GENERAL MAJOR PAUL KAGAME NIWE URI INYUMA Y’IHANURWA RY’INDEGE YA NYAKWIGENDERA HABYARIMANA :

UBUHAMYA BW’UWABIHAGAZEHO

 

1.      Maze iminsi nkurikirana amagambo yavuzwe ku byaha biregwa perezida Paul Kagame utegeka u Rwanda, nkumva abamushinja n’uko yisobanura yigira umwere. Ni ngombwa ko nanjye ntangariza abanyarwanda n’amahanga ko mushinja kumugaragaro, ngo ejo atazakomeza kubeshya igihugu cyose n’amahanga. Natinze kugira ibyo ntangariza kumugaragaro, kuberako aho nari ndi mu gihugu cya Uganda  ntabashaga kuhatangariza ibishinja Paul Kagame, yajyaga kunyicisha akoresheje ba maneko be. Njye muzi nk’umusirikare wabanye nawe  ndi mu bamurinda ba hafi cyane, mu gihe cy’imyaka hafi icumi, kugeza mpunze u Rwanda.

Imyirondoro yanjye

2.      Nitwa Aloys Ruyenzi, navutse tariki 1/3/1971 mvukira  mu gihugu cya Uganda ku babyeyi b’impunzi z’abanyarwanda. Muri Uganda niho nakuliye, ndahigira , kugeza ngiye mu gisirikare cya NRA (National Resistance Army) mu mwaka wa 1987. Ubwo namaze amezi 6 muri  basic training (amahugurwa y’ibanze), mpita ntoranwa mu bajya gukora amahugurwa mw’iperereza. Naryo narimazemo andi mezi atandatu. Nkiyarangiza noherejwe  muri North  ya Uganda nshyirwa muli 23rd Bn, ubwo nari I.S (Intelligence Staff). Nakozeyo igihe cy’umwaka umwe  ngarurwa i Kampala, mpamagajwe na DMI na Major Paul Kagame yari arimo, ngo nze mu yandi mahugurwa yisumbuyeho mu byitwa ”Intelligence and Self-Defense Course.” Icyo gihe ni nabwo natangiye kumenywa na Major Paul Kagame, ubwo yari Officer  akomeye muli DMI ya Uganda. Nahunze igihugu  nkora muli Republican Guard, ariyo unit irinda perezida Paul Kagame, nkaba nari Second Lieutenant, mfite Army number OP1460.

Kuva RPA (Rwandese Patriotic Army) itangira nari nyirimo.

3.      Intambara itangiye tariki ya 1/10/1990, nanjye natabaranye n’abandi, mbanza kuba muli 4thBn, ndwanira muli Park y’Akagera, kugeza aho tunesherejwe dusubira muli Uganda, dutangira intambara ya kinyeshyamba (Guerilla). Nakomereje muli Lima Combined Mobile Force, nyibamo, ari naho navuye njyanwa muli High Command Unit, nayigereranya n’ibyitwa Etat major ubu, uretse ko yo ahanini yarimo abarinda Major Paul Kagame. Nabanje gushyirwa mu ka gurupe k’abarashisha missiles, mpamara akanya gato, mpava njyanwa  mu barinda Major Paul Kagame.

 

4.      Aho ngereye mu barinda Major Paul Kagame, nasubiye mu kazi kanjye k’iperereza, ngahora hafi cyane ye mu bitwa close body guards. Igihe cyose yabaga apanga akazi ke ko kuyobora intambara, ntacyo yavuze, yategetse ko gikorwa cyangwa nta nama yayoboye mu karere ka RPA ngo mbure kumenya ibyavuzwe. Kenshi byavugwaga mpahagaze, kuburyo ibyo mushinja bitari amagambo y’amabwirano, cyangwa inkuru zizungurutse kure.

