Ubuhamya bwa Abdul RUZIBIZA
RUZIBIZA J- ABDUL
Birkenesveien 62
4647 Brennåsen
NORGE
PS : Nahisemo
gutanga ifoto
yanjye n’aho ndi kugirango
ibyo mvuga bidafatwa nka tract,
cyangwa benshi batibaza ko bivugwa
n’abantu batoragurwa ku muhanda
nkuko Perezida Kagame yabitangaje i Bruxelles.
Nyuma yo kumva ko iperereza
kw’ihanurwa ry’indege yarimo Perezida Juvénal Habyarimana na mugenzi we w’u
Burundi hamwe n’abandi bantu 9 bose bakomoka mu bihugu 3 bitandukanye :u
Rwanda, u Burundi, na France, iyo ndege ikaba yari iya gisivili kandi igendera
mu karere kataberamo imirwano, ibinyamakuru , amaradiyo na za televiziyo
mpuzamahanga zihutiye gutangaza iyo nkuru. Kubera ko bamwe muli abo banyamakuru
Nyamara, nkurikije uko
inkuru iba igenda ikura bitewe n’uburyo yandikwa, nsanga ari byiza kwivugira
ubwanjye ibyo nshaka kuvuga, kuruta kubivugirwa mu buryo ntabyivugiye. Ku
maperereza yakozwe, ntabwo nkora mu bucamanza, narabajijwe nsubiza ibyo nzi
ibindi byasubijwe n’abandi nabo babajijwe bafite ibyo bazi. Niba nubahuka
kuvuga nuko bagenzi banjye bo badafite aho bavugira kubera gutinya ko Kagame
yabahitana, kuko si ubwa mbere abikoze.
Njye rero ibituma mpisemo
kuvuga, ni ukugirango ngire ubuhamya ntanga kubijyanye n’Itsembabwoko ryakorewe
abatutsi, ubwicanyi bwakorewe abahutu mu ntamabara FPR/APR yarwanye nanjye
ndimo. Nkeneye kandi ko benshi mu banyarwanda, n’amahanga basobanukirwa
kubyabereye mu
Mu gihe twitegura kwibuka
abacu batikiriye mw’itsembabwoko, ni byiza ko uko kuri kumenyekana, nyuma
y’imyaka 10 Kagame yiyita umucunguzi w’abatutsi kandi ariwe watumye kubarimbura
bishoboka, ndetse akanatubuza kubatabara twari tububishoboye.
Kumugereka w’iri tangazo
hariho ubuhamya bugenewe uwariwe wese ukeneye kumenya ukuri kubyaberaga hakurya
mu z’amarere. Mbivuga ngamije ko abanyarwanda bafashweho ingwate y’ikinyoma
cy’uko itsembabwoko ryahagaritswe n’umuntu babohoka, bakamenya ukuri nyako ku byabaye.
Bishobora gutuma kwiyunga kw’abanyarwanda bishoboka.
Murakoze
ABDUL RUZIBIZA
Se
Itariki
Nyuma
yo gutangazwa ko iperereza rijyanye n’inahurwa ry’indege ya gisivili yarimo
abantu 11 harimo abategetsi n’abasirikare bakuru, abanyarwanda, abarundi
n’abafaransa, muli abo bose hakaba harimo n’abaprezida
babiri, Juvénal Habyarimana w’u RWANDA na Cyprien Ntaryamira w’u BURUNDI,
itangazamakuru ntanasobanukiwe aho ryavanye iyo rapport irambuye, ryatangaje
byinshi.
Kubindeba
njye, ngiye gutanga ubuhamya ku mikorere ya FPR n’igisirikare cyayo cya APR
kuko byombi nabibayemo mbere yo gufata inzira y’ubuhungiro. Ikibinteye n’uko
aho iyo nkuru igeze mu rwego rw’itangazamakuru, kuryoshya inkuru no kumvugira
amagambo ntigeze nivugira bituma abafite urwitwazo rwabo babona aho bahera
bahakana ukuri ku byabaye.
Nitwa
RUZIBIZA, wabatijwe Vénuste ndi umwana. Aho ntangiriye kwitabira
akazi k’Umuryango niyita ABDUL nk’izina ryo kwiyoberanya (nom de code), mbana
naryo kugeza ngiye mu gisirikare muri 1990. Impamvu zabyo ni uko mukujya mu
gisirikare, twagendaga duherererekanwa n’abanyamuryango kuzageza tugeze mu
karere k’Inkotanyi. Aho ugeze wasangaga izina ryawe rya Code ryahagutanze. Iyo
wabazwaga uko witwa ukavuga iritazwi wicishawaga ifuni. Wabaga uri umucengezi
mu système ya FPR. Nyuma aho mpitiyemo kujya mu muryango w’abarokore,
nkanabatizwa, nahisemo kwitwa Josué. Ayo mazina yose rero njye nta
narimwe mpakana ko ndikoresha. Mu gisirikare, imyaka yose nahamaze nitwaga
RUZIBIZA ABDUL. Nahunze igihugu nijoro tariki 3 zishyira iya 4 z’ukwezi kwa
kabiri 2001. Nari mfite ipeti rya Lieutenant , numero yanjye ya gisirikare ni
OP1920.
Mvuka
ahitwa i Gitagata muli Komini ya Kanzenze mu Bugesera. Mvuka mu bwoko
bw’Abatutsi, mu muryango w’Abanyiginya, mu nzu y’Abahindiro. Mama akaba nawe
ari umututsikazi, w’Umutsobe. Kumpande zombi rero ndi umututsi kandi ndi imfubyi.
Ababyeyi banjye n’abo tuva indimwe 6 bose bazize itsembabwoko ryo mu 1994. Ibyo
rero mvuga kandi nakomeje guhagararaho, mbivuga nk’umusirikare kandi umwe
mubari bagize umuryango wa FPR, umwe mu basirikare ba APR babaga mu turere
tw’imirwano, nkanabivuga nk’umututsi. Ahanini ndagirango abazabasha gusoma iyi
nyandiko bazabashe kumenya ukuri kuli bimwe ariko bikomeye mu byaranze urugendo
rurerure FPR yatangiye ariko yageza aho kubohora igihugu igakora ikosa ryabyaye
ishyano rya Génocide.
1.Intambara
yo kurwanya leta ya Habyarimana nemera ko yari ngombwa kuko hari uburenganzira
yimaga benshi mu benegihugu biganje mu batutsi. Nemera ariko ko n’inzira zindi
zitari intambara zari kugeragezwa mbere yo kwegura imbunda. Nyamara, ntahandi
twari kuzavana intwaro zo gutangiza urugamba iyo tudakoresha iza NRA, kuko
nicyo gisirikare kiri mu gihugu cyabashaga kudufasha. Ntawumenya uko ubutegetsi
bugenda buhinduka twagombaga gukora vuba. Imibanire bwite y’umunyarwanda mu
gisirikare cya Uganda n’abene gihugu, kenshi n’agasuzugoro abanyarwanda bari
batangiye kugaragarizwa mu gihugu barwaniye, ni impamvu imwe ikomeye yabashije
gutuma habaho kuva ku butaka bwa Uganda , hatabayeho kwihanganira imishyikirano
yajyaga no kumara wenda imyaka yanarenga 5.
2.Nemera
ko habaye itsembabwoko, ryakorewe abatutsi, rigambiriwe, riteguwe
n’abayobozi bakuru b’igihugu, n’inzego z’umutekano z’igihugu. Ryashyizwe mu
bikorwa n’abaturage b’abahutu, uretse ko hari n’abatutsi bacye cyane
baryitabiriye barigize abahutu. Nemera ko ritari kuzashoboka na rimwe ritabonye
imbarutso, kuko n’ubwo abahutu bari kuba basaze, ntibyashobokaga ko babyuka mu
gitondo ngo batyaze imihoro birare mu batutsi babatemagure, kugeza kuli
miliyoni yose. Nemera kandi ko FPR ikoresheje ingabo zayo za APR, yishe,
ibigambiriye kandi bitegetswe, binahagarariwe n’umuyobozi wazo Paul Kagame. Nanone
kandi, nemera ko itsembabwoko ryabaye uruhurirane rw’insobe rw’ibibazo byari
byatewe n’intambara, cyane cyane mu myitwarire ya APR mu turere yabaga
yarigaruriye. Ibi nzaza kubisobanura nyuma.
3.Nemera
kandi mpamya koAPR yishe abantu b’amoko yose, nk’uko ndibubyerekane, igamije
kuzageza igihugu ku kajagari kazayishoboza gufata leta, kabone n’ubwo imbaga
y’abantu yari kuba yarimbutse.
4.
Nta na gato nemera ko FPR n’ ingabo zayo za APR nanjye narimo yigeze ihagarika
itsembabwoko. Ahubwo nemera ko twabashije kumenesha ingabo za FAR, interahamwe
n’impuzamugambi za CDR n’urubyiruko byakoranaga, bityo ingufu zari zirinze leta
y’abatabazi zicitse dufata leta. Ibyo nabyo ndabisobanura.
5.Nemera
kandi mpamya ko ahantu hose hagiye hashyingurwa abantu benshi bapfiriye rimwe
batabaga byanze bikunze ari abatutsi, kuko nzi aho inkotanyi ubwazo zishe
abantu zikabarunda hamwe, zikabavanga n’imirambo y’abatutsi, ubu bose
bagashyingurirwa hamwe bitwa abatutsi.
6-
Nemera ko iyo FPR ibishaka nta Génocide yari kubaho. Nemera n’iyo bibaho leta
n’interahamwe zigashaka kwica abatutsi mu rwego rwa Génocide, APR yari imaze
kugira imbaraga zituma twari gutabara aho gupfa miliyoni wenda hagapfa
nk’ibihumbi ijana gusa. Bivuze ko APR yabujijwe gutabara kandi yari ibishoboye.
Ndaza gutanga impamvu .
7.Nemeza
ko nyuma y’aho dufatiye leta, n’ibikorwa byakurikiyeho, kwica abaturage,
gufunga abandi, n’intambara ya Zaïre, bidashobokera ubutegetsi buriho ubu guca
imanza zitabera, kuko abaca urubanza nabo barimo benshi cyane bakoze cyangwa
bakoreshejwe amarorerwa n’Umugabo umwe, wategekaga uko ashaka, ariwe Kagame
Paul, ubu utegeka igihugu.
8.Nemeza
mbivanye ku mutima ko ibivugwa ku ruhare rwa perezida Paul Kagame ku mategeko
yatanze yo guhanura indege ya Habyarimana, ari ukuri, ntabwo ubuhamya bwose
buvugwamo bwatanzwe nanjye, kuko ntabyo nashobora, sinabashaga kuba ndi ahantu
hose ngo mbe narabonye ibivugwa byose kandi ngo mbe narabihagazeho. Ahubwo
ubuhamya bwatanzwe n’abantu batandukanye, abahunze ndetse n’abatarahunze. Njye
wiyemeje kuvugira ku maradiyo na Televiziyo mpuzamahanga, nkaba narabikoze kuko
mfite aho mvugira. Ntawe uyobewe ko uretse no kuvuga, n’uwatekereza kuzavuga ibishinja
Afande, yicwa atarabasha kuvuga. Inkiko mpuzamahanga cyangwa abandi bazaba
babifitiye ububasha bahabwa n’amategeko, bakaba bemeza ko icyo gikorwa cyo
guhanura indege cyabaye, bafite impamvu n’ibimenyetso bo babona ko bihagije
kwita Kagame ko ariwe wabikoze cyangwa watanze itegeko ryo kubikora. Abo
tubarekere igihe, ubihakana n’ubyemeza bazahurire mu nkiko. Njye mvuga aho
ngarukiriza, abandi bagakomeza bityo bityo.
9.Nemera
ko abanyarwanda bamaze imyaka 10 bategekwa gisirikare kinyeshyamba, aho
ntawizera uwundi, aho ntawe utinyuka kuvuga ukuri uko akubona, aho ntawe
ubwirwa uruhare rwagizwe na FPR mu ntambara twitaga iyo kwibohoza. Benshi
basobanukiwe neza uko iyo ntambara yarwanywe, byatuma hari byinshi bumva
intandaro zabyo, maze no kwiyunga bikazahera ku kuri kuzaba kwashyizwe
ahagaragara.
10.Nemeza
mbivanye kumutima ko abirirwa baririmba ku mateleviziyo na za radiyo, mu
bategetsi bakuru b’igihugu, ko ibivugwa atari byo, ko abarimo bavuga ari
manipulation ya leta y’abafaransa, ko ari abashaka kujijisha rubanda kuko
badafite uko basobanura ukuri kubyo bakoze. Perezida Kagame we yaravuze ngo utwo
dukurukuru abantu bagenda batoratora bakaturemekanya ntacyo tuvuze. Siko ko
njye mbobona, kandi ntazatinda kubona ko yibeshye, uretse ko kwibeshya kwe
kwagiye kurimbura imbaga.
Nta
mateka nirirwa njyamo, ariko FPR n’uruhurirane rw’udushyirahamwe dutoduto tw’abanyarwanda
bari barahungiye hirya no hino mu bihugu bitandukanye.Ahanini aho nibanda ni mu
rubyiruko, abana bato rwose, uhereye nko ku myaka nka 15 kuzamura, hirya no
hino mu mashuri, mu Burundi, Tanzania, Zaïre na Uganda. Abo ni nabo bavuyemo
ingabo. Mbere, abambere bagiye muli NRA, abandi baza intambara yaratangiye.
Igikuru ni uko abakiri bato twari twarakuze twumva ko abatubanjirije aribo
Inyenzi bashobora kuba baritwaye nabi ku buryo batabashije kugera ku ntsinzi
baharaniraga. FPR rero yatangiye mu mitwe y’abato twumva byinshi bizikorerwa
n’urubyiruko, bivuze ko bizanakorwa n’Ingabo kuko nubundi abo basore bose
ntayindi gahunda batekerezaga uretse kuzajya kurwanira igihugu cyabo. Mu
magambo magufi abantu bari biteguye ko byinshi bizakemurwa gisirikare kandi ko bizagenwa
n’igisirikare. Niyo mpamvu uyobora ingabo, Kagame, yumvikanaga nk’ukomeye
kuruta Perezida wa FPR ubwe.
