Ijambo
Perezida Paul Kagame yavugiye i Kigali ku italiki 07-05-2004 igihe yafunguraga
inama ya gatatu y'igihugu ku Bumwe n'Ubwiyunge yateranye kuva ku italiki 7
kugeza ku ya 9 gicurasi 2004.
IJAMBO RYA NYAKUBAHWA PAUL KAGAME,
PEREZIDA WA REPUBULIKA Y'U RWANDA-GUFUNGURA INAMA
Nyakubahwa Perezida wa Sena;
Nyakubahwa Perezida w'Umutwe w'Abadepite;
Nyakubahwa Minisitiri w'Intebe;
Nyakubahwa Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga;
Komisiyo y'Ubumwe n'Ubwiyunge yaduteguriye Inama Nkuru;
Bashyitsi batumiwe kuva hanze y'igihugu cyacu;
Banyacyubahiro bandi bakuru mwese muri hano mu nzego
zitandukanye z'Ubuyobozi bw'Igihugu cyacu;
Banyarwanda, Banyarwandakazi mwese muri hano cyangwa se
batwumva;
Nagira ngo mbanze kubashimira no kubasuhuza mwese kandi
mukaba mwakoze neza kwitabira inama mu rwego rw'igihugu ku Bumwe n'Ubwiyunge.
Ngira ngo iyi nama nk'uko byavuzwe ni iya gatatu ibaye
nibwira kandi ko buri uko ibaye tugenda dutera intambwe mu bitekerezo mu buryo
bw'aho tuganisha ubumwe n'ubwiyunge ndetse n'ibikorwa.
Iyi nama ije igihe twibukaga umunsi cyangwa se umwaka wa
cumi habaye Jenoside mu Gihugu cyacu. Ndibwira ko bifitanye isano ku buryo
bwinshi ariko uburyo bumwe ni uko ari umwanya wundi tubonye wo gukomeza gutekereza
cyangwa se icyo nakwita "rééflexion"; gukomeza kwiyumvisha impamvu u
Rwanda rugira iyi Nama, impamvu u Rwanda mu bintu bimwe by'ingenzi hahora
harimo ibyo tugomba gukora, hahora harimo ibijyanye n'ubumwe n'ubwiyunge
impamvu cyabaye ikibazo ko duhora tuvuga ubumwe n'ubwiyunge ni iki? Hagomba
kuba hari impamvu. Uko kubura k'ubumwe n'ubwiyunge, ndibwira ko ari nako
kwatumye Igihugu cyacu kigira ibibazo bitari bike; harimo n'icy'ingutu kijyanye
na Jenoside ndetse n'ibindi byinshi bishamikiyeho nabyo biremereye. Iyi nama
rero ndibwira ko atari inama gusa iza igahita; ni inama ikwiye kuba ifite icyo
idusigira mu buryo bwo gukosora ibintu bimwe na bimwe byatumye Jenoside iba,
byatumye ubumwe n'ubwiyunge biba ikibazo tukaba tukiganira buri mwaka cyangwa se
tukiganira buri munsi mu nzego zitandukanye ntabwo n'ubwo bishimishije guhora
tukiganira kuko ni ibigaragaza ko hari ikibazo dufite, ni ukuvuga ko hari
inshingano tugomba kuba tutarujuje kugira ngo tube dufite icyo kibazo ariko ni
ngombwa ko duhangana n'icyo kibazo tukagikemura inzira imwe muri ibyo ni
iyingiyi y'abantu kwicara bagatekekereza hakaba hariho iyi nama duhuriramo
tukagira ibyo tuganira. Ariko biba ngombwa iteka kugira ngo ushobore gukemura
ikibazo ni uko ubanza ukacyumva ukajya mu mizi yacyo ukacyumva ukiha umwanya
ukacyumva, ukiha n'ubushake ukacyumva kuko hagomba kuba harimo n'ubushake,
hakabaho n'ubushake bwo kugira ngo igihe umaze kucyumva ugikemure. Hari byinshi
rero bibuzwa n'uko hari abantu wenda batagira ubushake, hari abatagira imyumvire
mizima ariko hari n'abatagira ubushake; hari n'ufite n'ubushobozi bwo kumva
ariko adafite ubushake; byombi bigomba kujyana. Kugira ubushake na byo bigomba
guturuka ku mpamvu z'uko ugomba kwiyumvisha ingaruka z'ikintu bigufiteho
cyangwa se bifite ku Gihugu. Igihugu wari ukwiye kubonamo inyungu zawe nawe
ubwawe usibye iza benshi baba bakigize. Icyabuze ni iki rero kugira ngo ibi
byose bibe byarabaye. Ni ibibazo byinshi ndumva ntabirangiza hano ariko
ndibuvuge iby'ingenzi uko mbibona njyewe ariko Inama yakomeza kubiganira
ikagira byinshi wenda bindi ibona njye ntabonye ikaba yarenza nk'uko mbibona.