 

5.      Tumaze gufata leta nabwo, nongeye kwoherezwa mu mahugurwa yitwa ”Intelligence and VIP protection Course”(Ibyo kurinda abantu bakomeye nkaba perezida n’abandi). Tugarutse nasubijwe na none mu barinzi ba hafi ba Major General Paul Kagame. Aho intambara za Zaïre zatangiriye, nabwo nanjye noherejweyo, nk’uko Paul Kagame akunda kubigenza, buri gihe agira abantu be ba hafi yohereza mu mirimo itandukanye ngo ajye abona amakuru ahagije. Ntakantu na kamwe aba atakurikiranye. Izo ntambara nazibayemo, ndi ku kazi special ka Republican Guard. Ibyo nahaboneye n’ibyahakorewe bijyanye no kwica abaturage, nzagira uburyo buhagije nzabitangariza abanyarwanda n’isi yose. Nabyo ni amarorerwa uriya mugabo yakoresheje abasirikare be kw’itegeko.

 

6.      Yategetse ko imbaga y’abaturage irimburwa, nta mbabazi, ndetse n’abatabyitabiriye bavanyweho icyizere, abandi bicwa urusorongo, ngo batazamuvamo. Si aho gusa, n’intambara ziswe iz’abacengezi, nazo nazibayemo, haba mu Ruhengeri, haba no muli Gisenyi. Aho hose habereye irimbura-bwoko, nta gihe ntabirwanije bigeze aho ntangira no kwitwa umwanzi.

 

Impamvu zatumye mpunga Igihugu narwaniriye, kandi nkunda.

7.      Nkuko nabivuze, nabaye umusirikare wa RPA igihe cyose yatangiriye. Nayijemo numva mparanira ko akarengane gacika, haba mu gihugu, haba no ku babyeyi bacu, abavandimwe natwe ubwacu ngo dutahe mu rwatubyaye. Sinigeze numvako uko gutaha bizaba bisobanura kwica abo tuhasanze ngo dukunde dutegeke igihugu. Nyamara kwica nibyo nasanganye uwatuyoboraga, kandi ibyo ategetse ntibivuguruzwa niko ateye.

8.      Na none, nagize akaga ko gushyirwa mu bamurinda, bo, batanizerana ubwabo, kubera ko twese twabaga umwe ari maneko kuwundi. Nanjye ubwanjye nari maneko, ariko mbizi neza ko nanjye ngira abaneka muli bagenzi banjye. Iyo niyo mikorere yambere ya Paul Kagame, nawe ubwe njya mbona atiyizera nkanswe kwizera undi.

9.      Izo nzego z’iperereza, mu by’ukuri ntabwo zikora akazi k’iperereza rya gisirikare nkuko byitwa, ahubwo n’uduco tw’abicanyi kabuhariwe Paul Kagame yishyiriyeho, ku mibare ihanitse, kuburyo baberaho kwica, nawe agategekera muli ayo maraso. Biraruhije cyane rero nkuko nabivugaga hejuru, kubana nawe, ukanitwa maneko, kandi ukabaho utemera kwica kandi ariwo murimo wa ba maneko b’u Rwanda. Niba hagati aho batampitanye, nzabona umwanya uhagije wo gushyira ahagaragara ubwicanyi nzi bwategetswe na Paul Kagame, mbibona, mbyumva. Kuko ntabwo mbona nabasha kubyandika ku mpapuro nkeya.

10. Rero, kuba narinzi ko dutashye guharanira kwishyira ukizana by’abaturage nkasanga tugiye twese kuzagirwa abicanyi, narabyanze.

11. Nabyanze na none ariko ntafite aho mbihungira, kuko mu ntambara nta buryo bwo kuva mu karere ka RPA bwashobokaga, kuko uwafatwaga atorotse yicishwaga ifuni. Ibyo narimbizi sinari kubipima. Birababaje rero kuba narabashije gukomeza kwihanganira kubana n’umwicanyi muzi mureba.

12. Uko kutemera ubwicanyi bupanzwe, buhagarariwe kandi bushyizwe mu bikorwa kw’itegeko rya Paul Kagame, niko kwamviriyemo guhigwa, kuko kudakora ibyo abandi bategekwa bakabyemera wowe ukabyanga byafatwaga nk’ubugambanyi. Ndetse naje no guhigwa ngo ubwo ntemeranya nabo, bivuze ko nshobora no kubavamo. Kubera ibyo byose, nageze igihe ntangira guhigwa nitwa ko nkorana n’abitwaga negative forces. Njye kandi nari nzi ko abitwa gutyo ari interahamwe zaheze Zaïre. Narabifungiwe, banongeraho ndetse ngo nanafunguye Interahamwe ahitwa kuli Nkamira muli Gisenyi. Uretse ko nta na gereza y’interahamwe ihaba, nta niyo narekura nyibona kandi ihamwa kuba yarishe abantu. Nta mbabazi namba nabasha kugirira interahamwe (aha ariko simvuga ababyitirirwa bose akenshi bazira gusa ko ari abahutu).