Njye mbere nambere ibi nabibonyemo ikosa kuko
ingaruka zabyo zose nanubu ziracyakomeza kuko na magingo aya iyo myumvire
ntiyahindutse. Igisirikare n’inzego zacyo z’iperereza nibyo biyoboye igihugu
kugatuza
Ku kibazo
kijyanye n’impamvu zatumye FPR, aribwo yari ikinamara kujyaho, itihanganye gato
ngo nibura imishyikirano y’Urwanda na Uganda ku bireba uburyo bwo gukemura
ikibazo cy’Impunzi z’abanyarwanda ibanze inanirane, maze ibone gutera, nabyo
bifite impamvu.
Prezida
Museveni yaregwaga ko igisirikare cya Uganda kigiye kuba icy’abanyarwanda kuko cyarimo
Abanyarwanda benshi barimo na ba officers bakuru. Ingero kubavugwaga ko ari
abanyarwanda, baba babyemera cyangwa batabyemera ni nyinshi: Major General Fred
Gisa Rwigyema, Major General Mugisha Muntu, Colonel Mateeka, Lt Colonel Adam
Wasswa, Major Chris Bayingana, Major Peter Bayingana, Major Samuel Kanyemera
Alias Kaka, Major Paul Kagame, Major Nduguteye, Major Kale Kayihura
w’umufumbira nawe bitaga umunyarwanda n’abandi bari mu mapete aciriritse nkaba
capitaines na ba lieutenants, nka ba Twahirwa Ludoviko, Musitu, Karangwa Bombi,
Gashumba, Cyiiza, Bagire, Ngoga, Muhire, Kaddafi, Nyamurangwa, Musana,
Bigabiro,…Uwabara ntiyarangiza, kandi benshi muli bo bari ba Cos cyangwa hejuru.
Ikintu
ahanini cyanaryaga abanya Uganda ni uko abo banyarwanda bari barihaye imyanya
ahantu hose hakomeye: mw’iperereza, muli finances za gisirikare, mu barinda
perezida na Rwigyema, abandi ari abayobozi bakuru mu mirwano. Byateraga ishyari
abene gihugu, bitangira gukurura umwuka mubi. Abahisemo gutangiza intambara
itariki 1 ukwakira 1990 bari babonye ntakundi babigira, bahitamo kubikora
kuriya byagenze.
Ukwakira 1990
Ntabwo
benshi bemera ko abanyarwanda batorotse igisirikare cya Uganda, ariko
baratorotse. Bitavuze ko wenda perezida n’inzego z’iperereza zitabimubwiye. Uretse
ko ukurikije uko igisirikare cyakoraga, amakuru ajya kuli Museveni, kenshi
umuntu wanyuma yacaga mu ntoki yabaga ari umunyarwanda, cyangwa uwamubikira
ibanga. Abambutse ku munsi wa mbere n’uwa 2 barengaga gato 3000. Ingabo nk’izo,
ntawabashaga kuba yazihagarika zigiye, cyanecyane ko benshi bavugaga bati
mugende kabisa twisigaranire imyanya yacu.
Amakosa yakozwe:
Rwigyema yahise yicwa n’abasirikare be,
abateguye kumwicisha, banatinya
kwigarurira ubutegetsi kugira ngo bajijishe, hato hatazagira ukeka ko
bamwicishije kugira ngo bitegekere icyo gisirikare. Yishwe ari we wari uzi neza
uko yiteguriye urugamba.
Kagame
aho yohererejwe na Perezida Museveni ngo aze ayobore APR, akihagera abasirikare
bati uri Pilato ntitugushaka. Major Dr Peter Bayingana, yaramubwiye ngo: ”You are physically and mentally unfit,
how can you lead people?”. Ngo
ndetse nasubireyo abwire umwohereje ko ari inapte atabasha kuyobora abantu. Ngo
niba uwo umwohereje asuzugura abandi bayobozi bari ku rugamba, niyohereze
soldat w’umugande aze ayobore APR. Mukugaruka kwima ingoma y’ubutegetsi bwa
gisirikare, Paul Kagame yagarukanye n’amajeeps arenze 10, harimo Major General
Salim Saleh, n’abasirikare ba PPU barindaga Museveni, ndetse ni nawo munsi
Bayingana na Bunyenyezi bapfiriyeho …
Uhereye ubwo afande Kagame, atangira urugendo
rurerure na nubu agikomeje, rwo kuyobora ku gatuza, kuko yari azi ko adakunzwe
n’abo ayobora.
Ibi
byagize ingaruka mbi cyane, kuko igisirikare cyayobowe n’umuntu utizera abo
ayobora, kuburyo yikurikiranira buli kantu, igisirikare agicamo ibice, cyose
asa nk’ugihinduye ba maneko, cyose kigendera kw’iterabwoba, ukopfoye akicishwa
ifuni nk’ingurube.
Muli
uko gucamo ibice igisirikare kugira ngo abashe kukiyobora bimworoheye,
hatangiye gahunda yo kwita abantu ngo ni positive 1, positive 2 kugeza kuli
positive 5.
Ubwo
1 ni abavuye i Bugande, bagombaga kwizerwa aho bari hose, 2 ni abavuye Tanzaniya,
3 ni abavaga Burundi, 4 ni abavaga Zaïre, 5 ni abavaga mu Rwanda, niyo babaga
ari abatutsi bizerwaga nyuma y’imyaka nk’ibiri. No mu miyoborere y’igisirikare
niko byagendaga, kuko igisirikare cyayobowe nibura nka 95% n’abantu bavaga muli
Uganda. Ibisobanuro bitangwa ngo ni uko aribo bari abasirikare bamenyereye
kandi bazi intambara, aribo bashoboye kuyiyobora. Ntakuri kwabyo mbona ni urwitwazo.
Ikintu
kibabaje cyane ni ukuntu nta kosa n’ubwo ryabaga rito rikozwe n’umuntu
waturutse mu gihugu francophone ryababarirwaga. Igihano ni ukwicishwa ifuni,
cyangwa kujombwa ibyuma bya baillonette byo ku mbunda kugeza upfuye.Uketswe ho
agakosa, unaniwe ku rugendo, urwaye macinya itewe n’imibereho mibi, bati
yamenyereye ubuzima bworoshye (soft life) mwice imbwa ntacyo izamara. Waraswaga
nk’amaguru, waba utabasha kwigenza kandi urugendo ari rurerure, itegeko ngo
nahite yicwa. Urwo rupfu rw’urubozo rwabaye nk’urugabanutse gato aho Paul
Kagame agiriye i Burundi, abanyamuryango baramubwira ngo ntazongere kubicira
abana n’amafuni nk’ingurube. Ngo niba atabashaka ku rugamba abareke bagaruke
bikomereze amashuri. Aho niho abantu bahumetse gato. Abavaga ahandi, bo kabone
n’ubwo bakora iki ariko bakaba bazi kurwana kandi baravuye Uganda, niyo
bakoraga ikosa rinini, igifungo cyari gito bagasubira ku kazi.
Ngarutse
gato ku ntangiriro z’intambara mu kwa 10 /1990, Gen Rwigyema mu myumvireye, yasangaga kunyuza intambara mu Mutara na pariki
y’Akagera ahantu hari abaturage bacye cyane, byari byiza n’ubwo hari hagoye
kuhaba kubera ibibazo by’amazi n’ibiryo. Nyamara byari bifite akamaro kuko yari
kuhamara igihe gihagije agerageza kumvisha abaturage impamvu z’intambara ya
FPR. Kubera kugira imbabazi, Rwigyema yirindaga impamvu zazatuma abaturage
bagwa mu mirwano kandi yashoboraga kubyirinda. Siko Kagame we yabibonaga,
kuko ngo mu Mu Mutara nta biryo, nta misozi miremire yokwihishamo imbunda nini,
ko ahantu haciye bugufi uraswa n’imbunda zose, mbese ko byiza aruguca mu misozi
kugirango inkomere n’abapfa bagabanuke. Kandi aho hari imisozi uretse ibirunga
ahandi hose hari hatuye abaturage, hafi ya bose ari abahutu, kandi b’abakiga,
bivugwa ko batashakaga Inkotanyi kuko zigiye kugarura ubwami n’ubuhake. Mu
Birunga ho imfura zaratikiye kabisa. Kubera inzara, imbeho, macinya, kuburyo
amezi nka 5 yambere buli unit yapfushaga nibura abasirikare 10. Kuri Kagame ibyo ntacyo byari bivuze,
yumvaga nibanga kumwumva azakoresha imbunda bakumva ku ngufu. Niyo magambo
yahoraga abwira abasirikare yagiye kubagendererera mu mitwe (unités) barimo.
Igice cya mbere : Ukwezi kwa 11/90 kugeza mu kwa 7/91
Iki
gice cyaranzwe no kunyanyagiza ibitero shuma hirya no hino, kugira ngo n’ingabo
za leta zinyanyagizwe hirya no hino ku mupaka, maze aho Inkotanyi zizajya zitera
zijye zihasanga ingufu nke. Mu rwego rw’ubuhanga rw’intambara ni byiza, ariko
byakoranwe ubugome bukabije cyane nkuko ngiye kubivuga nkurikije uko akarere
k’amajyaruguru gateye.
Ibitero
byabaye mu turere twa Muvumba, Kiyombe,
Nkana, Rushaki, Kaniga-Gatuna, n’uturere twose tuhakikije, byakoranwe
violence mbi cyane: kurunda abaturage hamwe bakicwa ntakuvangura, bamwe
bagasambanya kungufu abakobwa bahasanze, banarangiza bakabica ngo batazabatera
umwaku, kurya amatungo y’abaturage ku ngufu, kurya imyaka yabo, nabo bagahunga
, aho bagiye bakicwa n’inzara, gusenyera abaturage, amabati akajyanwa kugurisha
mu baturage ba Uganda. Kurimbura amazu kugirango banyirayo ntibazanatekereze
kuhagaruka, …
Mu
ruhanda rundi za Cyumba, Kivuye,
Butaro, Nkumba, Kinigi, Mukingo, n’uturere twegeranye n’aho mvuze, ibikorwa
byasaga nk’ibyo mu Mutara. Igikuru muli ibi byose ni uko abantu bakwiye kumva
ko umuntu umwe, Kagame, ariwe wabaga yateguye uko intambara igenda,
ibizayikorwamo, ndetse akanayikurikiranira hafi cyane kuburyo ntawabeshya ko
hari ikintu nakimwe kigeze gikorwa atariwe wabipanze (ndavuga opérations).
Ingabo za Habyarimana zari zarubatse ibirindiro bikomeye cyane kuburyo kubicaho
ukinjira mu gihugu hagati byari bikaze cyane. Natanga ingero nke.
Mu
Mutara, ahantu nka NYAGATARE, RWEMPASHA, KANGOMA, MABARE, MUTOJO, BUSHARA, KABUGA,
NYABIHARA, GIKAGATI, KARAMA,…. Buli
Nkotanyi yabaga izi ko ari danger.
Mu
karere ko Hagati GATONDE, KANIGA 1, KANIGA 2, MUKONO, KIVUYE , aho twese twabaga tuzi
rwose ko ntagupfa gukandiraho.
Mu
Ruhengeri ibirindiro bikaze byari ahitwa NYAMICUCU, BUTARO-RUNABA, RWABUTAMA,
KINYABABA, KU MUREMURE, KAGANO, BISATE n’ahandi nka Ruhengeri, Kinigi, ... Icyo nshaka kwerekana, ni uko
kubera gukomera kwaho hantu, buli gihe twahateraga twaraneshwaga tukiruka. Ikimwaro
cyose cyaturwaga abaturage baturiye buri hantu hari ibirindiro bikomeye. Dore
ibyahakorwaga: kubikoreza inkomere zacu n’imirambo, kubashoreza amatungo n’ibyo
kurya twabambuye, kubacukuza imyobo baza guhambwamo, hakaba ubwo banategekwa
kwicana umwe akica undi kugeza hasigaye umwe, akicwa n’umusirikare. Byaba
bitabaye gutyo, bakazirikwa amaguru n’amaboko, bose bagahondwa amafuni mu
mutwe, bakajombwa ibyuma mu mbavu, kugeza bapfuye. Ntihaburaga urwitwazo rwo
kubica gutyo nko kubaza abaturage ngo nibavuge ibanga rya Muvoma, ngo
abasirikare bapanga ibiki byo kudutera, mbese impamvu nyine zimeze nkizo.
Ibyo
byose byararangiraga tukisubirira mu ndiri zacu muli Uganda. Ikinyoma cy’Inkotanyi FPR cyatangiye kuva
icyo gihe, nta narimwe FPR yemera ibyo yakoze. Ndetse twaranarahiraga
tukarenga ko nta Nkotanyi iba ku butaka bwa Uganda. Niko byakomeje kugeza
tunateye Zaïre, ntawigeze yemera ko APR yambutse Zaïre.
Igice Cya 2 :Kuva Mu Kwa 7/91
Kugeza mu kwa 6/92
Icyo
gihe nibwo APR yagerageje gushaka uko yajya ifata agace gato gato uko umupaka
ugiye kuva mu Mutara kugeza ku Birunga. Hamwe byarashobotse ahandi biranga.
Nyamara aho byashobotse, byagerwagaho gusa ari uko abaturage bose bahari
babanza kwicwa, ucitse kw’icumu agahunga, abategetsi bariho ba leta ya
Habyarimana bakabarunda ahantu hamwe, bakashakira utwo kurya tutanahagije,
n’amashiting yo kubaka akazu ko kwihishamo imvura. Niba abantu bashakisha
impamvu zatumye genocide ishoboka bazahere aha (1).
