ko amahoro n’ubumwe bw’Abanyarwanda ari byo nkingi ikomeye y’amajyambere y’Igihugu n’iterambere ry’Abanyarwanda ;

 

     Twiyemeje kubaka Leta igendera ku mategeko, ishingiye ku iyubahiriza ry’uburenganzira bw’ibanze bwa muntu, demokarasi ishingiye ku bitekerezo bya politiki binyuranye, gusaranganya ubutegetsi nta bwikanyize, ubworoherane no gukemura ibibazo binyuze mu mushyikirano ;

 

     Dushingiye ku mahirwe dufite yo kugira Igihugu kimwe, ururimi rumwe, umuco umwe n’amateka maremare dusangiye bigomba gutuma tugira imyumvire imwe y’aho tugana ;

 

     Tumaze kubona ko ari ngombwa gushaka mu mateka yacu amaze imyaka amagana imigenzereze myiza yarangaga abakurambere bacu igomba gushingirwaho kugira ngo Igihugu kibashe kubaho no kugira ubwisanzure ;

 

     Twongeye guhamya ko twiyemeje gukurikiza amahame y’uburenganzira bwa muntu nk’uko ateganywa n’Amasezerano y’Umuryango w’Abibumbye yo ku wa 26 Kamena 1945, Amasezerano Mpuzamahanga yo ku wa 9 Ukuboza 1948 yerekeye gukumira no guhana icyaha cya jenoside, Itangazo Mpuzamahanga ry’Uburenganzira bwa muntu ryo ku wa 10 Ukuboza 1948, Amasezerano Mpuzamahanga yerekeye guca burundu ivanguramoko iryo ari ryo ryose yo ku wa 7 Werurwe 1966, Amasezerano Mpuzamahanga yerekeye uburenganzira mu by’ubukungu, imibereho myiza n’umuco yo ku wa 19 Ukuboza 1966, Amasezerano Mpuzamahanga yerekeye uburenganzira mu by’imbonezamubano na politiki yo ku wa 19 Ukuboza 1966, Amasezerano Mpuzamahanga yerekeye guca burundu ivangura iryo ari ryo ryose rikorerwa abagore yo ku wa 1 Gicurasi 1980, Amasezerano Nyafurika yerekeye uburenganzira bwa muntu n’ubw’Abaturage yo ku wa 27 Kamena 1981 n’Amasezerano Mpuzamahanga yerekeye uburenganzira bw’umwana yo ku wa 20 Ugushyingo 1989 ;

 

10° Twiyemeje guharanira ko haba uburenganzira bungana mu Banyarwanda no hagati y’Abagore n’Abagabo bitabangamiye amahame y'uburinganire n'ubwuzuzanye bwabo  mu iterambere ry'Igihugu ;

 

11° Twiyemeje guharanira kongera ubumenyi n’ubushobozi bw’abakozi, kurwanya ubujiji, guteza  imbere ikoranabuhanga no guharanira amajyambere n’imibereho myiza y’Abanyarwanda ;

 

12°    Tumaze kubona ko nyuma y’igihe cy’inzibacyuho, u Rwanda rugomba kugengwa n’Itegeko Nshinga rigizwe n’ibitekerezo byatanzwe n’Abanyarwanda ubwabo ;

 

Twemeje muri referendumu iri Tegeko Nshinga kandi ni ryo tegeko risumba ayandi muri Repubulika y'u Rwanda.

 

 

INTERURO YA MBERE :

 

IBYEREKEYE LETA N’INKOMOKO Y’UBUTEGETSI BW’IGIHUGU

 

 

UMUTWE WA MBERE : IBYEREKEYE INGINGO RUSANGE

 

Ingingo ya mbere

 

Leta y’u Rwanda ni Repubulika yigenga kandi ubutegetsi bwose ni yo buturukaho, ishingiye kuri demokarasi, igamije guteza imbere abaturage, kandi ntishingiye ku idini.

 

Ishingiro rya Repubulika ni « ubutegetsi bwa rubanda, butangwa na rubanda kandi bukorera rubanda ».

 

 

 

 

Ingingo ya 2

 

Ubutegetsi bwose bukomoka ku mbaga y’Abanyarwanda.

 

Nta gice cy’Abanyarwanda cyangwa se umuntu ku giti cye ushobora kwiha ubutegetsi.

 

Ubutegetsi bw’Igihugu ni ubw'imbaga y'Abanyarwanda, bakoresha ubwabo binyuze muri referendumu cyangwa binyuze ku babahagarariye.

         

Ingingo ya 3

         

Igihugu cy'u Rwanda kigabanyijemo Intara, Uturere, Imijyi, Imirenge n'Utugari.

 

Itegeko rigena umubare, imbibi, imiterere, imitunganyirize n'imikorere by'Intara, Uturere n’Imijyi.

 

Ingingo ya 4

 

Umurwa  Mukuru wa Repubulika y’u Rwanda ni Umujyi wa Kigali.

 

Itegeko rigena imiterere, imitunganyirize n'imikorere  y'Umujyi wa Kigali.

 

Umurwa Mukuru ushobora kwimurirwa ahandi mu Rwanda byemejwe n’ itegeko.

 

Ingingo ya 5

 

Ururimi rw’ Igihugu ni Ikinyarwanda. Indimi zikoreshwa mu butegetsi ni Ikinyarwanda, Igifaransa n’Icyongereza.

 

Ingingo ya 6

 

Ibiranga Igihugu cy’u Rwanda ni ibendera, intego, ikirango cya Repubulika  n’indirimbo y’Igihugu.

 

Ibendera ry’Igihugu rigizwe n’amabara atatu : icyatsi kibisi, umuhondo n’ubururu.

 

Ibendera rigizwe n’amabara akurikira uvuye hasi uzamuka: habanza ibara ry’icyatsi kibisi, rikurikirwa n’ibara ry’umuhondo, kandi ayo mabara yombi yihariye icya kabiri cy’ibendera ryose. Igice cya kabiri cyo hejuru kigizwe n’ibara ry’ubururu rishushanyijwemo izuba n’imirasire yaryo y’ibara ry’umuhondo wa zahabu riri ku ruhande rw’iburyo. Iryo zuba n’imirasire yaryo bitandukanyijwe n’uruziga rw’ibara ry’ubururu.

 

Itegeko rigena imiterere, ibisobanuro, imikoreshereze n'iyubahirizwa by'ibendera ry'Igihugu.

 

Intego ya Repubulika ni : UBUMWE, UMURIMO, GUKUNDA IGIHUGU.

 

Ikirango cya Repubulika kigizwe n’uruziga rw’icyatsi kibisi n’ipfundo ry’umugozi w’iryo bara upfunditse hasi, ahagana hejuru hakabamo inyandiko « REPUBULIKA Y’U RWANDA ». Munsi y’ipfundo handitse amagambo agize intego ya Repubulika « UBUMWE, UMURIMO, GUKUNDA IGIHUGU ». Izo nyandiko zose zanditse mu nyuguti z’umukara ku ibara ry’umuhondo.

 

Ikirango cya Repubulika kigizwe kandi n’amashusho akurikira : izuba, imirasire yaryo, ishaka n’ikawa, agaseke, uruziga rw’ubururu rufite amenyo n’ingabo ebyiri, imwe iri iburyo indi iri ibumoso.

 

Imiterere, ibisobanuro, imikoreshereze n’uburinzi by’ibirango bishyirwaho n’itegeko.

 

Indirimbo y’Igihugu ni :" RWANDA NZIZA".

 

Imiterere n'iyubahirizwa by'Indirimbo y'Igihugu biteganywa n'Itegeko.

 

Ingingo ya 7

 

Buri muntu afite uburenganzira ku bwenegihugu.

 

Ubwenegihugu burenze bumwe buremewe.

 

Nta wushobora kwamburwa ubwenegihugu nyarwanda bw’inkomoko.

 

Nta wushobora kuvutswa ubwenegihugu bwe cyangwa uburenganzira bwo guhindura ubwenegihugu ku buryo bunyuranyije n’amategeko.

 

Abanyarwanda cyangwa ababakomokaho bavukijwe ubwenegihugu bw’u Rwanda hagati y’itariki ya 1 Ugushyingo 1959 n’iya 31 Ukuboza 1994 kubera guhabwa ubwenegihugu bw’amahanga basubirana batagombye kubisaba ubwenegihugu iyo bagarutse gutura mu Rwanda.

 

Abantu bose bakomoka mu Rwanda n'ababakomokaho bafite uburenganzira bwo guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda, iyo babisabye.

 

Ibigomba gushingirwaho mu guhabwa ubwenegihugu bw'u Rwanda, kubugumana, kubukoresha no kubutakaza bigenwa n'itegeko ngenga.

 

Ingingo ya 8

 

Itora ni uburenganzira bw’abenegihugu bose ku buryo bungana.

 

Itora rikorwa mu buryo butaziguye cyangwa buziguye kandi mu ibanga, keretse iyo Itegeko Nshinga cyangwa irindi tegeko biteganya ubundi buryo.

 

Abanyarwanda bose, b’ibitsina byombi, bujuje ibyangombwa bisabwa n’amategeko bafite uburenganzira bwo gutora no gutorwa.

 

Itegeko rigena ibigomba kubahirizwa n’uburyo bukoreshwa mu matora.

 

UMUTWE WA II : IBYEREKEYE AMAHAME REMEZO

 

Ingingo ya 9

 

Leta y’ u Rwanda yiyemeje kugendera ku mahame remezo akurikira no gutuma yubahirizwa:

 

     kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside n’ibyo igaragariramo byose;

     kurandurana n'imizi amacakubiri ashingiye ku bwoko, akarere n’ibindi no gushyira imbere ubumwe bw’Abanyarwanda;

     gusaranganya ubutegetsi nta bwikanyize;

     kubaka Leta igendera ku mategeko n’ubutegetsi bwa demokarasi ishingiye ku bitekerezo bya politiki binyuranye, uburinganire bw’Abanyarwanda bose n'ubw'abagore n'abagabo, ibyo bigashimangirwa n’uko abagore bagira nibura mirongo itatu ku ijana by’imyanya mu nzego zifatirwamo ibyemezo;

     kubaka Leta iharanira imibereho myiza y’abaturage no gushyiraho uburyo bukwiye kugira ngo bagire amahirwe angana mu mibereho yabo;

     gushaka buri gihe umuti w’ibibazo mu nzira y’ibiganiro n’ubwumvikane busesuye.

 

 

INTERURO YA II

 

IBYEREKEYE UBURENGANZIRA BW’IBANZE BWA MUNTU, UBURENGANZIRA N’INSHINGANO BY’UMWENEGIHUGU

 

 

UMUTWE WA MBERE : IBYEREKEYE UBURENGANZIRA BW’IBANZE

                                 BWA MUNTU

 

Ingingo ya 10

 

Umuntu ni umunyagitinyiro kandi ni indahungabanywa.

 

Leta n’izindi nzego z’ubutegetsi zifite inshingano ndakuka zo kumwubaha, kumurinda no kumurengera.

 

Ingingo ya 11

 

Abanyarwanda bose bavukana kandi bagakomeza kugira ubwisanzure, uburenganzira n’inshingano bingana.

 

Ivangura iryo ari ryo ryose rishingiye nko ku bwoko, ku muryango, ku nzu, ku gisekuru, ku ibara ry’umubiri, ku gitsina, ku karere, ku byiciro by’ubukungu, ku idini cyangwa ukwemera, ku bitekerezo, ku mutungo, ku itandukaniro ry’umuco, ku rurimi, ku bukungu, ku bumuga bw’umubiri cyangwa ubwo mu mutwe no ku rindi vangura iryo ari ryo ryose, rirabujijwe kandi rihanwa n’amategeko.

 

Ingingo ya 12

 

Umuntu wese afite uburenganzira bwo kubaho. Nta wushobora kuvutswa ubuzima mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

 

Ingingo ya 13

 

Icyaha cya jenoside, ibyaha byibasiye inyokomuntu n'ibyaha by'intambara ntibisaza.

 

Guhakana no gupfobya jenoside bihanwa n’itegeko.

 

Ingingo ya 14

 

Leta, mu bushobozi bwayo, iteganya ibikorwa byihariye bigamije imibereho myiza y’abasizwe iheruheru na jenoside yabaye mu Rwanda kuva ku wa 1 Ukwakira 1990 kugeza ku wa 31 Ukuboza 1994, abantu bafite ubumuga, abatindi nyakujya, abageze mu zabukuru n’abandi batagira kivurira.

 

Ingingo ya 15

 

Umuntu wese afite uburenganzira bwo kudahungabanywa ku mubiri no mu mutwe.

 

Nta wushobora kwicwa urubozo, gukorerwa ibibabaza umubiri, cyangwa ngo akorerwe ibikorwa by’ ubugome, ibikorwa bidakwiye umuntu cyangwa bimutesha agaciro.

 

Nta wushobora gukorerwaho igerageza atabyiyemereye. Uburyo bwo kubyemera kimwe n’ubw’iryo gerageza bugenwa n’itegeko.

 

Ingingo ya 16

 

Abantu bose barangana imbere y’amategeko. Itegeko ribarengera ku buryo bumwe nta vangura iryo ari ryo ryose.

 

Ingingo ya 17

 

Uburyozwacyaha ni gatozi ku wakoze icyaha. Kuryozwa indishyi bigengwa n'itegeko.

 

Nta wushobora gufungirwa kutubahiriza inshingano zishingiye ku mategeko mbonezamubano cyangwa ay’ubucuruzi.

 

Ingingo ya 18

 

Ubwisanzure bwa muntu bwubahirizwa na Leta.

 

Nta wushobora gukurikiranwa, gufatwa, gufungwa cyangwa guhanirwa icyaha keretse mu gihe biteganywa n’amategeko akurikizwa mu gihe icyaha akurikiranyweho cyakorewe.

 

Kumenyeshwa imiterere n'impamvu z'icyaha ukurikiranyweho, kwiregura no kunganirwa ni uburenganzira budahungabanywa mu bihe byose, ahantu hose, mu nzego zose z'ubutegetsi, iz'ubucamanza n'izindi zose zifata ibyemezo.

 

Ingingo ya 19

 

Umuntu wese afatwa nk’umwere ku cyaha aregwa igihe cyose kitaramuhama burundu mu buryo bukurikije amategeko, mu rubanza rwabereye mu ruhame kandi ruboneye, yahawe uburyo bwose bwa ngombwa bwo kwiregura.

 

Nta wushobora kuvutswa kuburanira imbere y’umucamanza itegeko rimugenera.

 

Ingingo ya 20

 

Nta wushobora guhanirwa ibyo yakoze cyangwa atakoze, iyo amategeko y’igihugu cyangwa amategeko mpuzamahanga atabifataga nk’icyaha igihe byakorwaga.

Na none nta wushobora gucibwa igihano kiruta icyari giteganyijwe n'amategeko mu gihe yakoraga icyaha.

 

Ingingo ya 21

 

Nta wushobora gukorerwa ubugenzurwe keretse mu bihe no mu buryo buteganyijwe n’itegeko, kubera impamvu zishingiye ku ituze rusange ry’abaturage cyangwa ku mutekano w’Igihugu.

 

Ingingo ya 22

 

Imibereho bwite y’umuntu, iy’umuryango we, urugo rwe, ubutumwa yohererezanya n’abandi ntibishobora kuvogerwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko; icyubahiro n’agaciro ke mu maso y’abandi bigomba kubahirizwa.

 

Urugo rw’umuntu ntiruvogerwa. Ntihashobora gukorwa isakwa mu rugo cyangwa kurwinjiramo kubera impamvu z'igenzura nyirarwo atabyemeye, keretse mu bihe no mu buryo biteganyijwe n’amategeko.

 

Ibanga ry’amabaruwa n’iry’itumanaho ntirishobora kuzitirwa keretse mu bihe no mu buryo biteganywa n’amategeko.

 

Ingingo ya 23

 

Buri Munyarwanda afite uburenganzira bwo kujya aho ashaka hose no gutura aho ari ho hose mu Rwanda.

 

Buri Munyarwanda afite uburenganzira bwo kuva mu gihugu n’ubwo kukigarukamo.

 

Ubwo burenganzira buzitirwa gusa n’itegeko ku mpamvu z’ituze rusange ry’abaturage n’umutekano w’Igihugu, kugira ngo icyahungabanya abaturage gikumirwe cyangwa abari mu kaga barengerwe.

 

Ingingo ya 24

 

Buri Munyarwanda afite uburenganzira ku Gihugu cye.

 

Nta Munyarwanda ushobora gucibwa mu Gihugu cye.

 

Ingingo ya 25

 

Uburenganzira bwo guhabwa ubuhungiro bwemewe mu buryo buteganywa n’amategeko.

 

Koherereza ikindi gihugu abanyamahanga bakoze ibyaha, byemewe gusa iyo bikurikije amategeko cyangwa amasezerano mpuzamahanga u Rwanda rwemeye.

 

Ariko nta Munyarwanda ushobora kohererezwa ikindi gihugu kimukurikiranyeho icyaha.

 

Ingingo ya 26

 

Ubushyingiranwe bw’umugabo umwe n’umugore umwe bukorewe mu butegetsi bwa Leta ni bwo bwonyine bwemewe.

 

Nta wushobora gushyingirwa atabyemeye ku bushake bwe, yaba uw'igitsinagore cyangwa uw'igitsinagabo.

 

Abashyingiranywe bafite uburenganzira n’inshingano bingana mu gihe cyo gushyingiranywa, igihe babana n’igihe cyo gutandukana.

 

Itegeko rigena ibigomba gukurikizwa, uburyo n’ingaruka z’ubushyingiranwe.

 

Ingingo ya 27

 

Umuryango, ari wo shingiro kamere ry’imbaga y’Abanyarwanda, urengerwa na Leta.

 

Ababyeyi bombi bafite uburenganzira n’inshingano zo kurera abana babo.

 

Leta ishyiraho amategeko n’inzego bikwiye bishinzwe kurengera umuryango, by'umwihariko umwana na nyina, kugira ngo umuryango ugire ubwisanzure.

 

Ingingo ya 28

 

Umwana wese afite uburenganzira bwo kurengerwa ku buryo bwihariye n’umuryango we, abandi banyarwanda na Leta, bitewe n'ikigero n'imibereho arimo nk’uko biteganywa n’amategeko y’u Rwanda ndetse n’amategeko mpuzamahanga.

 

Ingingo ya 29

 

Buri muntu afite uburenganzira ku mutungo bwite, waba uwe ku giti cye cyangwa uwo afatanyije n’abandi.

 

Umutungo bwite, uw’umuntu ku giti cye cyangwa uwo asangiye n’abandi  ntuvogerwa.

 

Ntushobora guhungabanywa keretse ku mpamvu z’inyungu rusange mu bihe no mu buryo buteganywa n’amategeko kandi habanje gutangwa indishyi ikwiye.

 

Ingingo ya 30

 

Umutungo bwite w'ubutaka n'ubundi burenganzira ku butaka bitangwa na Leta.