13. Igihe nakoranaga na gendarmeri, aho hantu nafungiwe, abahafungirwaga babaga ari abakoze ibyaha bisanzwe, ahanini bishingiye ku masambu n’amatungo mu baturage bamburana. Nafunzwe tariki  8/6/1999, nzizwa ayo maherere, nyuma abamfunze nabo bibatera isoni barandekura, nsubizwa mu barinzi ba Major General Paul Kagame.

 

Nakorewe byinshi bigamije kunyivugana :

14. Nyuma yo gukomeza kunkeka kuko ntemera kwica abaturage nk’abandi, byageze aho hageragezwa uburyo bwo kunyica, ndasiwe mu mutego (ambush). Ubwambere, nasimbutse ambush mva ku Gisenyi, njya Kabaya, ubwo nari ndenze gato Mukamira, manuka Karago. Naburiwe n’umwe muli ba maneko twumvikanaga, mba ndarusimbutse. Icyo gihe hari itariki 13/4/1999.

 

15. Ubwa kabiri natezwe nabwo nkakizwa gusa n’Imana, ndetse nkanapfusha abasirikare 2 mu bandindaga, umwe witwaga pte Kabera James, undi witwaga pte Hodari w’umugogwe, hari tariki 15/5/2001. Icyo gihe nari ntumwe ku Gisenyi ku kazi ka Gisirikare, ndasirwa hafi yo mu makorosi ya Buranga ngiye kugera Ruhengeri. Nabwo nari nabimenye kuko akazi nari ntumweho, sinibaza impamvu kasabaga ko arinjye ujyayo, uretse ko ntajyaga no kubyanga kubera itegeko. Nakurikijwe imodoka, igenda iranga aho ngeze, inabwira abanteze ko ngiye kubageraho. Bo ntacyo batakoze kuko Landcruiser narimo barayishwanyaguje, banyicira abasirikare, njye mvanwamo n’Imana.

 

16. Ubwanyuma, ari nawo munsi nahise mpunga, hari tariki 18/11/2001, ubwo wari umunsi ntarengwa, nagombaga kwicwa, kandi byari byashinzwe utugurupe tubiri, kuburyo kamwe ni kampusha akandi kanyica. Nabibwiwe n’umwe mu bacuze uwo mugambi, ati ntacyo dupfa, kiza amagara yawe, utagiye amaraso yawe mubazayabazwa sindimo. Uwo munsi nibwo natorotse mpungira Uganda.

 

17. Ntibabashije guhita bumva imihungire yanjye, babanza kumfungirana ahantu (muri CMI : Chieftaincy of Military Intelligence) bambwira ko ari umutekano wanjye, ariko nasanze kwari ukunyigaho gusa. Iyaba ari umutekano wanjye gusa, ntabwo bari kumvana aho bari barampishe. Ahubwo, aho bamenyeye neza koko ko nahunze mpigwa nibwo bandetse ngo nshake aho nibera hampaye amahoro. Nasanze muli Uganda ntabasha kuhaba kubera ko inzego z’iperereza z’u Rwanda zihakorera kurusha ngirango n’iza Uganda ubwazo. Ikindi hari benshi bahashimuswe bagezwa mu Rwanda bakaba tortured, bakicwa nabi. Nibwo nafashe inzira yo gukomeza ubuhunzi bwanjye. Ubu nageze aho mbasha kuvuga amarorerwa yakozwe na General Major Paul Kagame, n’agaco k’abicanyi yishyize impande n’impande. Nashatse kwongera izi mpamvu zo guhunga kwanjye ku buhamya kugira ngo humvikane akaga umusirikare wa APR utaremeraga gukora ibyo Kagame ashaka, ukuntu yahigwaga benshi muli bo bakaba baranishwe. Bityo, buhoro buhoro, ikosa ryo gufata abasirikare bose b’abatutsi nk’abicanyi bizagenda bishira mu myumvire ya benshi.

