GENERAL MAJOR PAUL KAGAME NIWE
URI INYUMA Y’IHANURWA RY’INDEGE YA NYAKWIGENDERA HABYARIMANA :
UBUHAMYA BW’UWABIHAGAZEHO
1.
Maze iminsi nkurikirana amagambo
yavuzwe ku byaha biregwa perezida Paul Kagame utegeka u Rwanda, nkumva
abamushinja n’uko yisobanura yigira umwere. Ni ngombwa ko nanjye ntangariza
abanyarwanda n’amahanga ko mushinja kumugaragaro, ngo ejo atazakomeza kubeshya
igihugu cyose n’amahanga. Natinze kugira ibyo ntangariza kumugaragaro, kuberako
aho nari ndi mu gihugu cya Uganda
ntabashaga kuhatangariza ibishinja Paul Kagame, yajyaga kunyicisha
akoresheje ba maneko be. Njye muzi nk’umusirikare wabanye nawe ndi mu bamurinda ba hafi cyane, mu gihe
cy’imyaka hafi icumi, kugeza mpunze u Rwanda.
2.
Nitwa Aloys Ruyenzi, navutse tariki
1/3/1971 mvukira mu gihugu cya Uganda ku
babyeyi b’impunzi z’abanyarwanda. Muri Uganda niho nakuliye, ndahigira , kugeza
ngiye mu gisirikare cya NRA (National Resistance Army) mu mwaka wa 1987. Ubwo
namaze amezi 6 muri basic training
(amahugurwa y’ibanze), mpita ntoranwa mu bajya gukora amahugurwa mw’iperereza.
Naryo narimazemo andi mezi atandatu. Nkiyarangiza noherejwe muri North
ya Uganda nshyirwa muli 23rd Bn, ubwo nari I.S (Intelligence Staff).
Nakozeyo igihe cy’umwaka umwe ngarurwa i
Kampala, mpamagajwe na DMI na Major Paul Kagame yari arimo, ngo nze mu yandi
mahugurwa yisumbuyeho mu byitwa ”Intelligence and Self-Defense Course.” Icyo
gihe ni nabwo natangiye kumenywa na Major Paul Kagame, ubwo yari Officer akomeye muli DMI ya Uganda. Nahunze
igihugu nkora muli Republican Guard,
ariyo unit irinda perezida Paul Kagame, nkaba nari Second Lieutenant, mfite
Army number OP1460.
3.
Intambara itangiye tariki ya
1/10/1990, nanjye natabaranye n’abandi, mbanza kuba muli 4thBn, ndwanira muli
Park y’Akagera, kugeza aho tunesherejwe dusubira muli Uganda, dutangira
intambara ya kinyeshyamba (Guerilla). Nakomereje muli Lima Combined Mobile
Force, nyibamo, ari naho navuye njyanwa muli High Command Unit, nayigereranya
n’ibyitwa Etat major ubu, uretse ko yo ahanini yarimo abarinda Major Paul
Kagame. Nabanje gushyirwa mu ka gurupe k’abarashisha missiles, mpamara akanya
gato, mpava njyanwa mu barinda Major
Paul Kagame.
4.
Aho ngereye mu barinda Major Paul
Kagame, nasubiye mu kazi kanjye k’iperereza, ngahora hafi cyane ye mu bitwa
close body guards. Igihe cyose yabaga apanga akazi ke ko kuyobora intambara,
ntacyo yavuze, yategetse ko gikorwa cyangwa nta nama yayoboye mu karere ka RPA
ngo mbure kumenya ibyavuzwe. Kenshi byavugwaga mpahagaze, kuburyo ibyo mushinja
bitari amagambo y’amabwirano, cyangwa inkuru zizungurutse kure.
5.