 

Itegeko rigena uburyo bwo kubutanga, kubuhererekanya no kubukoresha.

 

Ingingo ya 31

 

Umutungo wa Leta ugizwe n’umutungo rusange n’umutungo bwite wa Leta ndetse n’umutungo rusange n'umutungo bwite w’inzego z’ubutegetsi bw’ibanze za Leta.

 

Umutungo rusange w’Igihugu ntushobora gutangwa keretse ubanje gushyirwa mu mutungo bwite wa Leta.

 

Ingingo ya 32

 

Buri wese agomba kubaha umutungo wa Leta.

 

Igikorwa cyose kigamije konona, gusenya, kurigisa, gusesagura no kwangiza uwo mutungo, gihanwa n’amategeko.

 

Ingingo ya 33

 

Ubwisanzure mu bitekerezo, mu kubigaragaza, mu mutimanama, mu guhitamo idini, mu gusenga no kubigaragaza mu ruhame burengerwa na Leta mu buryo buteganywa n’amategeko.

 

Kwamamaza ivangura rishingiye ku isanomuzi, ku karere, ku bwoko cyangwa ku macakubiri ayo ari yo yose bihanwa n’amategeko.

 

Ingingo ya 34

 

Ubwisanzure bw’itangazamakuru n’ubwo kumenya amakuru buremewe kandi bwubahirizwa na Leta.

 

Ubwisanzure bwo kugaragaza ibitekerezo n’ubwo kumenya amakuru ntibugomba kubangamira ituze rusange rya rubanda n’imyifatire iboneye, uburenganzira bw’umwenegihugu bwo kugira icyubahiro n’agaciro mu maso y’abandi, ubwo kutagira uwivanga mu mibereho ye bwite n’iy’umuryango we; bwemerwa kandi iyo butabangamiye irengerwa ry’urubyiruko n’abana.

 

Uko ubwo bwisanzure bukoreshwa biteganywa n’amategeko.

 

Hashyizweho urwego rwigenga rwitwa «Inama Nkuru y’Itangazamakuru».

 

Itegeko riteganya inshingano, imiterere n’imikorere byarwo.

 

Ingingo ya 35

 

Uburenganzira bwo kwishyira hamwe buremewe, kandi ntibubanza gusabirwa uruhushya.

 

Bukoreshwa hakurikijwe ibiteganywa n’amategeko.

 

Ingingo ya 36

 

Uburenganzira bwo guteranira mu nama z’ituze kandi nta ntwaro buremewe iyo bitanyuranyije n’amategeko.

 

Ntibubanza gusabirwa uruhushya keretse igihe biteganyijwe n’itegeko kandi biteganywa gusa ku byerekeye amakoraniro yo hanze, ahagenewe kugerwa n’abantu bose, n’ahateranira abantu benshi na bwo kandi bitewe n’impamvu zo kurengera umutekano, ituze rusange rya rubanda cyangwa kurinda ubuzima bw’abantu.

 

Ingingo ya 37

 

Umuntu wese afite uburenganzira bwo guhitamo no gukora umurimo umunogeye.

 

Iyo abantu bakora umurimo umwe kandi bafite ubumenyi n’ubushobozi bumwe bagomba guhembwa kimwe nta vangura iryo ari ryo ryose.

 

 

 

 

Ingingo ya 38

 

Uburenganzira bwo gushyiraho ingaga z’abakozi, kurengera no guteza imbere inyungu z’umwuga bafitiye uburenganzira buremewe.

 

Buri mukozi ashobora kurengera uburenganzira bwe abinyujije mu rugaga rw’abakozi mu buryo buteganywa n'amategeko.

 

Buri mukoresha afite uburenganzira bwo kwinjira mu muryango w’abakoresha.

 

Ingaga z’umurimo z’abakozi n’amashyirahamwe y’abakoresha bifite uburenganzira bwo kugirana amasezerano rusange cyangwa yihariye agenga imikoranire yabyo. Uburyo ayo masezerano akorwa bugenwa n’itegeko.

 

Ingingo ya 39

 

Uburenganzira bw’abakozi bwo guhagarika imirimo buremewe kandi bukoreshwa hakurikijwe amategeko abugenga; ariko ubwo burenganzira ntibushobora guhungabanya uburenganzira bw’undi ku murimo kuko bwemerewe buri wese.

 

Ingingo ya 40

 

Umuntu wese afite uburenganzira ku burezi.

 

Ubwisanzure mu kwiga no kwigisha buremewe mu buryo buteganywa n’amategeko.

 

Kwiga amashuri abanza ni itegeko kandi ni ubuntu mu mashuri ya Leta.

 

Ku mashuri afashwa na Leta, uburyo bwo kwigira ubuntu mu mashuri abanza buteganywa n’itegeko ngenga.

 

Leta ifite inshingano yo gushyiraho uburyo bwihariye bworohereza abantu bafite ubumuga kwiga.

 

Itegeko ngenga rigena imiterere y’ Uburezi.

 
Ingingo ya 41

 

Abenegihugu bose bafite uburenganzira n'inshingano ku buzima bwiza. Leta ifite inshingano zo kubakangurira ibikorwa bigamije ubuzima bwiza no kubafasha kubigeraho.

 

Ingingo ya 42

 

Umunyamahanga wese uri muri Repubulika y'u Rwanda mu buryo bwemewe n’amategeko afite uburenganzira bwose uretse umwihariko w’abenegihugu nk'uko biteganyijwe n’iri Tegeko Nshinga n’andi mategeko.

 

Ingingo ya 43

 

Mu gukoresha uburenganzira n’ubwisanzure, buri wese azitirwa gusa n’itegeko rigamije kwemera no kubahiriza uburenganzira n’ubwisanzure bw’abandi ndetse n’imyitwarire iboneye, umutuzo rusange n’imibereho myiza muri rusange biranga igihugu kigendera kuri demokarasi.

 

Ingingo ya 44

 

Ubutegetsi bw’Ubucamanza, bwo murinzi w’uburenganzira n’ubwisanzure bwa rubanda, bwubahiriza iyo nshingano mu buryo buteganywa n’amategeko.

 

UMUTWE WA II : IBYEREKEYE UBURENGANZIRA N’INSHINGANO

                              BY’UMWENEGIHUGU

 

Ingingo ya 45

 

Abenegihugu bose bafite uburenganzira bwo kujya mu buyobozi bwose bw’Igihugu, baba babukoresheje ubwabo, cyangwa se babinyujije ku babahagarariye bihitiyemo nta gahato, hakurikijwe amategeko.

 

Abenegihugu bose bafite uburenganzira bungana bwo kujya mu mirimo ya Leta hashingiwe ku bumenyi n’ubushobozi bwabo.

 

Ingingo ya 46

 

Umwenegihugu wese afite inshingano zo kutagira uwo avangura no kugirana na bagenzi be imibanire igamije kubumbatira, guharanira no gushimangira ubwubahane, ubufatanye n’ubworoherane hagati yabo.

 

Ingingo ya 47

 

Abenegihugu bose bafite inshingano zo kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu bitabira umurimo no kubumbatira amahoro, demokarasi, ubutabera n'uburinganire mu mibereho y’abaturage no kugira uruhare mu kurengera Igihugu cyabo.

 

Itegeko rigenga ibyerekeye gukorera Igihugu mu gisiviri cyangwa mu gisirikare.

 

Ingingo ya 48

 

Mu bihe ibyo ari byo byose, umwenegihugu yaba umusiviri cyangwa umusirikare, afite inshingano yo kubaha Itegeko Nshinga, andi mategeko n’ amateka y’Igihugu.

 

Afite uburenganzira bwo kudakurikiza amabwiriza ahawe n’umutegeka mu gihe ayo mabwiriza abangamiye ku buryo bukomeye kandi bugaragara uburenganzira n’ubwisanzure bwa muntu.

 

Ingingo ya 49

 

Umwenegihugu wese afite uburenganzira bwo kuba ahantu hadafite ingaruka mbi ku buzima kandi hatunganye.

 

Umuntu wese afite inshingano yo kurengera, kubungabunga no guteza imbere ibidukikije. Leta yishingira kurengera ibidukikije.

 

Itegeko rigena uburyo bwo kurengera, kubungabunga no guteza imbere ibidukikije.

Ingingo ya 50

 

Umwenegihugu wese afite uburenganzira ku biteza imbere umuco w’igihugu.

 

Hashyizweho Inteko nyarwanda y'ururimi n’umuco.

 

Itegeko rigena inshingano, imiterere n’imikorere byayo.

 

Ingingo ya 51

 

Leta ifite inshingano zo kurengera no guteza imbere imigenzo myiza gakondo, ishingiye ku mibereho no ku mitekerereze gakondo ndetse no ku biranga umuco w’Igihugu muri rusange, mu gihe bitabangamiye uburenganzira bwa muntu, ituze rusange n’imyifatire iboneye. Leta ifite kandi inshingano yo kwita ku mutungo ndangamurage w’Igihugu no ku nzibutso za jenoside.

 

 

INTERURO YA III

 

IBYEREKEYE IMITWE YA POLITIKI

 
Ingingo ya 52

 

Imitwe ya politiki myinshi iremewe.

 

Imitwe ya politiki yujuje ibyangombwa bisabwa n’amategeko, yemerewe gushingwa no gukora mu bwisanzure; igomba kubahiriza Itegeko Nshinga n’andi mategeko ndetse n’amahame ya demokarasi, kandi ntihungabanye ubumwe bw’Abanyarwanda, ubusugire n’umutekano by’Igihugu.

 

Imitwe ya politiki igira uruhare mu kwigisha abenegihugu gukora politiki igendera kuri demokarasi, gutora no gutorwa, ikanakora ku buryo abagore n’abagabo bagira amahirwe angana mu myanya n’imirimo itorerwa ya Leta.

 

Inzego z’ubuyobozi bw’Imitwe ya politiki zigira icyicaro ku rwego rw’Igihugu no ku rwego rw’intara n’Umujyi wa Kigali gusa.

 

Ingingo ya 53

 

Abanyarwanda bafite uburenganzira bwo kujya mu mitwe ya politiki bihitiyemo cyangwa ubwo kutayijyamo.

 

Nta munyarwanda ushobora gukorerwa ivangura ku mpamvu z’uko ari mu mutwe wa politiki uyu  n'uyu cyangwa ko nta Mutwe wa politiki arimo.

Ingingo ya 54

 

Imitwe ya politiki ibujijwe gushingira ku isanomuzi, ku bwoko, ku muryango, ku nzu, ku gisekuru, ku karere, ku gitsina, ku idini, cyangwa ku kindi kintu cyose cyatuma habaho ivangura.

 

Buri gihe imitwe ya politiki igomba kugaragaramo ubumwe bw’Abanyarwanda, uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagore n'abagabo haba mu gushaka abayoboke, gushyiraho inzego z’ubuyobozi, mu mikorere no mu bikorwa byayo.

 

Ingingo ya 55

 

Sena ishobora kurega umutwe wa politiki wateshutse bikomeye ku nshingano zikubiye mu ngingo ya 52, iya 53 n’iya 54 z’iri Tegeko Nshinga mu Rukiko Rukuru rwa Repubulika; haba ubujurire, bukabera mu Rukiko rw'Ikirenga.

 

Bitewe n’uburemere bw’ikosa ry’Umutwe wa politiki ryagaragajwe, urukiko rushobora gufata kimwe mu bihano bikurikira, bitabangamiye izindi ngingo zerekeranye no gukurikiranwa mu bucamanza :

 

     kuwihaniza ku mugaragaro ;

     guhagarika ibikorwa byawo mu gihe kitarenze imyaka ibiri ;

     guhagarika ibikorwa byawo mu gihe cya manda yose y’abadepite;

     kuwusesa.

 

Igihe icyemezo ndakuka cyafashwe n’urukiko ari icyo gusesa umutwe wa politiki, abagize Umutwe w’abadepite batowe baturutse mu mutwe wa politiki washeshwe bahita bakurwa ku mwanya w’ubudepite.

 

Hakoreshwa itora ryo gushyiraho ababasimbura bagomba kurangiza igice cya manda cyari gisigaye iyo kirenze umwaka umwe.

 

Ingingo ya 56

 

Bitabangamiye ubwigenge bwa buri mutwe wa politiki mu mibereho no mu mikoranire yayo, imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda yishyira hamwe mu ihuriro nyunguranabitekerezo ry'imitwe ya politiki.

 

Iryo huriro rishinzwe cyane cyane :

 

     gutuma imitwe ya politiki yungurana ibitekerezo ku bibazo biremereye igihugu;

     gushimangira ubumwe bw’Abanyarwanda;

     gutanga inama kuri politiki y’Igihugu;

     kuba umuhuza mu bibazo bivutse hagati y’imitwe ya politiki;

     gufasha gukemura ibibazo bivutse  mu mutwe wa politiki, iyo ubisabye.

 

Ibyemezo by'Ihuriro bifatwa buri gihe ku bwumvikane busesuye bw'imitwe irigize.

 

Ingingo ya 57

 

Imitwe ya politiki yemewe ibona inkunga ya Leta.

 

Itegeko ngenga rigena uburyo imitwe ya politiki ishyirwaho, imikorere yayo, imyitwarire y'abayobozi bayo, uko ibona inkunga ya Leta kimwe n’imiterere n’imikorere y’Ihuriro nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya politiki.

 

 

Ingingo ya 58

 

Perezida wa Repubulika na Perezida w’Umutwe w’Abadepite baturuka mu mitwe ya politiki itandukanye.

 

Ingingo ya 59

 

Abacamanza, abashinjacyaha, abasirikare, abapolisi n'abakozi bo mu rwego rw'Igihugu rushinzwe umutekano ntibemerewe kujya mu mitwe ya politiki.

 

Abandi bakozi ba Leta, abo mu bigo bya Leta no mu bigo bishamikiye kuri Leta bashobora kujya mu mitwe ya politiki ariko ntibemerewe kujya mu myanya y’ubuyobozi bukuru bwayo nk'uko isobanurwa n’itegeko ngenga.

 

 

INTERURO YA IV

 

IBYEREKEYE UBUTEGETSI

 

UMUTWE WA MBERE : IBYEREKEYE INGINGO RUSANGE

 

Ingingo ya 60

 

Inzego z'Ubutegetsi bwa Leta ni izi zikurikira :

 

     Ubutegetsi Nshingamategeko;

     Ubutegetsi Nyubahirizategeko;

     Ubutegetsi bw’Ubucamanza.

 

Ubu butegetsi uko ari butatu buratandukanye kandi buri butegetsi burigenga, ariko bwose bukuzuzanya. Inshingano, imiterere n’imikorere yabwo biteganywa n’iri Tegeko Nshinga.

 

Leta igomba gukora ku buryo imirimo yo mu Butegetsi Nshingamategeko, Nyubahirizategeko n’iy’ubw’Ubucamanza ikorwa n’abayifitiye ubushobozi n’ubwangamugayo bihagije kugira ngo buri wese ku bimureba abashe kuzuza inshingano zahawe ubwo butegetsi uko ari butatu.

 

Ingingo ya 61

 

Mbere yo gutangira imirimo, ba Perezida b’Imitwe igize Inteko Ishinga Amategeko, Minisitiri w’Intebe, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, ba Minisitiri, Abanyamabanga ba Leta n'abandi bagize Guverinoma, Abasenateri, Abadepite, ba Ofisiye Jenerali, ba Ofisiye Bakuru b’Ingabo z’Igihugu, Abakomiseri na ba Ofisiye Bakuru ba Polisi y’Igihugu, ba Visi-Perezida n’Abacamanza b’Urukiko rw’Ikirenga, Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika, Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika Wungirije, kimwe n’abandi itegeko riteganya ko barahira mbere yo gutangira imirimo yabo, barahira muri aya magambo :

 

 

 

 

 

 

«Jyewe,……………………, ndahiriye u Rwanda ku mugaragaro :

 

     ko nzakorana umurava imirimo nshinzwe ;

     ko ntazahemukira Repubulika y’u Rwanda ;

     ko nzakurikiza Itegeko Nshinga n’andi mategeko ;

     ko nzihatira gushimangira ubumwe bw’Abanyarwanda ;

     ko nzubahiriza mbikuye ku mutima inshingano yo guhagararira Abanyarwanda nta vangura iryo ari ryo ryose;

     Ko ntazigera nkoresha ububasha nahawe mu nyungu zanjye bwite;

     ko nzaharanira iyubahirizwa ry’ubwigenge n’uburenganzira bw’ibanze bwa muntu n’ibyagirira akamaro Abanyarwanda bose.

 

Nintatira iyi ndahiro, nzabihanirwe n’amategeko.

 

Imana ibimfashemo».

 

UMUTWE WA II: IBYEREKEYE UBUTEGETSI NSHINGAMATEGEKO

 

Icyiciro cya mbere : Ibyerekeye Inteko Ishinga Amategeko

 

Akiciro ka mbere : Ibyerekeye ingingo rusange

 

Ingingo ya 62

 

Ubutegetsi Nshingamategeko bushinzwe Inteko Ishinga Amategeko igizwe n’Imitwe ibiri :

 

     Umutwe w’Abadepite, abawugize bitwa « Abadepite »;

     Umutwe wa Sena, abawugize bitwa « Abasenateri ».

 

 

Inteko Ishinga Amategeko ijya impaka ku mategeko ikanayatora. Ishyiraho amategeko ikanagenzura imikorere ya Guverinoma mu buryo buteganywa n’iri Tegeko Nshinga.

 

Ingingo ya 63

 

Iyo bidashoboka rwose ko Inteko Ishinga Amategeko iterana, Perezida wa Repubulika ashyiraho muri icyo gihe amategeko-teka yemejwe n’Inama y’Abaminisitiri, kandi ayo mategeko-teka agira agaciro k’amategeko asanzwe.

 

Ayo mategeko-teka ahita ata agaciro iyo atemejwe n’Inteko Ishinga Amategeko mu gihe ishoboye kongera guterana mu gihembwe gikurikira.

 

Ingingo ya 64

 

Umuntu wese mu bagize Inteko Ishinga Amategeko aba ahagarariye Igihugu cyose; ntabwo aba ahagarariye gusa abamutoye cyangwa abamushyizeho, cyangwa se umutwe wa politiki wamutanzeho umukandida mu matora.

 

Abagize Inteko Ishinga Amategeko ntibagendera ku mabwiriza y’uwo ari we wese, igihe batora.

 

Uburenganzira bwo gutora ni ubw'umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko ku giti cye.

Ingingo ya 65

 

Mbere yo gutangira imirimo, abagize Inteko Ishinga Amategeko barahirira imbere ya Perezida wa Repubulika, ataboneka bakarahirira imbere ya Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga.

 

Inama ya mbere y’Inteko Ishinga Amategeko itumizwa kandi ikayoborwa na Perezida wa Repubulika mu gihe cy'iminsi cumi n'itanu (15) nyuma y'itangazwa ry'amajwi.