Ubundi mu busanzwe mu bantu, muri sosiyete uko ibaho nta gitangaza ko abantu
cyangwa se umuntu bashobora gukora amakosa. Abantu bashobora no gukora makosa
aremereye cyane bamwe bagakosorwa abandi bakabihanirwa abandi bagahabwa
n'umwanya wo kwikosora ariko ibintu bigakomeza bikagenda. Ariko ibyo bishoboka
ari uko hariho ibitari mu nzira nyayo bikosorwa. Hari ibintu bibiri biri
important bigomba kubaho mu mibereho ya sosiyete cyangwa se bitatu. Kimwe ni
ubuyobozi (leadership), icya kabiri ni ideology, umurongo w'ibitekerezo,
w'imyiyumvire, ubwo buyobozi buyoborana uba ari uwuhe. Icya gatatu gikubiyemo
byinshi, gikubiyemo no kubahana, gikubiyemo no kubaha no kwiyubaha ni ibijyanye
n'amategeko agenga abantu, amategeko ashyirwaho n'abantu kugira ngo ababere mu
mibereho yabo. Icyatumye tugera kuri uyu munsi tuza tukicara hano ngo turavuga
ubumwe n'ubwiyunge bw'igihugu cyacu, hari ikibazo cyashingiye kuri ibingibi uko
ari bitatu maze kuvuga. Jenoside yabaye kubera ko, ntabwo ari umuntu umwe gusa
wagize atya akica undi cyangwa, wenda ndaza kubona umwanya wo kubisubiraho,
nsubire ku bintu bijyanye n'imfu zimaze zihora zivugwa zivangitiranya. Jenoside
navuga ko hari ibintu bibiri byayigizemo uruhare: Ni ubuyobozi ni na ideology.
Iyo ni Jenoside. Mu Rwanda hari ikibazo cyabaye leadership, ikibazo kiba
ideology. Ni yo mpamvu twagize Jenoside muri society nyarwanda n'ubu dukwiye
guhora twicuza igihe icyo ari cyo cyose. Ntabwo rero bihagije kwicara rimwe na
rimwe tukavuga "abantu barapfuye: bamwe bati Jenoside; abandi bati ariko
hari n'abandi bapfushije nabo bagomba kwibuka". Ni byo, ibi byose
tubishyire muri contexte yabyo. Hari Jenoside tuyisobanure tuyishyire muri contexte
yayo, tumenye icyatumye iba ni iki. Icya mbere cyatumye iba ni
iki: leadership na ideology mbi. Ni cyo cyatumye Jenoside iba. Uko abandi
bapfuye, abandi banyarwanda bagiye bapfa, ni ingaruka; inkomoko yabyo ni
Jenoside. Inkomoko yabyo ni leadership yakoze Jenoside. Ni ideology,
leadership yakoze Jenoside yashingiyeho ikora Jenoside. Ngira
ngo hari byinshi muri consultations zagiye ziba hirya no hino abantu bavuga
ndetse bakavuga bomboka. Uburyo bumwe bwo gukemura ibibazo mujye
mubishyira ahagaragara, uvuge ikintu unagisobanure unagikorere defense. Njye
rero niwo muco wanjye, ni ko ndibubigenze. Ibyanjye mbivugira hano. Kandi
abantu bajye babiganira. Uburyo bumwe ni ukubiganira. Umuntu agatinyuka akavuga
uko atekereza, ndetse akanatinyuka igihe uko atekereza kurimo imyumvire
idasobanutse akanabyemera agasubira inyuma akikosora. So, Jenoside ifite
inkomoko yayo na byo ndaza kongera mbigarukeho. Ariko yarabaye rubanda
baricana; kwicana na byo ndabisobanura. Kwicana bya Jenoside bifite uko biteye.