Tumaze gufata leta nabwo, nongeye
kwoherezwa mu mahugurwa yitwa ”Intelligence and VIP protection Course”(Ibyo
kurinda abantu bakomeye nkaba perezida n’abandi). Tugarutse nasubijwe na none
mu barinzi ba hafi ba Major General Paul Kagame. Aho intambara za Zaïre
zatangiriye, nabwo nanjye noherejweyo, nk’uko Paul Kagame akunda kubigenza,
buri gihe agira abantu be ba hafi yohereza mu mirimo itandukanye ngo ajye abona
amakuru ahagije. Ntakantu na kamwe aba atakurikiranye. Izo ntambara nazibayemo,
ndi ku kazi special ka Republican Guard. Ibyo nahaboneye n’ibyahakorewe
bijyanye no kwica abaturage, nzagira uburyo buhagije nzabitangariza
abanyarwanda n’isi yose. Nabyo ni amarorerwa uriya mugabo yakoresheje
abasirikare be kw’itegeko.
6.
Yategetse ko imbaga y’abaturage
irimburwa, nta mbabazi, ndetse n’abatabyitabiriye bavanyweho icyizere, abandi
bicwa urusorongo, ngo batazamuvamo. Si aho gusa, n’intambara ziswe
iz’abacengezi, nazo nazibayemo, haba mu Ruhengeri, haba no muli Gisenyi. Aho
hose habereye irimbura-bwoko, nta gihe ntabirwanije bigeze aho ntangira no
kwitwa umwanzi.
7.
Nkuko nabivuze, nabaye umusirikare
wa RPA igihe cyose yatangiriye. Nayijemo numva mparanira ko akarengane gacika,
haba mu gihugu, haba no ku babyeyi bacu, abavandimwe natwe ubwacu ngo dutahe mu
rwatubyaye. Sinigeze numvako uko gutaha bizaba bisobanura kwica abo tuhasanze
ngo dukunde dutegeke igihugu. Nyamara kwica nibyo nasanganye uwatuyoboraga,
kandi ibyo ategetse ntibivuguruzwa niko ateye.
8.
Na none, nagize akaga ko gushyirwa
mu bamurinda, bo, batanizerana ubwabo, kubera ko twese twabaga umwe ari maneko
kuwundi. Nanjye ubwanjye nari maneko, ariko mbizi neza ko nanjye ngira abaneka
muli bagenzi banjye. Iyo niyo mikorere yambere ya Paul Kagame, nawe ubwe njya
mbona atiyizera nkanswe kwizera undi.
9.
Izo nzego z’iperereza, mu by’ukuri
ntabwo zikora akazi k’iperereza rya gisirikare nkuko byitwa, ahubwo n’uduco
tw’abicanyi kabuhariwe Paul Kagame yishyiriyeho, ku mibare ihanitse, kuburyo
baberaho kwica, nawe agategekera muli ayo maraso. Biraruhije cyane rero nkuko
nabivugaga hejuru, kubana nawe, ukanitwa maneko, kandi ukabaho utemera kwica
kandi ariwo murimo wa ba maneko b’u Rwanda. Niba hagati aho batampitanye,
nzabona umwanya uhagije wo gushyira ahagaragara ubwicanyi nzi bwategetswe na
Paul Kagame, mbibona, mbyumva. Kuko ntabwo mbona nabasha kubyandika ku mpapuro
nkeya.
10. Rero,
kuba narinzi ko dutashye guharanira kwishyira ukizana by’abaturage nkasanga
tugiye twese kuzagirwa abicanyi, narabyanze.
11. Nabyanze
na none ariko ntafite aho mbihungira, kuko mu ntambara nta buryo bwo kuva mu
karere ka RPA bwashobokaga, kuko uwafatwaga atorotse yicishwaga ifuni. Ibyo
narimbizi sinari kubipima. Birababaje rero kuba narabashije gukomeza
kwihanganira kubana n’umwicanyi muzi mureba.
12. Uko
kutemera ubwicanyi bupanzwe, buhagarariwe kandi bushyizwe mu bikorwa kw’itegeko
rya Paul Kagame, niko kwamviriyemo guhigwa, kuko kudakora ibyo abandi bategekwa
bakabyemera wowe ukabyanga byafatwaga nk’ubugambanyi. Ndetse naje no guhigwa
ngo ubwo ntemeranya nabo, bivuze ko nshobora no kubavamo. Kubera ibyo byose,
nageze igihe ntangira guhigwa nitwa ko nkorana n’abitwaga negative forces.
Njye kandi nari nzi ko abitwa gutyo ari interahamwe zaheze Zaïre.