 

General Kagame yakoze amarorerwa, agomba kubiryozwa

A. Ndabanza mvuge uko muzi:

18. General Major P. Kagame, muli kamere ye, atandukanye n’abandi bantu. Agira umujinya w’umurandura nzuzi, umwe umufata akanagera aho amenagura ibintu mu nzu. Ni umuntu utavugirwamo narimwe, icyo avuze ntaburyo nabuke aguha bwo kuba wagira icyo wongeraho. Nabanye nawe, nta nama agirwa, icyo ategetse ni icyo. N’iyo ahamagaye abantu ngo baze mu nama, ntayo bakora uretse kubabwira ibyo yapanze gusa, sinzi niba iyo ari inama. Kagame, akunda kwica cyane, kuburyo iyo umwe mubamuba hafi avuze ati naka ko twumva atavuga byiza Afande? Ibyo birahagije, igisubizo ababaza icyo barindiriye ngo bice icyo kijinga?

 

19. Kagame abasha kumara ukwezi ataraseka na rimwe, arara amajoro, atukana, ashihurana. Ntawe adakubita, uwariwe wese iyo ahamagawe iwe, aza atitira, keretse abatoni be ba hafi nka General Kabarebe. Ubundi abandi kugeza no kuli ba Col Ndugute yarakubitaga tukumirwa. Akunda cyane kumena amaraso, kuko njye iminsi yose nabanye nawe, byaramuzinduraga, akajya no kureba aho DMI yafungiye abantu, rimwe na rimwe akanahagarikira uko bicwa. Ndibuka nk’ahantu i Muhura we ubwe yigiriye kuli 12.7mmAAC iri ku jeep ya escort arasa isoko ry’abaturage. Ubwo hari mu ntambara mu 1994. Anategeka abasirikare kubarashisha imbunda zose bafite. Biratangaje rwose kubona umuntu wari umukuru cyane hejuru iyo, ajya kwiroha mu kwica abaturage buzuye isoko, we ubwe akarasa aseka cyane. Guseka kwe ntibiterwa n’uko yishimye ahubwo iyo yishe nibwo aseka.

 

20. Kagame akurikirana buri kantu, n’ubwo zaba patrols z’abasirikare rwose, ibyo bavugana kuturadiyo twabo aba abumviriza.

 

21.  Iyo afite umwanya byose arabyikurikiranira. Buri munsi, mu gitondo na nimugoroba, atumaho ba signalors be (abakoresha amaradiyo ya Gisirikare), agasoma za messages za gisirikare. Kenshi nawe akohereza amabwirizaye bitanaciye ku mukuru w’ingabo. Ndashaka kwerekana ukuntu buri kantu kose kakozwe na RPA, byanze bikunze biba byategetswe nawe. Uretse nk’ibyaha bisanzwe by’umuntu ku giti cye, ariko ibijyanye n’imirwano byose, niwe uba yabitegetse. N’abo afunga, cyangwa yafunze kuva na kera, bivugwa ko bafungiwe operations, ni abatabashije gukora uko yashakaga. Ingero ni nk’abasirikare bafungiwe ibyaha bya operations. Abo ntibaba bafungiwe ko bishe abaturage, ahubwo baba bafungiwe ko batabashije kurigisa imirambo yabo. Icyo kuri we nicyo cyaha, naho kwica byo, urusha abandi kwica benshi kandi akanazimiza imirambo, uwo bidatinze aba yabaye General cyangwa Colonel.

 

22. Ikintu kindi General Major Paul Kagame yisangije wenyine ngira ngo kw’isi, ni uko igisirikare cyose yagihinduye ba maneko. Iyo hazwi 5, haba hari abandi nka 20 batazwi. Kandi bose bafite inzira ziciye ahandi bakamugezaho amakuru. Ni umunyamayeri, avanze n’ubugome buhanitse. Ntabwo amayeri ye ajya ashira. Afite abasirikare yitoranirije akoresheje imibare ye, kuburyo bakora akazi ko gusohoza imigambi ye nawe akabarinda icyabahungabanya. Bose yabahinduye abicanyi, kuburyo ntanuwatinyuka kumuvaho kuko aho bajya hose batabwa muli yombi. General Kagame ni intabikangwa , nta mpungenge agira mu buzima bwe, akora icyo ashatse, akanerura, akishongora cyane. Asuzugura abantu, kandi imbere ye, benshi abita abajinga (ibicucu). Mu kazi ke General Major Paul Kagame kuva mbanye nawe, ntiyibuka no kurya, aryama saa munani z’ijoro, akabyuka saa kumi n’imwe. Niko abaho, asinzira gake cyane. Nta nshuti magara agira, ahinduka nk’igicu.