Kwicana bya Jenoside bifite aho biganisha; umuntu akazira icyo ari cyo. Ntabwo
azira icyo yakoze, azira icyo ari cyo. Abandi benshi bapfuye ntabwo bazize icyo
bari cyo; bazize bimwe mu byo bakoze. Ndavuga urugero ruri specific. Ndagenda
ntanga ingero ku bintu bimwe na bimwe:
Abakoze Jenoside, kuko yabaye, barahari cyangwa ntibahari? Njye nibwira ko
bariho. Nibwira ko bariho. Kuyihagarika se byagenze bite? Ntabwo kuyihagarika
byavuye mu guhobera abayikoraga, abakoze Jenoside.
Ntabwo byavuye mu kubasekera cyangwa kubasaba imbabazi. Abantu barabarwanyije
rwose, barabarasa ku manywa y'ihangu babashyira hasi. Abayikoze rero, harimo
Leta, hari n'abo Leta yakoze Jenoside yayikoresheje. Aha ndaza gusubira ku
kantu kamwe. Ntabwo nshaka kuba cynical. Muri iyo ntambara twarwanye yo guhagarika
Jenoside. Jenoside yo birumvikana abo yari igamije nabo barapfuye batari bake
ariko n'abakoraga Jenoside benshi barapfuye. Umuntu aguye ku rugamba rw'uko yakoraga Jenoside. Njye nta
mbabazi numva namusabira n'umunsi n'umwe. Because that was what they
deserve. Umuntu wapfuye akora Jenoside, rwose ni cyo akwiriye. Abandi bagiye
bapfa ku mpande z'abantu bakora amakosa ku giti cyabo. Ngira ngo njye ntange
ubuhamya hano ku mugaragaro imbere yanyu ko twe turi correct. Abantu bakoraga
amakosa nk'ayo twarabahanaga ndetse byihanukiriye bikaba nubwo hari n'abicwaga
ariko bikurikije amategeko. Ndetse biza kutuviramo ikibazo cy'uko abantu, ba
bandi badutegeka, za NGOS n'ibindi bavuga ngo turarengera, ngo turakabya kwica
abantu bakora amakosa nk'ayo. Kubera ko badutegeka bimwe tugenda buhoro
turabyoroshya. So, urumva ibyo bitandukanye n'abantu bicwa kubera icyo bari
cyo; kandi bicwa n'ubuyobozi bwari bukwiye kuba bubarengera, bushyira mu gaciro
ubuzima bwabo. Icyo nshaka kubitangaho urugero ni uko; rwose birasekeje ku
rundi ruhande: iyo bamwe, kuko na vuba aha ndabizi, hari ambasaderi umwe, ngira
ngo wenda ari hano wahagurutse ajya Arusha kujya kubwira abantu ba Tribunal ngo
hari abanyarwanda bamutumye ko ngo bakoze ibindi byaha byavuyemo gupfa kw'abo
bantu. Sinzi abo avuga abo aribo niba ari abakoraga Jenoside, niba ari abazize
ibindi ntabwo nzi icyo yaburaniraga icyo ari cyo. Ariko ikiri interested, ni
uko uwo ubivuga igihugu cye kiri ahantu kirwana abantu bapfa ariko byo
bikavugwa ko ngo ubwo bapfa ni ibintu bigomba kuba. Iyo ari u Rwanda, iyo ari
Afurika, u Rwanda iyo rukurikirana abakoze Jenoside bagapfa cyangwa se mu byago
nkuko bagomba kuba babifite ubungubu, hakagira abandi babigwamo, abo bo ku
Rwanda, Leta, abanyarwanda bakoze icyaha ! Ariko iyo babikoze bafite ibindi
bakurikiye, bo ntabwo ari icyaha ! Ntabwo ari byo ! Byo bifite ukundi
bisobanuka bidafite uko bisobanuka iyo ari u Rwanda cyangwa iyo ari Afurika. Iyo uzanye indege ukarasa umuntu ukora terrorism, ukwiye kwicwa kuko
njye ni ko mbibona, umuntu wa terrorism ntabwo bamusaba imbabazi ngo areke
kwica abantu. Ariko iyo urashe inzu irimo terrorist ukica abagore n'abana,
birumvikana njye nabibaraga ko utaba ugendereye kwica abana n'abagore.