FPR
yatangiye amayeri yo gutera umwanzi imuciye inyuma, tukamwicira amayira
amugemurira yose. Ku ntambara byari amayeri meza kuko byatumaga Inkotanyi,
zifite ibikoresho bike, zateraga umwanzi kuba ariwe usanga Inkotanyi aho zaje
hafi y’ibiridiro by’iza Habyarimana. Mbese byari attaque-défensive, kuko
gukoresha amayeri asanzwe azwi ntibyashobokaga. Kuko twarushwaga imbaraga
n’ibikoresho. Ingaruka mbi zabyo :
1-Kujya
kuzunguruka umwanzi bivuze kujya mu turere turimo abaturage inyuma y’ibirindiro
by’ingabo za leta. Abo baturage, nta cyizere APR ibafitiye, kuko nibatubona
barajya kuturega ku ngabo za leta zize kudutera zizi neza aho turi n’uko
tungana. Ubwo rero abo baturage, ugerageza kutubona, agomba gupfa kuko ntaho
kumubika hahari kandi ntituzi igihe tuzahamarira. Bivuze ngo igihe cyose
twaciye inyuma y’umwanzi, itegeko KWICA ABATURAGE BOSE NTAKUBABARIRA.
2-Kujya
ahantu kure y’aho duturutse byavugaga gutungwa n’ibyo dusanze aho twagiye,
tugomba kubikura mu mago y’abaturage, twabasangamo bagapfa tutabasangamo
tugasiga tuhasenye, tukazitura ihene, inkoko, inka tukajya kwirira. Byageraga
n’aho abasirikare b’inkotanyi kubwo kwinempfaguza inyama, buri muntu akibagira
icyo ashaka, agatwara umwijima, akaguru, umutima cyangwa indi nyama yishakira,
kuburyo nk’abantu 20 babaga inka 2, inkoko 10, ihene 3, mbese bikagaragaramo
ubugome gusa. Umuntu wese uzi ubukene bw’abanyarwanda, wibaza ukuntu umuturage
w’umukene, w’umuhutu utarigeze asobanurirwa neza FPR icyaricyo, ukamwicira
abana, ukamurongorera ku ngufu umugore, ukamutwarira amatungo magufi kungufu yapagashirije
ubuzima bwe bwose, ugasiga umusenyeye, ushaka kumva uko genocide
yashobotse na none yahera aho (2).
3-Byageze
aho ba konseye, ba burugumestiri, n’ingabo, bategeka abaturage gutunga imbwa,
ndetse no mu bigo byose batunga imbwa kugira ngo zo zumva cyane nijoro zijye
zimoka Inkotanyi zikiri kure maze abaturage bahite biruka. Iki kintu na none cyamarishije abaturage,
kuko kubera ko Inkotanyi zaturukaga kenshi inyuma y’ibirindiro by’abasirikare
ba leta, babaga na none baturutse inyuma y’abaturage, kandi ari mu mwijima,
abaturage bakaza biruka bazi ko bahunze bakagwa mu gico cy’Inkotanyi, ubwo
ntawahavaga bose baricwaga, ngo ni IBIPINGA baraduhunga, buriya biyemeje
gupfira Muvoma.
Nubwo
nabishyize muli iki gice, ariko igihe cyose cyakurikiyeho Inkotanyi igihe cyose
zabaga zaciye inyuma y’ibirindiro zahitaga zibanza guhumbahumba abaturage
bahari.
4-Gutega
imitego, kurasa ama bus yose azana abagenzi mu turere twegereye umupaka,
byakozwe igihe cyose, za mines, kugeza n’aho dutega imirima y’ibijumba ngo
abaturage bazaza gukura utujumba mu mirima yabo ibace amaguru, cyangwa
bahapfire ntibazagaruke. Ibi bintu biteye agahinda. Abaturage bategetse
guhunga, ntabyo kurya bibahagije bihari, cyangwa n’ibigori n’ibishyimbo gusa,
basize ibitoki, imyumbati n’ibijumba byeze, gusoroma utuboga, mbese hagombaga
kubaho impamvu zituma abaturage bahunze bumva bakwiyiba bakajya kugira utwo
bizanira. Benshi bazaga no gufata akenda kasigaye mu rugo. Nyamara, Ingabo za
APR zabaga zategetswe ko abo baturage bagomba kuraswa nta kindi. Ese kwicisha umuturage
inzara yarasize ahinze, byari kuzabyara iki, uretse kwitabira Genocide? Uwasha impamvu
zatumye genocide ishoboka yakomeza
gushakira aho (3).
4-
Inkambi z’impunzi cyangwa nk’uko byavugwaga, abakuwe mu byabo n’intambara, zari
ziri ahantu hazwi nk’aho ngiye kuvuga:
Rukomo-Rwebare
(MUVUMBA), iyi nkambi incuro nyinshi, ibi nabiboneshaga amaso, yarashishijwe
ibisasu bya rutura nka Mortier de 120 mm, iya Rukara, iya Mutagomwa, LRM (Lance
Roquettes Multiple) 107 mm, Katiusha ya Murangira, rimwe na rimwe na Kyakabale
Komanda w’ingabo z’abagande zari hakurya iwabo, nawe yajyaga atiza inkotanyi za
23 mm, 37 mm, 14.5 mm zo kurashisha inkambi zirimo abaturage. Byagezaga aho ntitunabashe
gusobanukirwa ibyo abatuyobora batekereza. Benshi twabonaga rwose umubabaro
twateye abaturage uhagije kuburyo badakwiriye kurashishwa ibyo bibunda bya
rutura. Iyo nkambi, n’izindi nyinshi nka Runaba, Nkumba, Muhambo,
zanageragerezwagaho imbunda nka za missiles zirasa indege. Haraswaga ibisasu
byaka cyane, bikajya hejuru y’inkambi, abiga kurashisha za Missiles zitwarwa mu
ntoki bakabyigiraho. Kenshi byaturikiraga mu nkambi hagati bigahitana
inzirakarengane. Iyi mpamvu yageze aho iba impamvu yo guhora abaturage bahunga
bigirayo bakajya kure hashoboka. Hari abaturage bageze ahitwa Nyacyonga hafi
y’i Kigali, bamaze guhunga incuro zirenze 20 mu gihe kitageze ku myaka 2.
Ntibyabagaho ko abo bahunga bagera ahantu nka Nyacyonga bakiri kumwe, kenshi
abahunga bagendaga inkambi yarashishijwe ibisasu bya rutura, hakaba ubwo uhunze
asiga ahahambye umwana, umugore, cyangwa umuvandimwe we. Iyi mpamvu nayo
iri mubyatumye genocide yitabirwa kandi ishoboka (4)
Igice
cya 3 : Kuva ku gitero cya
Byumba mu ntangiriro z’Ukwezi kwa 6/92 kugeza 6/4 1994
Iki
ni igitero cya mbere cy’igerageza (essai) cyo kureba ko FPR yabasha gutera
ahantu hanini icyarimwe, kuko uko imishyikirano yagendaga yigira imbere, FPR
yagombaga kwerekana ko ikomeye kugira ngo ibyo izasaba izabihabwe ku bw’igitutu
iteye yitwaje imbaraga za gisirikare zagendaga ziyongera. Nakwibutsa ko incuro
zose imishyikirano yabaye, nta narimwe Kagame yigeze abwira abasirikare ko
izagira icyo itanga. Yavugaga iteka, ahozaho, ko kugera i Kigali ari kwa Mtutu wa siraha (ku munwa w’imbunda
gusa). Ibi bitero bikaze, byaragiye bitugeza mu Rukomo, hirya ya Byumba ugana i
Kigali. Hirya no hino naho ni uko byari bimeze: Mukarange, igice cya Kinyami, Buyoga,
Rushaki, igice cya Ngarama, Cyumba, Kivuye, aho hose, abaturage batabashije guhunga
Inkotanyi nta numwe wabayeho. Aha
hantu naho harakomeye , kuko FPR yahakoze irindi kosa ribi cyane. Yasubiye muli
Uganda iti abaturage, muveyo mudufashe gusarura imyaka, yatubanye myinshi, mube
munamenyera u Rwanda rwanyu, ejo n’ejo bundi nimwe muzahatura.
Abaturage
barahuruye bava Uganda, inkuru itaha mu mpunzi zataye utwazo, noneho inkuru
bajyaga bigishwa ko inkotanyi zaje kubica, kubambura amasambu yabo
zikayaturamo, zikagarura ubwami, abaturage b’abahutu bakazajya baheka abatutsi
mu ngobyi, benshi batangira kuyumva nk’ukuri. Iyi nayo n’imwe mu nzira
zerekana icyatumye urwango rwiyongera kugeza aho abahutu bitabiriye genocide(5).
Muri
icyi cyiciro, nibwo FPR yatangiye kwizera ko ishobora gutera ahantu hanini
kandi ikahafata ikanahakomeza. Kugira ngo rero ibyo bizashoboke, hari hakenewe,
gupangwa ikigeragezo cya 2 (2è essai) yo gufata ahanini kurushaho,
ariko byagombaga kubona impamvu ifatika.
Icya
mbere hari haratangiye imishyikirano no kubahirizwa ihagarikwa ry’imirwano. Iki
gihe ni FPR, cyangwa uwabivuga neza Kagame n’ishami rye rya gisirikare APR,
atangira gupanga uko nubwo imishyikirano yaba irimo iba, uko hajya haboneka
impamvu zituma imirwano yubura. Aha niho havukiye igitekerezo cyo gushyiraho
umutwe kabuhariwe, wo kujya ukorera ku mategeko bwite ya Kagame, abifashijwemo
n’ibyegera bye bya hafi nka Kayumba Nyamwasa, James Kabarebe, Kayonga Charles. Uwo
mutwe wahinduranyaga amazina bitewe n’igihe aho kigeze, ariko amwe mu mazina
wakoresheje ni NETWORK cyangwa NETWORK COMMANDO, cyangwa aba TECHNICIENS, cyangwa
CDR COMMANDO.
Ayo
mazina yakoreshwaga hakurikijwe utu groupes duto duto, aho dukorera cyangwa
impamvu. Nk’ubu abakoreraga mu mashyaka nka CDR babaga bazwi kwizina rya CDR
commando. Abasaga inkwi mu basirikare ba Habyarimana, mayibobo muli Kigali,
ababoyi mu bategetsi, bakitwa aba Techniciens,etc…
IGIKURU ABANTU BAMENYA N’UKO UWO MUTWE WITWA
NETWORK UKOZE MUBURYO BW’UBUFINDO, KUBURYO NABABAGA BAWURIMO BENSHI BABAGA BATAZIRANYE,
KERETSE WENDA ABABANJE GUKORANA AMAHUGURWA HAMWE CYANGWA BAZANYWE BAVANWA MULI
UNIT IMWE.
Mugushyiraho
uwo mutwe wihariye umugambi ugamijwe wali:
a-Kuzajya hakoreshwa uwo mutwe mu kudurumbanya
igihugu kugira ngo haboneke impamvu zishinja leta kubikorwa by’ubwicanyi maze
haboneke urwitwazo rwokubura intamabara.
b- kujya hategwa ibisasu hirya no hino mu gihugu,
n’ubwo byari byaranatangiye mbere ariko byari mu kajagari.
c-gushyiraho udu selile (cellules) duto twa FPR mu
gihugu, kwigisha ibyitso no kubishaka hirya no hino, kujya kuroga amazi
anywebwa n’abakuwe mu byabo n’intambara, kujya kuneka kure cyane inyuma
y’umwanzi…
d-gutegura ubwicanyi ku bantu bahiswemo (attaques
ciblées), mu bo FPR idashaka…
Hagati
aho habayeho igitero cy’iya 8
gashyantare 1993, cyari kigamije, gusuzuma aho ingufu zo kujya i Kigali
zigeze, kureba aho akazi ka NETWORK kageze, mu kubona ibisobanuro byo kubura
intambara, igihe habaga hari imishyikirano.
Icyo
gihe nanone hakozwe amarorerwa akabije, kuko njye nk’aho nari ndi muri amwe mu
ma Komini ya Ruhengeri, ndibuka nko kuli Base, mu kwezi kwa 2, abasirikare bari
bahari bishe abaturage, barabatwika barabananira, barahamba bararuha, baborera
ku muhanda no muli Base hagati, kugeza n’aho abasirikare ba GOMN bahageze
batubaza bati nta soni bibatera kubana n’imirambo y’abantu muyica hejuru uko
mushatse? Turarundarunda abaturage, baraza barahamba, GOMN yagiye nabo bakurikizwa
benewabo.
Aho
niho n’ubugome bwo gutangira gusenya kumugaragaro ibikorwa by’amajyambere
byatangiye, nko gushwanyaguza ibyuma by’amashanyarazi bya Ntaruka, gutega
ibisasu mu mazu y’abayobozi bakuru bo muli Leta, nibuka ko icyo gihe hatwitswe hanasenywa
inzu ya RUCAGU, kwa Col Gasake,…
aho ni za Nyarutovu na Cyeru, Nyamugari…Ubwo ntawakwiyibagiza amarorerwe
yakozwe na Charlie mu Ruhengeri, nyuma yo kunanirwa kuguma mu mujyi wa
Ruhengeri. Ku Musanze abantu barahazi n’ibyahabereye, kuli ETIRU na za Karwasa,
Kigombe yose na Kinigi, ibyahabaye uwahatuye arabizi. Ntawe uyobewe, ibyo Inkotanyi
zakoreye Ngarama, Buyoga, n’ahandi.
Kagame
yapangaga kuzica imishyikirano agatera Kigali, Habyarimana yapangaga ibindi byo
guhangana n’abo yitaga abanzi b’igihugu, uretse ko kuli we koko twari abanzi.
Yashyizeho imitwe yitwara gisirikare, ikigishwa kandi igakurikiranwa n’ingabo,
polisi ya komini, gendarmerie, n’inzego za perezidansi ubwazo. Urwo rubyiruko
ruzageza igihe rugakora ishyano, rwabaga ruri buri hantu hose mu gihugu.