 

Mu ntangiriro za buri manda, inama ya mbere y’Inteko Ishinga Amategeko iharirwa kurahira kw'abagize buri mutwe w'Inteko Ishinga Amategeko no gutora abagize Biro yawo.

 

Itora ry’abagize Biro ya buri Mutwe w’Inteko riyoborwa na Perezida wa Repubulika.

 

Biro ya buri Mutwe w'Inteko Ishinga Amategeko igizwe na Perezida na ba Visi-Perezida babiri. Inshingano zabo ziteganywa mu itegeko ngengamikorere ya buri Mutwe.

 

Ingingo ya 66

 

Kugira ngo buri Mutwe w’Inteko Ishinga Amategeko uterane ku buryo bwemewe hagomba kuba hari nibura bitatu bya gatanu by’abawugize.

 

Inama za buri Mutwe w’Inteko Ishinga Amategeko zibera mu ruhame.

 

Ariko, buri Mutwe w’Inteko Ishinga Amategeko ushobora kwemeza, ku bwiganze burunduye bw’amajwi y'abawugize bitabiriye inama, ko inama ibera mu muhezo, iyo bisabwe na Perezida wa Repubulika, Perezida wa buri Mutwe cyangwa kimwe cya kane cy’abawugize, cyangwa se na Minisitiri w’Intebe.

 

Ingingo ya 67

 

Imitwe y’Inteko Ishinga Amategeko iteranira mu Murwa Mukuru w’Igihugu, mu Ngoro zabugenewe, keretse bibujijwe n’inzitizi ntarengwa zemejwe n’Urukiko rw’Ikirenga rubisabwe na Perezida w’Umutwe w’Inteko bireba. Igihe Urukiko rw'Ikirenga na rwo rudashobora guterana, Perezida wa Repubulika yemeza aho inama iteranira akoresheje itegeko-teka.

 

Icyemezo cyafatiwe mu nama iteranye itatumijwe, nta murongo w’ibyigwa watanzwe, cyangwa yabaye mu gihe kitari icy’ibihembwe, cyangwa se yabereye ahantu hatari mu Ngoro zabugenewe, nta gaciro na kamwe kigira, usibye ibivugwa mu gika kibanziriza iki.

 

Ingingo ya 68

 

Nta muntu wemerewe kuba icyarimwe mu bagize Umutwe w’Abadepite no mu bagize Sena.

 

Umurimo w’ubudepite cyangwa w’ubusenateri ntushobora kubangikanywa no kuba mu bagize Guverinoma.

 

Itegeko ngenga rigena indi mirimo bitabangikanywa.

 

Ingingo ya 69

 

Abagize Inteko Ishinga Amategeko bafite ubudahungabanywa mu buryo bukurikira:

 

     nta n’umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko ushobora gukurikiranwa, gushakishwa, gufatwa, gufungwa cyangwa gucirwa urubanza azira ibitekerezo yagaragaje cyangwa uko yatoye mu gihe akora imirimo ashinzwe;

     mu gihembwe nta n’umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko, ukekwaho icyaha cy’ubugome cyangwa gikomeye, ushobora gukurikiranwa cyangwa gufatwa keretse bitangiwe uburenganzira n’Umutwe w’Inteko arimo;

     iyo atari mu gihembwe, nta n’umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko ushobora gufatwa Biro y'Umutwe w'Inteko arimo itabitangiye uburenganzira, keretse yafatiwe mu cyuho akora icyaha cy'ubugome; Biro y'Umutwe w’Inteko arimo waratanze uburenganzira bwo kumukurikirana, cyangwa yaraciriwe igihano ku buryo budasubirwaho.

 

Umuntu wese mu bagize Inteko Ishinga Amategeko waciriwe igihano ku buryo budasubirwaho  n’urukiko kubera icyaha cy’ubugome ahita asezererwa mu Mutwe w’Inteko arimo, byemejwe n’Urukiko rw’Ikirenga.

 

Na none buri Mutwe w’Inteko Ishinga Amategeko ushobora guteganya, mu mategeko ngengamikorere yawo, amakosa akomeye atuma umwe mu bawugize akurwa ku mirimo byemejwe n’abagize uwo Mutwe. Icyo gihe icyemezo cyo kumukuraho gifatwa ku bwiganze bwa bitatu bya gatanu by’abagize Umutwe w’Inteko bireba.

 

Ingingo ya 70

 

Ibihembwe bisanzwe by’Imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko bibera ku matariki amwe.

 

Nyamara inama za buri Mutwe n’ibihembwe bidasanzwe biterana hakurikijwe amategeko agenga imikorere ya buri Mutwe w’Inteko.

 

Imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko ntishobora guteranira hamwe, keretse iyo hari ibibazo Itegeko Nshinga riyitegeka gusuzumira hamwe, cyangwa iyo hari imigenzo iteganywa n’amategeko ihuriraho cyangwa se imihango y’Igihugu igomba kwitabira.

 

Iyo Inteko Ishinga Amategeko isuzumira hamwe ikibazo Imitwe yombi ihari, Perezida w’Umutwe w’Abadepite ni we uyobora inama, yaba adahari ikayoborwa na Perezida wa Sena.

 

Ingingo ya 71

 

Imitwe y’Inteko Ishinga Amategeko iterana mu bihembwe bitatu bisanzwe; buri gihembwe kimara amezi abiri.

 

     igihembwe cya mbere gitangira ku itariki ya 5 Gashyantare ;

     igihembwe cya kabiri gitangira ku itariki ya 5 Kamena ;

     igihembwe cya gatatu gitangira ku itariki ya 5 Ukwakira .

 

Iyo umunsi w’itangizwa ry’igihembwe atari uw’akazi, ryimurirwa ku munsi ukurikira, bitashoboka rikimurirwa ku munsi wa mbere w’akazi ukurikira.

 

Ingingo ya 72

 

Buri Mutwe w’Inteko Ishinga Amategeko uterana mu gihembwe kidasanzwe utumijwe na Perezida wawo abyumvikanyeho n'abandi bagize Biro ya buri Mutwe cyangwa abisabwe na Perezida wa Repubulika na we abisabwe na Guverinoma, cyangwa bisabwe na kimwe cya kane cy’abagize uwo mutwe.

 

Inteko Ishinga Amategeko yose ishobora gutumizwa mu gihembwe kidasanzwe byumvikanyweho na ba Perezida b’Imitwe yombi, bisabwe na Perezida wa Repubulika cyangwa na kimwe cya kane cy’abagize buri mutwe.

 

Mu gihembwe kidasanzwe higwa gusa ibibazo byatumye gitumizwa kandi bibanje kumenyeshwa abagize Umutwe cyangwa Inteko yose mbere y’uko icyo gihembwe gitangira.

 

Icyo gihembwe gisozwa iyo Inteko cyangwa umutwe byarangije gusuzuma ibyari ku murongo w’ibyigwa cyatumirijwe.

 

Igihembwe kidasanzwe ntigishobora kurenza iminsi cumi n’itanu (15).

 

Ingingo ya 73

 

Buri Mutwe w’Inteko Ishinga Amategeko utora itegeko ngenga rigena imikorere yawo.

 

Mu byo iryo tegeko ngenga riteganya hari :

 

     ububasha bwa Biro ya buri Mutwe w’Inteko;

     umubare, inshingano, ububasha n’uburyo bwo gushyiraho za komisiyo zihoraho bitabangamiye uburenganzira bwa buri Mutwe bwo gushyiraho za komisiyo zihariye z’igihe gito;

     imiterere y’inzego z’imirimo ziyoborwa na Perezida wa buri Mutwe w’Inteko abifashijwemo na ba Visi-Perezida babiri n’Umunyamabanga Mukuru;

     amategeko agenga imyitwarire y’abagize buri Mutwe;

     uburyo bwose bw’amatora bukoreshwa mu gufata icyemezo, usibye ubuteganywa n’Itegeko Nshinga.

 

Ingingo ya 74

 

Buri Mutwe w’Inteko Ishinga Amategeko ugira ingengo y’imari yawo kandi ukagira ubwigenge mu micungire y’imari n’abakozi byawo.

 

Ingingo ya 75

 

Itegeko ngenga rigena ingingo  zidateganyijwe n’iri Tegeko Nshinga zerekeye cyane cyane ibisabwa mu itora ry’abagize buri Mutwe w’Inteko Ishinga Amategeko n’uko umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko uvuye ku mwanya manda itararangira ashobora gusimburwa; rigena kandi ibibuza umuntu gutorwa, ibitabangikanywa n’umurimo w’ubudepite cyangwa w’ubusenateri, ibihembo n’ibindi agenerwa kubera umurimo akora.

 

Akiciro ka 2 : Ibyerekeye Umutwe w’Abadepite

 

Ingingo ya 76

 

Umutwe w’Abadepite ugizwe n’abantu mirongo inani (80) bakurikira :

 

     mirongo itanu na batatu (53) batowe nk’uko biteganywa n’ingingo ya 77 y’iri Tegeko Nshinga;

     makumyabiri na bane (24) b’abagore, ni ukuvuga babiri muri buri Ntara n'Umujyi wa Kigali batorwa n'abagize Njyanama z'Uturere, Imijyi n'Umujyi wa Kigali hiyongereyeho abagize Komite Nyobozi z'inzego z'abari n'abategarugori ku rwego rw'Intara, urw'Umujyi wa Kigali, urw'Imijyi, urw'Uturere n'urw'Imirenge;

     babiri (2) batorwa n’Inama y’Igihugu y'Urubyiruko;

     umwe (1) utorwa n’impuzamashyirahamwe y’abantu bafite ubumuga.

 
Ingingo ya 77

 

Bitabangamiye ibiteganywa mu ngingo ya 76 y’iri Tegeko Nshinga, abagize Umutwe w’Abadepite batorerwa manda y’imyaka itanu (5) mu matora rusange ataziguye kandi mu ibanga, bagatorerwa ku ilisiti y’amazina ndakuka, mu buryo busaranganya imyanya.

 

Imyanya isigaye idatanzwe nyuma yo kugabanya amajwi n’umubare fatizo w’itora isaranganywa amalisiti hakurikijwe uko umubare w’amajwi asaguka ugenda urutana.

 

Ilisiti ikorwa hubahirizwa ihame ry’ubumwe bw’Abanyarwanda ryavuzwe mu ngingo ya 9 n'iya 54 z’iri Tegeko Nshinga n’ihame ryo guha abagore n’abagabo amahirwe angana ku myanya n’imirimo ya Leta itorerwa nk’uko byavuzwe mu ngingo ya 54 y’iri Tegeko Nshinga.

 

Abakandida bashobora gutangwa n’umutwe wa politiki cyangwa bakiyamamaza ku giti cyabo.

 

Umutwe wa politiki cyangwa ilisiti y’abantu ku giti cyabo itashoboye kubona nibura gatanu ku ijana (5 %) by’amajwi y’abatoye mu matora y’Abadepite ntirishobora kugira umwanya mu Mutwe w’Abadepite no guhabwa inkunga ya Leta igenewe imitwe ya politiki.

 

Ingingo ya 78

 

Umudepite usezeye mu mutwe wa politiki cyangwa mu Mutwe w'Abadepite manda itararangira, yirukanywe mu mutwe wa politiki mu buryo buteganywa n'itegeko ngenga ryerekeye imitwe ya politiki cyangwa agiye mu wundi mutwe wa politiki, ahita atakaza umwanya we mu Mutwe w’Abadepite.

 

Impaka zishingiye ku cyemezo kivugwa mu gika cya mbere cy'iyi ngingo ziburanishwa ku rwego rwa mbere n'Urukiko Rukuru rwa Repubulika, ubujurire bugashyikirizwa Urukiko rw'Ikirenga ku rwego rwa nyuma.

 

Mu gihe habayeho ubujurire, icyemezo kiba gihagaritswe igihe cyose Urukiko rw'Ikirenga rutaraca urubanza ku bujurire rwashyikirijwe.

 

Iyo Umudepite atakaje cyangwa akuwe ku murimo we w’ubudepite, umwanya we uhabwa ukurikiraho ku ilisiti yatoreweho akarangiza igihe cya manda gisigaye iyo kirenze umwaka umwe.

 

Abandi batowe bitanyuze mu buryo bw'amalisiti iyo batakaje cyangwa bakuwe ku murimo w'ubudepite, amatora asubirwamo.

 

 

 

 

 

Ingingo ya 79

 

Buri mwaka, Umutwe w’Abadepite utora itegeko ry'ingengo y’imari ya Leta. Ushyikirizwa umushinga w’itegeko rigenga imari mbere y’itangira ry’igihembwe kigenewe kwiga ingengo y’imari.

 

Umutwe w’Abadepite usuzuma ingengo y’imari y'umwaka ukurikiye ushingiye kuri raporo y’imikoreshereze y'ingengo y'imari y'uwo mwaka ushyikirijwe na Guverinoma.

 

Buri mwaka w'ingengo y'imari, mbere y'itariki ya 30 Kamena y'umwaka ukurikira, Guverinoma ishyikiriza Umutwe w'Abadepite, umushinga w'itegeko ryerekeye imikoreshereze y'ingengo y'imari y'uwo mwaka, iherekejwe na raporo y'imikoreshereze y'’ingengo y’imari yemejwe n'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta.

 

Guverinoma ishyikiriza Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta raporo y'imikoreshereze y'ingengo y'imari bitarenze tariki ya 31 Werurwe y'umwaka ukurikira.

 

Itegeko ry'ingengo y'imari ya Leta rigena umutungo Leta izinjiza n’uzakoreshwa mu buryo buteganywa n’itegeko ngenga.

 

Mbere y’uko ingengo y’imari ya Leta yemezwa burundu, Perezida w’Umutwe w’Abadepite asaba Sena kugira icyo ivuga ku mushinga w'ingengo y'imari ya Leta.

 

Ingingo ya 80

 

Iyo umushinga w’ingengo y’imari y’umwaka utatowe kandi ngo ushyirweho umukono mbere y’intangiriro y’umwaka izakoreshwamo, Minisitiri w’Intebe, akoresheje iteka, yemera ko hakoreshwa by’agateganyo buri kwezi kimwe cya cumi na kabiri cy’ingengo y’imari, ashingiye ku y’umwaka urangiye.

 

Ingingo ya 81

 

Nta musoro ushobora gushyirwaho, guhindurwa cyangwa gukurwaho bidakozwe n’itegeko.

 

Nta sonerwa cyangwa igabanywa ry’umusoro rishobora gukorwa mu gihe bidateganywa n’itegeko.

 

Ubisabwe na Guverinoma, Umutwe w’Abadepite ushobora, umaze gutora itegeko ryerekeranye n’ibipimo by'imisoro n'amahoro bimwe na bimwe biteganywa n'itegeko ngenga, gutanga uburenganzira ko rihita rikurikizwa.

 

Akiciro ka 3 : Ibyerekeye Sena

 

Ingingo ya 82

 

Sena igizwe n’abantu makumyabiri na batandatu (26) bamara manda y’imyaka umunani (8) muri bo nibura mirongo itatu ku ijana (30 %) bakaba ari abagore. Abo basenateri biyongeraho abahoze ari Abakuru b’Igihugu babisabye nk’uko biteganywa n’igika cya 4 cy’iyi ngingo.

 

Abo basenateri makumyabiri na batandatu (26) batorwa cyangwa bashyirwaho ku buryo bukurikira:

 

     cumi na babiri (12), ni ukuvuga umwe muri buri Ntara n’Umujyi wa Kigali utorwa mu ibanga n’abagize Komite Nyobozi z’Imirenge n’Inama Njyanama z’Uturere n’Imijyi bigize buri Ntara n’Umujyi wa Kigali;

     umunani (8) bashyirwaho na Perezida wa Repubulika, akita ku ihagararirwa ry’igice cy’Abanyarwanda amateka agaragaza ko basigaye inyuma;

     bane (4) bagenwa n’Ihuriro nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya politiki ;

     umwarimu umwe (1) cyangwa umushakashatsi wo muri Kaminuza n’amashuri makuru bya Leta nibura uri ku rwego  rw'umwarimu wungirije watowe n'abarimu n’abashakashatsi bo muri ibyo bigo;

     umwarimu umwe (1) cyangwa umushakashatsi wo muri Kaminuza no mu mashuri makuru byigenga nibura uri ku rwego rw'umwarimu wungirije watowe n'abarimu n’abashakashatsi bo muri ibyo bigo.

 

Inzego zishinzwe kugena abagomba kujya muri Sena zigomba kwita ku bumwe bw’Abanyarwanda n’ihagararirwa ry’ibitsina byombi.

 

Abahoze ari Abakuru b’Igihugu bajya mu bagize Sena iyo babisabye babinyujije ku Rukiko rw’Ikirenga, ariko bagomba kuba bararangije neza manda yabo cyangwa barasezeye ku bushake.

 

Impaka zivutse zerekeye ishyirwa mu bikorwa ry’ingingo ya 82 n'iya 83 z’iri Tegeko Nshinga zikemurwa n’Urukiko rw’Ikirenga.

 

Ingingo ya 83

 

Abagize Sena ni abenegihugu b’indakemwa kandi b’inararibonye batorwa cyangwa bagenwa ku giti cyabo bidashingiye ku marangamutima kandi hatitawe ku mitwe ya politiki bakomokamo, bafite n’ubuhanga buhanitse mu by’ubumenyi, amategeko, ubukungu, politiki, imibanire y’abantu n’umuco cyangwa se baba barakoze imirimo yo mu rwego rwo hejuru muri Leta cyangwa mu bikorera ku giti cyabo.

 

Kugira ngo umuntu yemererwe kuba umukandida muri Sena agomba :

 

     kuba yujuje ibyangombwa byavuzwe mu ngingo ya 82 y’iri Tegeko Nshinga;

     kuba ari inararibonye ;

     kuba arangwa n’ubudakemwa mu myifatire no mu mibanire ye n’abandi;

           kuba atarambuwe n’inkiko uburenganzira mbonezamubano n’ubwa  politiki;

     kuba afite nibura imyaka mirongo ine y’amavuko;

     kuba ataraciriwe ku buryo budasubirwaho igihano cy’iremezo kingana cyangwa kirenze amezi atandatu y’igifungo kitahanaguwe n’imbabazi z’itegeko cyangwa n’ihanagurabusembwa.

 

Ingingo ya 84

 

Uretse abahoze ari Abakuru b’Igihugu baba abasenateri hakurikijwe ingingo ya 82 y’iri Tegeko Nshinga, abagize Sena bagira manda y’imyaka umunani idashobora kongerwa.

 

Ingingo ya 85

 

Bitabangamiye ibiteganywa mu ngingo ya 197 y’iri Tegeko Nshinga, amazina y’abakandida muri Sena batorwa n’Inama Njyanama z’Uturere n’Imijyi na Komite Nyobozi z'Imirenge mu Ntara n’Umujyi wa Kigali, agomba kuba yageze ku Rukiko rw’Ikirenga bitarenze iminsi mirongo itatu mbere y’amatora.