Ariko byumvikana gusa iyo ari ibihugu bikize bibikoze. Iyo ari ibihugu bikennye
bibikoze, uba washatse kwica abana ! Then, kubera iyo mpamvu, abanyafurika
rwose n'abanyarwanda dukwiye kwanga ibintu nk'ibyo. Kandi ntawe uzabiduha ku
neza kubera ko tugomba kumupfukamira cyangwa kugira gute. Tugomba guhaguruka
tugaharanira uburenganzira bwacu. No muri ibi bya Jenoside, bituzanira buri
munsi guhora turi muri ngo turigisha abanyarwanda reconciliation, kubana.
Ubundi ikibuza abanyarwanda kubana ku buryo bigomba kuvamo isomo ni iki? Kuki
tugomba kubihinduramo isomo? Ubundi se uwaturemye ko yaturemye akadushyira
ahangaha ngo tubane, uwaje guhimba ibyo kutabana we ni nde? Cyangwa se inyungu
zibirimo umuntu ashobora kutwereka akatubwira ati "ni izingizi"
noneho twasanga zirimo tukamukurikira, ajye ahaguruka abivuge azitwereke. Ariko
byose bituruka kuri politiki mbi, ku buyobozi bubi. Ideology rero icyo nahoze
nshaka kuyitandukanyiriza ya Jenoside n'ibindi bishobora gukorwa kandi bifite
uko bihanirwa, uko bikurikiranwa. Ni uko kuri Jenoside, umuntu azira, nabivuze,
icyo ari cyo, ntabwo azira icyaha yakoze, azira icyo ari cyo. Kuba icyo ari cyo
ntabwo ari icyaha. Nta muntu ukwiriye kuzira icyo ari cyo, kuko kuba icyo uri
cyo ntabwo ari icyaha. Ideology mbi ituma abantu bahisha n'icyo bari cyo.