NYAMARA ntabwo bose banganyaga ubukana mu kwitabira kwica abatutsi. Iyi nayo
n’ingingo abantu bagomba kumenya kuko n’ukuri cyane. Buli wese wabaye mu Rwanda
muli icyo gihe ashobora kubyemeza.
Mu
ntangiriro y’ibikorwa by’interahamwe byo gutera ibitero za Bugesera, Kibirira,
Mu Bagogwe, BURI GIHE abateraga bazaga mu ma bus ya ONATRACOM kandi bose
babaga bavuye mu Ruhengeri cyangwa
Byumba bavanywe mu bakuwe mu twabo n’intambara. Mbese bamwe bahuye n’agahomamunwa,
babaye inyamaswa kubera kujujubywa na APR. Abo basore, abandi bahutu
b’interahamwe ntabwo bumvaga ukuntu bafite ubunyamaswa bugeza aho bica abantu
nk’uwica isazi, bafite umujinya mwinshi. Henshi hazwi hagabwe ibitero mbere ya
Genocide hatewe n’urwo rubyiruko rwatojwe ubugome mu nzira ebyiri,: na leta hamwe na FPR. Ushaka uko
genocide yashobotse naha yahazirikana (6).
Kuri
FPR, MRND yayikoreraga ibyo yishakira.kuko uko MRND
yabaga itoza interahamwe, FPR yabaga ibonye uko izajya yiturikiriza ibisasu,
igahita ibiroha kuli Leta, maze ikaba ibonye uko ibyutsa intambara, kandi
amahanga yose agahita avuma Habyarimana. Simpakana kandi ko izo nterahamwe,
n’izindi ntagondwa nazo zitaturitsaga ibyo bisasu.
Kuri
FPR kandi hari habonetse umwanya wo gutoza aba commandos bazakorera Network,
kuko iyo habaga hari imishyikirano, habaga habonetse akanya ko kongera
kwihugura. Nko mu mwaka wa 1993 gusa, FPR yabashije kwigisha abasirikare bayo
mu bintu bikurikira:
-yigishije imitwe ibiri minini y’aba commandos,
n’utundi duto duto twinshi
-yabashije kwigisha abasilikare bazaba aba GD
barenze 400
-yigishije ibyiciro bitandukanye by’aba instructeurs
birenze 4. Yiteguraga ko habaye intambara buli unit yaba yifitiye abarimu
bahita bigisha abandi bakaba abasirikare vuba vuba.
-yigishije aba officiers bayo hafi bose amasomo ya
command na leadership
-yigishije mu buryo buhagije, kurwanira mu mujyi,
bikorwa muli buli mutwe wa gisirikare
-yigishije kandi itoza bikaze abasirikare kugenda
ingendo ndende cyane, bikoreye imizigo yabo bwite, buri wese n’amasasu n’ama bombes
yamumaza iminsi myinshi mbere yuko ibindi bikoresho bimugeraho.
-yigishije abasirikare ibyo yitaga amateka nyakuri
y’uRwanda, mu by’ukuri atagaragaza amacakubiri, ariko na none agamije gutsindagiramo
abasirikare ko umuti mwiza kurushaho ari uguhirika Habyarimana, akajyana
n’agatsiko ke kose FPR ikifatira ubutegetsi.
Ibi uburemere bwabyo bwari bunini cyane, kuko nta
narimwe abasirikare bigeze mu mutwe wabo bumva ko amahoro azava Arusha. Aha mu
by’ukuri, FPR yahitaga isa nk’Intagondwa za CDR na MRND na Power, itandukaniro,
FPR yabibwiraga abasirikare bayo, bigashiriraho, kuruhande rwa leta ho bakajya
kuma radiyo n’ibinyamakuru bakabyasasa, bikaba intero ngo amasezerano
n’ibipapuro gusa, ngo n’imbwa iboze.
Icyi
cyiciro kandi cy’intambara, FPR/APR yabashije kugera ku migambi yindi izatuma
ibasha guta mu mutego Habyarimana, kuburyo uhereye ubwo amakosa hafi yose
yakorwaga, FPR yabaga ifite uburyo bwo guhita ibihirikira kuli leta ya
Habyarimana.
Turi
mu cyiciro amasezerano yasinywe, ariko abagabo babiri Habyarimana na Kagame, ba
Generals bombi, umwe ari umwanzi wundi anikanga ko baramutse bahuriye mu
gihugu, uwatanga undi yamwivugana.
Turi
mu cyiciro, FPR yatangiye kubona gihamya ko ibishatse yateza akaduruvayo
igafata leta, ariko kandi initeguye ko ishobora gushyirwaho igitsure n’amahanga
(pression internationale) ngo yemere kujya muri leta. Yo rero kimwe
n’intagondwa za Habyarimana, ibyo barabitinyaga, ntawe mulibo wabonaga
gusangira ubutegetsi nk’umuti mwiza. Niyo mpamvu buri wese yateganije plan
yindi yakoreshwa mu gihe no kubana byaba bibaye itegeko, maze ahubwo hategurwa
icyazatuma bisandara. Dore ibyakozwe ku mpande zombi:
Ku ruhande rwa leta:
-Yashyizeho ibyo yise defense civile, ntakindi
yarihishe uretse kunyanyagiza imbunda mu baturage, buli selire na buli segiteri
z’igihugu zizakoreshwa muguteza imidugararo
-yashyizeho imitwe yitwara gisirikare, ihora ihakana
ibyasinywe byose, kabone n’ubwo byabaga byasinywe na Habyarimana ubwe. Abo
baribiteguye kuzakora ishyano niba igihe cyangombwa kigeze.
-Radiyo Rwanda na RTLM n’utunyamakuru uruhuri
tuzishamikiyeho, byose intero iba imwe ngo amasezerano ntacyo azageza ku bantu.
-Haguzwe ibikoresho byiyongera kubihasanzwe kugira ngo
haboneke ibihagije byo kunyanyagizwa mu baturage.
-Hakozwe amalisti y’abantu bose bafite
abana/abavandimwe muli FPR Inkotanyi, abakekwaho kuba bacengeza amatwara ya
FPR, abayishakira imisanzu, abahutu nabo bitwara nk’abatutsi ndavuga
abashyigikira intambara y’Inkotanyi, kugira ngo igihe cyose bizashobokera
bazahite bicwa. Umunsi bagombaga kuzicirwaho ntawe wari uwuzi.
-Ibyo bitandukanye cyane n’ibivugwa na FPR ko
hakozwe lisiti z’abatutsi ngo bazicwe bose. Ni ikinyoma kuko mu by’ukuri, niba
abatutsi barikwicirwa icyarimwe, bivuze ku buri wese muli bo yari kwicwa
n’abaturanyi be, kandi abo baturanyi babaga baziranye kuburyo ntawakwirirwa
yandika abatutsi kuko n’umwana muto yavukaga yumva bavugwa abazi neza.
Aha
ndatsindagira ko naho Habyarimana apfiriye, ndetse n’iyo atanahita apfa,
gahunda yari ukwicwa kw’abantu bari ku rutonde ruzwi neza, kandi ni nako
byagenze, uretse uw’amahirwe, abandi bose bateganijwe kwicwa, bahise bapfa mu
minsi itarenze 3 nyuma y’urupfu rwa Habyarimana.
Kuruhande
rwa leta njye nemeza ko Habyarimana, kubwende bwe, cyangwa ku gitutu cy’abo
bari bafatanije akazu, yemeye ko listi nkizo zikorwa, kandi abizi ko igihe
cyiza nikigera abanditswe bose bazicwa.
Ikintu
ntakwibagirwa, kandi gikomeye, ni uko ubuzima bw’umuntu, buli sacré, bwabaye nk’amazi
ameneka aho bibereye ngombwa, cyane cyane ku batutsi, ndashaka kuvuga ko
byageze aho Habyarimana n’Intagondwa ze bamenyereza abahutu bo muli CDR
n’Interahamwe, ko kumena amaraso ari akantu gasanzwe. Bakoze igeragezwa
Kibirira, Bugesera, no mu Bagogwe, kugirango basuzume ko kumena amaraso bishoboka
kandi ababikoze batishisha. Iki kintu cyari gikomeye, kuburyo nkuko nigeze
kubivuga, n’abandi bahutu ku misozi no mu ma segiteri, ndetse n’abo muli MRND
ubwayo, batari abicanyi, babonaga ibyo Interahamwe n’Impuzamigambi zikora bikabatangaza
cyane, bamwe bakanabirwanya bikanabyara akaduruvayo k’amashayaka. Ntawe uyobewe
uko urubyiruko rw’Inkuba (MDR), Abakombozi (PSD) n’aba Liberal ba PL bahanganye
n’ibikorwa by’Interahamwe. Ibyo byarabaye kugeza aho amashaya yose Habyarimana
ayaciriyemo ibice by’aba POWER n’Amajyogi. Muli make kwica intagondwa zabitinyuyemo
urubyiruko rwazo. Iki n’ikindi
kimenyetso cy’ukuntu Genocide yagombaga kuzashoboka (8).
Kuruhande rwa FPR/APR, hakozwe
byinshi naho kandi bitegura imperuka ku batutsi.
-Kubera gusuzumwa k’umupaka wa Uganda, FPR yinjije
amasasu menshi cyane ashoboka, ashobora gukoreshwa igihe kirekire. Ibyo
byakozwe mu mpera z’ukwezi kwa cyenda 1993, bibera ahantu hane hatandukanye,
kandi ku mpamvu ebyiri: kubura intambara
simusiga yanyuma tugafata leta, niba atari uko bigenze, kubihisha tukazabiteza
akaduruvayo tumaze kugera muli leta, maze tugafata ubutegetsi kungufu.
Ushaka kumva imikorere ya Network, aha hari ikimenyetso. Abajonjowe, nanjye
ndimo, twacukujwe imyobo minini cyane nibura nk’aho narindi uwo mwobo wari (50
m x 30 m x 7m), duhambamo amasasu n’amabombes y’ubwoko bwose kuva kuli 7,62 mm
,11.5 mm, 12.7 mm, 14.5 mm , 23 mm, 37 mm, 75 mm, 76 mm, 81 mm, 82 mm, 107 mm,
120 mm, 122 mm. Ibyo n’amasasu n’amabombe uko yabaga arutana. Ibyo bikoresho
byikorewe n’abaturage b’Abakiga ba Uganda, bakabigeza ku gasozi hejuru ku
mupaka w’u Rwanda tukajya kubyitundira tujyana kubihamba. Abaturage babyikoreye
barengaga 1000, babitwara umunsi wose, byari byaje muli za rukururana ishayano
ryose. Twe twari dushinzwe kubirinda twari dufitanye amasezerano ko umwe muli
twe ahagije kugira ngo twese twicishwe amafuni niba iryo banga rimenyekanye.
Aho hantu hiciwe abasirikare bacu bwite 3 bazira gusa ko bagiye kugura agatabi
ahantu umuyobozi atabizi. Ibyo twabwiwe na Kabarebe na Kayumba Nyamwasa, ni uko
nubwo byazaba itegeko ko tujya muli leta, ko twe tutazajyamo, ko tuzatuzwa hafi
y’aho ibyo bikoresho bihishwe, kuruhande rwa Uganda, n’urw’u Rwanda,
tukahatungirwa mw’ibanga, kuzageza ubwo igihe kizagera tukabikoresha mu
guhirika leta. Ahantu handi ibyo byabereye ni Karama mu Mutara, Bungwe muli
Cyumba, n’ahandi hagati ya Kaniga na Gatonde. Mu by’ukuri, ibyo ntakindi byari
bigamije uretse kuzateza akaduruvayo ko gufata leta. Iki gikorwa cyabagamo
abantu bacye cyane , kuburyo abantu babimenyaga babaga babarirwa ku ntoki, ni
Kagame ubwe, ni Kabarebe umufasha we, Kayumba Nyamwasa maneko mukuru, Col Ngoga
mu majyaruguru, Col Bagire mu Mutara, Major Jacob twitaga Rubondo wari ushinzwe
ibikoresho bya gisirikare, n’abandi wenda bahagezwaga na ba shebuja babarinze
cyangwa babadutumyeho. Ingabo za FPR zakoreshwaga uwo murimo zabaga zizewe
cyaaneeeee, kuburyo ari nazo zimwe zatoranijwe mo abajya kuneka umujyi wa
Kigali mbere y’iyicwa rya Habyarimana.
-Hanyanyagijwe abasirikare benshi mu gihugu, bashinzwe
gutega ibisasu, gushyiraho uduserire duto duto twa FPR, kwigisha imbunda abo
twumva bazatugirira akamaro mu ntambara, kujya ku menya imikorere ya buri
shyaka, kwivangavanga mu rubyiruko rw’amashayaka, no kwiga ku bantu FPR yabaga
ishaka kwivugana.
-FPR n’abakada (political mobilisers-cadres) bayo
yacengeye cyane muli zone twitaga tempon, itemerewe gukorerwamo ibikorwa bya
gisirikare, itangira kuhacengeza amatwara yayo. Kuli njye byari byiza, ariko
ikosa ryahabaye, n’uko utumvise ako kanya ngo anyurwe n’ibitekerezo bya FPR nta
rundi rubanza yicishwaga ifuni, kenshi akajyana n’umuryango we.
-FPR nayo yakoze igerageza (essai) ku mugambi wayo,
wo kujya ikora ubwicanyi ikaburega MRND kugirango irebe uko bigenda. Abicwaga
kuli FPR babaga bishwe gusa kugira ngo ibone ibirego, yaba ibanga cyangwa
ntacyo ipfa nabo. Muli uko kwica abantu FPR, ikoresheje aba techniciens (network)
cyangwa ishami ryayo élargie muli ba Intelligences Officers ba ma Units
n’utugurupe twabo tw’abicanyi, cyangwa se ikoresheje bamwe mu basore yigishije
gukoresha utubombe duto mu gihugu, hahitwagamo abicwa muli ubu buryo:
1.