 

Urukiko rw’Ikirenga rugenzura niba abakandida bujuje ibyangombwa bisabwa, rukemeza kandi rugatangaza urutonde rwabo bitarenze iminsi umunani uhereye igihe inyandiko zarugereyeho. Amatora akorwa mu buryo buteganywa n’itegeko rigenga amatora.

 

Ku byerekeye Abasenateri bashyirwaho, inzego zibashyiraho na zo zigomba kuba zagejeje amazina yabo ku Rukiko rw’Ikirenga mu gihe cyavuzwe haruguru rukagenzura niba bujuje ibyangombwa bisabwa, rukemeza kandi rugatangaza urutonde rwabo bitarenze iminsi umunani.

 

Icyakora, ku Basenateri bagenwa na Perezida wa Repubulika, abashyiraho izindi nzego zimaze gushyiraho abazo kugira ngo yite ku bumwe bw’Abanyarwanda.

 

Mu gihe hari abatemewe n’Urukiko rw’Ikirenga, inzego zibashyiraho zishobora kuzuza umubare uteganyijwe mu gihe kitarenze iminsi irindwi nyuma y’itangazwa ry’urutonde rw’amazina y’abemewe.

 

Ingingo ya 86

 

Kugira ngo umuntu abe Umusenateri, ku birebana n'Abasenateri batorwa na Komite Nyobozi z'Imirenge n'Inama Njyanama z’uturere n’iz'Imijyi, agomba kuba yatowe ku bwiganze burunduye bw'amajwi y’abazigize mu cyiciro cya mbere cy'amatora cyangwa ku bwiganze busanzwe mu cyiciro cya kabiri kigomba guhita gikurikira icya mbere.

 

Mu gihe Umusenateri watowe yeguye, apfuye, avanwe ku murimo n'icyemezo cy'urukiko cyangwa agize impamvu imubuza burundu kujya mu Nteko igihe cya manda gisigaye kingana nibura n'umwaka umwe, harongera hakaba amatora. Iyo ari Umusenateri washyizweho, urwego rwamushyizeho ni na rwo rugena umusimbura.

 

Ingingo ya 87

 

Sena igenzura by’umwihariko ishyirwa mu bikorwa ryamahame remezo avugwa mu ngingo ya  9 n’iya 54 z’iri Tegeko Nshinga.

 

Ingingo ya 88

 

Mu birebana n’amategeko, Sena ifite ububasha bwo gutora :

 

     amategeko yerekeye ivugurura ry’Itegeko Nshinga ;

     amategeko ngenga ;

     amategeko yerekeye ishyirwaho, ihindurwa, imikorere n’ivanwaho ry’inzego za Leta cyangwa zishamikiye kuri Leta n’ayerekeye imiterere y’Igihugu ;

     amategeko yerekeye ubwisanzure, uburenganzira n’inshingano by’ibanze bya muntu ;

     Amategeko mpanabyaha, ayerekeye imitunganyirize n’ububasha by’inkiko n’ay’imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha ;

     amategeko yerekeye kurinda igihugu n’umutekano ;

     amategeko areba amatora na referendumu;

     amategeko yerekeye amasezerano mpuzamahanga.

 

Sena ifite na none ububasha bwo :

 

     gutora Perezida, Visi-Perezida n’Abacamanza b’Urukiko rw’Ikirenga, Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika n’Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika wungirije;

     kwemeza ishyirwaho ry’abayobora n’abagize za Komisiyo z’igihugu, Umuvunyi Mukuru n'abamwungirije, Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta n’Umwungirije, Abahagarariye u Rwanda mu bihugu by’amahanga no mu miryango mpuzamahanga, Abakuru b’Intara, abayobozi b’ibigo bya Leta n’ibishamikiye kuri Leta bifite ubuzima gatozi;

     kwemeza ishyirwaho ry’abandi bakozi ba Leta igihe bibaye ngombwa, hakurikijwe itegeko ngenga.

 

Ingingo ya 89

 

Perezida w’Umutwe w’Abadepite ahita yoherereza Perezida wa Sena imishinga y’amategeko yatowe n’Umutwe w’abadepite yerekeye ibivugwa mu ngingo ya 88 y’iri Tegeko Nshinga.

 

Na none Guverinoma ishyikiriza Sena imishinga y'amateka ashyiraho abantu bavugwa mu

ngingo ya 88 y’iri Tegeko Nshinga kugira ngo iyemeze mbere y’uko ashyirwaho umukono.

 

Icyiciro cya 2 : Ibyerekeye itegurwa n’iyemezwa ry’amategeko

 

Ingingo ya 90

 

Gutangiza amategeko no kuyagorora ni uburenganzira bwa buri Mudepite na Guverinoma iteraniye mu Nama y’Abaminisitiri.

 

Ingingo ya 91

 

Iyo gutangiza imishinga y’amategeko n’igorora ryayo bishobora gutubya umutungo w’Igihugu cyangwa kukibera umutwaro, bigomba kwerekana uburyo Leta izinjiza cyangwa izazigama umutungo ungana n’usohoka.

 

Ingingo ya 92

 

Imishinga y’amategeko Inteko Rusange yemeje ko ifite ishingiro ibanza koherezwa muri Komisiyo y’Umutwe w’Abadepite ibishinzwe kugira ngo iyisuzume mbere yuko yemezwa mu Nteko Rusange.

 

Ingingo ya 93

 

Itegeko rigenga byose ku buryo butavuguruzwa.

 

Amategeko ngenga agenga ibyo iri Tegeko Nshinga riyagenera hamwe n’ibyagengwa n’amategeko yakenera amategeko yihariye ayashamikiyeho.

 

Nta na rimwe itegeko ngenga rivuguruza Itegeko Nshinga; nta n'ubwo itegeko risanzwe cyangwa Itegeko-teka rivuguruza itegeko ngenga, cyangwa se ngo iteka rivuguruze itegeko.

 

Mu gutora itegeko, hatorwa ingingo ku yindi n'itegeko ryose. Gutora itegeko ryose buri gihe bicishwa mu itora, buri wese ahamagawe mu izina rye, kandi agasubiza mu ijwi riranguruye.

Amategeko asanzwe atorwa ku bwiganze burunduye bw'amajwi y'abagize buri Mutwe bitabiriye inama.

Amategeko ngenga atorwa ku bwiganze bwa bitatu bya gatanu by'abagize buri Mutwe bitabiriye inama.

 

Uburyo bukoreshwa mu itora n'uko itora rikorwa bigenwa n'itegeko ngengamikorere rya buri Mutwe ugize Inteko Ishinga Amategeko.

 

Ingingo ya 94

 

Gusuzuma ku buryo bwihutirwa umushinga w’itegeko cyangwa ikindi kibazo bishobora gusabwa n’uri mu bagize Inteko Ishinga Amategeko cyangwa Guverinoma, bigasabwa Umutwe w’Inteko bireba.

 

Iyo bisabwe n’uri mu bagize Inteko, Umutwe w’Inteko bireba ufata icyemezo kuri ubwo bwihutirwe.

 

Iyo bisabwe na Guverinoma buri gihe biremerwa.

 

Iyo byemejwe ko umushinga w’itegeko cyangwa ikibazo byihutirwa, bisuzumwa mbere y’ibindi biri ku murongo w’ibigomba kwigwa.

 

Ingingo ya 95

 

Imishinga y’amategeko Sena ifitiye ububasha bwo gusuzuma, iyigezwaho ibanje kwemezwa n’Umutwe w’Abadepite, uretse umushinga w’itegeko ngenga rigena amategeko ngengamikorere ya Sena.

 

Iyo umushinga w’itegeko utemewe na Sena cyangwa iyo igorora Sena yawukozeho ritemewe n’Umutwe w’Abadepite, Imitwe yombi ishyiraho Komisiyo igizwe n’umubare ungana w’Abadepite n’Abasenateri, igatanga umwanzuro ku ngingo zikomeje kugibwaho impaka.

 

Imitwe yombi imenyeshwa umwanzuro wumvikanyweho na Komisiyo ikawufataho icyemezo.

 

Iyo umwanzuro utemewe n'iyo Mitwe yombi, umushinga w'itegeko usubizwa uwawuzanye.

 

Ingingo ya 96

 

Isobanurampamo ry’amategeko rikorwa n’Imitwe yombi y’Inteko iteraniye hamwe, Urukiko rw’Ikirenga rumaze kubitangaho inama; buri Mutwe ufata icyemezo ku bwiganze bw’amajwi buvugwa mu ngingo ya 93 y’ iri Tegeko Nshinga.

 

Iryo sobanurampamo rishobora gusabwa na Guverinoma, umwe mu bagize Umutwe uwo ari wo wose w’Inteko Ishinga Amategeko cyangwa Urugaga rw’Abavoka.

 

Umuntu wese ubifitemo inyungu ashobora gusaba isobanurampamo abinyujije ku bagize Inteko cyangwa ku Rugaga rw’Abavoka.

 

UMUTWE WA III : IBYEREKEYE UBUTEGETSI NYUBAHIRIZATEGEKO

 

Ingingo ya 97

 

Ubutegetsi Nyubahirizategeko bushinzwe Perezida wa Repubulika na Guverinoma.

 

Icyiciro cya mbere : Ibyerekeye Perezida wa Repubulika

 

Ingingo ya 98

 

Perezida wa Repubulika ni we Mukuru w’Igihugu.

 

Ashinzwe kurinda Itegeko Nshinga no kubumbatira ubumwe bw’Abanyarwanda.

 

Yishingira ko Leta ikomeza kubaho, ubwigenge n’ubusugire bw’Igihugu no kubahiriza amasezerano mpuzamahanga.

 

Perezida wa Repubulika afite ububasha bwo kugeza ibitekerezo bye ku Gihugu.

 

Ingingo ya 99

 

Umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika agomba :

 

     kuba afite ubwenegihugu nyarwanda bw’inkomoko;

     kuba nta bundi bwenegihugu afite;

     kuba nibura umwe mu babyeyi be afite ubwenegihugu nyarwanda bw'inkomoko;

     kuba indakemwa mu myifatire no mu mibanire ye n’abandi;

     kuba atarigeze akatirwa burundu  igihano cy'igifungo kingana cyangwa kirenze amezi atandatu;

     kuba atarambuwe n’inkiko uburenganzira mbonezamubano n’ubwa politiki;

     kuba afite nibura imyaka 35 y’amavuko mu gihe cyo kwiyamamariza uwo mwanya;

     kuba aba mu Rwanda igihe asaba kwiyamamariza uwo mwanya.

 

Ingingo ya 100

 

Perezida wa Repubulika atorwa ku buryo butaziguye kandi mu ibanga. Uba Perezida ni uwarushije abandi amajwi.

 

Urukiko rw’Ikirenga rutangaza ku buryo budasubirwaho ibyavuye mu itora.

 

Ingingo ya 101

 

Perezida wa Repubulika atorerwa manda y’imyaka irindwi. Ashobora kongera gutorwa inshuro imwe.

 

Nta na rimwe umuntu yemererwa gutorerwa manda zirenze ebyiri ku mwanya wa Perezida wa Repubulika.

 

 
Ingingo ya 102

 

Bitabangamiye ibiteganywa mu ngingo ya 196 y’iri Tegeko Nshinga, itora rya Perezida wa Repubulika rikorwa hasigaye iminsi itari munsi ya mirongo itatu kandi itarenga mirongo itandatu mbere y’uko manda ya Perezida uriho irangira.

 

 
 
 
Ingingo ya 103

 

Itegeko ngenga riteganya uburyo bwo gutanga kandidatire ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, uko itora rikorwa, ibarura ry’amajwi, uburyo bwo gukemura impaka zivutse, gutangaza ibyavuye mu itora n'igihe ntarengwa cyo kubitangaza, rigateganya n'ibindi bya ngombwa kugira ngo amatora atungane kandi akorwe mu mucyo.

 

Ingingo ya 104

 

Bitabangamiye ibiteganywa mu ngingo ya 196 y’iri Tegeko Nshinga, mbere yo gutangira imirimo, Perezida wa Repubulika arahirira imbere ya Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga n'Imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko, muri aya magambo :

 

«Jyewe, ………..........., ndahiriye u Rwanda ku mugaragaro:

 

     ko nzakorana umurava imirimo nshinzwe;

     ko ntazahemukira Repubulika y’u Rwanda;

     ko nzakurikiza nkanarinda Itegeko Nshinga n’andi mategeko;

     ko nzaharanira amahoro n’ubusugire bw’Igihugu kandi ko nzashimangira ubumwe bw’Abanyarwanda;

     ko nzubahiriza mbikuye ku mutima inshingano zanjye nta vangura iryo ari ryo ryose;

     ko ntazigera nkoresha ububasha nahawe mu nyungu zanjye bwite;

     ko nzaharanira iyubahirizwa ry’ubwigenge n’uburenganzira bw’ibanze bwa muntu n’ibyagirira akamaro Abanyarwanda bose.

 

Nintatira iyi ndahiro nzabihanirwe n’amategeko.

 

Imana ibimfashemo. »

 

Ingingo ya 105

 

Perezida wa Repubulika uri ku butegetsi akomeza gukora kugeza igihe umusimbura atangiriye imirimo.

 

Muri icyo gihe ariko, ntiyemerewe gukora ibi bikurikira :

 

     gutangiza intambara;

     kwemeza ibihe bidasanzwe cyangwa by’amage;

     gukoresha itora rya referendumu.

 

Nanone muri icyo gihe Itegeko Nshinga ntirishobora kuvugururwa.

 

Mu gihe Perezida wa Repubulika watowe apfuye, agize impamvu zimubuza burundu gukora imirimo yatorewe cyangwa adashatse kujya ku mwanya yatorewe, hategurwa andi matora.

 

 

 

 

Ingingo ya 106

 

Umurimo wa Perezida wa Repubulika ntushobora kubangikanywa n’undi murimo wo mu nzego za Leta zitorerwa, indi mirimo ya Leta, ya gisiviri cyangwa ya gisirikare cyangwa se n’undi murimo w’umwuga.

 

Ingingo ya 107

 

Iyo Perezida wa Repubulika apfuye, yeguye cyangwa agize impamvu zimubuza burundu gukomeza imirimo ye, asimburwa by’agateganyo na Perezida wa Sena, ataboneka agasimburwa na Perezida w’Umutwe w’abadepite; iyo abo bombi batabonetse, imirimo ya Perezida wa Repubulika ikorwa by’agateganyo na Minisitiri w’Intebe.

 

Ariko usimbuye Perezida wa Repubulika uvugwa muri iyi ngingo ntashobora gushyira abakozi mu mirimo, gukoresha itora rya referendumu cyangwa ivugurura ry’Itegeko Nshinga, gutanga imbabazi ku baciriwe urubanza n’urukiko, cyangwa gutangiza intambara.

 

Muri icyo gihe, iyo Perezida wa Repubulika avuyeho mbere y’uko manda ye irangira, itora ryo kumusimbura rikorwa  mu minsi itarenze mirongo cyenda.

 

Mu gihe Perezida wa Repubulika atari mu gihugu, arwaye cyangwa adashoboye by’igihe gito gukora imirimo ye, asigarirwaho na Minisitiri w’Intebe.

 

Ingingo ya 108

 

Perezida wa Repubulika ashyira umukono ku mategeko yatowe bitarenze iminsi cumi n’itanu uhereye ku munsi ayo mategeko yagerejwe kuri Guverinoma.

 

Icyakora, mbere yo kuyashyiraho umukono, Perezida wa Repubulika ashobora gusaba Inteko Ishinga Amategeko kuyasubiramo.

 

Muri icyo gihe, iyo Inteko yongeye gutora itegeko ku bwiganze bwa bibiri bya gatatu ku byerekeye amategeko asanzwe cyangwa bwa bitatu bya kane ku byerekeye amategeko ngenga, Perezida wa Repubulika agomba kurishyiraho umukono mu gihe cyavuzwe mu gika cya mbere cy’iyi ngingo.

 

Ingingo ya 109

 

Abisabwe na Guverinoma kandi amaze guhabwa inama n’Urukiko rw’Ikirenga, Perezida wa Repubulika ashobora gukoresha referendumu ku bibazo birebana n’inyungu rusange z’Igihugu, ku mushinga w’itegeko risanzwe, ku mushinga w’itegeko ngenga, cyangwa ku mushinga wo gushyira umukono ku masezerano mpuzamahanga atanyuranyije n’Itegeko Nshinga ariko afite ingaruka ku mikorere y’inzego za Leta.

 

Iyo uwo mushinga wemejwe n’itora rya referendumu, Perezida wa Repubulika awushyiraho umukono mu gihe kitarenze iminsi umunani uhereye igihe hatangajwe ibyavuye muri iryo tora.

 

Ingingo ya 110

 

Perezida wa Repubulika ni Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’Igihugu.

Atangiza intambara mu buryo buteganywa n'ingingo ya 136 y’iri Tegeko Nshinga.

Ashyira umukono ku masezerano yo guhagarika no kurangiza intambara.

 

Atangaza ibihe by’amage n’ibihe by’imidugararo mu buryo buteganywa n’Itegeko Nshinga n’andi mategeko.

 

Ingingo ya 111

 

Perezida wa Repubulika afite ububasha bwo gutanga imbabazi mu buryo buteganywa n’amategeko kandi amaze kubigishamo inama Urukiko rw'Ikirenga.

 

Afite ububasha bwo gushyiraho ifaranga ry’Igihugu mu buryo buteganywa n’amategeko.

 

Ingingo ya 112

 

Perezida wa Repubulika ashyira umukono ku mateka ya Perezida yemejwe mu Nama y’Abaminisitiri, ayo mateka agashyirwaho umukono nanone na Minisitiri w’Intebe, Abaminisitiri, Abanyamabanga ba Leta n’abandi bagize Guverinoma bashinzwe kuyashyira mu bikorwa.

 

Ashyiraho abakozi bakuru ku mirimo ya gisiviri n’iya gisirikare iteganywa n’Itegeko Nshinga n’andi mategeko.

 

Ingingo ya 113

 

Perezida wa Repubulika ashyira umukono ku mateka ya Perezida yemejwe n’Inama y’Abaminisitiri yerekeye :

 

     gutanga imbabazi ku baciriwe imanza burundu n’urukiko;

     gushyiraho ifaranga ry’Igihugu ;

     gutanga imidari y’ishimwe;

     gushyira mu bikorwa amategeko iyo biri mu nshingano ze;

     kuzamura mu ntera no gushyira mu myanya :

 

a)     Abofisiye jenerali b'Ingabo z'Igihugu ;

b)     Abofisiye bakuru b'Ingabo z'Igihugu;

c)      Abakomiseri ba Polisi y'Igihugu;

d)     Abofisiye bakuru ba Polisi y'Igihugu.