 

B. Ndavuga bimwe mu byaha bikomeye yakoze cyangwa yakoresheje igisirikare yayoboye kugeza ubu.

23. Yatanze amategeko yo kurasa indege yarimo ba perezida Habyarimana Juvenal w’u Rwanda na Ntaryamira wa Burundi.

24. Narumiwe numvise yiha kubihakana. Numvise amakinamico kuli radiyo-rwanda no muli za radiyo mpuzamahanga. Numvise abantu b’abasiviliyani nka Minister Charles Muligande, asobanura iby’abasirikare babaye Kigali n’abatabayeyo, avuga ngo RPA ntiyarashe indege ya Habyarimana.

25. Reka nanjye mbivuge, njye inama ya nyuma yo kurasa indege yabaye mpahagaze, hari kuva saa munani n’igice kugeza saa cyenda n’igice(2.30pm-3.30pm). Ibyo ni inkuru nahagazeho, abayirashe ndabazi, nabanaga nabo mu High command. Ni 2nd Lt Frank Nziza, na Cpl Eric Hakizimana.

26. Ibyo si amagambo, ni ibyabaye bipangwa, bitegekwa mpagaze aho. Iyo nama yabaye ari tariki 31/3/1994. Inama yari iyobowe na Generali Majoro Paul Kagame ubwe. Abandi ba ofisiye bari bayirimo ni Col Kayumba Nyamwasa, Col Théoneste Lizinde, Lt Col James Kabarebe, Major Jacob Tumwine na Captain Charles Karamba. Niyumviye ubwanjye Paul Kagame abaza Col Lizinde raporo y’aho ibyo yashinzwe bigeze. Niboneye kandi ubwanjye Col Lizinde ahereza Paul Kagame ikarita y’ahantu hatoranijwe mu kurasa indege ya Habyarimana ...  Ntabwo nshaka kwica iperereza ry’abarikora, naba mpaye amahirwe abo bicanyi yo kwitegura, cyokora umunsi inkiko zakeneye ko nza kuzitangamo ubuhamya, nzitaba mvuge akari imurore igihe cyose nzaba ntaricwa.

 

C. Amategeko yo kwica abaturage kuva igihe cyose nabereye  mu High command, ndi hafi ya Paul Kagame  narayumvise.

27. Yatanze incuro nyinshi amategeko yo kwica abaturage benshi bashoboka. Ibyo byabereye ahantu hose muli Byumba, Ruhengeri n’ahandi mbere ya genocide yakorewe abatutsi. Ndetse no mu ntambara yanyuma ya 94, muli genocide, yategetse neza mpari uko abaturage bazicwa, cyane cyane uturere twose tw’Umutara, Byumba na Kibungo. Ibyo yabikurikiranaga nk’uwogeza umupira. Ibyo rwose yanabikoresheje abasirikare bamurinda bwite. Ibindi abitoraniriza ababikora ba DMI.

 

28. Amabwiriza yahaye ba Members ba High Command, y’uko Units zabo zizica mu buryo bupanzwe, ibyo narabyumvaga. Ubwo hari igihe yategekaga ko indege ya Habyarimana iraswa. Hari hamaze igihe hari inama zo kwiga igitero cyanyuma. Nari nasigariyeho maneko mukuru Lt Silas Udahemuka wari wakoze accident. Ntaho nari nimiriwe, byose narabyumvise. Uko yategetse ko ahantu hose bazajya barundanya abaturage bakicwa, babanje kubabeshya ko bagiye guhabwa ibyo kurya, cyangwa ngo baje mu nama y’umutekano, ayo mayeri yose ayabwira ba senior officers nari mpari. Hakozwe itsembabwoko rwose ry’abaturage, aripanze kandi arihagarikiye. Si ibyo gusa, sinzi icyo yapfaga n’abihaye Imana, kuko nabo aho bishwe hose, baba umwe umwe, baba benshi ikivunge, burigihe ba Cos (Commanding Officers) babaga babanje kumubwira bamumenyesha ko aho bageze bahasanze abihayimana benshi, itegeko rye akababwira ngo nibabice nibo bazabateza ibibazo intambara ishize. Nanakurikiranye ikiganiro yagiranye na Lt Col Fred Ibingira, amutegeka kwica abasenyeri n’abandi bihaye Imana b’i Kabgayi. Nanone, nakurikiranye amabwiriza ye ategeka ko hicwa abapadiri n’abandi bihaye Imana bavanywe ku Rwesero, bakajyanwa kwicirwa Karushya.