Umuhutu
ukorera leta neza, mbese ukunda Habyarimana na leta
2.
Umuhutu
wese ubonwamo ubuhanga, inshirwarimeneshe nka Gapyisi
3.
Umuhutu
wese ushobora gupfa bigahama leta, opposant
4.
Umuhutu
wese ushobora gupfa iperereza rigafata ubusa
5.
Umusirikare
mukuru bishobotse
6.
Umututsi
wese kavukire wo mu Rwanda ntakumwizera, aramutse yishwe tukabishinja leta
ntacyo twaba duhombye (sacrifier les tutsis de l’intérieur)
7.
Umututsi
ujijutse cyane ushobora kutazemera kugendera ku matwara ya FPR navuga nka Lando
twahushije kenshi
8.
Abatutsi
muli rusange batuye ahantu hitaruye, bakicirwa icyarimwe, icyo cyaha kigahita
gihama MRND, ibyo abasirikare ba FPR babikoreye Kabatwa ku Gisenyi, bayobowe na
Gashaija Bagirigomwa, na maneko Moses RUBIMBURA, ibyo si inkuru byarabaye mu
ntangiriro za 1994.
9.
Ndetse
na nyuma y’Intambara ntagihe FPR itahisemo gutanga ibitamba by’abatutsi kugira ngo
ibone iturufu riyemerera kujya kwiba Zaïre - byakorewe abagogwe Mudende, ushaka
gihamya azavuge tuyimuhe, byakorewe abanyamulenge Biura n’ahandi henshi iryo si
ibanga ku basirikare b’Inkotanyi.
-Abatechniciens
mu mujyi wa Kigari (membre du network) bakoze byinshi. Nkuko nabivuze hejuru,
Network ni réseau nini, ibamo abantu bazwi n’ababajonjora gusa. Ahasigaye buri
wese yamenyaga uwo barikumwe gusa, niyo wahuriraga n’undi wibwira ko ari
Inkotanyi ngenzi yawe ahantu, ntanubwo washoboraga kumwicira ijisho kuko yabaga
ari ku kandi kazi gatandukanye n’akawe. Mbese twatojwe ko buri wese akora ibye
, ukwe akurikije consignes yahawe. Kubajonjora nabyo byakorwaga gutya:
1.
Kuba
uri umututsi ku babyeyi bombi, byizwe, byemejwe, kandi ufitiwe icyizere
gihagije,
2.
Kuba
usa nk’abahutu ku maso byari akarusho cyane, kuko bo bitari ngombwa kwihisha
cyane, abandi dufite amasura agaragaza ubututsi, kenshi twakoreraga kuri za
motos, igihe cyose wikanga kuba wakekwa ukiyambarira cya casque cya moto yawe,
ugaheka ibikoresho bimeze nk’ibya aba agronomes, ahasigaye ukigira ku murimo
wakuzanye.
3.
Kuba
uzi neza u Rwanda, cyane cyane umujyi wa Kigali byari akarusho cyanee kuko wakoreshwaga
muli byinshi
4.
Kuba
uri umuhutu, bizwi, ariko utarigeze utura mu Rwanda, waranagaragaje ubukana mu
kurwanya abahutu, mbese warihutuye pe, kandi ukaba udatinya kumena amaraso.
5.
Kuba
umuhutu, wavukiye mu Rwanda, ariko ugahabwa akazi gasobanutse neza, ugatumwa
ahawe, ukarindwa kumenya benshi mu mubandi boherejwe i Kigali, kandi
ugashyirwaho ba maneko barenze batanu mu Nkotanyi zindi, waba ubizi cyangwa
utabizi.
-Akazi nshinganwa ka buli wese kari gatandukanye
cyane nakundi mugenzi we, rimwe na rimwe bakaba banagahuriramo bataziranye,
ariko hakaba amasiri amwe mushobora kumenyanaho biramutse bibaye ngombwa. Hari
abasore bari bashinzwe akazi k’ubu motari hirya no hino ahakunda kubera amanama
y’abanyapolitiki, aba taximen, ababoyi mu bigo bya gisirkare cyangwa mu bahutu
b’ibikomerezwa, mayibobo ku muhanda nka Kimihurura, abakarani ngufu, abajya
kwizimanganyiriza mu Nterahamwe, mu Mpuzamugambi, mu Bakombozi n’abakoreraga mu
bwihisho gusa, bagakora ijoro, abandi bari aba pompistes kuli za stations za
essence. Akazi kari kenshi kuburyo intambara yagiye kubura Kagame afite amakuru
yose akeneye kugira ngo apange intambara ye yanyuma.
Buli
wese, uwo bigaragara ko yabasha kwigisha abandi, yahabwaga n’akazi ko gushaka
umubare munini ushoboka w’ibyitso, ariko kenshi ntibanabashaga kumenya ko uwo
bavugana ari Inkotanyi y’umusirikare, ahubwo yafatwaga nk’umuturage wikundiye
FPR. Twahabwaga na none akazi ko kwiga ku bantu by’umwihariko, kubatangira
rapport, kureba niba bibaye ngombwa ko bicwa niba byashoboka.
-
Aho imishyikirano itwemereye ko Inkotanyi zizajyana abasirikare bazo 600, aha
niho umutego wa FPR wari ufatiye. Kujojonjora abo basirikare byakoreshejwe
imibare miremire cyane, kuko ntabwo bari abasirikare nkuko tuzi abasirikare
ubu. Dore uko byagenze:
1.
Buri
unit yohereje inkoramutima, umusirikare wariye umutima amenyo, witanga birenze
aho umuntu abasha kugeza, utazakenera komanda cyane, ushobora kwirwanaho n’ubwo
yaba ari wenyine, kabuhariwe mu kurasa intego, mbese intangarugero kubijyanye
n’icyitwa isasu.
2.
Hatoranijwe
aba komanda beza kurusha abandi bose, ba maneko kabuhariwe, kandi batozwa
umwanya uhagije, kurwanira mu mijyi barabifata, barabihumeka, kuburyo
ntanzitizi bateganyaga mu kuzafata Kigali. Twamenyerejwe ko umuntu apfa umunsi
wageze, ko risques zose burya zishoboka, kandi ko ubutwari buruta ikindi kintu
cyose, ko kutarekera umwanzi intsinzi ariyo ntego.
3.
Uko
twari dusanzwe tubikora mu miyoborere y’abasirikare, ubundi ba Sergents na ba
Caporaux babaga nabo bafite abasirikare bato bayobora mu rwego rwa Section,
ariko mu Nkotanyi za 3rd Bn siko byari bimeze, ahubwo ba Sergents na ba
Caporaux bose bashyirwaga muli section bakayoborwa na Sous lieutenat cyangwa
Sergent uzwiho ubushobozi nk’ubwa ba officiers. Icyo nshaka kuvuga cyane aha
n’uko yari force yihagije, idakeneye amabwiriza menshi, aho buri musirikare
ashobora kwiyobora kandi bigakunda.
4.
Uretse
kwigisha imiterere y’umujyi wa Kigali ku ma karita, abasirikare bacu
banasimburanwaga kuma Convoy ya escort kugira ngo benshi babone amahirwe yo
kurebesha amaso ahantu hose muli Kigali n’inkengero zaho.
-Kuli
network yari ihasanzwe, ikorana na high command ku Mulindi, aho 600 bagereye i
Kigali, amategeko yabaye nk’ahindutse gato noneho abantu bose tuyoborwa na Lt
Col Kayonga. Ubundi igihe bishobotse amakuru yihutirwa yacishwaga kuli Karake
Karenzi wari uhagarariye APR muli GOMN mbere, na MINUAR nyuma, ndavuga Kayonga
ataraza i Kigali .
Mu
by’ukuri nibwo mu mitwe byahindutse, twese tuti noneho Kigali, bidapfa
bidapfusha ni iyacu, ibi bihutu bya Habyarimana , tuzabipfumura inda. Aha niho ibyo Col Bagosora yajyaga avuga ko agiye gutegura
Apocalypse atazi ko FPR nayo itegura indi byari bigiye gusohorezwa.
-Twarebaga
akajagari mu ngabo za leta, tukareba uburyo umujyi n’ubwo urimo Interahamwe,
abasirikare n’abagendarme ariko usa nk’aho utarinzwe, tukumva amashyushyu yo
kuwufata. Cyokora buri wese yaravugaga ati uko bimeze kose, kuwufata
birashoboka, ariko ingaruka ntizoroshye. Buli wese mu bakoreraga hanze mu
baturage, mu mashyaka, mu nterahamwe, ahavugirwa politiki, twese twaravugaga
tuti, benshi cyane inzira ya Arusha barayemera, ARIKO mu ntagondwa Arusha
n’inzozi. Mbese, ko igisigaye, ku
mpande zombi hagiye gukoreshwa plan A, ariyo gushaka uko imirwano yubura, kuko
plan B kuli buli ruhande ryari ibanga rizakoreshwa mu gihe twavanze bigasandara
twese turi mu gihugu. Abareba kure bari batangiye kubona ko bidapfa
bidapfusha intambara igiye kubura kandi ko izaba simusiga, ikazagwamo imbaga
y’abaturage.
Kugira
ngo imirwano yubure byari ngombwa ko
haboneka impamvu, icyizere cyo
gutsinda kandi vuba, bivuze gushaka
inzira y’ubusamo.
Reka
nisobanure kuli izo ngingo:
-Nyuma
yo guteza icyuka kibi, gucagaguramo ibice mu mashayaka, kuburyo abashyigikiye
FPR bajya ukwabo n’intagondwa na Power zikajya ukwazo, FPR yari isatuyemo
kabiri imbaraga z’abahutu, bivuze ko no mu ngabo z’igihugu, n’ubwo zitemerewe
kujya muli politiki ku mugaragaro, ariko burya buri wese muli politiki aba
afite ibyo yumva bimunyura. Bivuze ko n’izo ngabo zitari kurwana zifite
imyumvire imwe. Hari abibaza ko icyo ari igikorwa cya Habyarimana wenyine ariko
sibyo, kuko hari aho contrôle ye itageraga, ndavuga kubamurwanya, kabone niyo
baba badakunda FPR. Yo ntiyabakundaga, nayo ntiyari ikeneye ko bayikunda,
ahubwo yari ikeneye ko bakora ibiyiha imbaraga zo kuzubura intambara.
-Nyuma
yo kwivugana abanyapolitiki batandukanye, no kugerageza ku bandi ariko
ntibishoboke, FPR yarangiza ikabisiga MRND, uretse ko hari n’ibyabaga aribyo
koko MRND na CDR zabishe, leta yagumaga iba ruvumwa mu maso ya benshi,
bigaragara ko ariyo irimo guteza akajagari ngo leta y’ubumwe ya Arusha
itajyaho. Nyamara uwo wari umutego wa FPR, kandi leta yawuguyemo, FPR irigaramira.
Mu by’ukuri dusubiye ku bikorwa twe
INKOTANYI twakoraga mu turere tugenzura, n’ibyabaye ku baturage
b’inzirakarengane bakomokaga mu majyaruguru y’igihugu, byari bigoye
gutandukanya imikorere y’inkotanyi n’iy’impuzamugambi. Hanyuma Intagondwa zo kwa Habyarimana,
uretse ko ntanuwatinya kubivuga, abanyakazu benshi babaga baturuka mu
majyaruguru, zasangaga nta mpamvu yatuma CDR ibuzwa kujya mu butegetsi, ngo
MRND yayiremye inayikoresha yo ibujyemo. Ntabwo byumvikanaga impamvu FPR
n’Ingabo za APR zo zigiye kuza mu butegetsi, nazo ari inkoramaraso kandi ibyo
birasobanutse nabyerekanye hejuru, mbese impamvu yo kwanga ko leta ijyaho kuli
FPR no kuli Habyarimana bose byari urwitwazo, abaturage basanzwe batabasha
kwisobanurira icyo bihishe. Ikibabaje ni uko muli rusange, kumvisha abantu
ukuntu FPR ari abicanyi, kandi izi kubikora bucece, barangiza bagatunga agatoki
MRND na leta, byaribigoye.
Itandukaniro
hagati ya FPR na Leta n’uko FPR yicaga ikoresheje aba abanyamwuga (professionels) babitojwe bihagije , ibyo ikoze
ntibisakuze ikicecekera, ikanirinda ko abantu bigenga baza ngo
babibone Leta yo ikabikoresha interahamwe yagaburiye urumogi, bikogezwa
na radiyo RTLM n’ibinyamakuru byose byo mu kwaha kwa Habyarimana.
Amayeri
yambere yabayeho kandi atazapfa arangiye ni uko FPR ihakana ibyo yakoze,
yabishaka ikazabyemera ibona ko ntacyo bikiyitwaye. Imyaka yose intambara yamaze,
FPR yemereraga abanyamakuru ko baza mu karere kayo ari uko yabanje kumenya ko nibura
batayirwanya. Abandi babaga ari abo yiguriye nk’uwitwaga Hussein Abdou Hassan
wa BBC, ntawamenyaga niba ari Inkotanyi cyangwa niba ari umunyamakuru wa Radiyo
yubahwa nka BBC. Mu gutembereza abanyamakuru mu karere kayo, FPR yabazanaga
igihe ishakiye, ikabajyana aho ishaka, ndetse byanashoboka ikababwira ko aho
hantu hose imbere hari imitego, intambara ikaze se, mbese umunyamakuru
akajyanwa ahateganijwe mbere y’igihe. Kenshi bajyanwaga uko umupaka ugiye, aho
kubinjiza mu Rwanda imbere, bakabona bagenze ahantu hanini cyane, bakaruha
bakanarara, kandi batigeze barenga 1km uvuye kumupaka. Ayo mayeri yatunze
Inkotanyi bituma ntawe ubasha gutunguka aho zakoreye amarorerwa.