 

6° gushyira no kuvana ku mirimo abakozi bakuru b’abasiviri bakurikira :

 

a)     Perezida na Visi-Perezida b’Urukiko rw’Ikirenga ;

b)     Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika n’Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika Wungirije ;

c)      Umuyobozi w’Ibiro bya Perezida wa Repubulika;

d)     Umukuru w’Urwego rushinzwe gutanga Imidari y’Ishimwe;

e)     Umuyobozi wa Banki Nkuru y’Igihugu;

f)       Abayobozi ba za Kaminuza za Leta n'ab'Ibigo by'Amashuri Makuru ya Leta;

g)     Abakuru b'Intara;

h)     Umuyobozi w'Urwego rushinzwe umutekano mu Gihugu n'umwungirije;

i)        Abakomiseri ba za Komisiyo n'abakuru b'Inzego zihariye ziteganywa n'Itegeko Nshinga;

j)       Umunyamabanga wihariye wa Perezida wa Repubulika ;

k)      Abajyanama muri Perezidansi ya Repubulika ;

l)        abahagarariye u Rwanda mu bihugu by’amahanga no mu miryango mpuzamahanga;

m)   abandi bakozi bakuru ba Leta itegeko ryagena bibaye ngombwa.

 

Ingingo ya 114

 

Perezida wa Repubulika ahagararira u Rwanda mu mibanire yarwo n’amahanga; ashobora kandi kugena umuhagararira.

 

Perezida wa Repubulika aha ububasha abahagararira u Rwanda mu bihugu by’amahanga n’intumwa zidasanzwe muri ibyo bihugu.

 

Abaje guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda n’intumwa zidasanzwe z’amahanga zimushyikiriza inyandiko zibibahera uburenganzira.

 

Ingingo ya 115

 

Itegeko ngenga riteganya ibigenerwa Perezida wa Repubulika rikanagena ibihabwa Abakuru b’Igihugu bacyuye igihe.

 

Icyakora, iyo Perezida wa Repubulika yaciriwe igihano n’inkiko kubera kugambanira igihugu cyangwa kwica bikomeye kandi nkana Itegeko Nshinga, ntashobora guhabwa ibigenerwa abacyuye igihe.

 

Icyiciro cya 2 : Ibyerekeye Guverinoma

 

Ingingo ya 116

 

Guverinoma igizwe na Minisitiri w’Intebe, Abaminisitiri, Abanyamabanga ba Leta n’abandi bashobora kugenwa na Perezida wa Repubulika bibaye ngombwa.

 

Minisitiri w’Intebe atoranywa, ashyirwaho kandi avanwaho na Perezida wa Repubulika.

 

Abandi bagize Guverinoma bashyirwaho bakanakurwaho na Perezida wa Repubulika ashyikirijwe amazina yabo na Minisitiri w’Intebe.

 

Abagize Guverinoma batoranywa mu mashyaka ya politiki hakurikijwe imyanya yayo mu Mutwe w’Abadepite ariko bitabujije ko n’abafite ubushobozi batari mu mashyaka bashyirwa muri Guverinoma.

 

Icyakora, ishyaka ryabonye amajwi menshi mu matora y’Abadepite ntirishobora kurenza 50 ku ijana by’abagize Guverinoma.

 

Perezida wa Repubulika yakira ukwegura kwa Guverinoma iyo Minisitiri w’Intebe akumushyikirije.

 

Ingingo ya 117

 

Guverinoma ishyira mu bikorwa politiki y’Igihugu Perezida wa Repubulika yumvikanyeho n’Inama y’Abaminisitiri.

 

Guverinoma ibazwa ibyo ikora na Perezida wa Repubulika n’Inteko Ishinga Amategeko mu buryo buteganywa n’iri Tegeko Nshinga.

 

Ingingo ya 118

 

Minisitiri w’Intebe :

 

     ayobora imikorere ya Guverinoma akurikije imirongo mikuru yatanzwe na Perezida wa Repubulika, akanakurikirana iyubahirizwa ry’amategeko;

     ategura gahunda ya Guverinoma abigiyeho inama n’abandi bagize Guverinoma;

     ashyikiriza Inteko Ishinga Amategeko gahunda ya Guverinoma bitarenze iminsi mirongo itatu uhereye igihe yatangiriye imirimo ye;

     agena inshingano z’abaminisitiri, abanyamabanga ba Leta n’abandi bagize Guverinoma;

     ahamagaza Inama y’Abaminisitiri, ashyiraho urutonde rw’ibyigwa agishije inama abandi bagize Guverinoma, akabishyikiriza Perezida wa Repubulika n’abandi bagize Guverinoma nibura iminsi itatu mbere y’uko inama iba, usibye ibibazo byihutirwa bisuzumwa n’inama zidasanzwe;

     ayobora Inama y’Abaminisitiri; icyakora, iyo Perezida wa Repubulika yayijemo ni we uyiyobora;

     ashyira umukono w’ingereka ku mategeko yemejwe n’Inteko Ishinga Amategeko kandi yashyizweho umukono na Perezida wa Repubulika;

     ashyiraho abakozi ba gisiviri n’aba gisirikare, uretse abashyirwaho na Perezida wa Repubulika;

     ashyira umukono ku mateka azamura mu ntera akanashyira mu myanya ba ofisiye bato mu ngabo z’Igihugu na Polisi y'Igihugu;

10° ashyira umukono ku mateka ya Minisitiri w’Intebe yerekeye ishyirwa ku mirimo n’ivanwaho ry’abakozi bakuru bakurikira :

a)     Umuyobozi w’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe;

b)     Umunyamabanga Mukuru wa Guverinoma;

c)      Abayobozi bungirije ba Banki  Nkuru y’Igihugu;

d)     Abayobozi bungirije ba Kaminuza za Leta n'ab'Ibigo by'Amashuri Makuru ya Leta;

e)     Abanyamabanga Nshingwabikorwa ba za Komisiyo n'ab'Intara;

f)       Abajyanama n’Abakuru b’imirimo mu Biro bya Minisitiri w’Intebe;

g)     Abanyamabanga Bakuru muri za Minisiteri;

h)     Abayobozi b’ibigo bya Leta n’abandi bakozi bakuru muri ibyo bigo;

i)        Abagize Inama y’Ubuyobozi mu bigo bya Leta n’abahagarariye Leta mu bigo ifitemo imigabane;

j)       Abayobozi n’Abakuru b’Amashami muri za Minisiteri no mu Ntara;

k)      Abashinjacyaha bafite ububasha mu Gihugu cyose n’abashinjacyaha b’Intara n’Umujyi wa Kigali;

l)        Abandi bakozi bakuru bateganywa iyo bibaye ngombwa n’itegeko.

 

Abandi bakozi bashyirwaho hakurikijwe amategeko yihariye.

 

Ingingo ya 119

 

Amateka ya Minisitiri w’Intebe ashyirwaho umukono w’ingereka n’Abaminisitiri, Abanyamabanga ba Leta n’abandi bagize Guverinoma bashinzwe kuyashyira mu bikorwa.

 

Ingingo ya 120

 

 Abaminisitiri, Abanyamabanga ba Leta n’abandi bagize Guverinoma bashyira mu bikorwa amategeko bakoresheje amateka igihe biri mu nshingano zabo.

 

Inama y'Abaminisitiri igendera ku ihame ry'uko abayigize bagomba gukorera hamwe.

 

Iteka rya Perezida rigena imikorere y'Inama y'Abaminisitiri, abayigize n'uburyo ibyemezo byayo bifatwa.

 

Ingingo ya 121

 

Inama y’Abaminisitiri isuzuma :

 

     imishinga y’amategeko n’iy’amategeko-teka;

     imishinga y’amateka ya Perezida, aya Minisitiri w’Intebe n’ay’abaminisitiri;

     ibindi byose iherwa ububasha n’Itegeko Nshinga n’andi mategeko.

 

Iteka rya Perezida rigena amateka amwe y'Abaminisitiri yemezwa atanyuze mu Nama y'Abaminisitiri.

 

Ingingo ya 122

 

Imirimo y’abagize Guverinoma ntibangikana n’undi mwuga cyangwa n’uwo kuba mu bagize Inteko Ishinga Amategeko.

 

Itegeko rigena umushahara n’ibindi bihabwa abagize Guverinoma.

 

Ingingo ya 123

 

Mbere yo gutangira imirimo, Minisitiri w’Intebe, Abaminisitiri, Abanyamabanga ba Leta n’abandi bagize Guverinoma barahirira imbere ya Perezida wa Repubulika, Inteko Ishinga Amategeko n’Urukiko rw’Ikirenga.

 

Ingingo ya 124

 

Iyo Minisitiri w’Intebe yeguye cyangwa avuyeho ku mpamvu iyo ari yo yose, bituma n’abandi bagize Guverinoma begura.

 

Perezida wa Repubulika yakira ukwegura kwa Guverinoma iyo Minisitiri w’Intebe akumushyikirije.

 

Muri icyo gihe Guverinoma ikora gusa imirimo ya buri munsi kugeza igihe hashyiriweho indi Guverinoma.

 

 

Ingingo ya 125

 

Buri Minisitiri, buri Munyamabanga wa Leta cyangwa undi wese mu bagize Guverinoma ashobora kwegura ku bushake bwe abikoze mu nyandiko. Inyandiko yo kwegura ishyikirizwa Perezida wa Repubulika binyujijwe kuri Minisitiri w’Intebe.

 

Uko kwegura kwemerwa iyo mu gihe cy’iminsi itanu nyir’ubwite atisubiyeho kandi na Perezida wa Repubulika akamwemerera.

 

Icyiciro cya 3 : Ibyerekeye Ubuyobozi bw’ibikorwa bya Leta

 

Ingingo ya 126

 

Abakozi ba Leta bahabwa akazi, bashyirwa mu myanya, bazamurwa mu ntera hakurikijwe ihame ry’uko abenegihugu bose bangana, nta kugendera ku marangamutima, nta kubogama kandi binyuze mu mucyo hashingiwe ku bushobozi n’ubudakemwa bw’abasaba akazi b’inyangamugayo b’ibitsina byombi.

 

Leta yishingira ukutabogama kw’abayobozi b’ibikorwa bya Leta, ukw’Ingabo z’Igihugu, ukw’abapolisi n’uko Urwego rw'Igihugu rushinzwe umutekano. Bose bagomba buri gihe kutagira aho babogamira no gukorera abaturage nta vangura.

 

UMUTWE WA IV : IBYEREKEYE IMIKORANIRE Y’UBUTEGETSI SHINGAMATEGEKO

                               N’UBUTEGETSI NYUBAHIRIZATEGEKO

 
Ingingo ya 127

 

Perezida wa Repubulika na Minisitiri w’Intebe bagomba kumenyeshwa ibiri ku murongo w’ibyigwa mu nama za buri Mutwe w’Inteko Ishinga Amategeko n’iza Komisiyo zawo.

 

Minisitiri w’Intebe n’abandi bagize Guverinoma bashobora kujya mu nama za buri Mutwe w’Inteko Ishinga Amategeko iyo babishatse. Bahabwa ijambo buri gihe iyo barisabye.

 

Iyo bibaye ngombwa bashobora guherekezwa n’impuguke bihitiyemo.

 

Izo mpuguke zishobora gufata ijambo mu nama

za Komisiyo Zihoraho gusa.

 

Ingingo ya 128

 

Uburyo Umutwe w’Abadepite umenya ukanagenzura ibikorwa bya Guverinoma ni ubu bukurikira :

 

     kubaza mu magambo ;

     kubaza mu nyandiko ;

     kubaza muri Komisiyo ;

     gushyiraho Komisiyo y’igenzura ;

     kubarizwa mu ruhame rw’Inteko.

 

Itegeko ngenga rigena ibigomba gukurikizwa mu kumenya no kugenzura  ibikorwa bya Guverinoma.

 

Ingingo ya 129

 

Mu rwego rwo kumenya no kugenzura imikorere ya Guverinoma, abagize Sena bashobora kubaza Minisitiri w’Intebe mu magambo cyangwa mu nyandiko agasubiza ubwe, iyo ari ibibazo byerekeye Guverinoma yose cyangwa minisiteri nyinshi icyarimwe, cyangwa agasubirizwa n’Abaminisitiri ba za minisiteri bireba.

Sena ishobora na none gushyiraho za komisiyo zishinzwe kugenzura ibikorwa bya Guverinoma.

 

Icyakora, ntishobora kubariza mu ruhame abagize Guverinoma cyangwa ngo itangize ibyerekeye kubavanaho icyizere.

 

Ingingo ya 130

 

Umutwe w’Abadepite ushobora gukemanga imikorere ya Guverinoma, iy’umwe cyangwa benshi mu bagize Guverinoma ukoresheje itora ry’icyemezo cyo kubavanaho icyizere.

 

Icyifuzo cyo gukuraho icyizere cyakirwa gusa nyuma yo kubarizwa mu ruhame rw’Inteko kandi kigashyirwaho umukono nibura na kimwe cya gatanu cy’abagize Umutwe w’Abadepite iyo bireba umwe mu bagize Guverinoma, cyangwa kimwe cya gatatu nibura iyo bireba Guverinoma yose.

 

Icyemezo cyo kuvanaho icyizere ntigishobora gutorwa hadashize nibura amasaha mirongo ine n’umunani kuva itora ry’icyo cyemezo risabwe, cyemezwa gusa kandi n’itora ribereye mu ibanga ku bwiganze bwa bibiri bya gatatu by’amajwi y’abagize Umutwe w’Abadepite.

 

Isoza ry’ibihembwe bisanzwe cyangwa bidasanzwe rigomba gusubikwa kugira ngo hakorwe ibiteganywa n’iyi ngingo.

 

Ingingo ya 131

 

Umwe mu bagize Guverinoma wakuweho icyizere agomba gushyikiriza Perezida wa Repubulika ukwegura kwe abinyujije kuri Minisitiri  w’Intebe.

 

Iyo ari Guverinoma yose yakuweho icyizere, Minisitiri w’Intebe ashyikiriza Perezida wa Repubulika ukwegura kwa Guverinoma.

 

Iyo gukurwaho icyizere bidatowe, abashyize umukono ku nyandiko ibisaba ntibemerewe kongera kubisaba muri icyo gihembwe.

 

Ingingo ya 132

 

Bimaze kwemezwa n’Inama y’Abaminisitiri, Minisitiri w’Intebe ashobora gusaba abagize Umutwe w’Abadepite kumugaragariza icyizere haba mu kwemeza gahunda y’ibikorwa bya Guverinoma cyangwa mu gutora umushinga w’itegeko.

 

Impaka ku kibazo cyo kugaragaza icyizere ntizishobora kugibwa mbere y’iminsi itatu yuzuye uhereye igihe icyo kibazo cyabagereyeho.

 

Kutagaragariza Minisitiri w’Intebe icyizere bikorwa gusa binyuze mu itora rikozwe mu ibanga kandi ku bwiganze bwa bibiri bya gatatu by’amajwi y’Abagize Umutwe w’Abadepite.

 

Iyo minisitiri w’Intebe bamwimye icyizere, agomba gushyikiriza Perezida wa Repubulika ukwegura kwa Guverinoma mu gihe kitarenze amasaha makumyabiri n’ane.

 

 

 

 

Ingingo ya 133

 

Perezida wa Repubulika, amaze kugisha inama Minisitiri w’Intebe, ba Perezida b’Imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, ashobora gusesa Umutwe w’abadepite.

 

Itora ry’abadepite rikorwa mu minsi itarenze mirongo icyenda ikurikira iryo seswa.

 

Perezida wa Repubulika ntashobora gusesa Umutwe w’abadepite inshuro zirenze imwe muri manda ye.

 

Sena ntishobora guseswa.

 

Ingingo ya 134

 

Minisitiri w’Intebe agomba kumenyesha Imitwe y’Inteko Ishinga Amategeko ibikorwa bya Guverinoma igihe cyose bishoboka.

 

Minisitiri w'Intebe ashyikiriza  Biro za buri Mutwe w'Inteko Ishinga Amategeko  ibyemezo by'Inama y'Abaminisitiri n'imigereka yabyo mu gihe kitarenze iminsi umunani iyo Nama iteranye.

 

Na none mu gihe cy’ibihembwe by’Inteko, Inama imwe buri cyumweru iharirwa ibibazo abagize Inteko Ishinga Amategeko babaza Guverinoma n’ibisubizo ibaha.

 

Guverinoma igomba guha Imitwe y’Inteko Ishinga Amategeko ibisobanuro byose isabwe ku micungire n’ibikorwa byayo.

 

Ingingo ya 135

 

Perezida wa Repubulika ageza ijambo ku  Nteko Ishinga Amategeko yose cyangwa ku Mutwe umwe yiyiziye ubwe cyangwa ahaye Minisitiri w’Intebe ubutumwa asomera imbere y’Inteko. Nta mpaka zigibwa muri icyo gihe.

 

Iyo atari igihe cy’ibihembwe, Inteko Ishinga Amategeko cyangwa umwe mu Mitwe yayo, itumizwa ikanaterana by’umwihariko kubera iyo mpamvu.

 

Ingingo ya 136

 

Perezida wa Repubulika afite uburenganzira bwo gutangiza intambara akabimenyesha Inteko Ishinga Amategeko mu gihe kitarenze iminsi irindwi. Inteko Ishinga Amategeko ifata icyemezo ku bwiganze busanzwe bw’abagize buri Mutwe.

 

Ingingo ya 137

 

Ibihe by’amage n’ibihe by’imidugararo biteganywa n’itegeko kandi bitangazwa na Perezida wa Repubulika bimaze kwemezwa n’Inama y’Abaminisitiri.

 

Kwemeza ibihe by’amage cyangwa ibihe by’imidugararo bigomba gutangirwa impamvu zumvikana bikagaragaza igice cy’Igihugu icyo cyemezo kireba n’ingaruka zacyo, bikagaragaza kandi uburenganzira, ubwigenge n’ibyo umuntu yemererwa n’amategeko bihagarikwa ndetse n’igihe bigomba kumara kidashobora kurenga iminsi cumi n’itanu.

Icyo gihe ntigishobora kongerwa birenze iminsi cumi n’itanu keretse iyo bitangiwe uburenganzira n’Inteko Ishinga Amategeko ibyemeza ku bwiganze bwa bibiri bya gatatu by’amajwi y’abagize buri Mutwe.

 

Mu ntambara, iyo ibihe by’amage byatangajwe, itegeko rishobora kugena igihe gisumba igiteganywa mu gika kibanziriza iki.

 

Ibihe by’amage ntibigomba kurenza igihe cya ngombwa cyo kugira ngo hagaruke ibihe bisanzwe birangwa na demokarasi.

 

Kwemeza ibihe by’amage cyangwa ibihe by’imidugararo ntibishobora na rimwe kubangamira uburenganzira bwo kubaho, kudahungabanywa ku mubiri, uburenganzira abantu bahabwa n’amategeko ku miterere n’ububasha bwabo, ku bwenegihugu, ihame ry’uko itegeko mpanabyaha ridahana icyaha cyakozwe mbere y’uko rijyaho, uburenganzira bwo kwiregura n’ubwisanzure ku mitekerereze no ku idini.