Narabifungiwe, banongeraho ndetse ngo nanafunguye Interahamwe ahitwa kuli
Nkamira muli Gisenyi. Uretse ko nta na gereza y’interahamwe ihaba, nta niyo
narekura nyibona kandi ihamwa kuba yarishe abantu. Nta mbabazi namba nabasha
kugirira interahamwe (aha ariko simvuga ababyitirirwa bose akenshi bazira gusa
ko ari abahutu).
13. Igihe
nakoranaga na gendarmeri, aho hantu nafungiwe, abahafungirwaga babaga ari
abakoze ibyaha bisanzwe, ahanini bishingiye ku masambu n’amatungo mu baturage
bamburana. Nafunzwe tariki 8/6/1999,
nzizwa ayo maherere, nyuma abamfunze nabo bibatera isoni barandekura, nsubizwa
mu barinzi ba Major General Paul Kagame.
14. Nyuma yo
gukomeza kunkeka kuko ntemera kwica abaturage nk’abandi, byageze aho
hageragezwa uburyo bwo kunyica, ndasiwe mu mutego (ambush). Ubwambere,
nasimbutse ambush mva ku Gisenyi, njya Kabaya, ubwo nari ndenze gato Mukamira,
manuka Karago. Naburiwe n’umwe muli ba maneko twumvikanaga, mba ndarusimbutse.
Icyo gihe hari itariki 13/4/1999.
15. Ubwa
kabiri natezwe nabwo nkakizwa gusa n’Imana, ndetse nkanapfusha abasirikare 2 mu
bandindaga, umwe witwaga pte Kabera James, undi witwaga pte Hodari w’umugogwe,
hari tariki 15/5/2001. Icyo gihe nari ntumwe ku Gisenyi ku kazi ka Gisirikare,
ndasirwa hafi yo mu makorosi ya Buranga ngiye kugera Ruhengeri. Nabwo nari
nabimenye kuko akazi nari ntumweho, sinibaza impamvu kasabaga ko arinjye
ujyayo, uretse ko ntajyaga no kubyanga kubera itegeko. Nakurikijwe imodoka,
igenda iranga aho ngeze, inabwira abanteze ko ngiye kubageraho. Bo ntacyo
batakoze kuko Landcruiser narimo barayishwanyaguje, banyicira abasirikare, njye
mvanwamo n’Imana.
16. Ubwanyuma,
ari nawo munsi nahise mpunga, hari tariki 18/11/2001, ubwo wari umunsi
ntarengwa, nagombaga kwicwa, kandi byari byashinzwe utugurupe tubiri, kuburyo
kamwe ni kampusha akandi kanyica. Nabibwiwe n’umwe mu bacuze uwo mugambi, ati
ntacyo dupfa, kiza amagara yawe, utagiye amaraso yawe mubazayabazwa sindimo.
Uwo munsi nibwo natorotse mpungira Uganda.
17. Ntibabashije
guhita bumva imihungire yanjye, babanza kumfungirana ahantu (muri CMI :
Chieftaincy of Military Intelligence) bambwira ko ari umutekano wanjye, ariko
nasanze kwari ukunyigaho gusa. Iyaba ari umutekano wanjye gusa, ntabwo bari
kumvana aho bari barampishe. Ahubwo, aho bamenyeye neza koko ko nahunze mpigwa
nibwo bandetse ngo nshake aho nibera hampaye amahoro. Nasanze muli Uganda
ntabasha kuhaba kubera ko inzego z’iperereza z’u Rwanda zihakorera kurusha ngirango
n’iza Uganda ubwazo. Ikindi hari benshi bahashimuswe bagezwa mu Rwanda bakaba
tortured, bakicwa nabi. Nibwo nafashe inzira yo gukomeza ubuhunzi bwanjye. Ubu
nageze aho mbasha kuvuga amarorerwa yakozwe na General Major Paul Kagame,
n’agaco k’abicanyi yishyize impande n’impande. Nashatse kwongera izi mpamvu zo
guhunga kwanjye ku buhamya kugira ngo humvikane akaga umusirikare wa APR
utaremeraga gukora ibyo Kagame ashaka, ukuntu yahigwaga benshi muli bo bakaba
baranishwe. Bityo, buhoro buhoro, ikosa ryo gufata abasirikare bose b’abatutsi
nk’abicanyi bizagenda bishira mu myumvire ya benshi.