Ikintu
kindi Inkotanyi zarushijeho leta amayeri, ni ukwica, zigatwika imirambo, ivu rikajyanwa
rikanyanyagizwa kure, kuburyo bitoroshye gupfa kubona abishwe. Cyokora, henshi
turahazi. Ntanarimwe byashobokaga gutungura Inkotanyi, kuko kwinjira mu karere
kazo byasabaga uruhushya, n’ugutembereza akakujya we aho yahisemo.
Gupfa
kose gutera ubwoba, ariko reka mvuge ku mpfu uko zakozwe kumpande zombi. Ni
ibyo naboneshaga amaso yanjye, byaba ibyakozwe na FPR cyangwa na Leta
ikoresheje intagondwa zayo, cyangwa inzego z’umutekano.
Mu Nkotanyi
ari nazo zatangiye uhereye le 4-10-1990 Rwigyema yapfuye le 2-10-1990.
Ndamuvuga kuko we ntiyari kwemera na hato ko Ingabo ayoboye zica abaturage:
1.
Guhambira
amaguru ukwayo, amaboko mu mugongo ugakururura kugeza mugatuza haturitse
hakavuga, ugapfukamisha uwo ugiye kwica, ukamuhonda ifuni mu mutwe hagati, ubwo
ahita yitura hasi, maze ugajanjagura umutwe mu misaya yombi, umutwe ukaba
n’ikinonko cyasandaye.
2.
Guhambira
nk’uko nabivuze, ukajombagura ibyuma mu mbavu, kugandagira kunda ugakanda
unajomba icyuma cy’imbunda.
3.
Guhambira
umuntu, warangiza ukamwambika ishashi mu mutwe kugira ngo umwuka ushire kugeza
apfuye.
4.
Guhambira
umuntu, warangiza ukavomesha petroli urushinge, ukayikandira mu matwi yombi
ukitaza ugakubikira inshyi mu matwi icyarimwe, agahita afatwa n’isererere
itinda ikanamuhitana.
5.
kwambika
ikiziriko mw’ijosi ukaryamisha umuntu hasi, ugakandagira umugozi ugakurura
kugeza aho umunigiye burundu.
6.
Guhambira cyane amaguru n’amaboko, ugatambika
igiti umuntu ukamunaganikaho acuritse amaraso akaza gutunguka mu matwi, mu
kanwa no mumazuru, akanapfa.
7.
Iyo
byabaga hari amakuru ugiye kwicwa ashakwaho, bwo yaratobangwaga, akaza gupfa yahaze
ubuzima, ajombwa ibyuma, agatonyangirizwaho umuriro w’ikidomora gitwitse,
kujombwa ibikwasi ku gitsina, hari iyo hafatwaga abavandimwe cyangwa umugabo
n’umugore cyangwa umwana na nyina bagategekwa kubanza gukora imibonano
mpuzabitsina ku ngufu, kandi bavuze ko bafitanye isano ya hafi cyane, …
8.
Incuro
nyinshi ababashaga kwicishwa amasasu, na grenade, niyo ntamwanya wabaga uhari
wo kwica abishi bitonze. Abandi rimwe na rimwe bagiraga amahirwe yo kwicishwa
amasasu, ni abakobwa babaga bamaze gusambanywa ku ngufu n’Inkotanyi, ngo kugira
ngo batazitera umwaku, zikarasirwa ku rugamba. Nyamara, iki cyaha nubwo
cyakozwe ahantu henshi cyane, ariko amategeko yaragihanaga pe, uwafatwaga
yarahanwaga cyane. Kubabaga bahanwe, ntabyo banyirugufatwa bamenyaga ko
bahanwe, babaga bazi ko ariwo muco w’Inkotanyi; aho ndavuga uwagiraga nyagasani
agasambanywa ntiyicwe. Ikindi ntakwibagira nubwo nacyo iyo cyamenyekanaga
cyahanirwaga, n’abantu basambanyaga abagore kungufu, barangiza bakajomba ibyuma
cyangwa ibiti mu gitsina, bakavirirana kugeza bapfuye.
9.
Kwica
abana by’umwihariko kugira ngo badatesha abasirikare umwanya, bazunguzwaga
utuguru bagakubitwa ku kibambasi cy’inzu umutwe ugasandara, umwana akitaba
Imana.
10.
Nta
hantu nzi, numvise cyangwa nabwiwe uretse kuli Radiyo Rwanda na RTLM ko
Inkotanyi yasatuye umugore ufite inda, ikamuvanamo umwana… Niba byaranabaye
njye ntaho mbizi rwose. Ahubwo mu kwica abagore nk’abo, abasirikare babateraga
amavi munda no mumbavu, bakabambika amashashi umwuka ugashira, kuko mu buhanga
ntazi ahi Inkotanyi zabwigiye, zemezaga ko umugore utwite kenshi ifuni itamwica
burundu, cyangwa ko atinda gupfa.
Ku nterahamwe,
ntabwo bitandukanye cyane, uretse zo intwaro akenshi zakoreshwaga zitandukanye.
1.
Hakoreshwaga
gutemagura umuntu, bishobotse guhera kumutwe kugeza kubirenge.
2.
Hakoreshejwe
impiri ziteyemo imisumari kuburyo ikubita umutwe ikawujanjagura.
3.
Hakoreshejwe
za grenades aho zabaga ziteye abantu benshi barunze hamwe.
4.
zica
abana nk’inkotanyi.
5.
zicaga
abakobwa zibanje kubarongora kungufu.
6.
zasaturaga inda byo narabibonye, kubafite inda.
7.
zasambanishaga kungufu abafitanye amasano.
8.
etc..
n’ibindi bisigaye zigiye ku nkotanyi.
KU
BAHUTU
Birababaje
kandi biteye agahinda kubona abahutu baritabiriye ubwicanyi kariya kageni.
Abantu mu by’ukuri babonesheje Genocide amaso yabo n’abayikoze, natwe inkotanyi
zazerereye igihugu cyose turwana. Numvikane
neza, kabone n’ubwo abagabo bo kubihamya nubundi bose batikiye, kuko n’uwacitse
kw’icumu yabaga yihishe atabasha kubona, ariko ntibibuza abahutu kuva kuli
prezida wa republika, kugeza mwana muto, bitabiriye igikorwa cyo kurimbura
abatutsi, hagamijwe ko bashiraho burundu. Uhakana ibi, yaba yigiza
nkana, kabone nubwo we yaba yiyiziho ko ntakibi namba yakoze. Uwo ni uwo
gushimirwa ko atiroshye mu bwicanyi, ariko ntiyaca urubanza ko abahutu
batitabiriye genocide.
Kurimbura
abatutsi rero, byahagarikiwe n’ubutegetsi kuva hejuru kugeza hasi,
buhagararirwa n’inzego z’umutekano, nazo zibyirohamo, bikorwa na none n’imitwe
yose yitwara gisirikare , kuburyo bihita byitwa umugambi wo kurimbura ubwoko
nk’uko ubu bivugwa kandi binemerwa.
KU
BATUTSI.
Ntabwo
abatutsi bigeze bicara ngo bavuge ko bagiye kurimbura abahutu, nta narimwe
ntanibyo bari gushobora dukurikije imbaraga zabo n’imibare yabo. Ku kibazo
kijyanye n’Inkotanyi, byo biratandukanye, kuko zo zicaga abaturage,
bizishimishije kuko shebuja Kagame ariyo mategeko yabaga yatanze. Nibutse ko ajya
gutanga amategeko ngo bibe, rapports zose ku rugamba zavugaga ko kwinjira
muturere dutuwe ntibishoboka, kuko abaturage batuvugiriza induru, bose bakaba
bategekwa gukora amarondo, ndetse bakaba baranategetswe kworora imbwa ngo zijye
zimoka tukiri kure, maze ingabo zitegure, n’abaturage bihishe kure y’amazu yabo.
Nawe ati abahutu turi kumwe muli FPR, bemeza ko politiki ya MRND idashobora
kuvanwa mu mitwe y’abakiga dukoresheje tracts, cyangwa inyigisho kuko
batanazizamo, none Fyeka hawo wajinga
wote ngo : mukubureho ibyo bigoryi byose. Atangira kuvuga aya magambo bwambere
na mbere yali yaje gusura Unit yitwaga Yankee combined mobile force, ahantu
hitwa GIKOBA, muli komini Shonga, muli Muvumba, hari mu kwezi kwa 12/1991. Aho hantu, hari units
zitwaga, Zulu, Nkurumah, Bravo, Mike, Sierra,…zose wongeyeho Combined mobile forces,
zari iburyo n’i bumoso bw’aho Yankee yari
iri icyo gihe.
None
rero, ntabwo icyaha cyakozwe n’abasirikare b’inkotanyi cyagombaga kuryozwa
abaturage batanazi uko FPR yagiyeho, ari nayo mpamvu njye mbabazwa cyane
n’ukuntu abahutu igihugu cyose bitwaje iyo mpamvu bakarimbura ubwoko.
Muli
make rero, abahutu, bayobowe n’ubutegetsi bwariho n’inzego zabwo zose,
barimbuye abatutsi, n’uwabacitse agasigara yagombaga kwicwa wenda ntiyabonetse,
abatarabyitabiriye bakwiye gushimirwa. Abatusi bari mu mutwe w’Inkotanyi,
ndavuga abasirikare, bishe abahutu, benshi bashoboka, ndavuga uwabashije
kuboneka, cyangwa uwo uburyo bwo kwica bwabonetse. Icyo cyaha, cyitabiriwe
n’abasirikare bakabakaba 23000, benshi bakoreshwa n’itegeko, abandi babikora
babyishimiye, ku burenganzira bwatanzwe n’umugabo umwe Kagame.
Aha
hantu kuhasobanukirwa bituma abantu bamenya impamvu zatumye genocide ishoboka,
n’ibyakozwe kugira ngo yihutishwe, kugirango FPR ibone urwitwazo rw’intambara,
kwizera intsinzi ya vuba, n’inzira y’ubusamo ngo iyo ntsinzi igerweho.
Ibi
byahoraga mu migambi ya Kagame, uko yabaga yateganije impamvu yatanga muli
1992, 1993, na 1994, buri gihe byabaga bisa: kwereka amahanga ko leta iriho
yica abantu ikananirwa kubahiriza uburenganzira bw’ikiremwa muntu. Yabigeragaho
amaze kwivugana abanyapolitiki cyangwa abatutsi, bigahama MRND. Ubundi koko
MRND ikaba yabikoze. Intsinzi ya vuba, yashobokaga gusa mu gihe habonetse
impamvu zituma abarwana baba bake ku rugamba, bivuze kubanza gucamo abahutu
ibice, no gushaka impamvu izatuma igice kinini cy’ingabo gihugira mu bindi,
mugihe we arangaje imbere gufata ubutegetsi. Ibyo byasabaga inzira y’ubusamo,
ariyo guteza akaduruvayo mu kwica Habyarimana, ariko bikavunjwa igitambo
cy’abatutsi bari mu gihugu.
Na
none kandi kugirango iyo ntsinzi ishoboke, APR yagombaga gukora bihuye
n’umugambi wa Kagame, ariwo nyine, dukore
igituma ingabo nyinshi zihugira mu bwicanyi, gufata abakobwa kungufu, ARIKO natwe twirinde icyaturangaza objectif
ibe imwe rukumbi GUFATA ubutegetsi, gutabara abicwa bijye biba aruko nyine aho
twaciye byahuriyemo n’uko twagombaga kuhanyura. ABANA twavukiye mu
Rwanda tuzi ko tuhafite imiryango, imikorere ya Kagame mucyo yitaga guhagarika
genocide ajijisha amahanga, yaradutangaje pe. Twageze aho twibaza niba koko
ibyavugwaga ko nta mututsi uba mu Rwanda, ko n’uhaba asa nkabo kwisura
ariko ko imitekerereze n’imyitwarire ari iya gihutu niba atari ukuri.
Kuli
FPR uretse nkuko nakomeje no kuyivuga henshi ariko muby’ukuri si iriya
yavugwaga kuli Radiyo, yemwe na magingo aya, FPR ikorera muli salo si iriya iba
izwi ku mugaragaro, aha ndavuga ya Kagame, si iya Kanyarengwe. Iyo FPR
parallèle rero mu kwica Habyarimana yabonagamo ibintu bikurikira:
1.
Arapfa
nta numwe uzabasha kurundarunda abantu hamwe ngo barwanye FPR bivuye inyuma.
Impamvu ni uko byari bigoye kubona umuntu uzaba ufite imbaraga za politiki
ariko cyane cyane, umuntu ufite ububasha busesuye ku Ngabo z’Igihugu,
uwo zumvira. Nanone ntabwo byashobokaga kongera kubona umeze nka Habyarimana mu
gushaka inkunga hirya no hino kuko yigiriraga inshuti mu ba Parezida benshi. Ikindi
burya uko abantu bivugwa ko abaturage benshi batari bagikunda Habyarimana,
simbyemera, kuko anapfuye ibyo abaturage bose bakoze twarabibonye. Mbese kumusimbura
byari biruhije, cyane cyane ko igihugu cyari no kuba kiri mu masasu, hirya no
hino, na Kigali irimo.
2.
Gupfa
kwa Habyarimana byari gukurura akaduruvayo, gatuma abantu byanze bikunze bahita
bapfa mu bwinshi. Uretse na Habyarimana, mu mujyi wa Kigali ntawe utaratangaga rapport mu basore ba
network ko nihagira umuntu ukomeye wongera gupfa abatutsi bazahita barimbuka
burundu. Ibi bintu abantu bose bakwiye kubimenya kuko niko kuri pe. None
se ko twishe Katumba hakicwa abatutsi ibihumbi ari interahamwe gusa ngo izwi mu
Gakinjiro, Kagame ugira ngo yibwiraga ko hapfuye nka Habyarimana-IKinani
byabyara iki? Ese ko twuburaga imirwano muli Muvumba i Bugesera hakicwa
ibihumbi byinshi by’abatutsi, yibazaga ko Kinani apfuye bizagenda bite? Ese ninde
uyobewe uko umuriro watse Gatabazi yishwe, kandi yishwe n’Inkotanyi, bugacya
bigahitana na Bucyana, amaraso agasesekara ahantu hose? RWOSE kwica Habyarimana
ingaruka mbi Kagame yari aziteguye. Izo
ngaruka ariko zari inyungu kuri Kagame, kuko FAR, GD, interahamwe, CDR
n’abakoraga nkabyo bose ntayindi gahunda uretse
kwirara mu batutsi bakica, abo batutsi
batanasobanukiwe uko byagenze. Mu gihe rero bari kuba bahugiye mukujya
kwica, kurongora no gusahura mu batutsi, twe tukinyonyombera tukifatira i
Kigali, na Leta muli rusange.