 

Kwemeza ibihe by’amage cyangwa ibihe by’imidugararo ntibishobora na rimwe kubangamira ububasha bwa Perezida wa Repubulika, ubw’Inteko Ishinga Amategeko, ubw’Urukiko rw’Ikirenga n’ubwa Minisitiri w’Intebe cyangwa guhindura amahame yerekeye ibyo Leta n’abakozi bayo bashobora kuryozwa hakurikijwe iri Tegeko Nshinga.

 

Mu bihe by’amage cyangwa mu bihe by’imidugararo kugeza hashize iminsi mirongo itatu bivanyweho, nta gikorwa na kimwe cy’itora gishobora gukorwa.

 

Ingingo ya 138

 

Ibihe by’amage ntibishobora gutangazwa mu gihugu cyose cyangwa mu gice cyacyo, keretse iyo igihugu cyatewe cyangwa kiri hafi guterwa n’amahanga, cyagirijwe cyangwa se iyo inzego zashyizweho n’Itegeko Nshinga zahungabanye.

 

Ibihe by’imidugararo byemezwa mu gihugu hose cyangwa mu gice cyacyo, iyo Igihugu kiri mu byago cyangwa iyo inzego zashyizweho n’Itegeko Nshinga zahungabanye ariko uburemere bwabyo butageze ku rugero rwatuma hatangazwa ibihe by’amage.

 

Ingingo ya 139

 

Mu bihe by’amage cyangwa mu bihe by’imidugararo, Umutwe w’Abadepite ntushobora guseswa kandi Imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko ihita ihamagazwa iyo itari mu gihembwe gisanzwe.

 

Iyo ku itariki yatangarijweho ibihe by’amage cyangwa ibihe by’imidugararo, Umutwe w’Abadepite wari warasheshwe cyangwa manda y’abadepite yararangiye, ububasha bw’Inteko Ishinga Amategeko bwerekeye ibihe by’amage cyangwa ibihe by’imidugararo bukoreshwa na Sena.

 

 

 

 

 

 

 

 

UMUTWE WA V : IBYEREKEYE UBUTEGETSI BW’UBUCAMANZA

 

Icyiciro cya mbere : Ibyerekeye ingingo rusange

 

Ingingo ya 140

 

Ubutegetsi bw’Ubucamanza bushinzwe Urukiko rw’Ikirenga n’izindi nkiko zishyirwaho n’Itegeko Nshinga n’andi mategeko.

 

Ubutegetsi bw’Ubucamanza burigenga kandi butandukanye n’Ubutegetsi Nshingamategeko n’Ubutegetsi Nyubahirizategeko.

 

Bufite ubwigenge mu micungire y’abakozi n’imari.

 

Imanza zicibwa mu izina ry’abaturage kandi nta wushobora kwicira urubanza ubwe.

 

Ibyemezo by’ubucamanza bigomba gukurikizwa n’abo bireba bose, zaba inzego z’ubutegetsi bwa Leta cyangwa abantu ku giti cyabo. Ntibishobora kuvuguruzwa keretse binyuze mu nzira no mu buryo buteganywa n’amategeko.

 

Ingingo ya 141

 

Imanza ziburanishirizwa mu ruhame keretse iyo urukiko rwemeje ko habaho umuhezo mu gihe kuburanishiriza mu ruhame byagira ingaruka mbi ku ituze rusange rya rubanda cyangwa bigatera urukozasoni.

 

Urubanza rwose rwaciwe rugomba kugaragaza impamvu rushingiyeho kandi rukandikwa mu ngingo zarwo zose; rugomba gusomerwa mu ruhame hamwe n’impamvu zose uko zakabaye n’icyemezo cyafashwe.

 

Inkiko zikurikiza gusa amateka iyo atanyuranyije n’Itegeko Nshinga n’andi mategeko.

 

Bitabangamiye uburenganzira bw’ababuranyi bwo kureshya imbere y’ubucamanza, itegeko ngenga ryerekeye imiterere n’ububasha by’inkiko, rigena ishyirwaho ry’umucamanza umwe mu nkiko zisanzwe ziburanisha ku rwego rwa mbere uretse mu Rukiko rw’Ikirenga. Iryo tegeko ngenga rigena uburyo ibikubiye muri iki gika bishyirwa mu bikorwa.

 

Ingingo ya 142

 

Uretse uburyo buteganywa n'amategeko, abacamanza bashyizweho burundu ntibayegayezwa, ntibashobora guhagarikwa by’agateganyo, kwimurirwa ahandi, n’ubwo byaba ari ukubazamura mu ntera, gushyirwa mu kiruhuko cy’izabukuru cyangwa kuvanwa ku murimo.

 

Mu mirimo yabo, Abacamanza nta kindi bakurikiza uretse amategeko.

 

Itegeko rigenga abacamanza n'abakozi b'inkiko rigena umushahara n'ibindi byose bagenerwa.

 

 

 

 

 

Icyiciro cya 2 : Ibyerekeye inkiko

 

Ingingo ya 143

 

Hashyizweho inkiko zisanzwe n’inkiko zihariye.

 

Inkiko zisanzwe ni Urukiko rw’Ikirenga, Urukiko Rukuru rwa Repubulika, inkiko z'Intara n’urw’Umujyi wa Kigali, inkiko z’Uturere n’iz’Imijyi.

 

Inkiko zihariye ni inkiko Gacaca n’inkiko za gisirikare.

 

Itegeko Ngenga rishobora gushyiraho izindi nkiko zihariye.

 

Uretse Urukiko rw’Ikirenga, inkiko zisanzwe zishobora kugira ingereko zihariye cyangwa ingereko zikorera ahandi byemejwe n’iteka rya Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga abisabwe n’Inama Nkuru y’Ubucamanza.

 

Inkiko zishobora gukorera aho ari ho hose mu ifasi yazo iyo bituma imirimo yazo igenda neza, ariko bitabangamiye imanza zicibwa ku cyicaro cyazo gisanzwe.

 

Ibyo ari byo byose ntihashobora gushyirwaho inkiko zidasanzwe.

 

Itegeko ngenga rigena imiterere, ububasha n’imikorere y’inkiko.

 

Akiciro ka mbere : Ibyerekeye inkiko zisanzwe

 

A. Ibyerekeye Urukiko rw’Ikirenga

 
Ingingo ya 144

 

Urukiko rw’Ikirenga ni rwo rukiko rukuriye izindi mu Gihugu. Ibyemezo byarwo ntibijuririrwa uretse ibyerekeye imbabazi n’isubirwamo ry’urubanza. Byubahirizwa n'abo bireba bose, zaba inzego za Leta, abayobozi bose b’imirimo ya Leta, aba gisiviri, aba gisirikare, abo mu rwego rw’ubucamanza n’abantu ku giti cyabo.

 

Ingingo ya 145

 

Inshingano z’Urukiko rw’Ikirenga ziteganywa n’iri Tegeko Nshinga n’andi mategeko ; muri zo hari :

 

     kuburanisha mu mizi ibirego birebana n’ubujurire bw’imanza zaciwe ku rwego rwa mbere no ku rwa kabiri n’Urukiko Rukuru rwa Repubulika ndetse n’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare, mu buryo buteganyijwe n’amategeko;

     gukurikirana ko inkiko zikurikiza amategeko, guhuza no kugenzura ibikorwa byazo ;

     kugenzura ko amategeko ngenga n’amategeko ngengamikorere ya buri Mutwe w’Inteko Ishinga Amategeko atanyuranyije n’Itegeko Nshinga mbere y'uko amategeko atangazwa;

     iyo bisabwe na Perezida wa Repubulika, ba Perezida b'Imitwe yombi y'Inteko Ishinga Amategeko cyangwa kimwe cya gatanu cy’abagize Umutwe w’Abadepite cyangwa cy’abagize Sena, Urukiko rw’Ikirenga rugenzura niba amasezerano mpuzamahanga n’amategeko atanyuranyije n’Itegeko Nshinga, rugatanga inama mu rwego rwa tekiniki mbere y’uko inzego bireba ziyafataho icyemezo;

     gufata icyemezo ku birego birebana n’uko amategeko n’amategeko-teka anyuranye n’Itegeko Nshinga;

     gukemura rubisabwe, impaka zerekeye inshingano zivutse hagati y’inzego za Leta;

     guca imanza zerekeye amatora ya referendumu, aya Perezida wa Repubulika n’ay’abagize Inteko Ishinga Amategeko ;

     kuburanisha mu manza z’inshinjabyaha mu rwego rwa mbere n’urwa nyuma Perezida wa Repubulika, Perezida wa Sena, Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga na Minisitiri w’Intebe;

     kwakira indahiro ya Perezida wa Repubulika n'iya Minisitiri w’Intebe mbere y’uko batangira imirimo yabo;

10° kuburanisha Perezida wa Repubulika kubera icyaha cyo kugambanira Igihugu cyangwa kwica Itegeko Nshinga bikomeye kandi nkana. Muri icyo gihe, icyemezo cyo kumuregera Urukiko gifatwa n’abagize Umutwe w’Abadepite na Sena bateraniye hamwe binyuze mu matora ku bwiganze bwa bibiri bya gatatu by’amajwi y’abagize buri Mutwe ;

11° kwemeza ko umwanya wa Perezida wa Repubulika udafite umuntu uwuriho igihe yapfuye, yeguye, yaciwe igihano n’urukiko kubera icyaha cyo kugambanira igihugu cyangwa kwica Itegeko Nshinga bikomeye kandi nkana ;

12° ku birebana n’imiterere y’inzego z’ubucamanza, Urukiko rw’Ikirenga rushobora kugeza kuri Guverinoma umushinga wose w’ivugurura rigamije inyungu rusange ;

13° gutanga ibisobanurompamo ku muco gakondo utanditse mu gihe amategeko yanditse ntacyo abivugaho.

 

Itegeko ngenga rigena imitunganyirize n’imikorere y’Urukiko rw’Ikirenga.

 

Ingingo ya 146

 

Urukiko rw’Ikirenga ruyoborwa na Perezida wungirijwe na Visi-Perezida hamwe n’abandi bacamanza cumi na babiri.

 

Bose ni abacamanza b’umwuga.

 

Bibaye ngombwa itegeko ngenga rishobora kongera cyangwa kugabanya umubare w’abacamanza b’Urukiko rw’Ikirenga.

 
Ingingo ya 147

 

Perezida na Visi-Perezida b’Urukiko rw’Ikirenga batorerwa manda imwe y’imyaka umunani, bagatorwa na Sena ku bwiganze burunduye bw’amajwi y’abayigize mu bakandida babiri kuri buri mwanya batanzwe na Perezida wa Repubulika amaze kugisha inama Inama y'Abaminisitiri n'Inama Nkuru y’Ubucamanza.

 

Bashyirwa ku mirimo n’Iteka rya Perezida wa Repubulika mu minsi umunani ikurikira itora rya Sena.

 

Bagomba kuba bafite nibura impamyabumenyi ihanitse mu by’amategeko n’uburambe bw’imyaka cumi n’itanu mu kazi karebana n’amategeko, bakaba kandi baragaragayeho ubushobozi mu miyoborere y’inzego nkuru z’ubuyobozi. Abafite impamyabumenyi y’ikirenga mu mategeko, bagomba kuba bafite uburambe bw’ imyaka irindwi nibura mu mirimo yerekeye amategeko.

 

Bashobora kuvanwa ku mirimo yabo kubera kwitwara nabi, kudashobora akazi, cyangwa gukora ikosa rikomeye ku kazi bisabwe n’Umutwe w’Abadepite cyangwa w’Abasenateri ku bwiganze bw’amajwi bwa bitatu bya gatanu, bakavanwaho n’Inteko Ishinga Amategeko ku bwiganze bwa bibiri bya gatatu by’amajwi y’abagize buri Mutwe.

 

Ingingo ya 148

 

Perezida wa Repubulika amaze kugisha inama Inama y'Abaminisitiri n'Inama Nkuru y’Ubucamanza, ashyikiriza Sena ilisiti y’abakandida ku myanya y’abacamanza mu Rukiko rw’Ikirenga. Iyo lisiti igomba kuba iriho umubare w'abakandida babiri (2) kuri buri mwanya utorerwa. Batorwa ku bwiganze burunduye bw’amajwi y’abagize Sena.

 

B. Ibyerekeye Urukiko Rukuru rwa Repubulika

 
Ingingo ya 149

 

Hashyizweho Urukiko Rukuru rwa Repubulika; ifasi yarwo ni Igihugu cyose.

 

Rufite ububasha bwo kuburanisha mu rwego rwa mbere bimwe mu byaha by'ubugome kimwe n’ibyaha byo mu rwego mpuzamahanga byihariye biteganywa n’itegeko.

 

Ruburanisha mu rwego rwa mbere imanza zerekeye kwica ingingo ya 52, iya 53 n’iya 54 z'Iri Tegeko Nshinga bikozwe n'imitwe ya politiki.

 

Rushinzwe kandi kuburanisha mu rwego rwa mbere zimwe mu manza zerekeranye n’iby’ubutegetsi, amashyaka ya politiki, amatora kimwe n’izindi manza ziteganywa n’itegeko ngenga.

 

Ruburanisha na none mu rwego rw’ubujurire kandi bwa nyuma, mu buryo buteganyijwe n’amategeko, imanza zaciwe n’izindi nkiko.

 

Rufite ingereko zihariye zikorera mu mafasi anyuranye y’igihugu mu buryo buteganyijwe n’amategeko.

 

Itegeko ngenga rigena imiterere, ububasha n’imikorere yarwo.

 

C. Ibyerekeye Urukiko rw’Intara n’Urukiko rw’Umujyi wa Kigali

 

Ingingo ya 150

 

Hashyizweho Urukiko rw’Intara muri buri Ntara y’Igihugu n’Urukiko rw’Umujyi wa Kigali.

 

 

Itegeko ngenga rigena imiterere, ububasha n’imikorere y'Urukiko rw'Intara n'Urukiko rw'Umujyi wa Kigali.

 

D. Ibyerekeye Urukiko rw’Akarere n’Urukiko rw’Umujyi

 
Ingingo ya 151

 

Hashyizweho Urukiko rw’Akarere muri buri Karere n’Urukiko rw’Umujyi muri buri Mujyi by’igihugu.

Itegeko ngenga rigena imiterere, ububasha n’imikorere yarwo.

 

Akiciro ka 2 : Ibyerekeye inkiko zihariye

 

A.     Ibyerekeye Inkiko Gacaca n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe gukurikirana ibikorwa byazo

 

Ingingo ya 152

 

Hashyizweho Inkiko Gacaca zishinzwe gukurikirana no gucira imanza abakoze ibyaha bya jenoside n’ibindi byaha byibasiye inyokomuntu byakozwe hagati y’itariki ya 1 Ukwakira 1990 n'iya 31 Ukuboza 1994, uretse ibyaha amategeko ashinga izindi nkiko.

 

Itegeko ngenga rigena imiterere, ububasha n’imikorere y’izo nkiko.

 

Itegeko rishyiraho Urwego rw’Igihugu rushinzwe gukurikirana, kugenzura no guhuza ibikorwa by’inkiko Gacaca rufite ubwisanzure mu micungire y'abakozi n'imari. Iryo tegeko rigena kandi imiterere, inshingano n’imikorere y’urwo rwego.

 

B.     Ibyerekeye Inkiko za Gisirikare

 
Ingingo ya 153

 

Inkiko za Gisirikare zigizwe n’Urukiko rwa Gisirikare n’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare.

 

Itegeko ngenga rigena imiterere, imikorere n’ububasha by’Inkiko za Gisirikare.

 

1. Urukiko rwa Gisirikare

 
Ingingo ya 154

 

Haseguriwe ibivugwa mu gika cya mbere cy’ingingo ya 155 y’iri Tegeko Nshinga, Urukiko rwa Gisirikare ruburanisha ku rwego rwa mbere ibyaha byose byakozwe n’abasirikare rutitaye ku ipeti ryabo.

 

2. Urukiko Rukuru rwa Gisirikare

 

Ingingo ya 155

 

Urukiko Rukuru rwa Gisirikare ruburanisha ku rwego rwa mbere ibyaha bihungabanya umutekano wa Leta n’iby'ubuhotozi byakozwe n’abasirikare rutitaye ku ipeti ryabo.

 

Ruburanisha ku rwego rw’ubujurire imanza zose zaciwe n’Urukiko rwa Gisikare.

 

Urukiko rw’Ikirenga ruburanisha ku rwego rw’ubujurire kandi bwa nyuma imanza zaciwe n’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare mu buryo buteganywa n’itegeko.

 

 

 

 

 

 

Akiciro ka 3 : Ibyerekeye kurahira kw’abacamanza

 

Ingingo ya 156

 

Perezida, Visi-Perezida n’Abacamanza b’Urukiko rw’Ikirenga barahirira imbere ya Perezida wa Repubulika, abagize Inteko Ishinga Amategeko bahari.

 

Abandi bacamanza barahirira imbere y’abayobozi bavugwa mu itegeko ribagenga.

 

Icyiciro cya 3 : Ibyerekeye Inama Nkuru y’Ubucamanza

 

Ingingo ya 157

 

Hashyizweho Inama Nkuru y’Ubucamanza ifite inshingano zikurikira:

 

     kwiga ibibazo byerekeye imikorere y’ubutabera no gutanga inama, ibyibwirije cyangwa ibisabwe, ku bibazo byose byerekeye imikorere y’ubutabera;

 

     gufata ibyemezo ku ishyirwa ku mirimo, izamurwa mu ntera, ivanwa ku mirimo ry’abacamanza, ku migendekere y’umwuga w’abacamanza batari ab'Inkiko za Gisirikare, no gufata ibyemezo nk’urwego rushinzwe imyitwarire yabo uretse Perezida na Visi-Perezida b’Urukiko rw’Ikirenga;

 

     gutanga inama buri gihe ku mushinga uwo ari wo wose wo gushyiraho urukiko rushya cyangwa werekeye amategeko ngengamikorere y’abacamanza cyangwa y’abakozi b’inkiko ishinzwe.

 

Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga ashyira umukono ku byemezo byo gushyira mu myanya, kuzamura mu ntera no kuvana ku mirimo abacamanza n'abakozi b'Urukiko rw'Ikirenga.

 

Ingingo ya 158

 

Inama Nkuru y’Ubucamanza igizwe n’aba bakurikira :

 

     Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, ari na we ushinzwe kuyiyobora ;

     Visi-Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga ;

     Umucamanza umwe mu Rukiko rw’Ikirenga utorwa na bagenzi be ;

     Perezida w’Urukiko Rukuru rwa Repubulika;

     Umucamanza umwe muri buri fasi y’Urukiko rw’Intara n’Urukiko rw’Umujyi wa Kigali utorwa na bagenzi be ;

     Umucamanza umwe mu Rukiko rw’Akarere n’Umujyi muri buri fasi y’Urukiko rw’Intara n’Umujyi wa Kigali utorwa na bagenzi be;

     Abayobozi babiri b’Amashami y’Amategeko muri za Kaminuza zemewe batowe na bagenzi babo;

     Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa muntu;

     Umuvunyi Mukuru.