Murabizi hano mu Rwanda, abantu biyitaga ibyo batari byo cyangwa se bakagomba
gushakisha ibyo biyita bitari na ngombwa. Umwe akagoreka ururimi akivugisha
ukuntu ngo bagire ngo aturuka mu majyaruguru, undi akagira uko agenda ngo
babone ko aturuka mu majyepfo. You can't do that. Abandi ku ndangamuntu bagahimba
icyo ari cyo. Ejobundi aho bibereye neza, batangiye kuvuga ngo ariko uzi ko
ntari ikingiki, ibi nabikoreraga gusa Yes ! Burya nari ikingiki nabikoreye
kugira ngo mbone ishuri cyangwa mpite kuri barrièère. Kugira ngo ugire Igihugu
giteye gityo birababaje. It is very pathetic. Kugira ngo uheshwe uburenganzira
n'icyo uri cyo cyangwa se ubwimwe kubera icyo uri cyo ntabwo ari ideology
ikwiye kuba iri mu Rwanda. Niba hari abandi bayikunda, nabyo sinzi ko hari
ahandi. Ariko twebwe ni cyo kitubera. Ni cyo abantu batubonyemo ndetse ikibazo
kindi gikomeye: mu byo dukora byose, muri izi nama tugira, mu bandi bantu
dukorana nabo ikintu cya mbere cya ngombwa ni ikintu cyitwa
"ownership". Abanyarwanda ntabwo bashobora kubaho ari nk'ibintu
by'ibikoresho cyangwa ari nk'inka ziragiwe, bakubita ikagana aha, bakubita
igasubira aha, hakaba n'izo bakubita kuzitwara ku mazi kujya ... Oya, ntabwo
rwose ari byo. Ntabwo abanyarwanda ari ko tumeze. N'aho badukubita izo nkoni,
mujye mubyanga mwoye gukubitwa inkoni-Yes ! Kuko ntabwo uri inka. Ndetse
nakomeza uhindukire muzikubitane izo nkoni. Icyo ni cyo cya mbere; iyo umuntu
atihaye agaciro ntawundi ukamuha. Hari benshi bategereje kukakwima cyangwa se
gukoresha ko udafite agaciro kugira ngo babikoreshe mu nyungu zabo. Barahari bategereje,
baratubonye rero abanyarwanda, basanze tutiha agaciro. Niyo mpamvu buri muntu
wese, umwana uvutse ejo, umukobwa urangije, umuhungu urangije primaire akaza
kwigisha abantu hano reconciliation. So, iyi nama ikwiye kudufasha twebwe
abanyarwanda. Twitekerezeho, tunamenye ngo ibingibi dukora ntabwo ari ku neza
y'abandi bantu, kandi nta n'ubwo tubikorera kubera ko batubwira kubikora,
turabikora kuko ari ngombwa kuri twe kandi bidufitiye inyungu; nitwe bifitiye
inyungu ba mbere. Abantu bose bari hano, abanyarwanda muri hano n'abandi
nibwira ko mugomba kuba muri abantu bafite ubwenge, mutekereza nk'abandi
baturuka ahandi aho ari ho hose. Ntabwo ubwenge buva kuba umuntu asa cyangwa
irangi ry'umubiri we, ntabwo ari byo ! Imana twese yaraturemye iduha ubushobozi,
tugomba kubukoresha nk'uko yabuduhaye. Ubushobozi rero ubukoresha mu nyungu, mu
bintu byubaka, ntabwo ubukoresha mu gusenya, ubukoresha wubaka. Tugomba no
kwanga guhinduka ntabwo turi "Guinea pigs". Ntabwo abantu
badukoreraho "experiment" yo kutubwira ibyo tugomba kugerageza, ibyo
tudakora, nimutagira mutya turabima ibi, nimugira mutya turabahemba. Bagatwara
abantu aha ngo ni... "civil society" bakayigisha ngo uko igomba
kurwanya Leta cyangwa kuyanga. Barakwigisha kurwanya Leta yawe, ingaruka
zizakugarukaho nawe! Izabo ntabwo bazigisha, ntabwo bigisha umuntu uwo ari we
wese kurwanya Leta yabo. Kuki se ari wowe bibereye? Ariko bikwiye kuba
bitandukanye n'ikintu kiri "legitimate", kimwe cyo kuvuga ngo
turashaka kubona u Rwanda rukora ibintu bizima, turashaka kubona u Rwanda
rufite "institutions" za "Accountability", turashaka kubona
u Rwanda rwubaka "institutions" ziri "democratic" cyangwa
se zishyigikira "democracy". Ibyo ni "legitimate concern"
abantu baba bafite - OK ! Ariko ugomba no kumenya "ownership". Ntabwo
"democracy" nzakora ari iyawe ni iyanjye ! "Democracy" hano