3.
Kwica
Habyarimana kandi byari inzira y’ubusamo kuko ntacyari gushoboka kubijyanye
n’amasezerano ya Arusha kuko ntawari guhita abasha kongera gusubirayo ako kanya
ngo agene usimbura perezida wapfuye.
4.
Uko
Habyarimana yishwe n’ubuhamya bwatanzwe n’abantu benshi cyane kubyo babiziho,
nanjye ndimo n’ubwo itangazamakuru ryabyanditse uko ryishakiye, ndetse ntanazi
n’uburyo byabageze mu ntoki, byavuzweho byinshi. Ibyo ntabwo ari akazi kanjye,
abakoze iperereza, abazarega n’abazaregwa, bazi neza uko bazaregana n’uko
bazishinjura abo bashinjwa. Ku bwicanyi bundi bwakozwe na FPR, ubwo nibuka
nzabwandika mu buryo busesenguye n’abo nzi babukoze, kuko iyo ntambara natangiranye
nayo ndangizanya nayo, ibyo ntazi n’aho ntari ndi mu mwanya byabaga gusa. Bitanabujije
ko nanabibwirwa n’undi. Igikuru ku rupfu rwa Habyarimana, njye ntakundaga namba
kuko nanamurwanyaga, rwatanzweho ubuhamya, n’abantu Kagame n’ibyegera bye
bitakekaga. Azatangara asanze arimo ashinjwa n’abo babikoranye kandi yitaga
inkoramutima icyo gihe, cyangwa na nubu akibibeshyaho.
5.
Kubijyanye
n’abantu bashyize mu bikorwa itegeko rya Kagame ryo guhanura indege, cyangwa
kugeza za missiles i Kigali na Masaka, kandi mbona imiryango mpuzamahanga
ikwiye gukurikirana imibereho yabo ngo ejo n’ejo bundi batazarigiswa kugira ngo
ibimenyetso bizimangane, ndavuga bamwe kugira ngo bahozweho ijisho:
o
Major
Ruzahaza, wajyanye abasirikare kuri Convoy umunsi izo missiles zaviriye ku Mulindi.
Yari capitaine icyo gihe yari kumwe n’abasirikare 6 ayoboye, kandi
banaherekejwe na MINUAR irimo abasirikare bavuye muli Ghana, kandi ntibamenye
ko izo missile s zigiye muli iyo kamyo.
o
Warrant
officer 2 demob Eugène Safari wiyitaga Karakonje kubera
gukunda ka byeri gakonje, yari atwaye igikamyo kikworeraga inkwi zagendeyemo
missiles 2 mu bisanduku binini munsi y’inkwi.
o
Sgt
Moses NSENGA : Icyo gihe yari caporal,
ubu yahungiye Uganda, avindime na Kayonga, kandi mu bari kumwe nawe mugupakira
izo missiles mw’ikamyo hasigaye gusa Sgt TUMUSHUKURU ukiriho, abandi nka WO2 Rwamapasi Stanley wari CPl yapfuye muli
1998, undi yariWo2 Seromba, icyo
gihe yari Caporal, yapfuye muli1997. Mu kuzipakira kandi hari na pte Joseph
NZABAMWITA, ubu ni Lt Col ahari, hamwe na Major Birasa wari Capt, uwo Kagame yaramwirengeje.
o
Sgt
MAZIMPAKA Didier: Ubu ushobora kuba afite
ipete rya Sous Lieutenat, watwaye imodoka Toyota Stout 2002 yari yikoreye Missiles
zombi zakoreshejwe mu kurasa indege ya Habyarimana. Yajyanye abarashi abagezayo,
anagaruka kubatahana muli CND bamaze gukora ishyano. Incuro nyinshi nawe
yatezwe imitego yo kumwica akabimenya cyangwa ntabimenye, agakizwa n’Imana.
o
Capitaine
Frank NZIZA : Wari s/lt icyo gihe, kabuhariwe
mu kurashisha missiles zo mu bwoko bwa SA16 twazitaga SAM16 twe. Uyu niwe warashe
indege irashwanyagurika. Mbere yo kwohereza abandi basirikare batatu kwiga
kuzikoresha muli Uganda, ntawundi n’umwe mu Nkotanyi wari kuzirashisha. Abo
bandi abaje kuziga icyo gihe ni : Sgt
NYAMVUMBA Andrew, Sgt TWAGIRA Steven, Cpl HAKIZIMANA Eric bose icyo gihe
bari abasirikare bo mu High command barindaga Kagame.
o
Cpl
ubu yabaye Lieutenant Eric HAKIZIMANA : Uyu
nawe yarashe iyo ndege, niwe wabanje, ayihamya ibaba ry’iburyo ariko
ntiyahanuka, yari no kubasha kwigeza ku butaka, ariko missile ya kabiri niyo
yayi sambuye burundu.
o
Sgt
NTAMBARA Potiano, ubu ni LT: Uyu
nawe yajyanye na TOYOTA yatwawemo missile, agenda nk’umuntu uyirinze anagarukana
nayo.
o
Sgt
Aloys RUYENZI : Ubu yahungiye Uganda
afite ipete rya Sous lieutenant. Icyo gihe yari yasigaye mu mwanya wa Lt Silas
UDAHEMUKA maneko mukuru wa Kagame. Uwo Ruyenzi akaba yari hafi y’aho inama yo
gufata icyemezo cyo guhanura ingege cyafatiwe, munama yarimo Maj Gen Paul
Kagame ayiyoboye, nako atanga amategeko, Col Kayumba Nyamwasa, Lt Col James
Kabarebe, Col Lizinde Charles, Maj Jacob Tumwine, Capt Charles Karamba, hari
tariki 31-03-1994, abandi bose baracyariho uretse Lizinde wahunze akanicwa azizwa
iyo mpamvu . Icyo gihe kandi, Sgt Paul KARABAYINGA ubu ni Lieutenant yari
kuburinzi bw’icyumba cyabereyemo inama, ari kumwe na Sgt SEMPA Peter, uwo
yaguye Bukavu mu buryo budasobanutse nawe hari muli 1996.
Umuntu yavuga benshi cyane, kuko ni benshi babashije kumenya uko iyo
ndege yarashwe, cyane cyane mu bakoreraga network, abasirikare babaga muli 3rd
Bn i Kigali. Ikibabaje n’uko uzakekwa wese ko yagize uruhare mugutanga aya
makuru, niba adashinganwe, Kagame azamurigisa, ntawe uyobewe ibyo yapanze kwicisha
Captain Hubert KAMUGISHA watuyoboraga mu maperereza twakoreraga muli Kigali no
mu Nterahamwe, uwo yiciwe mu Bugesera, escort we ategekwa kwemeza ko ngo
yumvise yirasa. Utacyumvikana na Kagame, cyangwa ukekwaho kuba yamena iryo
banga yarishwe cyangwa aribikiwe. Kugira ngo abanyarwanda barusheho gukomeza
gusobanukirwa neza ibyo byose mu minsi mike nzashyira ahagaragara amazina
y’abantu bose nibuka bakoreraga mu mujyi wa Kigali no mu Rwanda ahasigaye,
dufatanije gukora akazi ka gi technicien.
Iyi
ngingo irakomeye cyaneee kandi abanyarwanda bayisobanukiwe neza bajya mu
muhanda bagategeka ko Kagame yegura agashyikirizwa inkiko nk’abandi bagizi ba
nabi. Reka ntange ingero zerekana ko APR yari ifite ubushobozi bwo gutabara
abantu ariko mu migambi ya Kagame ibyo nti byari Priorité na busa:
1.
Abasirikare
b’Inkotanyi bari bafite ubushobozi bwo kugenda nibura kilometero 30 ku munsi
izo nizo nke kuko biranazishobokera kugenda 80 kandi wahagera ugahita utangira
intambara, kandi barwana. Ibyo si impuha 59th yahagurutse Butaro, ndetse ibanza
no guhagarara umwanya munini irara mu Miyove ngo Afande Kagame abanze atange
amabwirizwa ya nyirarureshwa kuko we yari azi icyo yategetse ba COs. Iyo Unité
ya 59th yakomeje urugendo rwerekeza CND ihagera itari 10/4 ku manywa. Unités
zindi nka Bravo naAlpha zo zakoresheje iminsi ibiri gusa, igice cya 101st
cyagereyeyo rimwe na bambere, igice cya Military Police cyahageze ku munsi wa
gatatu aribwo le 9/4. Icyo gihe umusirikare muto na ba caporaux yabaga yikoreye
ibikoresho birenze 30kg hejuru y’imizigo ye bwite, agenda ijoro n’amanywa kuko
hari hakenewe amasasu ashobora kuturwanaho iminsi ihagije mbere y’uko dufungura
umuhanda wa Byumba. Ibyo birahagije kugira ngo umuntu yumve imbaraga twari
dufite, zo kugenda kilometero zirenze ijana kubavuye Butaro, mu minsi 3 kandi
agenda urwana inzira yose.
2.
Abana
b’Inkotanyi uko iminsi yagendaga yiyongera, bagendaga bazamo abava mu Rwanda
benshi cyane, kuburyo uretse abanya uganda bavugaga konta batutsi babaga mu
Rwanda ko n’uhari ari igisambo cyanze guhunga, cyangwa wabaye umuhutu mu
bitekerezo, ariko twari dufite ishyaka rikomeye cyane ryo gutabara abavandimwe
bacu barimo batikira. Igitangaje cyanatumye benshi muli bagenzi bacu baniyahura
ni uko babuzwaga gutabara abantu tubareba, umuntu agafata imbunda akirasa ati
kuza mu Nkotanyi naribeshye. Njye cyokora sinibeshye, kandi kudatabara benewacu
tubishoboye byarambabaje cyane.
3.
Kigali
twari tumaze kuyimenya kurusha abaturage kavukire, kuko twabaga tuzi n’inzira
zinyurwamo n’imbeba, tuhazi nijoro na kumanywa, tuzi ahantu hose hatuye abantu
bakwiye kuba batabarwa,… Uretse na Kigali kandi, no mu Rwanda ahasigaye, kubera
abana bahakomotse, kujyayo byari byoroshye kuko abaturangira amayira bari
bahari.
4.
Mu
Rwanda ahantu hari hatuwe n’abatutsi benshi umuntu yatabarira icyarimwe
ntibatikire hari hazwi si henshi cyane ni nka Bugesera, Kibuye, Butare,
Rwamagana, …, kandi abatabaye hamwe babashaga no gutabara ahandi hegeranye
naho.
5.
NONEHO
RERO reka turebe ukuntu nta bushake namba Kagame yari afite bwo gutabara
abatutsi kandi yari abataye mu Kaga nkana.
Duhere
kuli Kigali gusa nibura.
o
Byumvikana
bite ukuntu twabonye imbaraga zacu zanganaga, n’ukuntu twabashaga kugenda
ingendo ndende turwana, ariko APR ntibashe no gutabara abantu baguye muli ETO
ku Kicukiro, niba yarashakaga gutabara abantu? Ese ntabyo yamenye ko bahari? Ese
hayibereye kure kuva kuri CND, ukambuka ukajya gutabara ahantu h’iminota
itageze n’isaha?
o
Ni
kure kungana iki kuva kw’i Rebero ugatabara abantu mu Rwampala koko?
o
Byumvikana
bite ukuntu ku gatindo gato kari hafi ya gare ya Nyabugogo, ujya mu Gatsyata ko
hashyirwa barrière y’abicanyi bagatikiza abantu Kagame afite Bravo hejuru ya
Jari koko? Byumvikana bite ukuntu Gisozi, Kagugu, za Kinyinya hicwa imbaga
Inkotanyi ziri kuli kilometero zitarenze ebyiri?
o
Ngaho,
kuva kuli CND koko ni kure kungana iki byatuma abantu barimbukira Kacyiru,
Cyimicanga, ndetse no hakurya za Sainte Famille?
o
Wasobanura
gute uko i Bugesera abantu bapfa bagatikira kabisa, Inkotanyi ziri muli Kigali
kuli 35km kugera i Nyamata? Ese haba hari ibigo bikaze kabuhariwe byatubujije
biruta ibirindiro byo mu Ruhengeri na Byumba aho iza Habyara zari zarariye
karungu, kandi tukazinyuraho zitureba?
Noneho
hanze ya Kigali
o
Turetse
Bugesera navuze, i Kabuga, Rwamagana, aho hose byatunanije iki? Niho kure cyane
tutabashaga kugera vuba se? Ese nyuma ko tweretse abanyarwanda n’amahanga ko
tubasha kujya i Kinshasa kuli kilometero zirenze ibihumbi4 (4000km) kuko
tutagenderaga mukirere twagendaga zigzag urugendo rukiyongera, kandi tukahagera
mu minsi itageze kw’150, ubwo bivuze ko ku munsi twagendaga nibura 26 km.urwo
nirwo rugendo ruto cyane rwashobokaga, ubundi na 80km twarazigendaga rwose.
o
Noneho
kure, nka Butare, koko abatutsi bazize iki ahantu genocide yatangiye hashize
ukwezi kurenga ngirango. Ku Kibuye se ninde wabatabaye ko birwanyeeehoooooo
kugeza mu mpera z’ukwa ga6 bakabagwa butungo nta gitabara?
o
Twijya
kure cyane, reka tujye kumuryango wa CND kw’irembo kuli metero 20. Niba
Inkotanyi zakundaga abantu, kuki Kayonga azi ko indege igiye guhanurwa,
yategetse ngo birukane abasivili, bagafunga imiryango y’urupangu, ngo hato
hatazagira uvuga ko twahishe abatutsi muli CND tuzi icyo dukoze? Imirambo se
y’abatutsi yakandagirwaga n’imodoka kuli rond point Kimihurura irangana iki babujijwe
kwinjira muli CND ngo bakize amagara? Ese gutanga ibitambo (sacrifier) abatutsi
birenze ibi n’ibihe koko?