18. General
Major P. Kagame, muli kamere ye, atandukanye n’abandi bantu. Agira umujinya
w’umurandura nzuzi, umwe umufata akanagera aho amenagura ibintu mu nzu. Ni
umuntu utavugirwamo narimwe, icyo avuze ntaburyo nabuke aguha bwo kuba wagira
icyo wongeraho. Nabanye nawe, nta nama agirwa, icyo ategetse ni icyo. N’iyo
ahamagaye abantu ngo baze mu nama, ntayo bakora uretse kubabwira ibyo yapanze
gusa, sinzi niba iyo ari inama. Kagame, akunda kwica cyane, kuburyo iyo umwe
mubamuba hafi avuze ati naka ko twumva atavuga byiza Afande? Ibyo birahagije,
igisubizo ababaza icyo barindiriye ngo bice icyo kijinga?
19. Kagame
abasha kumara ukwezi ataraseka na rimwe, arara amajoro, atukana, ashihurana.
Ntawe adakubita, uwariwe wese iyo ahamagawe iwe, aza atitira, keretse abatoni
be ba hafi nka General Kabarebe. Ubundi abandi kugeza no kuli ba Col Ndugute yarakubitaga
tukumirwa. Akunda cyane kumena amaraso, kuko njye iminsi yose nabanye nawe,
byaramuzinduraga, akajya no kureba aho DMI yafungiye abantu, rimwe na rimwe
akanahagarikira uko bicwa. Ndibuka nk’ahantu i Muhura we ubwe yigiriye kuli
12.7mmAAC iri ku jeep ya escort arasa isoko ry’abaturage. Ubwo hari mu ntambara
mu 1994. Anategeka abasirikare kubarashisha imbunda zose bafite. Biratangaje
rwose kubona umuntu wari umukuru cyane hejuru iyo, ajya kwiroha mu kwica
abaturage buzuye isoko, we ubwe akarasa aseka cyane. Guseka kwe ntibiterwa
n’uko yishimye ahubwo iyo yishe nibwo aseka.
20. Kagame
akurikirana buri kantu, n’ubwo zaba patrols z’abasirikare rwose, ibyo bavugana
kuturadiyo twabo aba abumviriza.
21. Iyo afite umwanya byose arabyikurikiranira.
Buri munsi, mu gitondo na nimugoroba, atumaho ba signalors be (abakoresha
amaradiyo ya Gisirikare), agasoma za messages za gisirikare. Kenshi nawe
akohereza amabwirizaye bitanaciye ku mukuru w’ingabo. Ndashaka kwerekana ukuntu
buri kantu kose kakozwe na RPA, byanze bikunze biba byategetswe nawe. Uretse
nk’ibyaha bisanzwe by’umuntu ku giti cye, ariko ibijyanye n’imirwano byose,
niwe uba yabitegetse. N’abo afunga, cyangwa yafunze kuva na kera, bivugwa ko
bafungiwe operations, ni abatabashije gukora uko yashakaga. Ingero ni
nk’abasirikare bafungiwe ibyaha bya operations. Abo ntibaba bafungiwe ko bishe
abaturage, ahubwo baba bafungiwe ko batabashije kurigisa imirambo yabo. Icyo
kuri we nicyo cyaha, naho kwica byo, urusha abandi kwica benshi kandi
akanazimiza imirambo, uwo bidatinze aba yabaye General cyangwa Colonel.
22. Ikintu
kindi General Major Paul Kagame yisangije wenyine ngira ngo kw’isi, ni uko
igisirikare cyose yagihinduye ba maneko. Iyo hazwi 5, haba hari abandi nka 20
batazwi. Kandi bose bafite inzira ziciye ahandi bakamugezaho amakuru. Ni
umunyamayeri, avanze n’ubugome buhanitse. Ntabwo amayeri ye ajya ashira. Afite
abasirikare yitoranirije akoresheje imibare ye, kuburyo bakora akazi ko
gusohoza imigambi ye nawe akabarinda icyabahungabanya. Bose yabahinduye
abicanyi, kuburyo ntanuwatinyuka kumuvaho kuko aho bajya hose batabwa muli
yombi. General Kagame ni intabikangwa , nta mpungenge agira mu buzima bwe,
akora icyo ashatse, akanerura, akishongora cyane. Asuzugura abantu, kandi
imbere ye, benshi abita abajinga (ibicucu). Mu kazi ke General Major Paul
Kagame kuva mbanye nawe, ntiyibuka no kurya, aryama saa munani z’ijoro,
akabyuka saa kumi n’imwe. Niko abaho, asinzira gake cyane. Nta nshuti magara
agira, ahinduka nk’igicu.