mu Rwanda abantu ba mbere ifitiye akamaro ni twebwe abanyarwanda, mwebwe
abanyarwanda. It is not anybody else ! Usibye ko rimwe na rimwe iyo
ukurikiranye ubura ukuri kwabyo. Hari ubwo bakubwira gukora
ibintu, ukabikora byavamo ingaruka zitari nziza akaba ari wowe ubyishyura kandi
wakoze ibyo bakubwiye ! Hari n'ubwo ubigana batakubwiye ukigana ibyo
bakora bikaba bibi. Hari n'ubwo ukora ibyo bashima ahandi, wabikora
ntibabishime. So, bisa nk'aho bidafite n'igisobanuro kigaragara dukwiye kuba
tugenderaho. Ni yo mpamvu bigomba kugaruka kuri ba nyirabyo bakabigiramo
uruhare. Ingaruka mbi akaba ari we uzirengera. Ibyiza bivuyemo ni wowe
ubigiramo inyungu. Ariko n'ubundi niko bigenda; abantu nk'uko nabivuze ntabwo
bakwiye kuragirwa nk'inka. Abantu bariragira. Abantu bagira ibibagenga
bishyiriraho, bagira ubuyobozi, bagira abantu bagira uruhare mu bikwiye kuba
bibafiteho ingaruka. Icyo twifuza kugeraho muri iyi nzira yo gukora
"reflexion" ni ubumwe n'ubwiyunge n'icyabuze kugira ngo ubumwe
n'ubwiyunge tube tutabufiite cyangwa se icyabuze kugira ngo igihugu kibe
cyarageze muri Jenoside nk'iyo twabonye, bishingira na none ku banyarwanda
bamwe, bishingiye ku buyobozi bubi, bagiriye nabi abandi. Ibyo rero ndumva ari
byo mwakomeza kudufashaho mu nzira y'ubumwe n'ubwiyunge mu bitekerezo mutanga,
ari abanyarwanda bavuye hanze ari abari hano; usibye ko hari igikunze kubura.
Uko kubura k'ubumwe n'ubwiyunge, n'iyi Jenoside, abambere babigizemo uruhare ni
abanyarwanda ariko hari n'abatari abanyarwanda babigizemo uruhare; ahubwo sinzi
aho duhurira ngo badusobanurire icyatumye bagira iyo "contribution"
ifite izi "consequences" zimeze zitya uyu munsi. Bo igihe tuziyunga
na bo ntabwo ndakimenya ! Uwampa rwose ngo ababigizemo uruhare -ubwo ndavuga
"individuals"- njye ntabwo nkunda kuvuga, "kugeneralisinga"
ibintu gusa, ngo nitirire... n'udafite icyaha ngo nkimwitirire. Ariko
ababigizemo uruhare ("the architects"). Wa muntu waje agahimba
cyangwa se agashyiraho "ideology" ishingira wenda ku byari bisanzwe
bibuze mu banyarwanda kuko muri "society" yose wenda hari ibibuze
bigenda byubakwa uko "society" igenda ikura, itera imbere, abantu
bagenda nyine hari byinshi biba bibuze bakabishyira mu mwanya wabyo. Ariko
abaje bagahera ku byari bibuze noneho bakarushaho gukaza umurego wo kugira ngo
havemo ingaruka nk'izingizi sinzi ahantu duhurira mu buryo bwa
"reconcilitaion". Kuko dukwiye kugira aho duhurira... ntabwo
"reconciliation" ikwiye kuba gusa hagati y'abanyarwanda. kuko kugeza
n'uyu munsi ntabwo ibyo dukora tubyihariye gusa n'ibibazo bimwe tugifite n'uyu
munsi bimwe ni ibyacu ibindi ni ibyo duterwa n'abandi. Rero mu buryo bwa
"reconciliation" ngira ngo dukwiye kujya tugira aho duhurira, n'abo
tukagira icyo tubanenga, n'ubwo... bo bahora batunenga buri munsi - ibyo nta
n'icyo bitwaye ni byiza kuko batuma twimenya cyangwa se twishakamo icyo bavuga
niba ari cyo ngo tugikosore ariko bakwiye kwemera tukajya tugira aho duhurira
tukabereka ibibazo badutera bivamo kubura k'ubumwe n'ubwiyunge bw'igihugu
cyacu. Ibyo mu byo musesengura muzashake uko ukuntu twajya tubihuza na bo
umugabane wabo bakawufata bakawirengera. Ariko kuri twebwe noneho kuko ari twe
twifiteho ubushobozi kandi turi hano kuko dukwiye kugira iya mbere, gufata iya
mbere akaba ari twe dushaka uburyo ubwo ari bwo bwose bwo kugira ngo tubanishe
abanyarwanda, dusobanure -ikintu cya mbere cyo gusobanura- abantu basobanure.