Nabivuze hejuru reka mbisubiremo, KAGAME YATUBUJIJE GUTABARA BENEWACU
TWARI TUBIFITUYE UBUSHOBOZI N’UBUSHAKE.
Icyo nakongeraho ni uko igihe cyose habayeho gutabara abantu, byabaye mu
buryo butatu:
1.
Ku
muntu FPR ikeneye kuzakoresha mu butegetsi yafashe leta
2.
Ku
bantu byahuriranye bakaba bari ku nzira APR yanyuzeho irwana, igasiga
ibararuje.
3.
Ku
ba komanda bafite umutima ugira impuhwe bakabikora kubwabo Kagame ntanabimenye.
Ntabwo rwose gutabara abatutsi b’abaturage byigeze biba mu migambi Kagame
yateganije.
Hanyuma
rero reka turebe gato kuli ambiance yari mu nkotanyi muli Kigali muli Genocide.
Njye
nk’umusirikare, wabaye mu ntambara, nemeza ko kugira abasirikare baruhutse babasha
gusimbura abandi bibaye ngombwa, cyangwa bakabatera inkunga, ko ari ngombwa
cyane.
Ariko
reka turebe ukuntu nta gahunda yo gutabara yari ihari pe. Muli Kigali harimo
Units za APR zikurikira, zimwe
zarahabanje, izindi zirahubakirwa, zitari zisanzweho. Hari Alpha, Bravo, 59th,
7th, 3rd, Military Police, Artillery and Air Defence Unit, 5th, 21st. Izo zose,
uretse 3rd na Military police, izindi zagiraga ama Coys kuva kuli
A-B-C-D-E-F-G-H-K- HQ coys, mbese nkeya zabaga ari 10, kandi buli yose ifite
hafi abantu 170. Hari units nini cyane zagezaga ku bantu 2000. Abo bose kwongeraho
aba techniciens igitero bari baracengeye muli Kigali. Mu by’ukuri si impuha mu
mujyi i Kigali n’inkengero zawo harimo ingabo zirenga 12000 z’inkotanyi, abantu
barimo bashira hirya no hino.
Aho
igice cya Gikondo Magerwa gifatiwe burundu, biteye agahinda cyane, kuko mu gihe
amaraso ya benewacu yamenekaga, aba Afande bakoreshaga umubare munini cyane mu
kujya gusahura mu biduka binini nka za Magerwa nyine. Ingabo aho kujya gutabara kuko bitari mu nshingano Kagame yatanze,
ndetse n’ushatse kubyibwiriza, yajya kurwana aho atatumwe, yagira umusirikare
apfusha agafungwa.
Abagabo
Kaka, Dodo, Ngoga, Bagire, Kayonga, bose barushanwaga kwiba za Land Cruisers
nyinshi, no kuzitemamo ama jeeps ya escort, ingabo zimeze nk’interahamwe. Mu
by’ukuri ibijya gupfa bihera hejuru nyine. Nta barwanyi bigeze babaho, bameze
nk’abagabo mvuze hejuru, na ba Kaddafi, Nyamurangwa, Kwikiriza, Kalisa,
Rwigamba, Nkubito,…benshi cyanee bose twese twabemeraga nk’aba komanda bazi
icyo gukora pe. Ariko ntamabwiriza bari bafite, ubwo nyine abasirikare aho
kujya gutabara, batangiye kwirongoranira, birara muli za Nido, carlsberg,
Whisky, na mutzig na primus.
Indwara
yo kubohoza naho yatangiriye, maze interahamwe zikica zigasahura, APR nayo
ikikomereza imyidagaduro muli Magerwa, Kabuye muli sucrerie, i Byumba bamaze
kwica inzirakarengane batangira no guhumbahumba aho hose mu nkengero, birangiye
hatangira gusahura igihugu bicaho bijya Uganda. Biteye agahinda
Ibi
byose nzabyandika mu buryo burambuye kurushaho.
Uyu
n’umutego ukomeye kuko uko yawuteze umunsi washibutse uwambere uzahagwa niwe.
Njye nerekanye ukuntu ibintu byagiye bikura, ku mpande zombi, uko interahamwe
zagiye zirushaho ubugome, kandi izabanje kugaragaza ubugome buhanitse mu kwica
n’izahungaga FPR yabamazeho abantu za Byumba na Ruhengeri, bagera kumuryango wa
Kigali babaye inyamaswa burundu, batakibasha kwitandukaniriza inkotanyi
n’umututsi, byakongeraho inyigisho z’amacakubiri, byakongeraho urupfu rwa
Perezida n’ibikomerezwa bye, kandi aribo banyiri interahamwe, nyir’igisirikare,
batabasha kubona uzahangana neza na FPR, ntakindi byari kubyara keretse
kurimbuka kw’abatutsi.
Amakosa
yose yagombaga kuba yarakoze, uko yasaga kose, uyagereranije n’ubwicanyi
bw’urubozo abahutu b’interahamwe bicishije abatutsi, byatumaga mbere na mbere
abatutsi bamwemera nkuhagaritse itsembabwoko. Nawe rero, kuko n’ubundi akunda
ibyubahiro cyanee, byari bimworoheye kubyigisha abantu kuko nibwo abasha kubona
uburenganzira uretse ko aba abwihaye, bwo gukanda uwariwe wese utari mu murongo
ashaka. Buri gihe uwitsamuye ati genda mwa bicanyi mwe. Amahanga ati nyabuneka
cisha make, ati muceceke kuko abantu bashize mubarebera njye mvanaho leta
yabicaga genocide irashira, none muravuga iki mu bibazo byacu? None aranze
yigize ubukombe nk’uwatabaye abashize, kandi ariwe nyirabayazana. Burya ngo
akamasa kazazimara kazivukamo pe!!! Umututsi yatumye abashaka kumara abatutsi
babona imbarutso, arangije arabatererana barashira.
Uretse
ko nta naho bitaba mu ntambara ziswe izo kwibohoza, n’ingabo za leta zikumira
abo bateye, ariko ku ntambara y’Inkotanyi nabonye byinshi kandi abashaka guhoza
rubanda ku kinyoma barabyitwaza.
Icyambere,
intambara yaturutse muli Uganda, irwanwa n’abana biganjemo abatutsi, bavaga
imihanda yose, bava UGANDA, TANZANIA, ZAÏRE, BURUNDI, RWANDA, KENYA, n’ahandi
ariko bo bake cyane. Ibi mbere nambere birahagije kugira ngo umuntu yumve
uruhare rwa buli gihugu muli ibyo byose. Duhereye aho na none, birumvikana ko
buli gihugu uretse u Rwanda, cyamenye cyangwa cyemereye abana b’abatutsi kuhaca
bajya ku rugamba. Hari n’ibihugu muli ibyo byanabahaga ba maneko bo
kubaherekeza. Mu gihugu cy’u Burundi haciye abantu batari munsi ya 30000. Bose
bavaga mu Burundi binjira Uganda .Uganda yaciyemo benshi kurushaho kuko yo bose
bagombaga kuhanyuzwa.
Icyakabiri,
u Rwanda, ndetse n’Inkotanyi nta bikoresho bya gisirikare bikorera, bagomba
kubigura. Kubigura bivuga kugira ibihugu bigurwamo, kandi ku mpande zombi. U
Rwanda rero, rwakoreshaga amafaranga yarwo kugura imbunda n’amasasu, ibindi
bakabihabwa n’inshuti nk’inkunga cyangwa nk’ideni. Muli ibyo bihugu, harimo
Belgique, France, Chine, Rep Sud africaine, Egypte, Uburusiya, n’ahandi.
Intambara ihora isaba intwaro nshya kandi zo guhangana n’izo umwanzi nawe
afite, bivuze ko hariho kugura n’imbunda zigomba kuza kwigishwa n’abarimu
bavuye mu bisirikare by’ibindi bihugu. Ntihazagire uhakana ko hatigeze haba ba
instructeurs b’abafaransa, cyangwa ab’abiligi babaye mu Rwanda. No mu Nkotanyi
ntihazagire uhakana ko zitigishijwe n’abagande, ndetse bamwe bajya no kwihugura
hanze mu nshuti. Iyo logique rero ntaho abantu bayihungira.
Mu
bibazo birimo bivugwa ubu muli iki gihe, u Rwanda ruti abafaransa bagize
uruhare mu byabaye mu Rwanda bigishije interahamwe. Njye nabaza:ese Interahamwe
zari zikeneye kwiga iki kirimo ubuhanga buhanitse gikenewe kwigishwa
n’abafaransa? Akazi interahamwe zakoze kwari ugutema n’umuhoro, kwari ugutera
grenades, kwari ukurashisha imbunda ntoya zisanzwe zikoreshwa mu gihugu,
zishobora no kwigishwa n’abapolisi ba komini. Njye icyo nemera n’uko iyaba
ABAFARANSA baraje kwigisha urwango mu Nterahamwe, no kuzitinyura gukora
amaraso, no kuzibera aba komanda, uretse ko byo nta n’impamvu, kujya kwica
umutusti w’umuhinzi ntabwo bikeneye expert w’umufaransa, nari kwemera ko bagize
uruhare runini cyane koko. Si ba miseke igoroye na none, kuko ubwo twavumaga
Habyarimana, bo bamuteruriraga mu kirere nk’inshuti magara. Bivuze ko kuli njye
n’Inkotanyi zose, inshuti y’umwanzi wacu kuli twe yari umwanzi wacu. Kuki icyo
kinyoma gikomeza gusugira kigasagamba? None se ko navuze ahantu hose twe
Inkotanyi twishe abaturage, noneho abarundi baduhaye inzira, abagande
batwigishije bakaduha n’imbunda bose bajye murukiko mpuzamahanga ngo bakoze
genocide? Nyuma y’aho se n’aho Intambara inarangiriye tugatangira iya Congo, ko
abasirikare b’abanyarwanda bigishijwe n’AMERICANS, ISRAELITES, NORTH KOREANS,
SOUTH AFRICANS, ETHIOPIANS, ERYTHRIANS, RUSSIANS, KENYANS, n’abandi
ntabashije kumenya, bivuze ko abanyekongo twatikije, n’abahutu muli Zaïre, bose
bazabazwa ibyo bihugu byigishije ingabo zacu? Ubu se ko ingabo zacu zarimo
abagande kandi ibyo ko ntawe ubihakana kuko na Kagame arabyemera kuko
yanasezereye ku mugaragaro, abo benshi ko aribo barashishaga ibibunda bwa
kirimbuzi, za 122 mm, 107 mm,120 mm, ubwo Uganda ifatwe mw’ijosi ngo nize
isobanure ibya genocide? ABANYARWANDA NIBABOHOKE, NIBAMENYE ICYO BAZIZE KO
HABYARIMANA YAPANZE AMAHANO, KAGAME AMUFASHA KUYAGEZA KUBANYARWANDA, KINANI
ARIPFIRA, N’UNDI NAGIRE VUBA AJYE MU RUKIKO ACIBWE URWO GUPFA, AMUKURIKIRE
ABASIGAYE BABANE AMAHORO.
Amaherezo
abantu bazamenya ko icyazanye incuti za Habyarimana mu Rwanda, ari inyungu bari
bahuriyeho, kuko yari azi kubeshya amahanga akamuhururira. Nyamara ibyo
byarangiranye na 1990. Kuko urebye uko Belgique na Zaïre byahise bihurura ako kanya
ngo Uganda yateye u Rwanda, ariko basanga ari abatutsi bitahiraga bagahita
bavanamo akabo karenge, bwacya, abafaransa nabo bati natwe Kinani n’inshuti,
reka tujye kumwifashiriza abandi bamutereranye, bahagera bakanacuruzanya
akamogi ka Nyungwe kuli business y’aba Perezida Habyarimana na Mitterand
n’utuzu twabo. Mu masoko y’imbunda n’amasasu burya ababicuruza barahezwe, aho
naho hari igisubizo ku mibanire ya Mitterand na Habyarimana, none FPR ikaba
yarabigize intero, kugira ngo ibashe guhishira ibyo nayo yakoze birababaje
uretse ko bitayihanaguraho icyaha.
ONU
nitinyuke ku mugaragaro, ive mu kimwaro ifite njye ntasonukiwe, ngo ntiyatabaye
abanyarwanda. Ese hari amategeko ya ONU yatanzwe ngo abahutu n’abatutsi
barwane? Ese hari uyobowe amagambo ya Kagame ngo niba ONU itaje nonaha, ntayo
nkikeneye ntizanaze njye nzihagarikira ubwicanyi? Iyo ONU ipfa kwirahamo uko
ishaka , tukayirasira ba basirikare bayo b’abatesi batinya gupfa ikosa ryari
irya nde? Ese ubundi ONU igizwe na nde nande? Kuki mu bihangange biyigize,
hatungwa agatoki kimwe muli byo, n’uko aricyo gihangange cyonyine cyari kubuza
Genocide kuba?
NIHAKORWE
IPEREREZA KU MPAMVU ZATUMYE GENOCIDE YABAYE YARASHOBOTSE KANDI MU KANYA GATO
CYANE, N’URUHARE IMPANDE ZOMBI ZABIGIZEMO, NDAVUGA LETA N’INYESHYAMBA.
_______________________________________________