23. Yatanze
amategeko yo kurasa indege yarimo ba perezida Habyarimana Juvenal w’u Rwanda na
Ntaryamira wa Burundi.
24. Narumiwe
numvise yiha kubihakana. Numvise amakinamico kuli radiyo-rwanda no muli za
radiyo mpuzamahanga. Numvise abantu b’abasiviliyani nka Minister Charles
Muligande, asobanura iby’abasirikare babaye Kigali n’abatabayeyo, avuga ngo RPA
ntiyarashe indege ya Habyarimana.
25. Reka
nanjye mbivuge, njye inama ya nyuma yo kurasa indege yabaye mpahagaze, hari
kuva saa munani n’igice kugeza saa cyenda n’igice(2.30pm-3.30pm). Ibyo ni
inkuru nahagazeho, abayirashe ndabazi, nabanaga nabo mu High command. Ni 2nd Lt
Frank Nziza, na Cpl Eric Hakizimana.
26. Ibyo si
amagambo, ni ibyabaye bipangwa, bitegekwa mpagaze aho. Iyo nama yabaye ari
tariki 31/3/1994. Inama yari iyobowe na Generali Majoro Paul Kagame ubwe.
Abandi ba ofisiye bari bayirimo ni Col Kayumba Nyamwasa, Col Théoneste Lizinde,
Lt Col James Kabarebe, Major Jacob Tumwine na Captain Charles Karamba.
Niyumviye ubwanjye Paul Kagame abaza Col Lizinde raporo y’aho ibyo yashinzwe
bigeze. Niboneye kandi ubwanjye Col Lizinde ahereza Paul Kagame ikarita
y’ahantu hatoranijwe mu kurasa indege ya Habyarimana ... Ntabwo nshaka kwica iperereza ry’abarikora,
naba mpaye amahirwe abo bicanyi yo kwitegura, cyokora umunsi inkiko zakeneye ko
nza kuzitangamo ubuhamya, nzitaba mvuge akari imurore igihe cyose nzaba
ntaricwa.
27. Yatanze
incuro nyinshi amategeko yo kwica abaturage benshi bashoboka. Ibyo byabereye
ahantu hose muli Byumba, Ruhengeri n’ahandi mbere ya genocide yakorewe
abatutsi. Ndetse no mu ntambara yanyuma ya 94, muli genocide, yategetse neza
mpari uko abaturage bazicwa, cyane cyane uturere twose tw’Umutara, Byumba na
Kibungo. Ibyo yabikurikiranaga nk’uwogeza umupira. Ibyo rwose yanabikoresheje
abasirikare bamurinda bwite. Ibindi abitoraniriza ababikora ba DMI.
28. Amabwiriza
yahaye ba Members ba High Command, y’uko Units zabo zizica mu buryo bupanzwe,
ibyo narabyumvaga. Ubwo hari igihe yategekaga ko indege ya Habyarimana iraswa.
Hari hamaze igihe hari inama zo kwiga igitero cyanyuma. Nari nasigariyeho
maneko mukuru Lt Silas Udahemuka wari wakoze accident. Ntaho nari nimiriwe,
byose narabyumvise. Uko yategetse ko ahantu hose bazajya barundanya abaturage
bakicwa, babanje kubabeshya ko bagiye guhabwa ibyo kurya, cyangwa ngo baje mu
nama y’umutekano, ayo mayeri yose ayabwira ba senior officers nari mpari.