 

Itegeko ngenga risobanura imiterere, ububasha n’imikorere y’Inama Nkuru y’Ubucamanza.

 

 

 

 

Akiciro ka 4 : Ibyerekeye Abunzi

 

Ingingo ya 159

 

Hashyizweho muri buri Murenge “Komite y’Abunzi’’ ishinzwe kunga ababuranyi igihe cyose mbere yo gushyikiriza Urukiko ruburanisha mu rwego rwa mbere ibirego mu manza zimwe zigenwa n’itegeko.

 

Komite y’Abunzi igizwe n’abantu cumi na babiri bose batuye kuri uwo Murenge b’inyangamugayo kandi  bazwiho ubushobozi bwo kunga.

 

Batorerwa igihe cy’imyaka ibiri ishobora kongerwa, bagatorwa n’Inama Njyanama na Komite Nyobozi z’Imirenge mu bantu batari abakozi bo mu nzego z’ibanze cyangwa se z’ubutabera. Abafitanye urubanza bahitamo muri iyo Komite abunzi batatu bumvikanyeho bakabashyikiriza ikibazo.

 

Abunzi bakora inyandikomvugo y’imikirize y’ikibazo bashyikirijwe. Iyo nyandiko ishyirwaho umukono n’abarebwaga n’ikibazo igashyirwaho kashe y’urwego rw’abunzi. Abarebwaga n’ikibazo bahabwa kopi y’iyo nyandikomvugo.

 

Mu gihe hari uwarebwaga n’ikibazo utanyuzwe n’umwanzuro watanzwe n’abunzi ashobora kubiregera mu rukiko. Ikirego nticyakirwa n’urukiko ruburanisha ku rwego rwa mbere haterekanywe iyo nyandikomvugo.

 

Itegeko ngenga rigena imiterere, ububasha n’imikorere ya Komite y’Abunzi.

 

 

 INTERURO YA V

 

IBYEREKEYE UBUSHINJACYAHA

 

 

UMUTWE WA MBERE : IBYEREKEYE UBUSHINJACYAHA BUKURU BWA

                                       REPUBULIKA

 

Ingingo ya 160

 

Hashyizweho urwego rw'Ubushinjacyaha rwitwa "Ubushinjacyaha bukuru bwa Repubulika", mu byo rushinzwe harimo gukurikirana ibyaha mu Gihugu hose.

 

Rufite ubwigenge mu micungire y'abakozi n’imari byarwo.

 

Ingingo ya 161

 

Ubushinjacyaha Bukuru bwa Repubulika bugizwe n'urwego rw'ibiro by'Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika kimwe n'urwego ruri kuri buri Ntara  n'Umujyi wa Kigali.

 

Urwego rw'ibiro by'Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika, rugizwe n'Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika, Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika wungirije n'abashinjacyaha bafite ububasha mu Gihugu hose.

 

Urwego rw'Ubushinjacyaha Bukuru bwa Repubulika kuri buri Ntara n'Umujyi wa Kigali rugizwe n'abashinjacyaha b'Intara n'Umujyi wa Kigali kimwe n'abandi bashinjacyaha babunganira mu mirimo yabo kuri urwo rwego.

 

Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika ayobora kandi agahuza imirimo y'Ubushinjacyaha Bukuru bwa Repubulika. Abifashijwemo n'abandi bashinjacyaha bagize Biro ye, akurikirana icyaha imbere y'Urukiko rw'Ikirenga, n’imbere y'Urukiko Rukuru rwa Repubulika mu buryo buteganywa n’amategeko.

 

Kuri buri Ntara n'Umujyi wa Kigali, ahagararirwa mu mirimo ye n'Umushinjacyaha w'Intara cyangwa w'Umujyi wa Kigali bashinzwe, babifashijwemo n'abandi bashinjacyaha bayobora, gukurikirana icyaha imbere y'inkiko z'Intara n'Umujyi wa Kigali.

 

Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika ashobora guha buri mushinjacyaha amabwiriza yanditse.  Icyakora nta bubasha afite bwo kubuza Umushinjacyaha wo ku rwego rw’Intara cyangwa rw’Umujyi wa Kigali bwo kuba yakurikirana umuntu, kugira ngo abe ari we umwikurikiranira.

 

Ingingo ya 162

 

Ubushinjacyaha Bukuru bwa Repubulika bugengwa mu mirimo yabwo na Minisitiri ufite Ubutabera mu nshingano ze.

 

Mu byerekeranye  no gukurikirana ibyaha, Minisitiri ufite ubutabera mu nshingano ze agena politiki rusange kandi ashobora, mu nyungu rusange z'akazi, guha Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika, amabwiriza yanditse amutegeka cyangwa amubuza gukurikirana.

 

Ashobora kandi, iyo byihutirwa, mu nyungu rusange, guha Umushinjacyaha uwo ari we wese amabwiriza yanditse amutegeka cyangwa amubuza gukurikirana akabimenyesha Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika.

 

Abashinjacyaha bafite ubwigenge ku baburanyi no ku bacamanza  b‘Inkiko.

 

Itegeko ngenga rigena imiterere, ububasha n’imikorere y’Ubushinjacyaha bukuru bwa Repubulika kandi rishyiraho amategeko ngengamikorere y’abashinjacyaha n’abakozi bo mu bushinjacyaha.

 

UMUTWE WA II : IBYEREKEYE UBUSHINJACYAHA BWA GISIRIKARE

 

Ingingo ya 163

 

Hashyizweho Ubushinjacyaha bwa Gisirikare bushinzwe gukurikirana ibyaha bikozwe n’abantu baburanishwa n’inkiko za gisirikare. Bukurikirana ibyaha biburanishwa mu nkiko za Gisirikare.

 

Ingingo ya 164

 

Ubushinjacyaha bwa Gisirikare buyoborwa n’Umushinjacyaha Mukuru wa Gisirikare yunganiwe n’Umushinjacyaha Mukuru wa Gisirikare wungirije.

 

Itegeko ngenga rigena imiterere, ububasha n’imikorere y’Ubushinjacyaha bwa gisirikare.

 

UMUTWE WA III : IBYEREKEYE INAMA NKURU Y’UBUSHINJACYAHA

 

Ingingo ya 165

 

Hashyizweho Inama Nkuru y’Ubushinjacyaha.

 

Inama Nkuru y’Ubushinjacyaha igizwe n’aba bakurikira :

 

     Minisitiri w’Ubutabera, ari na we ugomba kuyiyobora;

     Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika;

     Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika wungirije;

     Umushinjacyaha umwe ufite ububasha mu gihugu cyose utorwa na bagenzi be;

     Komiseri Mukuru wa Polisi y’Igihugu ;

     Perezida wa Komisiyo y’Igihugu  y’Uburenganzira bwa Muntu;

     Umushinjacyaha Mukuru wa Gisirikare n'umwungirije;

     Umushinjacyaha umwe muri buri Ntara no mu Mujyi wa Kigali ufite ububasha bugarukira ku Ntara n’Umujyi wa Kigali batorwa na bagenzi babo;

     Abayobozi babiri b’amashami y’amategeko muri Kaminuza zemewe batorwa na bagenzi babo;

10°  Umuyobozi w’Urugaga rw’Abavoka;

11° Umuvunyi Mukuru.

 

Itegeko ngenga risobanura imiterere, ububasha n’imikorere by’Inama Nkuru y’Ubushinjacyaha.

 

Ingingo ya 166

 

Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika n’Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika wungirije barahirira imbere ya Perezida wa  Repubulika, abagize Inteko Ishinga Amategeko bahari.

 

Abandi bashinjacyaha barahirira imbere y’abayobozi bavugwa mu itegeko ribagenga.

 

 

INTERURO YA VI :

 

IBYEREKEYE UBUTEGETSI BW’IBANZE

 

UMUTWE WA MBERE : IBYEREKEYE INGINGO RUSANGE

 

Ingingo ya 167

 

Ubutegetsi bwa Leta bwegerezwa abaturage mu nzego z’ibanze hakurikijwe itegeko. Bukurikiranwa na Minisiteri ifite ubutegetsi bw'Igihugu mu nshingano zayo.

 

Uturere, Imijyi n’Umujyi wa Kigali ni inzego z’ibanze zifite ubuzimagatozi n'ubwisanzure mu byerekeye ubutegetsi n’imari, kandi ni zo shingiro ry’iterambere ry’abaturage.

 

Zifite uburenganzira bwo kuba abanyamuryango b’ingaga zo mu gihugu cyangwa mpuzamahanga ziharanira guteza imbere ubuyobozi bwegereye abaturage.

 

Itegeko rigena ishyirwaho, imbibi, imiterere, imikorere n’imikoranire y’izo nzego n’izindi nzego zinyuranye zifite uruhare mu miyoborere no mu iterambere ry’Igihugu. Itegeko riteganya kandi uko Guverinoma yegurira izo nzego ububasha, umutungo n’ibindi byangombwa.

 

UMUTWE WA II : IBYEREKEYE INAMA Y’IGIHUGU Y’UMUSHYIKIRANO

 

Ingingo ya 168

 

Hashyizweho "Inama y’Igihugu y’Umushyikirano". Ihuza Perezida wa Repubulika n’abantu batanu (5) bahagarariye Inama Njyanama za buri Karere na buri Mujyi bashyirwaho na bagenzi babo. Iyoborwa na Perezida wa Repubulika ikaba kandi irimo abagize Guverinoma, Inteko Ishinga Amategeko, Abakuru b’Intara, Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali n'abandi Perezida wa Repubulika yagena.

 

Iyo Nama iterana nibura rimwe mu mwaka. Mu bibazo isuzuma harimo ibyerekeye uko Igihugu n’ubuyobozi bw’ibanze bimeze ndetse n’ibyerekeye ubumwe bw’Abanyarwanda.

 

Imyanzuro y’iyo Nama ishyikirizwa inzego zibishinzwe kugira ngo zirusheho gutunganya imirimo zikorera abaturage.

 

 
INTERURO YA VII
IBYEREKEYE UMUTEKANO NO KURINDA IGIHUGU

 

Ingingo ya 169

 

Leta ifite inzego zishinzwe umutekano zikurikira:

 

     Polisi y'Igihugu;

     Urwego rw'Igihugu rushinzwe umutekano;

     Ingabo z'Igihugu.

 

Itegeko rishobora kugena izindi nzego z'umutekano.

 

UMUTWE WA MBERE : IBYEREKEYE POLISI Y’IGIHUGU

 

Ingingo ya 170

 

Polisi y’Igihugu ifite ububasha mu gihugu cyose.

 

Igomba gukorera abaturage ishingiye cyane cyane ku mahame akurikira :

 

     kubumbatira uburenganzira bw’ibanze buteganywa n’Itegeko Nshinga n’andi mategeko;

     imikoranire myiza ya Polisi y’Igihugu n’imbaga y’abaturage;

     kumva ko igenzurwa n’abaturage bose;

     kugaragariza abaturage imyubahirize y'inshingano zayo.

 

 

Ingingo 171

 

Polisi y'Igihugu ifite inshingano z'ingenzi zikurikira :

 

     kugenzura ko amategeko yubahirizwa;

     kubungabunga Umutekano imbere mu Gihugu;

     kurinda Umutekano w’Abantu n’uw’ibintu byabo;

      kwihutira gutabara iyo habaye amakuba, ibyago cyangwa impanuka;

     kugenzura iyubahirizwa ry’amategeko  agenga ikirere, imipaka n’amazi;

      kurwanya iterabwoba;

      kugira uruhare mu bikorwa bigarura amahoro mu rwego mpuzamahanga, by'ubutabazi n'iby'amahugurwa.

 

Itegeko rigena imitunganyirize, imikorere n'ububasha bya Polisi y’Igihugu.

 

UMUTWE WA II : IBYEREKEYE URWEGO RW’IGIHUGU RUSHINZWE UMUTEKANO

 

Ingingo ya 172

 

Hashyizweho Urwego rw’Igihugu rushinzwe umutekano. Mu nshingano zarwo harimo :

 

     kugena no gukurikirana imirimo y’iperereza ry’imbere mu gihugu no hanze yacyo;

     gusesengura ingaruka z’ibibazo mpuzamahanga ku mutekano w’Igihugu ;

     kwita ku bibazo byose  byerekeye abinjira n’abasohoka mu Gihugu ;

     guha Guverinoma inama n’ibitekerezo ku bibazo byose byerekeye umutekano w’Igihugu.

 

Itegeko rigena imiterere, imikorere n'ububasha by'Urwego rw'Igihugu rushinzwe Umutekano.

 

UMUTWE WA III : IBYEREKEYE INGABO Z'IGIHUGU

 

Ingingo ya 173

 

Kurinda Igihugu bikorwa n’Ingabo z’Igihugu z’umwuga zitwa “Ingabo z'Igihugu”. Zifite inshingano zikurikira :

 

     kurinda ubusugire  n’ubwigenge by’Igihugu;

     gukorana n’izindi nzego z’umutekano mu kubumbatira no kugarura ituze rusange rya rubanda no kubahiriza amategeko;

     gufasha mu bikorwa by’ubutabazi igihe cyose habaye ibyago mu Gihugu;

     gutanga umusanzu mu iterambere ry’Igihugu;

     kugira uruhare mu bikorwa bigarura amahoro mu rwego mpuzamahanga, iby'ubutabazi n'iby'amahugurwa.

 

Itegeko rigena imiterere n'ububasha by'Ingabo z'Igihugu.

 

Ingingo ya 174

 

Umugaba Mukuru w'Ingabo z'Igihugu ni we ushinzwe ibikorwa n'ubuyobozi by'Ingabo z'Igihugu muri rusange.

 

Ingingo ya 175

 

Leta y'u Rwanda ishobora gusubiza mu buzima busanzwe abasirikare bo mu Ngabo z'Igihugu mu gihe bibaye ngombwa cyangwa kugabanya umubare w'Ingabo z'Igihugu.

 

Itegeko riteganya uburyo bikorwa.

 

 

INTERURO YA VIII

 

IBYEREKEYE ZA KOMISIYO N’INZEGO ZIHARIYE

 

UMUTWE WA MBERE :IBYEREKEYE INGINGO RUSANGE

 
Ingingo ya 176

 

Hashyizweho za Komisiyo n’inzego zihariye zishinzwe gufasha gukemura ibibazo bikomeye by’Igihugu.

 

Itegeko ngenga rishobora gushyiraho izindi Komisiyo n’izindi nzego z’ubuyobozi zihariye.

 

UMUTWE WA II : IBYEREKEYE KOMISIYO Y’IGIHUGU Y’UBURENGANZIRA

                               BWA MUNTU

 

Ingingo ya 177

 

Komisiyo y’Igihugu y’uburenganzira bwa Muntu ni urwego rw’Igihugu rwigenga. Mu byo rushinzwe harimo ibi bikurikira :

 

     kwigisha no gukangurira abaturage ibyerekeye uburenganzira bwa muntu;

     gusuzuma ihungabanywa ry’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda rikozwe n’inzego za Leta, abantu bitwaje imirimo ya Leta bashinzwe, amashyirahamwe n’abantu ku giti cyabo ;

     gukora iperereza ku ihungabanywa ry’uburenganzira bwa muntu no kuregera inkiko zibishinzwe;

     gukora no gusakaza raporo, ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda buri mwaka, n’igihe cyose bibaye ngombwa.

 

Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa muntu ishyikiriza buri mwaka Inteko Ishinga Amategeko porogaramu na raporo z'ibikorwa byayo ikagenera kopi izindi nzego za Leta ziteganywa n'itegeko.

 

Itegeko rigena ibyerekeye imiterere n’imikorere by’iyo Komisiyo.

 

UMUTWE WA III : IBYEREKEYE KOMISIYO Y’IGIHUGU Y’UBUMWE N’UBWIYUNGE

 

Ingingo ya 178

 

Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge ni urwego rw’Igihugu rwigenga. Mu byo rushinzwe harimo cyane cyane :

 

     gutegura no guhuza gahunda y’ibikorwa by’igihugu bigamije gushimangira ubumwe n’ubwiyunge;

     gushyiraho no guteza imbere uburyo bwo kugarura no gushimangira ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda;

     guhugura no gukangurira abaturage ibyerekeye ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda;

     gukora ubushakashatsi, gukoresha ibiganiro mpaka, gusakaza ibitekerezo, no gutangaza inyandiko zerekeye amahoro, ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda;

     gutanga ibitekerezo ku bikorwa byarandura amacakubiri mu Banyarwanda kandi bigashimangira ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda;

     kwamagana no kurwanya ibikorwa, inyandiko n’imvugo bigamije gukurura ivangura iryo ari ryo ryose, kutorohera no kutihanganira abanyamahanga;

     gukora raporo buri mwaka, n’igihe cyose bibaye ngombwa ku byerekeye ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda.

 

Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge ishyikiriza buri mwaka Perezida wa Repubulika na Sena porogaramu na raporo z'ibikorwa byayo ikagenera kopi izindi nzego za Leta ziteganywa n'itegeko.

 

Itegeko rigena imiterere n’imikorere by'iyo Komisiyo.

 

UMUTWE WA IV :IBYEREKEYE KOMISIYO Y’IGIHUGU YO KURWANYA JENOSIDE

 

Ingingo ya 179

 

Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya jenoside ni urwego rw’Igihugu rwigenga ; mu byo rushinzwe harimo ibi bikurikira :

 

     gushyiraho uburyo buhoraho bwo kungurana ibitekerezo ku byerekeye jenoside, ingaruka zayo n’ingamba zigamije kuyirinda no kuyirandurana n’imizi;

     gushyiraho ikigo cy’ubushakashatsi, ububikoshakiro n’isomero ry’inyandiko zerekeye jenoside;

     kuvuganira abacitse ku icumu rya jenoside haba mu Gihugu cyangwa hanze yacyo;

     gutegura no guhuza ibikorwa byose bigamije kwibuka jenoside yo mu wa 1994;

     gufatanya n’izindi nzego z’Igihugu cyangwa z’amahanga bisangiye intego.

 

Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya jenoside ishyikiriza buri mwaka Inteko Ishinga Amategeko na Guverinoma porogaramu na raporo z'ibikorwa byayo ikagenera kopi izindi nzego za Leta ziteganwa n'itegeko.

 

Itegeko rigena ibyerekeye imiterere n’imikorere ya Komisiyo.

 

UMUTWE WA V : IBYEREKEYE KOMISIYO Y’IGIHUGU Y’AMATORA.

 

Ingingo ya 180

 

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ni Komisiyo yigenga ishinzwe gutegura no gukoresha amatora y’inzego z’ibanze, ay’abagize Inteko Ishinga Amategeko, aya Perezida wa Repubulika n’aya referendumu n'andi matora itegeko ryagenera iyo Komisiyo.

 

Igenzura kandi ko amatora akozwe mu mucyo no mu bwisanzure.