 

D. Imbarutso yo kurimbuka kw’abatutsi. Nari nshinzwe kwakira reports zanditswe ziva hirya no hino mu Rwanda .

29. Izo reports zose zavugaga ko harimo hategurwa ubwicanyi ku batutsi, kandi ko umunsi habonetse imbarutso abatutsi bose bazatikira, nyamara abirengaho akora ihano. Abasirikare kabuhariwe bacu babaga batumwe mu Rwanda imbere bose batangaga reports ko hakozwe ikosa abatutsi bashobora gushira. Nyamara yabirenzeho abireba. Hari umusirikare numvise ashinja ko abatutsi bazize Kagame, maze minister Muligande arabihakana, ariko se ahubwo yabeshye iki, ko Kagame yavugaga ngo abatutsi b’indani ni ibipinga byanze guhunga. Gupfa kw’abatutsi bo mu gihugu ntagahinda byari bimuteye, kuko na forces zose yakoreshaga kujya kwica abaturage ahantu hose hamaze gufatwa, iyo abongera kubandi  barwana bari gukiza benshi. Yagize inyota y’ubutegetsi yibagirwa ubwoko nawe avukamo. Nimbishobora nzifashisha bagenzi banjye dushyire  ahagaragara amarorerwa yose y’itsembabwoko Kagame yategetse ko akorwa. Andi yo nawe yayikoreye ubwe. Narebesheje amaso yanjye ategeka guhamba mu byobo rusange abaturage yicishije i Byumba, Muhura, Murambi, n’uko yategetse ko abahambwe batabururwa bakajyanwa gutwikirwa hirya no hino mu gihugu. Kenshi byabereye Gabiro, Nasho, Nyungwe, Masaka, Kami, Gitarama mu Kigo cya gisirikare, n’ahandi henshi nka Mukamira n’ahandi. Hari n’abapakirwaga ama kamyo, bakajyanwa hamwe muli aho mvuze hejuru.

 

E. Yateje intambara zigwamo inzira karengane nyinshi nyuma ya 1994.

30. Uretse kandi n’intambara yo kuva mu 90-94, yanateje izindi hirya no hino nka Zaïre incuro ebyiri, na n’ubu agikomeje.

 

31. Yategetse kandi abasirikari be, bayobowe na Kayumba Nyamwasa, n’abandi bayobozi bakuru mu ngabo, kurimbura abahutu muli Ruhengeri na Gisenyi. Nabonesheje amaso yanjye ibibunda bya rutura, za kajugujugu za gisirikare, zirashishwa abaturage, bazizwa ibyaha byakozwe n’abacengezi. Kenshi bikanaba urwitwazo abo bacengezi batanahageze, cyangwa bamaze kwiruka baneshejwe. Nyuma yaho, hagatangwa amabwiriza yo kwirara mu baturage, bakicwa urubozo.

 

32. Ntiyagarukiye aho, kuko n’abo mu bwoko bw’abatutsi b’abagogwe n’abanyamulenge bose yarabatikije, byose kugirango inyungu ze zo kwiba Zaïre zikomeze zigerweho. Kubivuga mu magambo nk’aya bigaragara ko byoroshye, ariko yakoze ihano, yamarishije imbaga y’abanyarwanda n’abanyekongo, kandi amoko yose. Ibi nabyo nzafatanya n’abandi biyemeje kumushyira kukarubanda, twandike ibyo tuzi byose, kuko niba turi Inkotanyi, nta kibi cyakozwe nabamwe mulizo tutazi. Abantu bitegure ko ibyaha byose byakorewe ku butaka bw’u Rwanda na Zaïre bizajya ahagaragara. Bizaba isomo kuri benshi, kuko ikibi uragihishira, ariko cyo nticyihisha.