Hakozwe itsembabwoko rwose ry’abaturage, aripanze kandi arihagarikiye. Si ibyo
gusa, sinzi icyo yapfaga n’abihaye Imana, kuko nabo aho bishwe hose, baba umwe
umwe, baba benshi ikivunge, burigihe ba Cos (Commanding Officers) babaga
babanje kumubwira bamumenyesha ko aho bageze bahasanze abihayimana benshi,
itegeko rye akababwira ngo nibabice nibo bazabateza ibibazo intambara ishize.
Nanakurikiranye ikiganiro yagiranye na Lt Col Fred Ibingira, amutegeka kwica
abasenyeri n’abandi bihaye Imana b’i Kabgayi. Nanone, nakurikiranye amabwiriza
ye ategeka ko hicwa abapadiri n’abandi bihaye Imana bavanywe ku Rwesero,
bakajyanwa kwicirwa Karushya.
29. Izo
reports zose zavugaga ko harimo hategurwa ubwicanyi ku batutsi, kandi ko umunsi
habonetse imbarutso abatutsi bose bazatikira, nyamara abirengaho akora ihano.
Abasirikare kabuhariwe bacu babaga batumwe mu Rwanda imbere bose batangaga
reports ko hakozwe ikosa abatutsi bashobora gushira. Nyamara yabirenzeho
abireba. Hari umusirikare numvise ashinja ko abatutsi bazize Kagame, maze
minister Muligande arabihakana, ariko se ahubwo yabeshye iki, ko Kagame
yavugaga ngo abatutsi b’indani ni ibipinga byanze guhunga. Gupfa kw’abatutsi bo
mu gihugu ntagahinda byari bimuteye, kuko na forces zose yakoreshaga kujya
kwica abaturage ahantu hose hamaze gufatwa, iyo abongera kubandi barwana bari gukiza benshi. Yagize inyota
y’ubutegetsi yibagirwa ubwoko nawe avukamo. Nimbishobora nzifashisha bagenzi
banjye dushyire ahagaragara amarorerwa
yose y’itsembabwoko Kagame yategetse ko akorwa. Andi yo nawe yayikoreye ubwe.
Narebesheje amaso yanjye ategeka guhamba mu byobo rusange abaturage yicishije i
Byumba, Muhura, Murambi, n’uko yategetse ko abahambwe batabururwa bakajyanwa
gutwikirwa hirya no hino mu gihugu. Kenshi byabereye Gabiro, Nasho, Nyungwe,
Masaka, Kami, Gitarama mu Kigo cya gisirikare, n’ahandi henshi nka Mukamira
n’ahandi. Hari n’abapakirwaga ama kamyo, bakajyanwa hamwe muli aho mvuze
hejuru.
30. Uretse
kandi n’intambara yo kuva mu 90-94, yanateje izindi hirya no hino nka Zaïre
incuro ebyiri, na n’ubu agikomeje.
31. Yategetse
kandi abasirikari be, bayobowe na Kayumba Nyamwasa, n’abandi bayobozi bakuru mu
ngabo, kurimbura abahutu muli Ruhengeri na Gisenyi. Nabonesheje amaso yanjye
ibibunda bya rutura, za kajugujugu za gisirikare, zirashishwa abaturage,
bazizwa ibyaha byakozwe n’abacengezi. Kenshi bikanaba urwitwazo abo bacengezi
batanahageze, cyangwa bamaze kwiruka baneshejwe. Nyuma yaho, hagatangwa
amabwiriza yo kwirara mu baturage, bakicwa urubozo.
32. Ntiyagarukiye
aho, kuko n’abo mu bwoko bw’abatutsi b’abagogwe n’abanyamulenge bose
yarabatikije, byose kugirango inyungu ze zo kwiba Zaïre zikomeze zigerweho.
Kubivuga mu magambo nk’aya bigaragara ko byoroshye, ariko yakoze ihano,
yamarishije imbaga y’abanyarwanda n’abanyekongo, kandi amoko yose. Ibi nabyo
nzafatanya n’abandi biyemeje kumushyira kukarubanda, twandike ibyo tuzi byose,
kuko niba turi Inkotanyi, nta kibi cyakozwe nabamwe mulizo tutazi. Abantu
bitegure ko ibyaha byose byakorewe ku butaka bw’u Rwanda na Zaïre bizajya
ahagaragara. Bizaba isomo kuri benshi, kuko ikibi uragihishira, ariko cyo
nticyihisha.