Ese niba uvuga uwapfuye, yapfuye ate? Niba ... yishwe... nde? Hakavaho n'ikintu
cyo ku "generalisinga", gukora "generalisation". No muri
iyi minsi ishize ya "commemoration" ya Jenoside -njye nababwiye ko
mbabwira uko ntekereza- hari ikintu kimwe cyabaye kandi gikunda kwanduza
abanyarwanda kandi ari na cyo nyine kitugiraho ingaruka. Imvugo rimwe
i"generalisinga" isa n'ishyira abantu ho icyaha nk'abantu ntabwo ari
nziza. Ikibi cyabyo kandi ni uko tukiri ku rwego aho umuntu avuze ikintu iyo
ari kibi nk'ibyagiye bivugwa bitari byiza numvise byari ku maradiyo na
televiziyo -njye sinabibonye abantu barabimbwiye- ubwo ababibonye muzi ibyo
mvuga ibyo ari byo, cyangwa ababyumvise. Iyo uhagurutse uka-
"generalisinga" abantu. Now, icyo ni
kibi ku ruhande rumwe. Ku rundi ruhande ikibi kirimo kandi giterwa n'imyumvire
yacu itari myiza cyangwa mike ni uko n'ubyumvise atabona ko ari ikosa rya wa
muntu ubivuze bisa nk'aho ari abamutumye kubivuga. Icyo ubwacyo ni ikibazo. Iyo
uhagurutse uri umuntu ukavuga uti "abatutsi barakaba batya cyangwa
umututsi agahaguruka ati abahutu barakaba batya", ntabwo bifasha "reconciliation"
turiho tuvuga. Nta na sense bi-
"makinga", "logically" nta
n'icyo binavuze; kuko wananiwe gushyira ikibazo aho gikwiye kuba kiri.
Wacyitiriye abantu bose. Ariko noneho niba ari Kagame uhagurutse akabivuga,
kuki abantu batandeba nk'aho ari Kagame ukoze amakosa bakandebamo nk'aho ari
abandi bantumye. Urumva impande zombi zikwiye kuba zikosorwa mu bwenge
bw'abantu, mu mitwe h'abantu. Ntihakabeho "generalisation". Niba hari
ukorewe nabi, ufudikiwe, bijye byumvikana bimenywe, uwafudikiwe, byagenze bite?