 

33. Ndanaboneraho kubwira abandi nabo barwanya leta iriho, ko bagomba guhagarika impamvu zose zituma abaturage bapfa bazizwa inyungu za politiki bo batanazi. Buri munyarwanda amenye ko uko amarorerwa ya Paul Kagame atangiye kujya ahagaragara nyuma y’imyaka cumi n’ine atangiye, ni isomo ko n’abakora bibi ubu, batazatinda gushyirwa ku karubanda, bakazashyikirizwa inkiko. Ese bibamariye iki gushimishwa no kwica, no kwicisha abanyarwanda, maze nabo bakazafatwa bagasazira mu minyururu?

 

F. Kwanga no kubuza gutabara abatutsi bari mu kaga muli 1994.

34. Ntabwo nanone nakwibagirwa akaga gakomeye Paul Kagame yataye mo abanyarwanda bo mu bwoko bw’abatutsi, abavandimwe basangiye amaraso, bamwe akabiyicishiriza, abandi akabateza interahamwe zikabarimbura, akabuza n’abari kubatabara. Ibyo na n’ubu, ntabwo yabiretse, kuko uko yakoze ayo makosa ku batutsi bo mu Rwanda, niko arimo anabikora ku batutsi b’abanyekongo. Ese ubwo bwoko bw’inyakamwe mu gihugu gituwe n’amoko magana, arabateraniriza iki, ngo bazabe abanzi b’igihugu cyose, bahigwe na buri mu nyekongo? Ese iyo ni ineza kuba tutsi koko? No mu Rwanda, ntakindi akora cyiza kitari guteranya abanyarwanda, abeshya ko yunga ku gahato. Ibyo akora, bizongera bivemo kurimbuka kw’abanyarwanda, kandi abatutsi nitwe tuzahashirira kurushaho, kuko n’ubundi dusigaye turi mbarwa. Ndamwamagana rero nivuye inyuma, nasigeho gukomeza kutwica, kutwicisha, no kutugira amaturufu arisha aho agiye gukina politics ze. Nareke abanyarwanda n’akarere kose bagire amahoro. Nkuko nakomeje kubivuga hejuru, njye na bagenzi banjye bagize ubutwari bwo kwitandukanya n’igisirikare gikoreshwa amarorerwa ku nyungu y’agaco k’amabandi n’abicanyi, tuzagerageza gukusanya ingufu zacu, twandike, kandi tuvuge mu buryo burambuye neza, amarorerwa yose yakorewe abanyarwanda, ategetswe, ahagarikiwe, cyangwa abwirijwe na General Major Paul Kagame. Nirinze kwandika ibibazo bijyanye na politiki, uko akandamije igihugu ababindusha bazabivuga ariko nanjye igihe nzaba mbishoboye ntibizambuza kuvuga ibyo niboneye.

 

35. Nzi neza ko ikibazo umuntu wese uzabona iyi nyandiko azibaza, ari impamvu umuntu nkanjye w’umututsi waturutse Uganda, bikaba binavuga ko dutoneshejwe yemera kuvuga amabanga nk’aya.

 

36. Kuri jye si amabanga ahubwo ni amarorerwa. Hari benshi, babonye aho bavugira nabo bavuga nk’ibi ariko nta muntu uri mu Rwanda n’umwe watinyuka kuvuga ububi bwa Genaral Major Paul Kagame haba mu Rwanda cyangwa mu gi hugu cya Afurika ngo areke kwicwa. Kuba mbashije kubivuga ubu ni uko mbonye aho mbivugira. Sinirengagiza ingaruka umuryango wanjye uzagira, bazicwa cyangwa bazatotezwa. Niyemeje kubivuga kuko kutabivuga ni ugukomeza kumarisha ku maherere imbaga y’abanyarwanda batabarika. Icyifuzo cyanjye ni uko amahanga yahagarika gushyikira General Major Paul KAGAME mu kwicisha abantu hejuru y’inyungu ze bwite n’agaco k’abantu akoresha byose akaba abyitirira abatutsi.

                                

Norway, 05/07/2004

2nd  Lt Aloys RUYENZI

(Signed)

Contact :aruyenzi2000@yahoo.com