33. Ndanaboneraho
kubwira abandi nabo barwanya leta iriho, ko bagomba guhagarika impamvu zose
zituma abaturage bapfa bazizwa inyungu za politiki bo batanazi. Buri
munyarwanda amenye ko uko amarorerwa ya Paul Kagame atangiye kujya ahagaragara
nyuma y’imyaka cumi n’ine atangiye, ni isomo ko n’abakora bibi ubu, batazatinda
gushyirwa ku karubanda, bakazashyikirizwa inkiko. Ese bibamariye iki
gushimishwa no kwica, no kwicisha abanyarwanda, maze nabo bakazafatwa
bagasazira mu minyururu?
34. Ntabwo
nanone nakwibagirwa akaga gakomeye Paul Kagame yataye mo abanyarwanda bo mu
bwoko bw’abatutsi, abavandimwe basangiye amaraso, bamwe akabiyicishiriza,
abandi akabateza interahamwe zikabarimbura, akabuza n’abari kubatabara. Ibyo na
n’ubu, ntabwo yabiretse, kuko uko yakoze ayo makosa ku batutsi bo mu Rwanda,
niko arimo anabikora ku batutsi b’abanyekongo. Ese ubwo bwoko bw’inyakamwe mu
gihugu gituwe n’amoko magana, arabateraniriza iki, ngo bazabe abanzi b’igihugu
cyose, bahigwe na buri mu nyekongo? Ese iyo ni ineza kuba tutsi koko? No mu
Rwanda, ntakindi akora cyiza kitari guteranya abanyarwanda, abeshya ko yunga ku
gahato. Ibyo akora, bizongera bivemo kurimbuka kw’abanyarwanda, kandi abatutsi
nitwe tuzahashirira kurushaho, kuko n’ubundi dusigaye turi mbarwa. Ndamwamagana
rero nivuye inyuma, nasigeho gukomeza kutwica, kutwicisha, no kutugira amaturufu
arisha aho agiye gukina politics ze. Nareke abanyarwanda n’akarere kose bagire
amahoro. Nkuko nakomeje kubivuga hejuru, njye na bagenzi banjye bagize ubutwari
bwo kwitandukanya n’igisirikare gikoreshwa amarorerwa ku nyungu y’agaco
k’amabandi n’abicanyi, tuzagerageza gukusanya ingufu zacu, twandike, kandi
tuvuge mu buryo burambuye neza, amarorerwa yose yakorewe abanyarwanda,
ategetswe, ahagarikiwe, cyangwa abwirijwe na General Major Paul Kagame. Nirinze
kwandika ibibazo bijyanye na politiki, uko akandamije igihugu ababindusha
bazabivuga ariko nanjye igihe nzaba mbishoboye ntibizambuza kuvuga ibyo
niboneye.
35. Nzi neza
ko ikibazo umuntu wese uzabona iyi nyandiko azibaza, ari impamvu umuntu nkanjye
w’umututsi waturutse Uganda, bikaba binavuga ko dutoneshejwe yemera kuvuga
amabanga nk’aya.
36. Kuri jye
si amabanga ahubwo ni amarorerwa. Hari benshi, babonye aho bavugira nabo bavuga
nk’ibi ariko nta muntu uri mu Rwanda n’umwe watinyuka kuvuga ububi bwa Genaral
Major Paul Kagame haba mu Rwanda cyangwa mu gi hugu cya Afurika ngo areke
kwicwa. Kuba mbashije kubivuga ubu ni uko mbonye aho mbivugira. Sinirengagiza
ingaruka umuryango wanjye uzagira, bazicwa cyangwa bazatotezwa. Niyemeje
kubivuga kuko kutabivuga ni ugukomeza kumarisha ku maherere imbaga y’abanyarwanda
batabarika. Icyifuzo cyanjye ni uko amahanga yahagarika gushyikira General
Major Paul KAGAME mu kwicisha abantu hejuru y’inyungu ze bwite n’agaco k’abantu
akoresha byose akaba abyitirira abatutsi.
Norway, 05/07/2004
2nd
Lt Aloys RUYENZI
(Signed)
Contact :aruyenzi2000@yahoo.com