Ni ukubera iyihe mpamvu? Ese niba yafudikiwe n'umunyamakosa nyine koko? Kuko
muri "society" -nabivuze ngitangira- habamo abanyamakosa, habamo na
"criminals", agenda akica umuntu. Niba umuntu yishe umuntu,
bikurikirane umenye niba yatumwe cyangwa yabikoze ku giti cye kubera ko ari
umunyabyaha. Niba ari umuntu ugiye hanze agakora "statement" atuka
abantu, bikurikirane umenye niba uriya muntu ari umunyamafuti ku giti cye
cyangwa se niba yatumwe ngo ajye kubivuga. Kuko nudashobora kubitandukanya,
urasa n'aho ugana muri ya nzira itari nziza ya "ideology mbi"; ishaka
gukurikirana umuntu icyo ari cyo kurusha icyo ashobora gukora cyangwa se icyo
yakoze. Ndibwira rero ko ibi byose abantu bicaye bakabisesengura bakajya mu
mizi yabyo, bishobora kudufasha gukemura ibibazo bisigaye n'ubwo hari byinshi
tumaze gukemura. Kuko ndibwira ko hari byinshi bimaze gukemuka ndetse byubaka
ubumwe n'ubwiyunge; ari inzego zagiye zishyirwaho, ari
"constitution", ari ibiyirimo... n'ibintu bimwe byagiye bivugwa ni
ibintu byagiye biganisha kubaka ubumwe n'ubwiyunge. N'ubwo hari abambwiraga ko
"constitution" ari ikintu ufata abantu babiri b'abahanga bazi
amategeko cyangwa umuntu wiyumvamo ubushobozi bundi wakwicara akayandika gusa
abantu bakayikurikiza ntabwo ariko bimeze nta n'ubwo ari nayo nzira twafashe
nta n'ubwo twayifata. Ibintu bigenga abantu, bigenga igihugu bikorwa n'abanyagihugu. Ibintu by'amategeko
nka biriya n'ibindi biteye nka yo, bikorwa n'abantu babigiramo uruhare ndetse
kuko ntabwo ari ibintu by'amategeko gusa, ni ibintu bijya no mu buzima
bw'abantu mu buryo busanzwe mu buryo bwa politiki n'indi mibereho. Nkagira ngo
rero nshimire abateguye iki kiganiro kandi nshima n'abazakigiramo uruhare ariko
mbasaba, ndangiza mbasaba, n'ibi byose navuze hari n'ibindi byinshi najyaga
kuvuga ariko wenda reka nere gutwara umwanya wose. Abanyarwanda tugomba
guhitamo ("we must make a choice") y'icyo dushaka kuba cyo n'uko
dushaka kubaho kandi biri mu bushobozi bwacu guhindura ubuzima bw'abanyarwanda,
bw'igihugu cyacu, tugatera imbere. Biranashoboka kubera ko hari amasomo
twavanye mu bibi byatugaragayemo dushobora gukoresha kugira ngo twubake igihugu
kizaza cy'ejo. Ushaka kwireba nk'umugatolika cyangwa nk'umuporoso, cyangwa
umututsi cyangwa umuhutu cyangwa iki, ibyo ajye abyambara nka costume gusa
ariko ntibikagire ingaruka ku bandi banyarwanda. Tugomba kumenya guhitamo rero.
Mu byo duhitamo muzabiganire hano, byongere ku byo dusanzwe tuganira cyangwa
dukora cyangwa ku byo tumaze kugeraho, turebe niba tutatera imbere nk'abandi
bantu tukava ku izina ribi ry'uko ubundi Igihugu cyari gikwiye kuba gifite
umuco umwe gifite ururimi rumwe, cy'abantu bamwe mu by'ukuri; kujyaho bigasa
nk'aho ari inyamaswa zitandukanye washyize hamwe zikaryana, ubundi ni ibintu
twari dufite mu bushobozi bwacu kuba twahanagura tukajya mu nzira nziza ariko
ngira ngo abantu bagiye biyambura ikintu cyo kwikunda cyane cyangwa se ubugome
busenya kurusha kureba ibyubaka ngira ngo ibyinshi twabigeraho.
Nkaba rero ngira ngo ndangize ibyo navugaga nshimira buri
wese, nshimira n'abana baduhaye ibitekerezo byabo, usibye ko bafite
n'uburenganzira rimwe kuzahindukira bakareba inyuma ibyo twakoze bakatugaya.
Kandi bafite inshingano yo kutazamera nka twe na bo bazarusheho gukora ibyiza,
ibyo tutashoboye gukora bazabikore. Uwo mwana azadutwarire ubutumwa ku bandi
bana, niko nababwira
Nagira ngo mbashimire mugire umunsi mwiza kandi muzagire
inama nziza.