 

Komisiyo y'Igihugu y'amatora ishyikiriza buri mwaka Perezida wa Repubulika porogaramu na raporo z'ibikorwa byayo, izindi nzego za Leta ziteganywa n'itegeko zikagenerwa kopi.

 

Itegeko rigena ibyerekeye imiterere n’imikorere y’iyo Komisiyo.

 

UMUTWE WA VI : IBYEREKEYE KOMISIYO ISHINZWE ABAKOZI BA LETA

 

Ingingo ya 181

 

Komisiyo Ishinzwe Abakozi ba Leta ni urwego rw’Igihugu rwigenga; mu byo  rushinzwe harimo :

 

     Ibyerekeye gushaka no gushyiraho abakozi mu nzego z’imirimo ya Leta n’ibigo byayo;

     gushyikiriza inzego zibishinzwe amazina y’abakandida babikwiye kugira ngo bahabwe akazi, bashyirwe mu myanya kandi bazamurwe mu ntera ;abo bakandida bagomba kuba bujuje ibyangombwa byose bisabwa kandi bagaragaje gusumbya abandi ubumenyi bukenewe ku myanya basaba, kandi hitawe ku myifatire myiza yabo;

     gushyiraho uburyo buboneye bwo gutoranya abakandida nta marangamutima, butabogamye, bunyuze mu mucyo kandi bumwe kuri bose;

      gukora ubushakashatsi ku mategeko, amateka, ubumenyi bukenewe, ibyangombwa bisabwa mu kazi n’ibindi byerekeye imicungire n’iterambere ry’abakozi no kugira Guverinoma inama;

      gushyikiriza inzego zibishinzwe imyanzuro ku bihano bikwiye  birebana n’imyitwarire y’abakozi hakurikijwe amategeko agenderwaho;

     gufasha inzego n’ibigo bya Leta bigengwa n’amategeko yihariye ikoresheje ubumenyi ifite mu nshingano zivugwa muri iyi ngingo.

 

Abayobozi n’abakozi ba Komisiyo babujijwe gusaba cyangwa kwemera amabwiriza aturutse ku bantu cyangwa ku bategetsi batari abo muri iyo Komisiyo.

 

Komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta ishyikiriza buri mwaka Inteko Ishinga Amategeko na Guverinoma porogaramu na raporo z'ibikorwa byayo, izindi nzego za Leta ziteganywa n’itegeko zikagenerwa kopi.

 

Itegeko rigena ibyerekeye imiterere n’imikorere y’iyo Komisiyo.

 

UMUTWE WA VII : IBYEREKEYE URWEGO RW’UMUVUNYI.

 

Ingingo ya 182

 

Urwego rw’Umuvunyi ni urwego rw’Igihugu rwigenga mu mikorere yarwo.

 

Mu byo rushinzwe harimo ibi bikurikira :

 

     guhuza umuturage n’inzego z’ubutegetsi za Leta n’izigenga;

     gukumira no kurwanya akarengane, ruswa n'ibyaha bifitanye isano na yo, mu Nzego z'ubutegetsi bwa Leta n'izigenga;

     kwakira no gusuzuma, mu rwego rwavuzwe haruguru, ibirego by’abantu ku giti cyabo n’iby’amashyirahamwe yigenga, byerekeye ibikorwa by’abakozi ba Leta, iby’inzego zayo n’iby’abikorera ku giti cyabo, no gukangurira abo bakozi n’izo nzego gushakira umuti ibyo bibazo iyo rusanze bifite ishingiro;

 

Uru rwego ntirushobora kwivanga mu mikurikiranire y’ibyaha cyangwa mu miburanishirize y’imanza zerekeye ibirego byashyikirijwe inzego z’ubutabera uretse ko rushobora gushyikiriza inkiko cyangwa urwego rw’Ubushinjacyaha ibirego rwagejejweho, izo nzego zikaba zigomba guha urwo Rwego igisubizo;

 

     kwakira inyandiko zigaragaza imitungo nyakuri ya Perezida wa Repubulika, Perezida wa Sena, Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Minisitiri w’Intebe n’iy’abandi bagize Guverinoma mbere y’uko batangira imirimo yabo n’iyo bayivuyemo.

 

Urwego rw’Umuvunyi rushyikiriza buri mwaka Perezida wa Repubulika n'Inteko Ishinga Amategeko porogaramu na raporo z'ibikorwa byarwo, izindi nzego za Leta ziteganywa n’itegeko zikagenerwa kopi.

 

Itegeko rigena ibyerekeye imiterere n’imikorere y’urwo rwego.

 

UMUTWE WA VIII : IBYEREKEYE URWEGO RW’UBUGENZUZI BUKURU

                                  BW’IMARI YA LETA

 

Ingingo ya 183

 

Urwego rw'Ubugenzuzi Bukuru bw’Imari ya Leta ni urwego rw’Igihugu rwigenga rushinzwe ubugenzuzi bw’imicungire y’imari ya Leta.

 

Rufite ubuzimagatozi n’ubwisanzure mu micungire y’imari n’abakozi barwo.

 

Urwo rwego ruyoborwa n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta wunganiwe n’ Umugenzuzi Mukuru wungirije ndetse n’abakozi ba ngombwa.

 

Mu byo rushinzwe, harimo ibi bikurikira :

 

     kugenzura nta marangamutima niba umutungo wa Leta winjiye n’uwakoreshejwe na Leta n’inzego z’ibanze, ibigo bya Leta, ibigo byegamiye kuri Leta, ibigo bya Leta bicungwa nk’iby’abantu ku giti cyabo, ibigo Leta ifitemo imigabane n’imishinga ya Leta, byarakozwe hakurikijwe amategeko n’amateka rusange agenderwaho, hakurikijwe uburyo n’ibisobanuro biteganyijwe;

     kugenzura imikoreshereze n’imicungire y’imari y’inzego zose zavuzwe haruguru, hagenzurwa cyane cyane niba byarakoreshejwe hakurikijwe amategeko, niba byarakozwe neza kandi niba byari ngombwa;

     kugenzura ibaruramari, icungamari, umutungo ugaragazwa n’impapuro z’ubucuruzi, ingamba zakoreshejwe mu icungamutungo muri izo nzego za Leta n’ibigo byose byavuzwe haruguru.

 

Nta wemerewe kwivanga mu mikorere y’urwo rwego, guha amabwiriza abakozi barwo cyangwa  gutuma bahindura imikorere yabo.

 

Ingingo ya 184

 

Haseguriwe ibivugwa mu ngingo ya 79 y’iri Tegeko Nshinga, Urwego rw'Ubugenzuzi bukuru bw'Imari ya Leta rushyikiriza buri mutwe w’Inteko Ishinga Amategeko raporo yuzuye ku mikoreshereze y’imari ya Leta y'umwaka ushize mbere y’itangira ry’igihembwe cyagenewe gusuzuma ingengo y’imari ya Leta y'umwaka ukurikiye. Iyo raporo igomba kugaragaza uburyo imari yakoreshejwe, amafaranga yakoreshejwe bitari ngombwa cyangwa hadakurikijwe amategeko, niba harabaye inyerezwa cyangwa isesagurwa ry’umutungo rusange.

 

Kopi y’iyo raporo ishyikirizwa Perezida wa Repubulika, Guverinoma, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga n’Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika.

 

Inteko Ishinga Amategeko ishobora gushinga uru rwego umurimo wo gukora ubugenzuzi bw’imari mu nzego za Leta cyangwa imikoreshereze y’amafaranga yatanzwe na Leta.

 

Inzego n’abayobozi bagenerwa raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta bagomba gushyira mu bikorwa ibiyikubiyemo bafata ibyemezo bikwiye ku makosa n’ibindi bitakurikijwe iyo raporo yerekanye.

 

Itegeko rigena imiterere n’imikorere y'urwo rwego.

 

UMUTWE WA IX : IBYEREKEYE URWEGO RUSHINZWE KUGENZURA

                               IYUBAHIRIZWA RY’UBURINGANIRE N'UBWUZUZANYE

                               BW'ABAGORE N'ABAGABO MU ITERAMBERE RY'IGIHUGU

 

Ingingo ya 185

 

Hashyizweho urwego rushinzwe iyubahirizwa ry'Uburinganire n'ubwuzuzanye bw'abagore n'abagabo mu iterambere ry'Igihugu.

 

Ni urwego rw’Igihugu rwigenga ; mu byo rushinzwe harimo ibi bikurikira:

 

     gukurikirana no kugenzura ku buryo buhoraho iyubahirizwa ry’ingingo ngenderwaho za gahunda igamije kubahiriza uburinganire n'ubwuzuzanye bw'abagore n'abagabo mu iterambere ry'Igihugu no kuba urwego rutanga inzira zigomba gukurikizwa mu byerekeye uburinganire mu kugira amahirwe angana no kutarenganywa;

 

     gushyikiriza inzego zinyuranye imyanzuro yerekeranye na gahunda igamije guteza imbere uburinganire n'ubwuzuzanye bw'abagore n'abagabo mu iterambere ry'Igihugu.

 

Urwego rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’uburinganire n'ubwuzuzanye bw'abagore n'abagabo mu iterambere ry'igihugu rushyikiriza buri mwaka Guverinoma porogaramu na raporo z'ibikorwa byarwo, izindi nzego za Leta ziteganywa n'itegeko zikagenerwa kopi.

 

Itegeko rigena inshingano, imiterere n’imikorere by’uru rwego.

 

UMUTWE WA X : IBYEREKEYE URWEGO RUSHINZWE INTWARI Z'IGIHUGU

                             N'IMIDARI Y'ISHIMWE

 

Ingingo ya 186

 

Hashyizweho Urwego rw'Igihugu rushinzwe intwari z'Igihugu n'imidari y'ishimwe.

 

Itegeko rigena inshingano, imiterere n'imikorere y'urwo rwego.

 

 

INTERURO YA IX

 

IBYEREKEYE INZEGO ZIHARIYE

 

UMUTWE WA MBERE:IBYEREKEYE INAMA Y’IGIHUGU Y’ABAGORE

 

Ingingo ya 187

 

Hashyizweho Inama y’Igihugu y’Abagore.

 

Itegeko rigena imiterere, inshingano, imikorere, n’imikoranire yayo n’izindi nzego za Leta.

 

UMUTWE WA II : IBYEREKEYE INAMA Y’IGIHUGU Y’URUBYIRUKO

 

Ingingo ya 188

 

Hashyizweho Inama y’Igihugu y’Urubyiruko.

 

Itegeko rigena imiterere, inshingano, imikorere, n’imikoranire yayo n’izindi nzego za Leta.

 

 

INTERURO YA X

 

IBYEREKEYE AMASEZERANO MPUZAMAHANGA

 

Ingingo ya 189

 

Perezida wa Repubulika ni we ufite ububasha bwo gukora amasezerano mpuzamahanga no kuyemeza. Iyo amaze kwemezwa, ayo masezerano amenyeshwa Inteko Ishinga Amategeko.

 

Icyakora, amasezerano mpuzamahanga arangiza intambara, ay’ubucuruzi, ayerekeye imiryango mpuzamahanga, afite ingaruka ku mari ya Leta, ahindura amategeko y’Igihugu cyangwa yerekeye abantu ku giti cyabo ntashobora kwemezwa burundu atabanje kwemerwa n’Inteko Ishinga Amategeko.

 

Ntibyemewe gutanga cyangwa kugurana igice cy’u Rwanda cyangwa se komeka ku Rwanda igice cy’ikindi gihugu abaturage batabyemeye muri referendumu.

 

Perezida wa Repubulika n’Inteko Ishinga Amategeko bamenyeshwa amasezerano mpuzamahanga yose agitegurwa ariko atagomba kwemezwa na Perezida wa Repubulika.

 

Ingingo ya 190

 

Iyo amaze gutangazwa mu Igazeti ya Leta, amasezerano mpuzamahanga yemejwe burundu mu buryo buteganywa n’amategeko, agira agaciro gasumba ak’amategeko ngenga n’ak’amategeko asanzwe keretse iyo adakurikijwe n’urundi ruhande.

 

 

 

 

Ingingo ya 191

 

Birabujijwe gukora amasezerano mpuzamahanga yemera gutuza ingabo z’amahanga mu Gihugu.

 

Birabujijwe gukora amasezerano mpuzamahanga yemera kunyuza cyangwa kurunda mu Gihugu imyanda ihumanya n’ibindi byose byagira ingaruka zikomeye ku buzima bw’abantu no ku bidukikije.

 

Ingingo ya 192

 

Iyo Urukiko rw’Ikirenga rubisabwe n’abavugwa mu ngingo ya 145 y’iri Tegeko Nshinga, agace ka kane, rwemeje ko amasezerano mpuzamahanga afite ingingo zinyuranyije n’Itegeko Nshinga, ububasha bwo kuyemeza burundu ntibushobora gutangwa Itegeko Nshinga ritabanje kuvugururwa.

 

 

INTERURO YA XI

 

IBYEREKEYE IVUGURURWA RY’ITEGEKO NSHINGA

 

Ingingo ya 193

 

Ububasha bwo gutangiza ivugurura ry’Itegeko Nshinga bufitwe na Perezida wa Repubulika bimaze kwemezwa n’Inama y’Abaminisitiri; bufitwe kandi na buri Mutwe w’Inteko Ishinga Amategeko binyuze mu itora ku bwiganze bwa bibiri bya gatatu by’amajwi y’abawugize.

 

Ivugururwa ryemezwa ritowe ku bwiganze bwa bitatu bya kane by'amajwi y'abagize buri mutwe w'inteko.

 

Ariko iyo iryo vugururwa ryerekeye manda ya Perezida wa Repubulika, ubutegetsi bwa demokarasi ishingiye ku bitekerezo binyuranye cyangwa ku bwoko bw'ubutegetsi buteganyijwe n'iri Tegeko Nshinga cyane cyane ku butegetsi bwa Leta bushingiye kuri Repubulika n'ubusugire bw'Igihugu, rigomba kwemezwa na referendumu, rimaze gutorwa na buri Mutwe w'Inteko Ishinga Amategeko.

 

Nta mushinga w'ivugururwa ry'iyi ngingo ushobora kwakirwa.

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

INTERURO YA XII

 

IBYEREKEYE INGINGO Z’INZIBACYUHO N’IZISOZA

 

 

UMUTWE WA MBERE : IBYEREKEYE INGINGO Z’INZIBACYUHO

 

Ingingo ya 194

 

Referendumu yemeza iri Tegeko Nshinga kimwe no gushyirwaho umukono kwaryo na Perezida wa Repubulika bigomba gukorwa mbere yo ku wa 19 Nyakanga 2003. Ishyirwaho ry’umukono na Perezida wa Repubulika ni ryo risoza Inzibacyuho.

 

Ingingo ya 195

 

Inzego z’ubutegetsi zo mu gihe cy’inzibacyuho ziteganywa n’Itegeko Shingiro zikomeza gukora kugeza igihe hashyizweho inzego nshya zizisimbura ziteganywa n’iri Tegeko Nshinga. Ariko Perezida wa Repubulika asesa Inteko Ishinga Amategeko y’Inzibacyuho hasigaye nibura ukwezi kumwe ngo amatora y’abagize Umutwe w’abadepite akorwe.

 

Inteko Ishinga Amategeko y’Inzibacyuho nta bubasha ifite bwo kuvugurura iri Tegeko Nshinga.

 

Ingingo ya 196

 

Amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’abagize Inteko Ishinga Amategeko agomba gukorwa bitarenze amezi atandatu nyuma ya referendumu yemeza iri Tegeko Nshinga.

 

Perezida wa Repubulika watowe arahira bitarenze ukwezi kumwe nyuma y’itorwa rye. Indahiro ye yakirwa na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga.

 

Ingingo ya 197

 

Abasenateri barahira bitarenze amezi abiri nyuma y’irahira rya Perezida wa Repubulika.

 

Icyakora, kuri manda ya mbere, ku basenateri bavugwa mu ngingo ya 82, 2° na 82, 3° z’iri Tegeko Nshinga, kimwe cya kabiri cyabo gishyirwaho manda igitangira, abasigaye bagashyirwaho nyuma y’umwaka umwe bakamara igihe cy’imyaka umunani.

 

Abagize Umutwe w'Abadepite barahira bitarenze iminsi cumi n'itanu (15) nyuma y'itorwa ryabo.

 

Ingingo ya 198

 

Ishyirwaho rya Minisitiri w’Intebe rikorwa bitarenze iminsi cumi n’itanu ikurikira irahira ry’abagize Umutwe w’abadepite.

 

Guverinoma ishyirwaho bitarenze iminsi cumi n'itanu (15) nyuma y'irahira rya Minisitiri w'Intebe.

 

 

Ingingo ya 199

 

Perezida na Visi-Perezida b’Urukiko rw’Ikirenga, Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika n’Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika wungirije batorwa na Sena bitarenze amezi abiri nyuma y’ishyirwaho ryayo.

 

UMUTWE WA II : IBYEREKEYE INGINGO ZISOZA

 

Ingingo ya 200

 

Itegeko Nshinga ni ryo Tegeko ry’Igihugu risumba ayandi.

 

Itegeko ryose, icyemezo cyose binyuranyije na ryo nta gaciro na gato bigira.

 

Ingingo ya 201

 

Amategeko n’amateka ntashobora gutangira gukurikizwa atabanje gutangazwa mu buryo buteganywa n’amategeko.

 

Nta wushobora kwitwaza ko atazi itegeko iyo ryatangajwe mu buryo buteganywa n’amategeko.

 

Amategeko gakondo atanditse akomeza gukurikizwa gusa iyo atasimbuwe n’amategeko yanditse kandi akaba atanyuranyije n’Itegeko Nshinga, amategeko n’amateka cyangwa ngo abe abangamiye uburenganzira bwa muntu, ituze rusange rya rubanda cyangwa imyitwarire iboneye.

 

Ingingo ya 202

 

Iri Tegeko Nshinga rivanyeho kandi risimbuye Itegeko Shingiro rya Repubulika y’u Rwanda ryagengaga inzibacyuho nk’uko ryavuguruwe kugeza ubu.

 

Mu gihe atarahindurwa, amategeko akurikizwa ubu akomeza kubahirizwa mu ngingo zayo zose zitanyuranyije n’iri Tegeko Nshinga.

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Ingingo ya 203

 

Iri Tegeko Nshinga ryatowe muri referendumu yo ku wa …………….2003, ritangira gukurikizwa ku munsi rishyiriweho umukono na Perezida wa Repubulika kandi ritangazwa mu Igazeti ya Leta ya Repubulika y'u Rwanda.

 

 

 

 

 

 

 

Kigali, ku wa……………

 

 

Perezida wa Repubulika

KAGAME Paul

 

 

Minisitiri w’Intebe

MAKUZA Bernard

 

 

Bibonywe kandi bishyizweho Ikirango cya Repubulika :

 

Minisitiri w’Ubutabera n’Imikoranire y’Inzego

MUCYO Jean de Dieu